Rwanda Rwanda rwambyaye 
        Reka nkurate ndanguruye ijwi 
        Iyi ntambwe (bis) ndende cyane(bis) tuyikesha abarwanashyaka bacu 
        Tuvugire hamwe twese tuti 
        Demukara...(bis) Repubulika (bis), uri igitego(bis) ,uri igitego(bis) 
        Hose mu Rwanda rwa batatu
        Rwanda yari yihebye 
        Gatutsi yari yayikubiye 
        Yavugaga(bis) ko Gahu ko Gahutu ntacyo ashoboye muri Rwanda yabo 
        Ubwo Gahutu arabihagurukira 
        Arabibaza (bis) bishyira kera(bis) Nibwo byemewe (bis) barabisinya 
        Iryo tangazo ryatangajwe na Loni 
        Iyo nkuru nziza cyane 
        Ntiyatinze kudusakaramo 
        Abarwanashyaka bacu babivuze ntacyo bishisha rwose 
        Ubwo Gatutsi we araritsira 
        Ashora intambara(bis) mu Marangara (bis), muri Rukoma 
        (bis)birakomera 
        Bigeze i Murera ho biba iremezo 
        Rwanda yari yizeye 
        Ko Gahutu atazatezuka 
        Yasabaga (bis)Demukarasi(bis) yari ngombwa muri iyi Rwanda yacu 
        Gatutsi nawe yumve uyumvirize,  
        Demukasi (bis) ntabwo ihinyuka (bis), ntabwo yangana (bis), ntirobanura  
        Ganza gwira kundwa hose muri Rwanda  |