INGUFU FPR-BALINGA IKORESHA MURI MAFIA IZIKESHA BA NDE ?

 

Banyarwanda bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,

 

Mu nomero yacyo yo kuwa 25 gicurasi kugeza kuwa 09 kamena 2005, Ikinyamakuru UMUCO cyakomoje ku bucuruzi bwo mu rwego rwa mafia bukorwa n’agatsiko k’abantu bigaruriye FPR. Mu nyandiko zacu zabanjirije iyi twaberetse ukuntu ako gatsiko karangajwe imbere na Mzee Kijyana kahinduye FPR balinga kagasigara kayitwikiriye mu gukandamiza abanyarwanda no kwikanyiza mu nzego zose z’igihugu. Iyo mafia ya Kagame n’abambari be irembeje abanyarwanda itaretse n’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Cngo-Kinshasa.

 

Iyo mafia yuje ububandi n’ubwicanyi ishyigikiwe na ba nde ? Ako gatsiko k’amabandi n’abicanyi kiremye gate kandi kashoboye gate gukandamiza abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ? Abacuruzi n’abandi bakozi bafite uruhare mu bukungu bw’igihugu ndetse n’anyapolitiki n’abasirikare bitwaye bate imbere y’ako gatsiko kagizwe n’amabandi n’abicanyi bo mu rwego rwa mafia ?

 

Abanyapolitiki mu mutego wa FPR-Kagame

 

Kagame ka Rutagambwa yabeshye abanyarwanda. Yitwaje amaraso yabo arema agatsiko k’amabandi n’abicanyi kayogoza igihugu n’akarere k’ibiyaga bigari kubera ibikorwa byako byo mu rwego rwa mafia nk’uko UMUCO wabyerekanye. Iby’ikinyamakuru UMUCO cyanditse byatwibukije inyandiko y’uwitwa Rwagataraka wagaragarije abanyarwanda mu myaka ishize ibya mafia ya Kagame n’agatsiko ke. Nomero 13 y'Umuco yanatumye twibuka inyandiko yo mu 2001 yasobanuraga ukuntu « akamasa kazaca inka kazivukamo », zitwibutsa n’ibisigo by’uwitwa Rudahangarwa ku itabaro. Iyo nomero yatwibukije ndetse n’inyandiko ya Mbanda Yohani yo muri gicurasi 2005 yagiraga inama Kagame n’abandi banyapolitiki maze aho kumutega amatwi bakamujugunya muri mabuso. Inyandiko z’Umuco zitwibutsa n’ijambo rityaye Bizimungu Pasteur yavuze ubwo yasezeraga ku buyobozi bw’igihugu hanyuma yagira ngo agaruye ubuyanja bati ruhukira muri 1930. Umuco kandi wunze mu rya Nayinzira Yohani Nepomuseni watinyutse kuburira Kagame n’abafasha be nubwo ngo yaje « kwisubiraho » amaze kwitaba Polisi y'igihugu na Njyanama y’aho atuye. Twasabaga ko uwaba akibitse izo nyandiko zose yazishyira kuri izi mbuga kugira ngo n’abatarazisomye bazimenye.

 

Biraruhije kuvuga uruhare rw’abategetsi b’abasivili bakoranye cyangwa bakorana na Kagame kuko akenshi usanga ari inkomamashyi na ba « mpemuke ndamuke » batagira ijambo, n’iryo bafite aho kurivuga bagahitamo kurihakishwa.

