FROM : Massaihouse@hotmailcom
TO : Israël Ntaganzwa <rugamba@juno.com>
SUBJECT : Re [rwanda-l] Kuli Ntaganzwa : Kigeri V Ndahindurwa, Umwami wa
Rubanda.
Dusubize Bwana Israël NTAGANZWA
Baciye umugani mu Kinyarwanda ngo : « Abatajya i Bwami babeshywa
byinci ». Koko rero ndabibonye, dore hali abamaze
kwiha kubeshya ngo baravuga iby’i Bwami n’Abami. Uravuga ngo Kigeri V
Ndahindurwa ni Umwami wimitswe
Abanyarwanda, ngo yambaye ikamba,
ngo bamuha mandat yo kuyobora u Rwanda… Urongera uvuga iby’imivireho ye,
ko Abazungu
baba barabigizemo uruhare.
Aha rero ndagira ngo nkubwire ibintu
bitatu by’ingenzi byerekeye Ubwami bwa Jean-Baptiste Ndahindurwa :
1. Uretse na Ndahindurwa uwo, na se Musinga, Yuhi wa V, ntiyimitswe ku
bulyo bukulikije amategeko cyangwa imihango w’Ubwiru. Niba uzi amateka
y’igihugu cyawe, uzi ko Umwami Kigeri IV Rwabugiri yasize atanze ali
Rutarindwa. Uyu
Rutarindwa arima mu izina lya Mibambwe IV amara umwaka ku ngoma, nyuma Abega
baza kumuhilika bimika mwishywa
wabo Musinga. Abiru barumirwa, barushwa
amaboko barabyihorera. N’ikimenyimenyi hali imihango yagombaga gukorerwa Umwami
buli gitondo (kuramutsa Kalinga), Abiru barabimubuza (mbese nk’uwabuza Président kugera imbere y’Ibendera
ly’igihugu ubwo uwo aba yambuwe
ububasha mu gihugu bwo kuba Président).
Abazungu bavanye Yuhi IV Musinga ku ngoma, bamusimbuza umuhungu we
Charles-Léon-Pierre Rudahigwa, yima mu izina
lya Mutara wa III. Icyo gihe Abapadiri
bamubuza gukorerwa imihango yo kwimikwa nk’uko iteganywa mu Bwiru. Bukeye
aranabatizwa, ingoma ze zilimo Kalinga azitura « Kristu-Umwami ». Ubwo iby’Ubwiru biba bisezerewe burundu.
Rudahigwa yamaze imyaka 28 ku ngoma. Nta mwana yasize. Kuba yali yaravuze ko azasimburwa na Jean-Baptiste
Ndahindurwa, ni ikosa likomeye, kuko nta mwami uraga ingoma undi muntu utali
umwana we. Ibi mvuze nagira ngo
nkwereke aho bivugwa mu Bwiru. Uzi neza ko Padiri Alexis Kagame yali yarahawe
Ubwiru; mu nyandiko ye yatangaje mu kanyamakuru (revue) kitwa « Aequatoria,
n°2 » ko muli 1945; soma rero ibi yanditse :
« Le Ruanda est gouverné, depuis trente
générations, par surcroît, se sont succédés de père en fils. Le « Code
Esotérique »
de la Dynastie (dont les dix-huit
poèmes ne furent révélés pour la première fois qu’en 1945) s’oppose absolument à
toute intronisation d’un prince qui ne soit fils du régnant. Ceci exclut a priori l’intronisation des
cousins, coutume en
cours dans les royaumes du Protectorat de l’Uganda. Bien plus, parmi les fils
du régnant, il n’y a qu’un seul prince né Roi, prédestiné à cette dignité par
Dieu. Si ce prince pouvait mourir sans rejeton, dans
le cadre de ces prescriptions du Code Esotérique, la Dynastie serait éteinte, bien que le défunt laisse
d’innombrables frères. Il n’y a qu’un roi par génération ou, en d’autres mots, un Roi ne peut engendrer qu’un seul Roi.
Ces principes en soi rigides, cependant, s’accompagnent de
correctifs très judicieux, qu’il serait trop long d’aborder ici.
