UBUTUMWA KUBAHARANIRA DEMOKARASI NSHYA MU RWANDA

TUBATUMIKIRE : Ng’ubwo ubutumwa twakiriye kubaharanira demokarasi :

 

« FPR ifatiwe runini n'amasosiyete y'ibihugu akorera muri Congo hakiyongeraho n’amafaranga ava Congo hamwe n’ay’u Rwanda. Ayo masosiyete niyo ariha za services secrets z'ibihugu abantu ba  opposition bahungiyemo, izo services  zigatanga amakuru atuma babasopanya cyangwa bababuza kugira icyo bageraho. Ayo masosiyete (hamwe n'izindi groupes na za associations  zifite inyungu) ninabo bariha abene gihugu bamwe cyangwa abo bita ba spécialistes niyo baba basanzwe bitwa abanzi kuburyo banyuzamo  bagafasha FPR.  Hari gouvernement ya FPR, hakaba gouvernement y’amasosiyete na groupes zindi zikorana na za services secrets, hakaba gouvernement z’ibihugu biri mukarere hiyongereyeho na services zabo za ambasade hamwe n’andi ma services na za associations.  Ikiri umutima wa byose ni amasosiyete na za services secrets  na groupes bakorana. NB : Hari sosiyete ziri kuri terrain muri Congo n’i Rwanda, hari abakorera mubihugu bakomokamo, hari n’abandi basanzwe bakorana, n’ibindi.

 

Nihaboneka akanya bizagarukwaho.  Kuri ubu dore ibyihutirwa :

1. Ba opposants nimubanze mugire organisation hagati yanyu. Ni ukuvuga mushinge amashyaka adashingiye kubwinshi bw'abantu ahubwo ashingiye kucyo mugamije n'ubwizerane mufitanye. Niyo ishyaka ryaba rifite abantu batatu cyangwa batagezeho n’ubundi abakora ntibarenga abo. Mumibare nasuzumye  ni uko muri za associations z’abanyarwanda buri gihe umubare w’abakora cyane ntujya urenga 10%.  Ni ukuvuga ko groupe ifite abantu icumi usanga ubishyushyemo cyane ari umwe cyangwa ari babiri cyangwa batatu. Iyo ari makumyabiri usanga ababishyushyemo batarenga babiri cyangwa batatu  cyangwa bane. Ngaho buri wese nasuzume arebe iruhande rwe uko associations zifashe. Mu ijana usanga abashyushye batarenga icumi. NB: ntibibuza ko hari za association zimwe zidakurikiza iyi mibare ariko inyinshi niko zikora.  Ntibitangaje rero kubona ishyaka ry’umuntu umwe ukora cyangwa babiri na batatu aribo bakora. Kubera amaburakindi ibyo bizazana imyumvire mishya muri politiki nyarwanda bitume tugira (parti politique unipersonnel nk’uko habaho société unipersonnelle mumategeko y’ibihugu bimwe na bimwe) Icyangombwa ni umusaruro ugera kubantu benshi kandi ugakundwa na benshi. Ni  ngombwa ko habaho udushyaka duto twinshi cyane bizatuma bamwe bavamo bahuze inyungu bakorane babyare ibishyaka binini. Ikindi nimushyireho  constitution yanyu ntoya ivuga imyumvire kubibazo by’ingutu nk’ubucamanza bwa bose, inyito kubwicanyi bwabaye kubanyarwana ( génocide hutu), ubutegetsi mugamije (Repubulika), n’ibindi . Icyo ba runaka bazemera cyose ntabwo gishobora kuba inzitizi, icyangombwa ni ukuba muzi icyo mukora kandi ibyo gukora ni byinshi kuko hariho uburyo bwa communication ishobora gutuma ukora pression ku isi yose wibereye iwawe mu biro. Présence phyisique singomba ndetse hari na za organismes  zitabikunda kuburyo bakubwira ngo ujye uterefona gusa cyangwa wohereze ubutumwa kandi ugasanga ibintu bigenda neza kuko niko bamenyereye gukora mumuco wabo.