 

Twavuga se Mazimpaka Patrick bareze gusahura Minisiteri yo gucyura impunzi no gusana ibyangiritse ? Tuvuge se Bihozagara Yakobo uregwa gusahura ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa ? Tuvuge Inyumba Aloyiziya ugiye kuzicwa n’agahinda ko guhemukirwa na Kagame yahoze abereye inkoramutima ? Twavuga se Musoni Protazi usigaye akubitanwa n’uwo bashakanye amabanga y’urugo akameneka imbere ya Kagame dore ko atagira isoni ? Twirirwe se tugaruka kuri Bizimungu na Kanyarengwe bagizwe iteme ryo kwifatira ubutegetsi ? Tuvuge Rucagu Bonifasi na Mukezamfura Luferedi baregwa genocide yo muri 1994 ? Icyakora twaraperereje dusanga Piyo Mugabo n’umugore we ari bo baciriwe akanzu kwa Mzee Kijyana. Ni bo babaye nka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongeza undi. Hari na Mutsindashyaka Tewonesti Meya w’Umujyi wa Kigali wahawe ibanga ryo kuwukiza abahoze bawutuye mbere ya 1994 akawutuza abanyarwanda bashya.

 

Ingabo z’igihugu mu mutego wa mafia

 

Nk’uko twabibagaragarije Kagame yakoze uko ashoboye yikiza abasirikare bakomeye yatinyaga ko bazamubangamira. Kayumba Nyamwasa yatumwe iyo gihera naho Karegeya Patrick ararigiswa. Kabarebe, Nziza na Ndahiro ni bo bayoboye mafia yayogoje igihugu cyacu n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Ngabo abajyanama b’inkoramutima Kagame asigaranye n’ubwo na bo ntawahamya ko bazarambana igihe kirekire.

 

Iyo abategetsi bahindutse ingaruzwamafaranga

 

Kalisa ka BCDI yafatanije na Kagame mu mitungo ya Cyama none barayiryaniramo. Gatera Egide yihaye gushyigikira Kalisa ka BCDI yiyibagije ikimuhatse none yabuze aho ahagarara. Gatete Polycarpe wicaga agakiza ngo yaba atangiye kunaniranwa na Mzee Kijyana. Umuhudi Karangwa Manasse we asigaye yitungiwe n’inshyi azira kujarajara hagati ya Kagame na Kayumba mu gihe Rubangura Vedaste yabuze icyo afata n’icyo yareka. Makuza Bertini uhuriza Kagame n’abacuruzi mu Kagarama arabunza imitima yibaza ukuntu azagabana imitungo ya Rwandafoam na Serubuga. Assinapol Rwigara umutware w’abanyakibuye aribaza uko bizagenda ingoma zimaze guhindura imirishyo. Rujugiro rwa Bagaza mu Burundi rwahindutse urwa Kagame mu Rwanda aribaza uwo azashyigikira mu minsi iri imbere. Alfonsi Rugiramumaro wishimiye iyicwa rya Kabera Assiel afite uruhare rukomeye mu guhindura FPR balinga naho imfura Kayihura Claver bita Mille collines aribaza icyo yamufasha kugira ngo Cyama biyeguriye ikomeze ibabere ingabo y’umutamenwa. Mbundu mwene Kananura wasahuriye u Rwanda mu Bugande azagarura imari y’abanyarwanda ryari ? Mugisha weguriwe amasoko y’ubwubatsi yo mu nsi no mu ijuru, imisoro ku nyungu ze yishyurirwa mu Rwanda cyangwa muri Uganda ? Rusagara Bosiko na Ntazinda wa Intersec ni ibikoresho by'umwihariko bya Nziza na Ndahiro.

 

Ngurwo u Rwanda rwa Kagame n’agatsiko ayoboye. Aba bantu n’abandi tutiriwe turondora bari mu bashenye u Rwanda bakoresha amafaranga y’igihugu mu kwigarurira abategetsi bagombaga kuyobora abanyarwanda mu nzira y’amahoro n’ubwiyunge kandi bakagira n’uruhare mu kugarura amahoro n’ituze muri Afrika y’ibiyaga bigari.

