Tahana 
isheja
Mushumba 
ushagawe 
(2).
Impotore zawe
Ni 
inshoberabuvivi.
Dore Manzi 
wacanye uruti 
Nta mugayo,
None 
(2) dore ng’aho
Ushoje 
intahanamuganzanyo.
Na byo 
ibyishimo (2)
Bishinge 
ishinjo kwa Jambo
Mbonera-Rurema
Ko wamamaye.
 Abo waraze inkuyo yera de 
nk’inono
Ni intore zawe;
Zikazava imuzingo imihigo 
yawe
Zigasoza ibigwi.
 Urarambe imitaga itazima 
izuba
Mushumba 
ushagawe,
Maze impuhwe za 
Mwiza
Zikurambagire 
hose,
Ng’iyi 
impakanizi tugutuye
Mushumba 
ushagawe.
 Urarambe (3) imitaga itazima izuba,
Maze impuhwe za 
Mwiza
Zikurambagire 
hose,
Ng’iyi 
impakanizi tugutuye
Mushumba 
ushagawe (2).
 Washengereye 
Iyakare,
Bugicya igutaka 
umurava n’ubuhangange;
Na we umurangi 
Ugira ngo 
urwanaga,
Bitaha iyo 
gihera, I Bwotamasimbi:
Barakumenya ko 
uvuka Rugari 
I Bwezantwari.
 Bagutora mbere,
Barakumenya ko 
uvuka Rugari
I Bwezantwari.
Bagutora mbere
Bakakwita 
Mukeragabiro:
Ngo utware 
indekwe y’ikibatsi;
Kore rero 
warahawe
Koko rero
(4) warahawe
Mushumba 
ushagawe.
Koko rero (4) warahawe
Mushumba 
ushagawe.
 Urarambe 
imitaga itazima izuba
Maze impuhwe 
za Mwiza (2)
Zikurambagire hose (2).
 Urarambe 
imitaga itazima izuba
Maze impuhwe za 
Mwiza
Zikurambagire 
hose,
Ng’iyi 
impakanizi (2) tugutuye (2)
Mushumba 
ushagawe (2).
 Isango 
y’ibyawe 
Yeze Butare 
bwa Nyanja
N’ay’I 
Tanganyika yarabyambukanye
Ko wabaye 
Rutindangeri (2).
 Isango y’ibyawe
Yeze Butare bwa 
Nyanja
N’ay’I 
Tanganyika yarabyambukanye.
Reba uruyange 
rwuje 
Urwuri rwiza 
rutoshye wahawe,
Mbanzabigwi 
ratwa koko byimazeyo,
Rwanamiza, 
Ntore y’Imana
Rwego mu bantu
Rebero ryacu 
Weze ubutwari,
Mbanzabigwi
Ramba 
imitaga itazima izuba 
(3).
 Maze impuhwe za 
Mwiza
Zikurambagire 
hose
Ng’iyi 
impakanizi tugutuye
Mushumba 
ushagawe (2).
 Urarambe 
imitaga itazima izuba,
Urarambe, 
Mushumba ushagawe,
Urarambe.
 Urarambe 
imitaga itazima izuba
Maze impuhwe 
za Mwiza
Zikurambagire hose
Ng’iyi 
impakanizi tugutuye
Mushumba 
ushagawe (2).
 Urarambe 
imitaga itazima izuba
Mushumba 
ushagawe (2).