UMUNSI WA YUBILE Y'IMYAKA 59 U RWANDA RUHAWE KRISTU-UMWAMI (Christ-Roi).
 
Mu ntangiliro za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ubwo hali mu kwezi Gashyantare mu mwaka wa 1900 Musenyeri Jean-Joseph Hirth, Padiri Alphonse Brard (Abanyarwanda bitaga "Terebura") na Padiri Paul Barthélémy na Furere Anselme bagera i Nyanza kwa Yuhi V Musinga.
 
Abapadiri bemerewe gutura mu Rwanda, batura i Save, aliko inyigisho zabazanye ntizemewe n'Umwami Yuhi V Musinga; alibwo yababwiraga ati: "Ibyo mwigisha muzabyigishe Abahutu gusa, ntimuzakore ku Batutsi, kuko ali bo banjye. Nta wundi bagomba kumvira utali njye".
 
Ubwo abapadiri babuze Abatutsi bo kwiga iby'Idini, noneho bigisha Abahutu. Ni na bwo Abapadiri ba mbere b'Abanyarwanda babaye Abahutu: Padiri Balthazar Gafuku w'i Zaza na Padiri Donat Reberaho w'i Save, bahawe ku wa 7/10/1917.
 
Byakomeje bityo kugeza ubwo Abatutsi basanze Abahutu babarusha kumvikana n'Abapadiri, ali byo kuvuga ko bumvikanye n'Abazungu, n'ubwo ubutegetsi bwakomeje kuba mu maboko y'Abatutsi.
Byagejeje mu mwaka wa 1929 hamaze kuboneka Abatware benshi b'Abatutsi mw'Idini kubera ko Abapadiri n'Ababiligi basangaga ko Yuhi V Musinga abuza "Idini" gutera imbere, baranamwaga cyane, ku bulyo byavanijeho kumukura ku ngoma muli 1931; ubwo Abatutsi benshi bali bamaze kuyoboka Idini Gatolika, ndetse Abatware b'Abagatolika bafasha Abapadiri kurwanya Abaporoso.
 
Kuva mu wa 1930 Kiliziya Gatolika yongera gutonesha Abatutsi, Abahutu basubira ku kabo! Urugero: nka Padiri Aloys Bigirumwami watanze abo Bahutu (bamubanjilije) kuba "Musenyeri" akaba n'umwirabura wa mbere muli Afrika y'Ababiligi ku wa 1/06/1952. Kuli uwo munsi afata ijambo abwira bene wabo ati: "Vous tous, les notables qui former l'élite du pays, c'est Dieu qui fait de vous ce que vous êtez et c'est de Lui que vous tenez ce que vous possédez".
 
Abatware babatijwe muli icyo gihe babaye benshi, balimo Rwagataraka rwa Cyigenza, chef w'i Kinyaga, Kayondo ka Mbanzabigwi ya Rwakagara, umushefu w'u Busanza, Rwabutogo rwa Kabare ka Rwakagara, chef w'u Bugabuza (abo bose baka Abega ku isonga), ndetse na Rwigemera rwa Musinga, na nyina Nyirakabuga.
 
Nyamara rero, n'ubwo Rwigemera yatanze mukuru we Rudahigwa kwiga, si we Abazungu bahisemo kuba Umwami! Musenyeri Léon Classe yahisemo Rudahigwa utigeze ajya kwiga iby'Idini. Aho amaliye kuba Umwami atangira kwiga iby'Idini; batinda kumubatiza. Aho abatilijwe aba umukirisitu ukomeye, ashyiraho n'itegeko ko Abatware bose biga iby'Idini Gatolika; atoteza Abatware bali bafite abagore babili, bahitamo kubirukana aho kunyagwa.
 
Aho Mutara III Rudahigwa amaliye kubatizwa (Charles-Léon-Pierre) ku wa 17/10/1943, akora ikindi gikorwa cy'ingenzi cyo gutanga u Rwanda aruha Kistu-Umwami (Christ-Roi) ku itariki ya 27 Ukwakira 1946. Ni bwo bahaye umugisha lya shusho linini cyane lili imbere ya Kiliziya y'i Nyanza lishushanya Kristu-Umwami.
 
Byagejeje mu mwaka wa 1957, Abapadiri bera (Pères Blancs) bamwe b'abasore batangiye kubyutsa igitekerezo cy'ubutabera, no gushyigikira Abahutu mu byo basabaga byo kurwanya akarengane. Mutara III Rudahigwa n'Abatware ntibabibonye neza. Ahubwo basanze ali akagambane k'Abazungu. Ubwo "urwangano" rw'Abatutsi n'Abapadiri (Kiliziya Gatolika) ruratangira, kugeza n'ubu!
 
Mwabihera ku nyandiko abo mu Ishyaka "UNAR" (ku wa 17 Ukwakira 1959) bashyize ahagaragara batoteza Musenyeri André Perraudin. Mugakulikizaho Abasenyeri batatu n'Abapadiri umunani Inkotanyi zatsinze i Gakurazo muli Kamena 1994 ndetse n'abandi halimo n'abanyamahanga (1994-1998). None bigeze ubwo bafunga umupadiri Guy Theuns w'umubiligi. Ubwo rero mwumvise amavu n'amavuko y'urwangano rw'Abapadiri n'Abatutsi. Kandi Mutara III Rudahigwa yali yarahaye u Rwanda Kristu-Umwami! None rero RPF irarumwambuye! Ubu se iruhaye nde w'undi? Arunyazwe se ku mpamvu ki?
 
FlavLiz