| Ganza Rwanda urabikwiye Abavukarwanda wabyaye
 Bagukuye ku ngoyi mbi
 Y'ubuhake bwa cyami
 N'ubukolonize bw'amahanga
 Uzaratwa n'ab'ishyanga
 Ushyigikiwe n'intwari
 Intwaro n'ubwumvikane
 Gushyira hamwe
 Dufatanyirize amajyambere
 Ganza Rwanda urabikwiyeParmehutu irakwuzuye
 N'abakundarwanda bawe
 Bafashije Perezida
 Nibarambe nibagwire
 Rwanda yose itengamare
 Umunyarwanda wese
 Nakunde Rwanda imubyaye
 Ayifurize
 Amahoro n'ubwumvikane
 Munyarwanda iyo uva ukajyaUmugabo cyangwa umugore
 Umusore cyangwa inkumi
 Namwe mwese rubyiruko
 Nimutengamare mwaratsinze
 Ariko ntimuzirare
 Muribuke ishyaka ryanyu
 Dufatane urunana
 Tuvuge twese
 Tuti ganza Rwanda uragahoraho
 |