Ibigwi by'abaparmehutu

Baparmehutu tubavuge ibigwi
Mwabaye imena mubimburira ingabo
Ntimwatinye ibwami ariho rwari rukomeye
Nta n'impamba mwari mufite
Nta modoka mwagiraga
Mwitangiye kuzamura u Rwanda

Baparmehutu muri impirimbanyi
Inkuba y'izuba ryo ku karubanda
Inzara n'inyota mugana i Bujumbura
Aho hose hazwi na bake
Ntabwo mwigeze mucogora
Muharanira Rubanda rugufu

Muwa mirongo itanu n'icyenda
Ingufu n'ubutwari by'abaparmehutu
Bari bamaze imyaka n'imyaka barengana
Bari baragizwe ruvuma
Ngo gahutu ntacyo ashoboye
Gahutu arwana inkundura aratsinda

Bidatinze mu wa mirongo itandatu
Nibwo hatangiye itora ry'amakomine
Runari na Raderi ariko bo bakabyanga
Parmehutu ntiyabikangwa
Ishinga Leta ya mbere y'u Rwanda
Impaka zirangirira ahangaha

Umuparmehutu wese arishimye
N'undi wese utari umuparmehutu
Ari umunyamahanga cyangwa se undi utsicyimba
Demukarasi yarahamye
Ntiteze gusubira inyuma
Ni mucyo tuyemere nta shiti

Demukarasi niyogere hose
Nk'urujeje rw'inyenyeri zo ku ijuru
Ari hirya ari hino duhore tuyirata
Bitari mu magambo gusa
Bigaragare no mu bikorwa
Bityo Rwanda yacu izajya imbere

Muparmehutu wese iyo uva ukajya
Subiza amaso inyuma maze wibaze
Urebe aho twavuye maze urebe aho tugeze
Mu myaka cumi yonyine
Twikijije ubukolonize
Ni nawo munsi twibuka none

Muparmehutu shyira mu gaciro
Ibuka ingoyi ya gihake wipakuruye
Akazi k'uburetwa kavanze n'ibiboko
Ibyo byose ntaho bikiba
Byajyanye na ba nyirabyo
Nimucyo twese hamwe twiruhutse

Kayibanda uragahora usingizwa
Watuzaniye ibyiza byinshi by'ingenzi
N'abo mwatangiranye na nubu mukiri kumwe
Ntabwo mwaruhiye ubusa
Dore icyo mwaharaniraga
Mwakigezeho tubahaye imhundu