 

2. Nimumenye kandi mukore liste y'amasosiyete na groupe z’ubwoko bwose  n'ibihugu bifite inyungu muri Congo, mu Rwanda no mukarere. Nimurangiza mwegere abo bantu mukorane plan kandi mubizeze kubahiriza plan y’amasezerano mugiranye. Ikizwi cyo n'uko abo bantu bafite inyungu mukarere nabo bafite impungenge za avenir y'ukuntu bazasohoka mukarere kabayemo ubwicanyi bwa génocide hirya no hino kumoko yose ndetse no mubanye Congo. Nimubegere rero barabakeneye. Icyangombwa ni uko mubizeza kurinda inyungu zabo nabo bazabaha demokaras nta gushidikanya. Iryo banga ryo kwegera abahafite inyungu no kubizeza inyungu  niryo ryatumye abanyecongo  bashobora gushyiraho gouvernement bafite ubu. Ariko bananiwe kurenga indi ntambwe ako kanya kuko bibagiwe gutekereza kurwego rw'akarere. N'abanyekongo rero nabo barabakeneye mwe ba opposants b’abanyarwanda kandi hari ibimenyetso bigaragara bitabeshya na gato.

 

3.Muhitemo ingamba nkeya no kutavanga ibintu. Urugero : Mwe gufata  umuntu w’ubwoko bumwe  umwe urenganye kubandi b’ubundi bwoko ibihumbi magana birenganye maze ngo witiranye ko akarengane ari kamwe. statistique muri politiki ni ngombwa kuko hari n'ushobora kuguhuma amaso akoresheje  abe ahitamo gukorera sacrifice kuburyo bwa stratégies zo kubona uko arenganya abandi benshi agamije kurenganya  kandi akagumishaho kugumya kwitiranya ibibazo no guhuma bamwe kuko afite uko abwira bagenzi be ati mwihangane nta kundi nari kubigenza.

 

4. Abadashyigikiye FPR mwigabanyemo udukipe two kugeza ibintu kure no gukurikirana icyo byatanze. Ibi bishobora gukorwa n’aba opposants baziranye cyangwa bataziranye. Icyangombwa ni uko bigaragara ko runaka afite icyo akora yaba agikora nabi abandi bakamwunganira.

 

5. Aba opposanta  nimurindane hagati yanyu umwe arinde ubuzima n’inyungu z‘ undi kuko muri kurugamba, n’iyo runaka atari uwo muri groupe yawe iyo umutakaje uba utakaje ikintu kinini. Iyo runaka yari ahari hakaba icyuho noneho niwowe uba ugezweho utahiwe.

 

6. Nimureke kurwanira imyanya mutaragira kuko imyanya nyayo izabaho nyuma  kuko iyi nshuro ni iya nyuma u Rwanda rukaba rwinjiye muri demokarasi isesuye. Abazagira ubutegetsi rero n’abazashobora gushinga amashyaka akomeye nyuma y’intsinzi. Ni ukuvuga abazabona imyanya mu ntsinzi ntacyo izabamarira kuko buri munyarwanda wese azaba atinya kugaruka aho  avuye bitume adatuma mugenzi we ahumeka kuburyo n’uzaba afite umwanya w’inzibacyuho ntacyo uzamwungura. Ikindi kigarara ni uko intsinzi izaba iya bose kuko hariho groupes nyinshi cyane kandi zidahuje imyumvire.

 

7. Mushyireho uburyo buzashobora kwibuka no gufasha (igihe cyose)  buri wese wagize icyo akora cyangwa uzagira icyo akora kurugamba rwaba urwa politiki n’ibindi biganisha kuri demokarasi muriho cyangwa mushobora kujyamo mu minsi iri imbere.

 

8.Mwikwihambira kubyo gukora mutumvikana kubera babatera ubwoba cyangwa babatuka bagamije kubanduza, iyo mubyemeye muba musenyutse bituma muhitamo gukorana n’abatemera icyo mugamije ngo bakunde be kubasebya.  Intinyamaso irya amarozi iyareba.  Niba wishisha runaka utamwizeye,  mugatangirana igikorwa ni ukuvuga ko kiba kitakibayeho muba munarushywa n’ubusa. Ahubwo abemera umurongo runaka muri mwe nibafatanye uko bangana kose batarebye amoko cyangwa uturere hanyuma abandi (b’akarere cyangwa amoko runaka abo aribo bose)  nibabona hari icyo mwiyunguye bazabasanga muzabakire. Niyo kandi mwatangira mufite icyo muhuriyeho si icyaha kuko ugukundiye niwe mukorana icyangombwa ni uko muba mugamije inyungu n’ibyiza rusange kandi mukemera n’abandi babasanze nyuma mutarobanuye.

