FPR-balinga irarwana n'ibihwihwiswa!

 

Ubushize twababwiraga ko DMI na External Intelligence bahagurukiye guhiga abantu bakwirakwiza "ibihuha" n'ubwo abenshi mu banyarwanda basanga ibyo Ndahiro na Nziza bita ibihuha ari ukuri gusa gusa ndetse twabyita "ukuri kubaka"  nka kumwe nyakuzabiryozwa yisabiye.

 
Haremwe amatsinda abiri ashinzwe kumenya, kugenzura no kurwanya bishobotse abo banzi b'igihugu bakomeje gukwiza "ibihuha" uretse ko ubundi bakagombye kwitwa abatabazi b'igihugu ariko koko bakaba ari abanzi b'akazu ka FPR-balinga.
 
Itsinda rya mbere rigizwe na Cpt Kamari ukorerea mu biro bya Dr Ndahiro Emmanuel, Bideri Joseph uyobora Orinfor na Ndahiro ubarizwa muri Présidence. Abagize iri tsinda bashinzwe gusubiza ibyandikwa ku kazu bigasohoka ku mbuga za internet. Ngaho rero bamwe bihaye kwamagana no kumenya amazina y'amatazirano/noms de code bazadutahurire ayo aba bambari ba Mzee-Kidjana bakoresha mu rugamba rwabo.
 
Itsinda rya kabiri riyoborwa na Nziza Jacques rigizwe na Rushema wari usanzwe ashinzwe kuneka abacuruzi cyane cyane abitwaga "fourteen", Ntazinda na Rudahunga. Aba bakaba bashinzwe kumenya no gukurikiranira hafi ibihwihwiswa muri Kigali.
 
Uyu Ntazinda ni wa wundi uhagarariye Cyama muri Intersec no muri Imprimerie nationale kuva aho yeguriwe Intersec, akaba anazwiho kuba umubandi w'umuhotozi kabuhariwe dore ko na mbere y'intambara yo muri 1990 yari yaraciriwe urwo gupfa kubera ubujura n'ubuhotozi bukoresha intwaro kandi abazi gusesengura ibintu n'ibindi bemeza ko uyu mwuga we ari wo wamuhuje na Mzee-Kidjana mu gihe yari akitwa Pilato. Ikindi ni uko Ntazinda w'umunya Rwamagana yari ashinzwe kuneka abanya Kibuye mu gihe cy'iyeguzwa rya Sebarenzi n'ihunga rye ariko cyane cyane mu bihe by'iyicwa rya Kabera Assiel. Uko kuneka abanya Kibuye ngo byaramworoheraga cyane kubera "ubucuti" yari afitanye na nyakwigendera Nyemazi Amoni na Uzzia.
 
Rudahunga Jean Marie mwene Nyirinkindi we ni umusore uzwiho kuba umunyamugi cyane akagira ibiganiro bisetsa cyane dore ko na Mzee-Kidjana cyera atarahindurwa ruhururu y'imicafu yose nk'amatiku, gusebanya n'izindi gasiya zose yajyaga amuhamagaza ngo amwisekereze cyangwa ndetse Mzee mwenyewe akamwisangira aho yakoreraga kuri Cercle sportif mu Rugunga. Kagame rwose yari yaranategetse ko Rudahunga atajya abura na rimwe mu bamuherekeza mu ngendo ze zose. Hari igihe bamwe mu bategura ingendo za Mzee bihaye kutamushyira ku rutonde rw'abagombaga kumuherekeza ariko ntibyabaguye neza kuko Kidjana yari abakuyemo izo kotsa. Kandi rero uwo musore uzi gushyenga yari yaranatanze umusada mu byo ashoboye mu gihe cy'intambara FPR ihanganye na MRND. Umusanzu we mbese twawugereranya n'uwa ba Musabyimana Célestin na mucuti we Freddy(Intertrade) baje no kubihemberwa begurirwa iduka rya Mugenzi Justin uri mu kiruhuko Arusha. Iryo duka ryari ryuzuye ama pièces de rechange y'amamodoka y'ubwoko bunyuranye cyane cyane ama pneus bakaba rero barakomereje aho Mugenzi yari agejeje ubu bakaba babarirwa mu bacuruzi b'imena muri Kigali.
 
Ntituzi icyatumye Rudahunga adahembwa kimwe na bagenzi be uretse ko ashobora kuba yarihitiyemo cash dore ko usibye n'uko itamugwa nabi ntayobewe amayeli y'Inyenzi zishobora kwisubiza "ibyazo" nta nteguza. Hari n'abandi basore n'inkumi dore ko zanasabwe kuvugisha "ukuri kubaka" birirwa bajagajaga umugi wa Kigali ngo bamenye abanzi n'abakunzi ba Cyama ingobyi iduhetse twese uko twakabaye!!!
 