 

Banyarwanda mwese mukunda igihugu cyanyu,

 

Nimuhaguruke turwanye mafia ya Kagame n’agatsiko ke twivuye inyuma. Tubasezerere amazi atari yarenga inkombe maze dushyireho ubutegetsi bw’inyangamugayo burebera inyungu z’abanyarwanda nta kuvangura no kwikanyiza. Twange gukurikira Kagame n’agatsiko ke bamenyereye gusahurira mu nduru n’ubu bakaba bifuza kongera gushora igihugu cyacu mu ntambara.

 

Turaharanira ko mu Rwanda hazashyirwaho Urukiko rukomeye(Cour des comptes) rugomba kuzacyemura ibibazo by’imitungo y’igihugu mu nyungu z’abanyarwanda bose. Twongeye gusaba abanyapolitiki b’abanyarwanda ngo bareke umuco mubi w’uburagi usa n’uwabokamye maze batinyuke batangaze ibitekerezo byabo ku miyoborere y’igihugu aho kugiharira Kagame n’agatsiko ke bakigejeje aharindimuka.

 

Impinduramatwara(Révolution) yo muri 1959 yarapfubye. Habyarimana Yuvenali n’agatsiko ke bahiritse Kayibanda bizeza abanyarwanda ko babazaniye « amahoro, ubumwe n’amajyambere » ariko impunzi z’abatutsi zari zaraciriwe ishyanga imyaka 30 yose zigize ngo zirataha bagarura propaganda ya hutu-tutsi yabaye indiri y'itsembabwoko ryo muri 1994. FPR-Inkotanyi na yo yitwaje akarengane k’abatutsi maze yambukira ku mirambo itabarika y’abanyarwanda ifata ubutegetsi ibeshya rubanda intsinzi y’amareshyamugeni  none yangabaje igihugu kubera ibikorwa byayo by’ububandi n’ubwicanyi byo mu rwego rwa mafia.

 

Turasaba abanyarwanda bose aho bava bakagera ngo bahaguruke dufatanye twese(abahutu, abatwa n’abatutsi) dukore IMPINDURAMATWARA(Révolution) yuzuye. Impinduramatwara itari iya « Have mpigire » na « gatebe gatoki » nk’uko byagiye bigaragara.

 

Pacifique KATABIRORA kandi kabireba   

NI IKI CYATUMYE FPR-INKOTANYI IHINDUKA BALINGA?
 
Mu nyandiko zacu zo mu minsi ishize, twagiye tuvuga ko FPR yahindutse balinga. Hari bamwe bashobora kuba badafite ibisobanuro bihagije none reka tubibagezeho. Mu by'ukuri nta kindi FPR yazize kitari ugusubiranamo kw'abayitangije n'imyitwarire yabo ku rugamba barwanye no mu gihugu bamaze gufata ubutegetsi.
 
1.         Urupfu rw'amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema
 
 Général Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu. Ni we ubwe wari waregereye abahutu nka Col Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimungu, ndetse yari yararangije no kumvikana na bamwe mu bakuru b'ingabo za Habyarimana ku buryo iyo ataza gupfa mu buryo butunguranye kandi budasobanutse, hari harateganijwe igabana ry'ubutegetsi hagati y'abanyarwanda bari baturutse hanze n'abo bari basanze mu gihugu.
 
Général Major Fred Rwigema mwumva yari afite igikundiro gitangaje, akarangwa n'imico myiza kandi akakirana bose urugwiro ruhebuje. Abagande bose bakundaga uyu mugabo ku buryo iyo babaga bamurabutswe, bamukomeraga amashyi y'urufaya kandi avuye ku mutima batayobewe ko ari umunyarwanda w'impunzi, ureke amashyi y'amahatirano abanyarwanda bajya bakomera Kagame ka Rutagambwa.
 
