From: Blaise Safi < blaise156@yahoo.fr >
Date: 31 déc. 2005 22:22
Subject: [rwandanet] "opposition ikomeye cyane" dukesha Hôtel Rwanda : Igare ry'umwotsi rya Paul Rusesabagina!
To: rwandanet@yahoogroups.com , rwanda-l@yahoogroups.com, democracy_human_rights@yahoogroupes.fr

Kagame na FPR ngo bararye bari menge, Rusesabagina na Murayi babahagurukiye
 
Nkuko uwiyita NKB yari yabitangarije kuri izi mbuga, ejo "le héros" Paul Rusesabagina yakoranije inama i Buruseli. Mu kuyobora iyo nama yitabiriwe n'abanyarwanda bageraga ku 120, Rusesabagina yari akikijwe na Me Ildephonse Murayi muzi mwese ku izina rya Nikozitambirwa akaba nyiri urubuga rwa Rwandanet na Major wo mu nyenzi Ntashamaje Jeraridi. Rusesabagina yavuze ko iyo nama ari concertation n'abanyarwanda bo mu Bubiligi uretse ko nabonye n'abataba mu Bubiligi bari baje atari bake.
 
Muri iyo nama, Rusesabagina yatangaje ko abanyarwanda n'abanyamahanga adahwema guhura na bo bamusabye kenshi gukora "ikintu" gikomeye cyazafasha abanyarwanda guhindura ibintu mu gihugu cyabo. Yemeje ko "icyo kintu" cyatangiriye muri Amerika na Canada ku buryo ngo kimaze kugira abagihagarariye muri Leta 50 zigize USA naho ngo muri Canada kikaba kihakomeye cyane. "Icyo kintu" batangiye batsinda ngo gishobora kuzaba ONG, Forum cyangwa se ishyaka. Rusesabagina ngo ntashaka ko hagira ugihezwamo kandi ngo yifuza ko bose bagitangirana.
 
Yaravuze ngo ni "igare ry'umwotsi" ( Ikigare se bahu? ikigare encore?) abanyarwanda bose bagombye kwinjiramo kugira ngo ritabasiga. Aha umuntu ntiyabura kwibaza niba atari indi muvoma cyangwa Cyama igiye kuvuka dore ko ku kibazo cy'amashyaka asanzweho, Rusesabagina na Murayi bemeje ko batagamije kuyabangamira ariko Murayi ntiyabuze gusobanura ko ayo mashyaka afite intege nke cyane ndetse ngo akenshi abayobozi bayo bananirwa kumvikana. Rusesabagina yavuze ko yagiye abonana n'abayobozi b'ayo mashyaka akabamenyesha igitekerezo ke. Muri bamwe tujya tubona cyangwa twumva, hari haje Ntashamaje Gerald wo muri ADR, Tulikumana Jean de Dieu wo muri UFDR na Mushayidi Deo wo muri PDN-Igihango. Nabajije abo twari twicaranye niba uwitwa Kamongi NKB yemeje ko ari mu Bubiligi atari yaje bambwira ko batamuzi. Mbaza niba ba Habyarimana na Hakizimana cyangwa Hakizabera bahari abantu bati ntabaje. Yewe aho na Ingabire Victoire  perezida wa RDR ubundi utebuka mu bintu byose biteguwe n'abanyarwanda, ntiyahageze.
 
Icyakora umuhutsi Rutayisire Bonifasi yari ahari kandi yafashe ijambo kenshi. Yari ahari Mupenzi Venuste w'umushi ubundi ukunze kuboneka mu masiporo. Abantu benshi babajie ibibazo byerekanaga ko bamaze kurambirwa ubuhunzi kandi Rusesabagina yabizezaga ko iryo "gare cy'umwotsi"  yatumije mu bayafaburika rizagikemura burundu.
 
Urugiye cyera ruhinyuza intwali, Murayi arashyize ayobotse ishyaka rya politiki!
 
Murayi wari modérateur w'iyo nama yagaragaje bihagije icyifuzo cy'uko abanyarwanda bo muri Belgique bashinga ishyaka rikomeye noneho bakabimenyesha abo muri Amerika na Canada ngo bakorera mu "kintu" ( nka cya kindi cyo kuri radiyo Burundi cya muka nde harya?) kitari cyamenyekana neza. Wasangaga rwose Murayi ashyushye muri ibyo byo gushinga ishyaka nubwo ubusanzwe atabikozwaga ndetse benshi bakaba bamufataga nk'umuntu anarchiste. Ntawamenya rero icyaje kumushitura ariko wasangaga afitiye Rusesabagina ikizere gikomeye cyane.
 