Il peut se faire, par exemple, qu’à la mort du Roi, son successeur ne soit pas
connu de tous ses sujets, et qu’il ait une
guerre de compétition au trône. Comme la royauté est une dignité au-dessus des
forces humaines, il n’y a que Dieu qui
puisse trancher le différend. Comment plaider devant Dieu ? On doit
plaider « par les arcs » : c’est-à-dire que les
prétendants sont obligés de se battre. Et à quel signe reconnaîtra-t-on la
sentence de Dieu ? Par la victoire qu’il accordera
au prince prédestiné à la dignité
royale. Le Roi est, du reste, appelé « un dieu », ou « l’œil par
lequel Dieu regarde le Rwanda ».
Aha rero
harakwereka ko Musinga atali Umwami, kuko atarazwe na se Kigeri IV Rwabugiri
(Sezisoni), ibyo kurwanira ingoma usomye muli iyo nyandiko, byakorwaga nta
mwana b’Umwami urima. Naho Rutarindwa yarimye, avugirwa n’ingoma umwaka
urashira. Kandi barwaniraga ingoma igihe se yatangaga nta we asize avuze.
Wumvise rero ko n’ubwo Rudahigwa atarazwe ingoma na se, byibura yabaye umwami
iyo myaka yose. Nta wundi Mwami washoboraga kuva mu nda ya Musinga ; kuko
Umwami abyara umwami umwe gusa (nk’uko ubisomye).
2.
Jean-Baptiste Ndahindurwa ntiyimitswe n’igihugu, yavuzwe na Rukeba, utali Umwiru, avuga ko
yabibwiwe na Musinga
igihe yali i Kongo (ngo yagiye kumusura arabimwongorera). Ni ikinyoma gikabije
kuko mbere y’urupfu rwa Musinga muli 1945,
ntiyali azi ko umuhungu we mukuru Mutara III Rudahigwa atazabyara ! Ikindi
kerekana ko ari ibinyoma bya Rukeba amaruwa
abiri Padiri Alexis Kagame yandikiye Mgr
Perraudin, imwe 27/07/1959 n’indi 30/07/1959, ahamya neza ko ali Mutara III
Rudahigwa wavuze ko Ndahindurwa aliwe uzamusimbura. Ibyo yaba yarabimubwiye
muli « Hôtel Bougainvillées » i Cyangugu. Yanabibwiye Umwiru
Alexandre Kayumba, aliko igihe cyo kubivugira muruhame Padiri Alexis Kagame
yigira nyoni-nyinshi ko ntabyo azi. Muli iyo baruwa ye ya mbere yabwiye Mgr
Perraudin kandi amusaba uburenganzira bwo kugira icyo abitangazaho agira
ati : « Comme il s’agit d’un
problème fort important, Excellence, et que je pourrai être appelé à informer
les autorités compétentes, je préférais le faire sous votre couvert et
peut-être ne pas paraître du tout, si vous voulez bien en disposé ainsi ».
Aha rero ayo magambo arumvisha ko yasabaga Mgr Perraudin ariwe wabibwira abatetsi
bakuru aliko we ntagaragare. Aliko mugitabo cye yanditsi hanyuma kitwa :
« Un Abrégé de l’Histoire du Rwanda,
Tome II » ahakana rwose ko ibyobavuga ko
yarazi uzasimbura Mutara III ali ibinyoma, aho nawe yarabeshye, ubanza
atalibukaga ko ayo mabaruwa ye azageraho akagaragara. Muli iyo baruwa kandi
yasobanuriye Résident aho umurambo
(umugogo) w’Umwami uzashyigurwa akavuga ko n’imihango ijyana n’Ubwiru itagomba
gukoreshwa k’Umwami wabaye umukristu. Na none tukagaruka hahandi havuga ko
« Umwami abyara Umwami umwe gusa ».
3.
Jean-Baptiste Ndahindurwa ntiyimitswe n’Abanyarwanda bose (Rubanda rwose).