Indi nkuru rero ni uko inshuti za Kayumba Nyamwasa zikomeje guhigirwa hasi kubura hejuru. Muri abo twavuga nka Munyampirwa Pascal bavugaho kuba yari afatanije na Kayumba mu bucuruzi bwa Duty Free Shop, Hôtel n'ubukerarugendo. Ubu Guest House yo ku Kibuye yari amaranye imyaka 8 yarayiguze muri privatisation, "Leta" yiyemeje kuyisubiza. Ubwo kandi byumvikane neza ko ba nyiri Hôtel Intercontinental bashaka kwagura ubucuruzi bwabo mu gihugu cyose, Guest House yo ku Kibuye rero ikaba igomba kuba succursale ya Intercontinental Hôtel. Ubwo n'abandi mukorera muri za provinces murarye muri menge! Nkawe mucuruzi mushya Muvunyi Pawulo, wagombye kwibwiriza ugasubiza iby'abandi.
 
Twavuga kandi umunyenyanza Paul Ruhamyambuga uhamagarwa ubutitsa kwa Nziza kwisobanura kimwe ndetse na mucuti we muri "fourteen" umunya Kibuye Uzzia na Edgar utajya arengwa n'imijugujugu dore ko yigeze gufungwa azira amakimbirane hagati y'ibipande byari byegamiye kuri Kayumba na Karenzi Karake nyuma akaza kwifungurirwa na mwenyewe Mzee-Kidjana. Icyo gihe ndetse yasanze urugo rwe rwarasenyutse. Abamufunze bari bitwaje urupfu rw'umusirikare wishwe na grenade agapfira mu i camion ya Edgar yari yafatiwe ku mupaka w'i Gatuna itwaye magendu y'itabi.
 
Uzzia mwene Pastor Amoni we anakekwaho kuba agambanira bene wabo b'abanya Kibuye ku kazu ka Cyama dore ko na Madamu Jeanette Kagame ubwe yigeze kuba akodesha kwa Uzzia aho yacururizaga amata hariya hafi ya rond-poind iruhande rw'icyahoze kitwa Imprimerie nationale.
 
Wa mutegarugori Edith Gasana na we ni uwo gusabirwa kuko urebye uko ashakishwa aririwe ntaraye. Ndahiro yahagurukiye kuzamukenesha akamucupiza ngo ya Office ye Habamenshi aregwa kuba yareguriye isoko mu buryo butemewe igafungwa maze nyirayo akajyanwa imbere y'ubucamanza. Ntiwabona asanze shebuja Bizimungu Pasteur muri 1930 n'ubwo byari bizwi ko batumvikanaga kugeza n'aho Perezida yaba yararijije uwo mwari bari mu rugendo i Kampala.
 
Ibyo ndetse byaje kubyara amahane muri Guverinoma nyuma y'uko Edith agiye kuganyira Minisitiri we wari Birara maze uyu musaza ntiyazuyaza kubaza ukuntu abantu b'abagabo batinyuka kuriza abari babahohotera. Ngaho rero Edith itegure kuzisobanura, rarika inshuti zawe zirimo n'iz'i Bugande utibagiwe na l'ex Premier Ministre w'Uburundi Ndimira mufatanije business. Ubu Nziza ntagisinzira ashakisha ibimenyetso byose bizifashishwa mu kukurega no kugucupiza. Mwari warezwe neza haguruka wambaze abasokuruza nibyanga nawe unyaruke wiragurize nk'abandi kuko uwo Cyama yitumye kumuhusha ni hamana. Aha ho ndaguhakaniye amarira nta cyo yakemura, dore ko ibyawe byagiye gucika bikaba na mucuti wawe Mazimpaka Patrick baramukwepesheje dore ko amacenga yo mu nyenzi ari amayobera.
 
Turasoza tugaruka kuri affaire Karegeya. Uyu mugabo na n'ubu ntawuzi irengero rye n'ubwo akomeje kuvugwaho byinshi binyuranye. Ntawahamya rwose ko Col Karegeya akibarizwa ku isi y'abazima dore ko na Kabarebe James umugaba w'ingabo ukubutse mu Bubiligi yirinze kubonana n'abanyamatsiko b'i Buruseli batajyaka kubura kumuhata ibibazo birimo n'ibura-fungwa-yicwa rya Karegeya Patrick. Twamenye ko Kabarebe yari yatumiwe mu muhango wo gusoza amashuri y'abasirikare be bigaga mu Bubiligi akaba ndetse yarabikoreye mu ndege akabatahana ngo ejo batazatawanyika nk'aba Congo ya Kabila kuko impamvu zo gutawanyika si zo zabura.
 
Biracyaza
"Popinfo ToutYeuxToutOreilles" <pop_info2005@yahoo.fr> 
Date: Sun, 31 Jul 2005 20:10:58