Nubwo Rusesabagina yakomezaga guhunga kwerura ko ashaka gushinga ishyaka, asa n'uwitinye yavuze ko ubu nyuma yo kuba barashyizeho ubuyobozi bw'agateganyo mu gihugu cya G. W. Bush, barimo gushakisha umuntu uzababera umuhuzabikorwa(coordinateur) ngo akazitwa Secrétaire général. Uburyo azashyirwaho ntibwavuzwe ariko iyo ushishoje usanga uwo murimo warabonye nyirawo ari we Rusesabagina ubwe kuko nk'uko Murayi yabitsindagiye, "Paul dukwiye kumushyira imbere akatuvuganira mu bategeka iyi si".
 
Ntashamaje ati jyewe nemera igisirikare! 
 
Major Ntashamaje yafashe ijambo avuga ko nta yindi nzira itari iya gisirikare izatuma Kagame yemera gushyikirana. Ati nimurebe nk'i Burundi no muri Côte d'Ivoire, hose ni ko bigenda nta kundi. Major wo mu nyenzi yatangarije abari mu nama ati "abateye muri 1990 nta bwinshi cyangwa uburyo babarushaga. Maze amashyi ngo kaci kaci!!! Hari umusore ntibuka izina wari umaze kumubaza ati ariko ubundi ni iki kitwemeza ko wavuye muri FPR? Uwo musore yemezaga ko amahano yose yakuruwe n'inkotanyi zateye igihugu ku ya mbere ukwakira 1990. 
 
Rusesabagina ati nta demokarasi ishobora kubangikana n'ubwami!
 
Mu gusubiza uwo musore, Rusesabagina yagize ati ntitukirengagize ko ibibazo byatangiye mbere ya 1990. Ati ntidushobora kwirengagiza ko u Rwanda rwabaye mu buhake imyaka n'imyaka, ko rwategetswe n'abazungu, ko ubutegetsi bwabanjirije uburiho uyu munsi na bwo bwakoze amakosa. Ku kibazo cya repubilika n'ubwami cyari cyari cyabajijwe na Rutayisire Bonifasi, Rusesabagina yavuze ko atazi umwami, ko atarigera abonana na we kandi ko n'ibyabo atabizi. Ati jye rwose ndi républicain kuko nemera demokarasi kandi nkaba ntemera ko mu bwami hashobora kuboneka demokarasi. Ibi bintu yarabivuze abisubiramo rwose arabitsindagira ndashoberwa dore ko nta n'uwamuhagaritse nibura ngo amwibutse ko yabivugiraga mu Bubiligi no mu Bulaya harangwa ibihugu bitari bike bigengwa n'ubwami kandi demokarasi ari yose. Mbese wagira ngo ni mitingi y'i Gitarama na bwo muri za 60! Iki kintu narakigaye kandi hari n'undi musore wambajije ati ese buriya Paul ntakabije? Yewe na Ntashamaje numva ngo ari mu bashinze ishyaka rigarura Kigeli ntiyakomye. Yewe na murayi ushimagiza imiyoborere y'u bubiligi bw'umwami ubusanzwe, yaricecekeye maze areka paul acengeza ivanjili yi' gitarama na parmehutu. "Twanze ubwami n'ibijyanye na bwo byose. Gahutu ganza nta shiti, ubwami bwajyiye nk'ifuni iheze, twanze ubuhake bw'inka, ntitwakwemera ubw'insina..." ( ibi ntiyabivugishije umunwa, jye ni ko nabyumvise par déduction).
 
Rusesabagina yanashubije ikibazo cyo kumenya aho "abamerika" bahagaze kuri politiki y'iwacu mu Rwanda. Ati icyo nababwira gusa ni uko mu gihe kigera ku myaka hafi icumi kuva 1994, humvwaga ijwi rimwe gusa none hashize nk'imyaka 2 batangiye na twe kudutega amatwi. (Twe ba nde?) Ati ikindi mushaka ni iki? Mu gusubiza ikibazo cy'ingabo, Rusesabagina yagize ati "Tuzakama ay'iburyo ariko nidusanga bidashoboka cyangwa se adahagije tuzakama n'ay'ibumoso kuko na yo yera". ( Intambara ngo na yo ikamwa ayera pour un pacifiste du calibre de Paul notre héros!)
 
Hashyizweho Komite y'agateganyo
 
Iyo Komite iyobowe na Murayi Ilidifonsi alias Nikozitambirwa ikabamo Mupenzi Venusiti na Kayumba Kalaveri ( ngo wahoze  akora kuri TVR no muri CICR mu Rwanda akaba ubu ngo yiga muri Université mu Bubiligi). ngo ikaba yarashinzwe gukomeza concertation mu rwego rwo gutegura gutaha icyo bise "IGARE RY'UMWOTSI", ubwato buzaba butubumbye ( ahari ubu iratangira kugurisha amatike vuba aha).
 
Mbaye nifurije abiyemeje kurigenderamo bose umwaka mushya n'urugendo bihire.
 
Blaise Safi