Yavuzwe na Rukeba n’umushefu
Alexandre Kayumba (bavuga ko akomoka mu mulyango w’Abiru). Ibyo se birahagije
n’ubwo Padiri Alexis Kagame yali
abirimo aliko yanga kwigaragaza ? Kandi uriregagiza ko muli icyo gihe
Rubanda batashakaga gupfukiranwa muri ubwo
buryo ngo babahe Umwami kandi ikibazo cy’Ubwami na Kalinga nicyo cyavugagwa
muli « Manifeste
y’Abahutu » muli 1957. Abimitse Umwami (Kigeri V) muli ubwo buryo
biregangije ibyo iyo Manifeste
y’Abahutu yavugaga. Bangomba kwitondera icyo kibazo cyo gusimbura Mutara III
kuko ibitekerezo by’Abanyarwanda byalibitangiye guhinduka batagishaka
gutegekeshwa « agahato n’ubwiru ». Bikerakana ko uwo Mwami
yali uwa Batutsi gusa n’Abahutu bamwe batumvaga uko ikibazo giteye.
Jean-Baptiste
Ndahindurwa yashyizweho n’abo bantu batatu : Padiri Kagame, Rukeba na
Kayumba, aliko binyuranije n’amategeko y’Abazungu yateganya ko igihe Umwami
atakiliho (apfuye cyangwa arwaye indwa ituma adashobora gukora
imilimo ye, Gouverneur Général
yagombaga gutegeka uko azasimburwa. Ibyakorewe i Mwima muli icyo gihe
byatunguye Gouverneur Général
Jean-Paul Harroy ; abyemera kubera kwanga guhagurutsa imvururu mu gihugu.
Nyuma y’ukwezi
J.-B. Ndahindurwa niho yakorewe icyo Abazungu bita « investiture »
(« guhamya ubutegetsi »),
i Kigali,
hali Gouverneur Général na Résident n’abatware bake bagize Inama
Nkuru y’Igihugu. Hali hateganijwe gukora imihango yo « kwimika » (« couronnement »),
ali byo kwambikwa ikamba ; ibyo ntibyabaye kubera agasigane kabaye hagati
y’Abiru. Imirwano yo muli 1959 iza kuba ibyo bitabaye. Niba ugira ngo
ndabeshya, uvuge igihe iyo mihango yabereye n’aho yabereye ! Ibyo mvuze
uzabisanga mu gitabo cya Padiri Alexis Kagame : « Un Abrégé de l’Histoire du Rwanda, Tome II ».
Kuvuga rero ko
Abazungu babigizemo uruhare, ibyo ni ikinyoma, kuko batigeze bamukuraho ku
mugaragaro, nk’uko
bamukoreye icyo bise « investiture »
ku mugaragaro. Niba uvuga ko yimitswe
na Rubanda, iyo Rubanda rero ni yo
yamukuyeho ku mugaragaro muli « Kamarampaka »
yo ku wa 25 Nzeli 1961. Amagambo y’abantu ni yo avuga ko
Abazungu babigizemo uruhare, maze ugerageze kutubwira urwo ruhare urwo ali rwo
n’aho warusomye. Kuvuga ko
Abazungu banze uwo Mwami, ni ibitekerezo bishyizemo, kuko atali Umwami wabo.
Iyo bashaka gukuraho Ubwami, baba barabishoboye igihe bakuraho Musinga,
ntibilirwe bashyiraho umuhungu we Rudahigwa.
Iyo
Kamarampaka yo yaje ite ? Umwami Kigeri V Ndahindurwa amaze kuva mu Rwanda
muli Kamena 1960, ntawe
umwirukanye, byagejeje muli Mutarama 1961 ataragaruka. Kugaruka kwe byali
bikomeye, kubera dossier nini yali
afite yerekeranye n’ibitero yagabishije muli 1959. (Soma igitabo cyanditswe na
Bwana R. Hubert (La Tout Saint rwandaise),
yali umushinjacyaha w’Urukiko rwa Gisirikari (Conseil de Guerre) muli 1959 kugeza muli 1961). Kugira ngo Abazungu
bamubuze kugaruka byatewe no kurinda amagara ye (sa sécurité). Bigeze ku wa 28 Mutarama 1961 Abarwanashyaka
b’Abahutu
bashyiraho Republika. Ubwo ba Bazungu uvuga na ONU bavuga ko iyo Republika
itemewe ; ni bwo rero bategetse ko
hagomba kubaho « Kamarampaka », kugira ngo Rubanda rwose ivuge icyo
yifuza : ali Ubwami cyangwa Republika. Icyo Rubanda yemeje rero urakizi. Uruhare uvuga rw’Abazungu ruherereye
hehe ?
