Jya mbere Rwanda

Jya mbere Rwanda
Ushyigikiwe n'abagabo b'interahamwe
Abaparmehutu batowe n'abaturage
Na leta yarwo ihamye Rwanda jya mbere muri byose

U Rwanda rwari rute?
Kazungu na Gatutsi bari bararumize
Basubiza inyuma Gahutu wari nyirarwo
Hari ...... ....... n'amaceri byabacaga intugu

U Rwanda rwari rute?
Kazungu na Gatutsi ntibumvikanaga
Kazungu yavuga Gatutsi ati ndiyo bwana
We icyo yishakiraga yagirango bucye kabiri

Gahutu we ari maso
Yigira inama atuma kuri bagenzi be
Aribo b'imena bafashe ijambo bwa mbere
Nibwo babwiye umwami ko batemeye akarengane

Biza rutoni ruto
Hirya no hino bahagurukira icyarimwe
Gahutu aratsinda Demukarasi isaba u Rwanda
Dukomere mu mashyi Kayibanda na bagenzi be

U Rwanda rumeze rute?
Buri munyarwanda wese arishyira akizana
N'umunyamahanga nawe yaradabagiye
Ngiyo Demokarasi nguko kwigenga mu mahoro

Tera imbere Rwanda
Yewe uwazana imwe mu mpunzi z'inyangarwanda
Ngo arebe Gatutsi Gatwa Gahutu bicaranye
Nta kindi yagenda avuga atari uguhekenya amenyo