2.         Général Major Fred Rwigema yakundaga umupira w'amaguru
 
 Iyo yabaga yinjiye muri stade y'umupira ya Nakivubu, Fred Rwigema yakirwaga n'amashyi menshi cyane y'abagande n'abanyarwanda. Fred iyo aza kugera mu Rwanda yajyaga guherekezwa n'abagande benshi bamukundaga, akakirwa n'abanyarwanda b'amoko yose kubera ingeso nziza zamurangaga. Général Major Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida w'u Rwanda iyo na we adapfa mu buryo budasobanutse, na Fred Rwigema akabaho, nta gushidikanya rwose bajyaga kumvikana hatagombye kumeneka amaraso menshi y'abanyarwanda. Fred Rwigema yari yategetse ingabo ze kwitwara neza ku rugamba kandi yifuzaga imishyikirano kuko yirindaga ko hameneka amaraso menshi atari ngombwa.
 
3.         Mbere yo gutera, Fred Rwigema yagiye kureba Uwami Kigeli V i Nayirobi ateganya kuzamucyura nk'Umwami w'u Rwanda
 
Umwami yamubwiye ko gutera igihugu cyawe atari byiza, amusaba kuzagaruka bakongera kubiganiraho. Umwami yatinyaga ko hameneka amaraso menshi y'abana b'u Rwanda kandi ari bo yashakaga kurengera. Fred Rwigema yarinze atera batongeye kubonana kubera ko yateye atunguwe bitewe ahanini na bamwe mu ngabo ze bamurwanyaga kandi bakaba baratanguranwaga gutera ari na ko bemeza ko bazafata igihugu mu minsi itarenze itandatu. Mwibuke ko Fred Rwigema yishwe ku munsi wa kabili w'igitero, hanyuma FPR igapfusha abasirikare bageze ku bihumbi bitanu, abenshi baguye mu Kagera kubera gutatana nyuma y'urupfu rwa Général Major Fred Rwigema Umugaba w'ingabo.
 
4.        Maze Pawulo Kagame mwene Rutagambwa, aba atangije urwe rugamba
 
Kugira ngo Ingabo zemere kuyoborwa na Kagame byaragoranye cyane. Ariko Museveni na murumuna we Salim Saleh Akandwanaho babimufashamo, ahabwa ubuyobozi bw'ingabo atyo. Icyakora Kagame yatangiye yisasira bamwe mu bayobozi b'ingabo atizeraga ko bamwemera nuko abasigaye barayoboka kubera ubwoba.
 
Intare batinya Kayitare ntiyigeze yumvikana na Kagame ku buryo ingabo zose zari zibizi. Komanda Kayitare ni we wahoze ayobora umutwe w'ingabo zarindaga Fred Rwigema atarapfa. Urupfu rwa Kayitare na rwo rwabaye mo amayobera nubwo barwitiriye uburwayi. Benshi bazi ko ari Kagame wamwivuganye. Colonel Ndugute wayoboye urugamba nka Chef des opérations yarinze apfa atumvikanye na Kagame ka Rutagambwa.
 
Tugarutse ku rupfu rwa Fred Rwigema, turabamensyesha ko Col Kanyarengwe Alexis yacitse intege ahitamo kwisubirira muri Tanzaniya aho yari yarahungiye. Mzee Kanyarengwe yagaruwe n'Inyumba Aloyiziya wagiye kumureba muri Tanzaniya bakamarana icyumweru cyose amuhendahenda, agusha umusaza neza, aramwurura nuko yemera kugaruka bamugira Umuyobozi mukuru(Chairman) wa FPR-Inkotanyi kugeza acyuye abanyarwanda.
 
Pasteur Bizimungu n’abandi bari kumwe na bo bacitse intege Fred Rwigema amaze kwicwa ku buryo Mazimpaka Patrick yagize uruhare rukomeye mu kubahumuriza ngo bakomeze urugamba.
 