Icyo Abanyarwanda bagombaga kumenya ni uko abo Bazungu mukunda kuvuga,
nta kintu Umuzungu akora kitamufitiye
inyungu. Ibyo ugomba kuba ubizi. Nta nyungu bali bafite ku gihugu cyitwa
Rwanda, uretse n’uwo Mwami utari afite
icyo abatwaye n’icyo abamaliye. Abo icyo gihugu gifitiye akamaro ni
Abanyarwanda, akamaro k’uwo Mwami kazwi
n’Abanyarwanda (bakeya cyane). Ababiligi bamaze kuva muli Congo (1960)
yaribafiteye akamaro kanini ntacyo u Rwanda
n’u Burundi byari bibamariye ahubwo u Bubiligi bwa tanze amafaranga menshi
aliko bwo ntacyo rwakuyemo. Naho kuvuga
ko Ababiligi bashatse kuguma mu Rwanda no mu Burundi mubyikuremo kuko ntanyungu
yaririmo. Ninayo mpamvu ntakintu bahakoze kigaragara nko muli Congo cyangwa
abandi Bazungu bakoze mu bindi bihungu. Ninacyo gituma abandi Bazungu bavuye mu
bihugu bakolonije hagobye kubaho intambara kubera imitungo myinshi bari
bahafite, naho mu Rwanda no mu
Burundi Ababiligi babahaye Ubwigenge vuba-vuba babikiza.
Abanyarwanda b’icyo gihe bavangitiranije umuco w’igihugu n’amategeko
y’Ababiligi yo mu gihe cya Tutelle.
Gushyiraho
Umwami batabyumvikanyeho n’Abazungu bategekaga, byabaye kwiyenza. Iyo Abazungu
bakulikaza amategeko yabo yo
muli 1952, baba baravuze ko batabyemeye gusa. Hajyaga kuba iki ?
Abanyarwanda (Abategetsi b’icyo gihe) bali bavuze ko
niba Abazungu babyanze haba intambara. Icyo Abazungu bali bakizi. Iyo ntambara
rero yajyaga guhitana byibura Abazungu
nka batatu, aliko hagapfa Abanyarwanda barenze ibihumbi bitatu. Abazungu banze
iyo ntambara itagira akamaro, bahitamo kubyihorera.
Uwo Ndahindurwa nta kamba yambitswe nkuko ubivuga. Mujye muvugisha
ukuli. Njya numva muli bamwe bali i Rwanda ngo bafite « Ubumenyi » mu
byerekeye management, marketing n’ibindi kandi bizwi neza ko
bahoze ali Bakarani-ngufu, babandi bacunga ibigorofana, bakaba n’Abavunjayi
ndetse n’ubupolisi bakabugeramo ; hali n’abandi bavuga ko bafite Diplôme ya doctorat kandi naho hazwi bize, abo ni nkaba Tito Rutaremara
n’abandi. Igihe mwivuga ntimukage mwiyita abo mutalibo.
Ngusabye rero kujya uvuga ibyo wiboneye n’amaso yawe, cyangwa ibyo
wasomye ahantu n’undi wese yashobora gusoma.
Niba rero Abanyarwanda bake baramuhaye ilyo zina, bukeye abenshi
bakalimwambura, urasanga ilyo zina l’Ubwami lyaba ligihagaraliye hehe ?
Niba nabwo ali Abazungu bamushyizeho bukeye bakamukura ho, Ubwami bwe
bushingiye ku yihe
ngingo ?
Nguhaye ibyo bita « les
éléments juridiques », niba utabyumva, nta kundi nabigenza ni
ukukwihorera.
Ndabona rero ko akenshi abantu ntibazi ibyabaye kuli icyo gihe, umwe
yiha kubivuga akulikije igitekerezo cye (ses
sentiments) cyangwa icyifuzo cye (son
désir), batabanje ngo babaze ababizi uko babibonye.
Uramenye ntube wuvise nabi ko ndwanya Ubwami cyangwa uwo Mwami. Ndabwira
abatabizi uko byagenze, ndavuga
amateka. Ahasigaye abantu bakore uko bashaka bashyigikire ibyo bazi nuwo bazi,
uwumva ko ibyabaye kera ntacyo
bimubwiye n’ubureganzira bwe.