 

9.Mukore muziko ntacyo mutunze cyangwa mukora kitazwi cy’uko mukora, kuko hariho uburyo bwinshi bwo kubimenya no kumenya ibyanyu mukora. Ibyo bizatuma mukoresha imitwe yanyu no gushakisha kurusha ibindi. Kandi ibyo bizatuma mukora ntacyo mwikanga ndetse nta kizabatungura kuko muzafata stratégies mukurikije.

 

10. Kuri ubu politiki y’u Rwanda ishobora guhindurwa n’uwo ariwe wese akoresheje uburyo buke cyane kuko FPR n’abayishyigikiye bose bafite ibyo baregwa,  kandi ushyigikiye FPR ntashobora kwemera kuba victime. Ndetse mumakuru y’impamo ariho ni uko USA na UK bifite gahunda yo kureka abanyafurika ubwabo bakirwariza. Ikibazo kitarasobanuka neza :Mbese barashaka guhindura alliance cyangwa barashaka gukora nka main invisible ? Ibyo nibyo byo gusobanukirwa.  Ubwo ahasigaye ni ukureba ingaruka mbi n’inziza z’uwo murongo mushya twumva abenegihugu basubiramo kenshi ndetse ushobora kuba waratangiye kujya mubikorwa.  Abanyaburayi nabo hari andi makuru twumva dukurikije uko ibintu bihinduka.  Ikindi ni uko mukarere kose FPR yahahemutse kuburyo uwo wabwira wese yakumva. Muburyo bw’amahanga ntabwo bashyigikiye  FPR  bayikunze. Uwabikoze wese ni amaburakindi.  Icyangombwa ni ukurengera inyungu z’abafashaga FPR,  ibindi byose bazabiguha nuramuka ubahaye ikizere gihagije. 

 

11. Ni ubwanyuma tuvuza inzogera ngo muri FPR uwumva akiri muzima yayivamo bwangu. Hari igihe bizaba bitagishobotse kandi uwo bitazashobokera ntazabona inzira acamo ku isi. Iyo uvuze FPR uba uvuze amashyaka yose bifatanya kuko byose ni kimwe. Ikizwi cyo ni uko leta iriho yishe abantu nk’uko ama listes ahora asohoka abigaragaza. Ni ukuvuga ko n’amashyaka agize ubutegetsi yose afite ibyo abazwa hamwe na FPR. Utagiye kure wakwemeza ko kera hazongera hagashingwa andi mashyaka mashya atagira icyo aregwa kugirango batandukanye imyaka y’umwijima  u Rwanda rwanyuzemo n’ibihe byiza bizabaho nyuma y’ibi byose

 

12. Muri uwo murongo wanyu nimwemeremo n’abatagize aho babogamiye ko babaho kuko bafatiye runini abanyarwanda bose.  Ninabo  batinyura  bose hamwe n’uwaba akiri  muri FPR muzima.   Kuri iyi ngingo FPR nayo nishyire mugaciro imenye ko ibyayo byamaze kwangirika bidasubirwaho ndetse byarasambutse burunduuuuuu !!!!. Abanyarwabwenge nabo nibahagurukire kugaragaza ibitekerezo bifasha bose batarobanuye  kuko abanyarwanda bose iki gihe nibwo babakeneye cyane.  Ikindi ushaka kuba opposant cyangwa gukora ibindi nabikore adatinya. Ushaka kuvuga ibibazo bimwe cyane kurusha ibindi nawe nabikore ntacyo yikanga kandi ye kugira ubwoba n’isoni. Icyangombwa ni ukuzirikana ko igihugu cyubakwa n’ibivuye impande zose. Buri wese nagire icyo akora ashoboye.

Mbifurije kubaka igihugu ntawe uniganwe uburenganzira bwe ».

Le 19/10/2005

Mugiraneza innocent  <mugiraneza_innocent@yahoo.fr>