5.         Abahutu batagize uruhare mu bwicanyi baratotejwe biratinda
 
Mu by’ukuri, benshi mu bahutu bariruhukije kimwe n’abatutsi babonye FPR itsinze intambara. Ariko ntibyatinze kuko abo bahutu bari baniteguye kwerekana no gushinja abicanyi ngo bakanirwe urubakwiye baba baratotejwe, bakurwa mu byabo, bakurwa ku kazi, bamburwa imitungo yabo, barafungwa, abenshi bagwa mu magereza bazira imitungo yabo , cyane cyane abari bafite amazu mu migi nka Kigali cyangwa bakaba bafite amafaranga menshi mu mu banki.
 
6.         Abatutsi barokotse itsembabwoko biswe interahamwe
 
Abishongozi n’abashinyaguzi bamaze gusinda intsinzi batinyuka kubaza abacitse ku icumu impamvu batapfuye ndetse ntibanatinye kubabwira ko abatutsi nyabo bashize naho ngo abasigaye bakaba ari abakoranaga n’interahamwe.
 
7.        FPR imaze gutsinda intambara, abakuru bayo bihutiye gufata imyanya y’ubutegetsi
 
FPR imaze gufata ubutegetsi, icyahoze ari Umuryango cyarazimye kuko abari ku isonga bose bahise bashyirwa mu myanya y’ubutegetsi noneho abanyamuryango basanzwe barimo n’abenshi mu bari abakada(cadres) barandagara. Mu bayobozi bagiye mu butegetsi twavuga nka Alexis Kanyarengwe wabaye Minisitiri w’intebe wungirije ayobora na Minisiteri y’abakozi ba Leta kandi agakomeza kuba Chairman, Pasteur Bizimungu wagizwe Perezida wa Repubulika, Pawulo Kagame wigize Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo, Patrick Mazimpaka wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko kandi agakomeza kuba Visi-Perezida wa FPR, Yakobo Bihozagara wagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse(Réhabilitation), Aloyiziya Inyumba wabaye Minisitiri w’iterambere ry’abari n’abategarugori, Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Rose Kabuye wahawe kuyobora Umujyi wa Kigali, Diyonizi Polisi wabaye ambassadeur mu Bubiligi, Tito Rutaremara wagizwe Depite n’abandi. Nguko uko FPR-Inkotanyi yahoze yitwa Umuryango yahindutse balinga iharirwa Théogène Rudasingwa na we mu by’ukuri wakoraga nk’intumwa yihariye ya Kagame, Boss wa byose.
 
8.        Bamwe mu banyarwanda b’ibisambo bitwaje ko barokotse itsembabwoko maze batiza umurindi Kagame n’agatsiko ke.
 
Ingero twabaha ni nka Piyo Mugabo n’umugore we binjijwe mu kirambi kwa Kagame ka Rutagambwa babikesha kugambanira benshi mu bo bari barasangiye akababaro, Polycarpe Gatete wagororewe kugabira imyanya abo ashaka kubera ubutoni bukomeye kuri Kagame, Théoneste Mutsindashyaka umwe mu byegera bya Kagame na nubu ukica agakiza n’abacuruzi benshi tutiriwe tuvuga amazina kuko bazwi bihagije.
 
Ibyatumye FPR-Inkotanyi ihinduka FPR-balinga ni byinshi cyane ntitwabirondora ngo tubirangize. Tuzagenda tubigarukaho mu nyandiko zacu zo mu minsi iri imbere kandi na mwe mwese mukunda igihugu mushobora kutwunganira.
 
Nimuhaguruke mwese duterane inkunga twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose. Bahutu mutagize uruhare mu bwicanyi kandi ni mwe benshi, nimuhaguruke dufatanye, turwanire uburenganzira bwacu twese nk’abanyarwanda. Batutsi mukunda igihugu, nimwitandukanye n’agatsiko k’abicanyi kari ku butegetsi maze muhaguruke twibohoze dufatanije n’abahutu n’abatwa b’inyangamugayo, dutsinde ingoma y’abicanyi n’ibisahiranda iyobowe na Pawulo Kagame.
 
Pacifique KATABIRORA kandi kabireba