Igihe Rubanda nyamwishyi (le grand
nombre) izongera guhitamo Ubwami, ndetse na Kigeri V Ndahindurwa
bazabikore,
bizaba ali uburenganzira bwabo muli demokarasi isesuye ; aliko kandi
babigira bazi neza uko ibya mbere byagenze, n’uko
uwo Mwami yifashe mu ntambara ya 1959-1960. Ejo hatazabaho izindi mpaka :
bamwe ngo ntitwali tubizi, abandi ngo si twe twabikoze, bamwe bati
yararenganye, abandi bati yazize ukuli… Abantu babanze bafutukirwe n’amateka
y’ibyabo.
Icyo mbona gusa n’uko ibyo ibintu byaciye mu mucyo muli iyo Kamarampaka,
na none byaca mu mucyo, hatagombye
kubaho intambara hagati y’abashaka Ubwami n’abatabushaka, Umwami rero niba
agomba kugaruka, ntagomba kuza ashorewe n’igitero cyo kumena amaraso. Ilyo
mena-maraso limaze kurambirana mu Rwanda.
Uvuga yuko abantu bashaka guhindura amateka y’u Rwanda bakayavuga
mubulyo bubashimishije nanjye nsanga ibyo ali ukuyobya abantu hanyuma
bakazicuza amazi yarenze inkombe.
Massai-House
Israel Ntaganzwa rugamba@juno.com wrote :
Chers
Banyarubuga,
Iyi nyandiko yo mu Museso No.102 (21-27 Ukwakira 2002) ni nziza cyane, kandi
umwanditsi wayo akwiye gushimirwa ubuhanga bwe mu kwandika n'ukuntu yasuzumye
iki kibazo muryo busesuye n'ukuntu azi kwandika ikinyarwanda mu buryo
bushyanutse. Nkuko uyu mwanditsi atangira avuga, Kigeri ni Umwami benshi twumva
kuko mu myaka 40 yose ishize bakomeje kumuduhisha bagerageza kumuharabika no
kumubeshyera ibintu hano ntasubiramo. Biteye isoni kubona mu bitabo byigishwa
ku mateka y'Afrika bacyandikamo ko ngo muri 1961 Abahutu bahagurutse
bakivaniraho ingoma ya cyami bakayisimbuza iya republika nta ruhare na rumwe
Ababirigi babigizemo. Abanyarwanda bafite ubukuru butarenga myaka 40, ubu nibo
bafite majorite mu gihugu, ariko igiteye agahinda nuko aribo babyirutse
babwirizwa ibyo binyoma, kandi nkuko Abanyamerika baca umugani, "IKINYOMA
CYAVUZWE KENSHI GIHINDUKA UKURI!!," twese turacyemera.
Mbere na mbere ikintu cy'ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no
kuzirikana, nuko Kigeri aribo bamwiyimikiye bakamushyira ku ngoma, bakamwambika
ikamba, bakamuha mandat yo gutegeka u Rwanda, kandi iyo mandat, iyo nshingano,
aracyayifite kugeza uyu munsi. Haba ku bakunda Umwami cyangwase abatamukunda
rero, Kigeri yarimitswe, akaba ari twe Rubanda twagombye kumwikuriraho habaye
hari icyo tumunengaho, kuko ntawufite ubushobozi bwo kutwambura ubwo
burenganzira. Ubwo burenganzira kandi nibwo Inkotanyi natwe twese twahagurukiye
kuzitera inkunga twaharaniraga. Hari ibihugu bibiri byavanyeho ubwami mu buryo
abaturage bose bahagurukiye hakaba ntaho bihuriye n'amahano y'ukuntu Kigeri
bamuvanye ku ngoma mu Rwanda. Ibyo bihugu ni u Burusi bwategekwaga na Czar/Tsar
Nicholas II na Iran yategekwaga na Shah Reza Pehlavi. Abo bami bombi bategetse
ibihugu byabo nabi barabyangiza, ingoma zabo zihangurwa n'abaturage ubwabo
ntawuvuye hanze ngo abibakoreshe, ubwami buhashira butyo. Ingoma ya Kigeri mu
Rwanda rero nta kuntu twayigereranya n'izo zombi,kuko yavanyweho n'Ababirigi
b'abanzi bacu bari bakolonije igihugu cyacu bagitegekesha ikiboko n'imbunda.
