ITANGAZO No1/RPR/UKWAKIRA 2005

 

None tariki 19 Ukwakira 2005 , ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’umutwe wa RPR biramenyesha abaturarwanda n’amahanga ko hashyizweho umutwe ubumbiye hamwe ishami rya Politiki n’irya Gisirikare (RPR na ARPR-Inkeragutabara), bigamije guhirika ubutegetsi bw’igitugu buyobowe na FPR mu Rwanda.

RPR n’ishami ryayo rya ARPR-Inkeragutabara, bigizwe n’abanyarwanda b’ingeri zose, amoko yose n’uturere twose tw’u Rwanda. Benshi mu biyemeje kuwushyiraho babanje kuba abayoboke ba FPR n’ingabo za RPA/ RDF ubu bakaba biyemeje kwitandukanya kumugaragaro nayo kuko idakurikiza umurongo wa politiki watumye bayijyamo ahubwo ikaba ikomeje umurego wo gukandamiza abenegihugu no gukora amarorerwa anyuranye.

Amahame remezo n’imigambi y’ingenzi RPR iharanira bikubiye mu bintu bikurikira:

1.       Gushimangira ibikorwa byose bizagarura ubwiyunge n’ubusabane mu benegihugu ;

2.       Guharanira ubutabera bwunga kuri bose;  

3.       Gushyiraho uburyo bunoze mu guhangana n’ingaruka zatewe n’amarorerwa ya jenoside n’ubundi bwicanyi burenze kamere bwabaye mu Rwanda, bikazakorwa ntawurenganyijwe kandi hadakurikijwe amoko, igitsina, isura, idini n’ibindi bivangura abanyarwanda;

4.       Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira no kwishyira ukizana by’ikiremwa muntu;

5.       Gucyemura burundu ibibazo bitera ubuhunzi ;

6.       Guteza imbere umuco gakondo, kuvugurura uburezi n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga ;

7.       Kuzahura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ruswa n’ikimenyane byabaye akarande;

8.       Gushakira igihugu umutekano n’ituze birambye no kurinda abantu n’imitungo yabo;

9.       Gushimangira politiki yo kubana kivandimwe n’ibihugu by’abaturanyi, kubana neza n’amahanga n’ubufatanye bw’akarere.

Mu gihe gito inzego z’ubuyobozi bwa RPR na ARPR-Inkeragutabara zizamenyeshwa abanyarwanda n’amahanga kugira ngo zisobanure by’umwihariko ibyo twiyemeje guharanira bikubiye mu mahame remezo tugenderaho.

RPR n’ingabo zayo (ARPR-Inkeragutabara) ifunguriye imiryango buri munyarwanda wese ushyize imbere inyungu z’abanyarwanda, uharanira ineza n’iterambere by’abaturarwanda ngo aze twifatanye kurwanira uburenganzira twimwa mu gihugu twarazwe n’abakurambere.

RPR irasaba ikomeje imitwe yindi y’abanyarwanda: yaba iharanira uburenganzira no kwishyira ukizana by’ikiremwa muntu, yaba andi mashyaka ya politiki cyangwa abakora ku giti cyabo ko bakwishyira hamwe tugatahiriza umugozi umwe mu mugambi wo kwibohora ingoyi ya FPR. Mu minsi itarambiranye, tuzamenyesha abanyarwanda n’amahanga imitwe yindi tuzaba tubona ko duhuje umugambi, bityo dufatanye urugamba rwo kubohoza urwatubyaye.

RPR yamaganye ubushake bucye Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza yanga kumvikana n’abatavuga rumwe nayo. Imyifato nk’iyo niyo ikurura intambara kuko inzira z’amahoro Leta ya FPR yarazifunze zose. Niyo mpamvu mu gihe agatsiko kagundiriye ubutegetsi kagashyira rubanda ku ngoyi katazashaka kumva ibyo gasabwa, RPR izakoresha imbaraga kugirango uburenganzira abanyarwanda bimwe mu gihugu cyabo babuharanire mu bundi buryo buzaba bubashobokeye burimo n’imbaraga ni biba ngombwa.

RPR irasaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kwamagana byivuye inyuma no gufatira ibyemezo bikaze ubutegetsi bubi bukomeje kuryanisha abanyarwanda cyane cyane mu byiswe ubutabera kandi ahubwo ari ikandamiza na munyumvishirize. Twamaganye politiki y’ubushotoranyi iteranya u Rwanda n’amabaturanyi barwo cyane cyane Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse na Uganda, twamaganye kandi iterabwoba rikomeje gutuma abenegihugu bahunga uruvunganzoka.

RPR irasaba urukiko mpuzamahanga TPIR n’ibihugu byose gushyiraho umwete mu guhiga, gufata no gushyikiriza inkiko abaregwa kuba baracuze umugambi cyangwa bakitabira itsembabwoko ryakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi. Baba bamwe mu bari mu nzego z’umutekano nka FAR bitabiriye ubwicanyi, cyangwa imitwe y’intagondwa zo mu bwoko bw’abahutu y’Interahamwe, Impuzamugambi n’amashami ya Power y’imitwe MDR, PL n’abandi bari mu mashyaka atandukanye. RPR izakomeza guharanira ko inkoramaraso aho zihishe hose zifatwa zikaryozwa amahano zakoze.

RPR irasaba kandi urukiko mpuzamahanga TPIR guta muri yombi abicanyi biganje mu bategetsi bakuru baba abo muri politiki cyangwa igisirikare bya FPR mu Rwanda, nabo bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu, bashyikirizwe kuburyo bwihutirwa inkiko zibacire imanza. Kubera ko abashyizeho uyu mutwe biganje mu bigeze kuba abayoboke ba FPR n’ingabo za APR, bazafasha inkiko zose zizabyifuza mugutanga ibimenyetso n’ubuhamya byerekana amarorerwa yakozwe na FPR kuko byinshi byakozwe babibona. RPR yemeza ko nta mahoro azaboneka na rimwe mu karere k’ibiyaga bigari mu igihe abicanyi bakidegembya cyangwa bagifite ubutegetsi mu maboko yabo.

 

                                 Bikorewe i Gisenyi,  tariki 19 Ukwakira 2005

Umuhuza-bikorwa uhoraho                                   Umuvugizi wa ARPR-Inkeragutabara                                

RUGAMBA R. Josué                                                              Commander SANO David         

        ( signé )                                                                                            ( signé )