Ariko FPR yabaye champion mu guhuzagurika koko:
 
1. Ngaho babwiye abaturage ngo nimuteme insina, ngo murandure ibijumba, ngo muhinge indabyo
 
2. ejo bati kuva uyu munsi ni icyongereza gusa igifaransa kivuyeho kandi formation izamara amezi abiri ku barimu bazigisha icyongereza batumva nabo (ibaze abanyeshuri uko bimeze)
 
3. ngaho barongeye bati turwanye nyakatsi abazirimo basenyerwa hutihuti batarabona aho bikinga imvura ibanyagira n'ibibondo byabo
 
4.  ejo bati ba kavukire Kigali mutuvire mu mujyi ariko bagasenyerwa bataranahabwa iyi ntica ntikize babakinga mu maso itazanavamo indi  nzu
 
5.  bakongera bati buruse z'abanyeshuri b'abakene zivuyeho kugeza ho ministre avuga ati nibajye gukubura imihanda babone ayo kwishyura. Akaga karagwira uyu muministre yarahembwe ubu ambasada aho amariye kwishongora ku bakene.
 
6.  muri kaminuza abanyeshuri ntibakirya basangira isahani imwe ari batatu nabwo rimwe ku munsi, ubwo se baziga batsinde igifu kirimo ubusa ?? Nyuma ukumva ngo barangiza batazi kwandika ibarwa isaba akazi. Bakwiga bate bashonje ??? Ese kuki badahabwa inguzanyo bazishyura barangije ???
 
7.  mu bucamanza ho ntiwavuga akarengane kuzuyemo aho abatavuga rumwe na leta baboreye mu munyururu kimwe n'abanyamakuru
 
8. Ubu haravugwa ikimenyane gikabije mu itangwa ry'akazi ku buryo umwana wa rubanda ugize amahirwe yo kurangiza ishuri yibera shomeri imyaka n'imyaka ishati n'ipantalo byaramucikiyeho
 
9. ndetse uyu munsi abantu bamwe baribaza bati ariya magufa yanitse ku gasi azashyingurwa ryari ?? Ese hari umutegetsi ufite bene wabo utarashyinguwe nawe amagufa y'abe yanitse ku gasi ?? Umuco nyarwanda wo kubaha abapfuye wagiye he ?? Genocide yarabaye abayikoze bagomba guhanwa ariko leta ntigomba kubuza abiciwe gushyingura bene wabo mu cyubahiro.
 
10. Demokarasi yo iracyari kure nk'ukwezi kuko ishyaka riri ku butegetsi RPF rigenera imyanya amashyaka y'inkomamashyi gusa abandi rikanaga mu buroko, kandi  rikomeje no kwaka imisanzu abaturage batanayirimo ku ngufu. Ese ayo mafaranga ajya he ??? Ese andi mashyaka yemerewe kubikora ???
 
 
Njya numva ko muri FPR harimo abantu bize, nkaka kajagari kose kava he ? uku guhuzagurika muri décision bizarre biva he ?? Abantu bajya bibaza ikintu gituma abaturage bahaguruka bagakora revolution ??? Ubu se nkibi byose abanyarwanda ko bakomeza kubyihanganira umunsi byabarenze ninde uzabahagarika !!!!! Izo ngabo murata mukeka ko zizabahagarika ???
 
Iyo umuntu yitegereje ibi byose bigaragara ko RPF  idashoboye gukemura ibibazo by'abanyarwanda. Niba batikubise agashyi ngo bagirane ibiganiro n'amashyaka akorera hanze ngo bige uko ibyo bibazo byakemurwa mu mahoro amaherezo bizakemurwa nkuko byagenze muri Tusinia , Egypte, dore ko byanageze no muri Uganda hafi y'iwacu.
 
Gusuzugura umuturage, kumukenesha ubishaka, guhombya abacuruzi ngo wikubire ubucuruzi bwose , kwigwizaho ubukire no kutita ku bakene no kutabona ubukene bwugarije rubanda ngibyo ibyananiye FPR kandi bizayihirika. Ngiyo Système mbi ya RPR tujya tuvuga itagishoboye gukemura ibibazo by'u Rwanda. Uko bucya niko ibibazo bidogera none se amaherezo azaba ayahe ???
 
Dore nkubu FPR yanze inzira y'amahoro yo kugirana dialogue na opposition, ahubwo igafunga utavuga rumwe n'ubutegetsi wese, abanyamakuru bata mu buroko iyo bagize Imana ntibicwe, aba opposants barahigwa bukware aho bahungiye, ubu se FPR ibona solution ari iyihe koko ??? Amaherezo ni ayahe ??? Ejo ibintu nibihinduka abantu bari mu myanya y'ubutegetsi bazatubwira ngo iki ??? Ngo Kagame yaratubeshyaga , ngo Kagame ibi nibi ??? Kuki niba ababeshya se mutitandukanya na système mbi nkuko bamwe babikoze ?? Aho kwiruka inyuma yabitandukianyije na système mbi ahubwo nimwige uko mwakosora ayo mafuti ya système yanyu ya RPF.
 
Nta kibi nko gusuzugura rubanda koko. Habyalimana yasuzuguye impunzi azibuza gutaha kugeza ubwo zimucanyeho umuriro. None se nibyo na RPF itegereje ??? Ko yanga dialogue aba opposants bamaze imyaka bayisaba ubu yaba yifuza gusubiza abanyarwanda mu ntambara ??? Uyu munsi FPR niba ifite ingufu za gisilikari ntibivuga ko intambara itangiye byose bitahinduka. Kuko nuwo musilikari wizera nawe ako karengane kamugeraho abana n'abandi baturage gakorerwa ashobora guhindura ishati intambara igafata indi sura.
 
Sinzi impamvu abayobozi b'u Rwanda babaroze kutareba kure no kutagira vision à long terme ahubwo bagakora nk'abatazarubamo. Ngo so ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye none koko abanyarwanda tuzahora turagwa umurage mubi w'amashyaka ategeka koko ??? Nguwo umurage mubi w'ingoma ya cyami yakandamizaga rubanda, nguwo umurage mubi wa Parmehutu, nguwo umurage mubi wa MRND-CDR, none n'umurage wa RPR nawo uzaza umeze nka rya cwende. Ngo akabaye icwende ntikoga, ngo niyo koze ntigacya, kandi niyo gakeye ntigashira umunuko. Ihanuka rya FPR ryo rizaba spectaculaire kuko ntibazanasobanukirwa nuko bigenze. Ngayo nguko.
 
 
Isomere nawe vision 20-20:  http://www.igitondo.com/spip.php?article1600
 
 
HARAHAGAZWE !!!!
 
 
 
TITO KAYIJAMAHE
Montreal.