Hari abagira bati ibihe tugezemo ntabwo bigendanye n'ubwami, bavuga ko ari
"demode." Abatekereza batyo bisa naho birengagiza amateka y'isi
bakayoberwa ko hariho ibihugu biteye imbere cyane biyobowe n'abami. N'abo
Babirigi bavanyeho Umwami wacu bagumishaho uwabo. Niba ubwami bwari bubi kuki
batabanje ngo bavaneho Umwami wabo?? Muri ibibihugu nkuko bigaragara, bafite
amahoro, amajyambere, ubukungu, stabilite, uburenganzira bw'ibiremwa
muntu,ugasanga mu byukuri ibitegekwa na ba presidents ntacyo bitandukaniyeho
n'ibitegekwa n'abami.
Hari ingero ebyiri uyu mwanditsi yatanze ku bami ba Afghanistani na Bulgariya
agerageza kubigereranya n'ibyo mu Rwanda.Kuva mw'ijana rya 18 habayeho
kugerageza gufatanya Afghanistan ngo ibe ishyanga rimwe riyobowe n'umutegetsi
umwe, ariko igihe cyose bimikaga ingoma ntiyamaraga kabiri. N'Abongereza bari
barigize ishyano, bagerageje kuhakoloniza ariko ntibahamaze kabiri.Ibyo rero
ahanini ikibitera nuko icyo gihugu gituwe n'amahanga arenze 20 atagira ikintu
na kimwe ahuriyeho,arimo Abashinwa bo muri Mongoliya, abandi bo mu bice byo
hepfo y'u Burusiya, Abanyairaki, Abarabu n'andi menshi,akaba rero adashobora
kuyoboka umutegetsi umwe. N'uriya President uriho ubu washyizwe ku ngoma
n'Abanyamerika, ari nabo bamurarira ijoro n'amanywa, nibahava ntazamara kabiri,
kuko icyo abaturage baho bashaka ari nka confederation, yahesha buri bwoko
autonomie yuzuye. Uwo Mwami rero nawe wigeze gutegeka Afghanistan, ntiyigeze
yemerwa birushije abandi bagerageje gutegeka icyo gihugu, bikaba ari nayo
mhamvu ubu adashobora kwemerwa ngo yongere asubire ku ngoma.
Muri Bulgariya ho icyo twavuga hano nuko icyo gihugu cyimitse ingoma ya
gikomunisti (bitewe n'Abarusi bari bahateye bakavanaho ingoma yariho muri
1956), kubera rero ko abakomunisti baharaniye cyane kuzamura Rubanda rugufi
kandi koko baruvanye habi, ababyirutse nyuma y'iyo myaka babaye abakomunisti
bakabije (fanatiques/extremistes n'ubu kandi mu bihugu bimwe byo mu Buraya bw'i
Burasirazuba ishyaka rya gikomunisti riracyafite majorite), ubwami buribagirana
burundu. Ubu rero kugirango Umwami wa Bulgariya agaruke mu gihugu abaturage
bamutorere kubayobora,nuko bamukundaga kandi bamushimiye ubushobozi bwe kandi
byabahaye uburenganzira bwabo bwo gushyiraho umutegetsi bishakiye.
Mui bibazo bimwe uyu mwanditsi yanditse byabajijwe n'abadakunda Umwami, ngo
bashaka kumenya imhamvu Abami b'u Rwanda batumvikanye n'Ababirigi kugirango mu
gihugu habe amahoro. Abavuga batyo barigiza nkana gusa cyangwase ntabwo bazi
amateka n'amatwara ya gikoloni. Nta kuntu Abami bacu bari kumvikana n'Abakoloni
kuko mu bihugu byose byakolonijwe ntaho byabaye, ahari uretse Kayibanda gusa
kandi dore aho yasize uRwanda. Abazungu bari baje gukoloniza ibihugu bibwiraga
ko bazabitegeka iteka ryose, bakaba rero batari kwihanganira umurwanashyaka uwo
ariwe wese wageragezaga kubohoza igihugu cye abavana amata mu kanwa.Kuvuga ngo
abakolonijwe bazumvikane n'ababakolonije byari nko kuvuga ngo imbeba n'injangwe
bazunvikane! Ababirigi mu Rwanda rero bari bazi neza ko batigeze bemerwa na
Musinga, Rudahihgwa na Kigeri, bakavuga ndetse ko hariho amadossiers yabo
agifungiye mu Bubirigi (classified), u Rwanda rwari rukwiye gusaba agashyirwa
ahagaragara nkuko aya Lumumba bayafunguye, rubanda tukamenya aho ukuri
guherereye.
