| 
 Rwanda rwacu  
 Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye 
Ndakuratana ishyaka n'ubutwari 
Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu 
Nshimira Abarwanashyaka  
Bazanye Repubulika idahinyuka 
Bavandimwe, b'uru Rwanda rwacu twese 
Nimuhaguruke 
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli 
Mu bwigenge no mu bwumvikane 
Impundu nizivuge mu Rwanda hose 
Repuburika yakuye ubuhake 
Ubukolonize bwagiye nk'ifuni iheze 
Shinga umuzi Demokarasi 
Waduhaye kwitorera Abategetsi 
Banyarwanda: abakuru namwe abato 
Mwizihiye u Rwanda 
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli  
Mu bwigenge no mu bwumvikane 
Bavuka Rwanda mwese muvuze impundu 
Demokarasi yarwo iraganje 
Twayiharaniye rwose twese uko tungana 
Gatutsi, Gatwa na Gahutu 
Namwe Banyarwana bandi mwabyiyemeje 
Indepandansi twatsindiye twese hamwe  
Tuyishyigikire 
Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuli 
Mu bwigenge no mu bwumnvikane 
Ni mucyo dusingize Ibendera ryacu 
Arakabaho na Perezida wacu 
Barakabaho abaturage b'iki Gihugu 
Intego yacu Banyarwanda 
Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu 
Twese hamwe, twunge ubumwe nta mususu  
Dutere imbere ko 
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli 
Mu bwigenge no mu bwumvikane. 
           |