Ikindi kibazo bamwe babajije ni uko ngo Kigeri atafashije abafashe intwaro zo
kubohoza igihugu cye,bakabona ko yatereranye ingabo ze. Mu butumwa Kigeri yanyujije
kuri za radio no mu matangazo na za interviews yatanze, yavuze ko atigeze
agambirira gusubira ku ngoma akoresheje intambara. U Rwanda ni urugo rw'Umwami
kandi Abanyarwanda ni abana be, Kigeri akaba rero yaranze kujya kwisenyera no
kwica abana be, nubwo bamwe babaye ibigoryi bakica abavandimwe babo abandi
bakabaheza ishyanga. Abo bana bavukiye mu buhunzi babonye ko nta kundi
bazasubira iwabo niko gufata za Kamaramhaka uRwanda bararubohoza, bararutaha
kandi Kigeri ntiyari kubatangira.
Nkurikije inyandiko nyinshi mbona zivuga ku bakunda Umwami cyangwase
abatamushaka, bigaragara ko umugabane munini mu batamushaka babiterwa nuko
batamuzi. Kigeri amaze imyaka irenga 40 avuye mu Rwanda,bikavuga rero ko
abatararenza iyo myaka uretse bacye bahungiye i Bugande no muri Kenya, abandi
Kigeri ni ukumwumva gusa, bamubwirwa n'ingoma za Kayibanda na Habyarimana na za
media zibeshya, cyangwase ku byo bumvaga mu Banyarwanda bihaye kwanga Kigeri
kubera imhamvu n'inyungu zabo bwite.Muri abo bose bashutswe batyo nanjye nari mbarimo
kugeza umunsi umwe nahuriye na Kigeri i Nairobi muri 1990. Ubwo nari mu
ruzinduko i Bugande, ngarutse mara iminsi mike iNairobi nuko nyarukira kuri
UNHCR kureba uko imhunzi zacu zari zifashwe, ninjiye mu biro by'umwe mu bakuru
baho, nkicara Kigeri aba atungutse mu muryango, mbonye ukuntu bamwakira nka
Chef d'etat ndumirwa. Ubwo naramutegereje asohoste turaramukanya, tuvanayo
tumarana nk'iminota 20,mhava anyemeje mu buryo buhagije ko ibyo nari
naramwumviseho byose byari amahomvu gusa nta shingiro na rimwe byari bifite.
Ku bwanjye ku giti cyanjye bamwe bajya bambaza bati umuntu nka Ntaganzwa
w'umuprogressiste,gauchiste,umuhakanyi,umwemera bike,abandi bakananyita
umukomunisti nubwo ntigeze ninjira mw'ishyaka rya gikomunisti, ashobora ate
gushyigikira ingoma ya cyami mu Rwanda?? Imhamvu ebyiri z'ingezi zishyigikira
Umwami Kigeri cyangwase ubwami mu Rwanda,nuko kimwe n'ibindi bihugu bitegekwa
cyangwase byahanzwe n'abami, ubwami bwabaye kandi buranga umuco karande/gakondo
y'igihugu,kandi natwe mu Rwanda Umwami niwe uhagarikiye/representant/symbole
y'umuco (heritage?) wacu wa Kinyarwanda. Ikindi nuko Kigeri yavanyweho
n'ababeberu bari bakolonije igihugu cyacu, ubu rero baraneshejwe,gusubiza
Umwami ku ngoma bikazaba intambwe (stage/level) cyangwase urwego ruheruka mu
kubohoza uRwanda rwacu burundu.
Kuva muri 1994 aho intambara yarangiriye,hakomeje gusabwa ko hajyaho commission
yiga ikibazo cy'Umwami Kigeri ngo isuzume ibibazo biriho byamubuza cyangwase
byamwemerera gusubira ku ngoma.Kugeza ubu rero iyo commission ntiyigeze ijyaho,
kuko uko bigaragara nta bibazo byagaragaye byakwigwa n'iyo commission,igisigaye
gusa kikaba gutegura igihe n'uburyo Kigeri azasubira ku ngoma y'uRwanda.
Mugire Umwami.
Ntaganzwa
New York, 9 April 2003