Subj: Iki gihugu barakiganishahe?
Date: 6/2/2003 3:09:44 PM Central Daylight Time
From: KIGALI
To:
Sent from the Internet (Details)

Iki gihugu barakiganishahe?


Tumaze kubona projet y'itegeko rigenga amatora. Noneho cynisme ya FPR no gushaka kwikubira ubutegetsi birakabije cyane. Igiteye ubwoba noneho ni uko kugirango umuntu abe candidat indépendant ku mwanya w'ubudepite agomba gusinyirwa n'abagize komite njyanama z'imirenge nibuze 100 muri buri Ntara na MVK. Urumva ko ibyo bidashoboka cyane ko hari nka MVK na za Kibuye zidafite njyanama 100 z'imirenge, ariko naho zazigira ntabwo abayoboke ba FPR bari muri izo njyanama aribo bakagombye gusinyira ushaka gupiganira imyanya y'ubudepite n'abakandida ku mwanya w'ubudepite bakomoka muri FPR.

Ku bijyanye n'umwanya wa Perezida wa Repubulika, umukandida indépendant agomba nawe kubona signatures z'abatora 500 muri buri Ntara, ese uwabura abo mu ntara 2 akabona abo mu Ntara 10 ni ukuvuga ko ataba Perezida. Nyamara abakandida batanzwe n'amashyaka bo ntacyo basabwa iyo ari abadepite, naho baba ari abashaka kuba Perezida babaka gusa signatures z'abantu 120. Cyakora igihe batakirukankije kandi hakabamo ubwisanzure abantu 500 muri buri Ntara ho baboneka.  Ariko siko ibintu bimeze kuko barasiganwa n'igihe ngo abandi batabagwa  ahali gitumo, ibibi naho nabo baba ari abo muri njyanama! Twizere se ko ya Nteko Ishinga Amategeko izakuraho izo nzitizi cyangwa izazishimangira,ni akumiro gusa. Niba badashaka ko hagira upiganwa nabo, babivuze ku mugaragaro, bakava mu mayeri atariyo bikagira inzira.

Mwasaba abanyapolitiki b'iyo bakamagana iyo mikorere igamije guheza
abanyarwanda batari mu mashyaka cyangwa abashobora kwiyamamaza ku giti cyabo babalirwaga nko muri MDR kugira ngo batagira uruhare mu buyobozi
bw'Igihugu.

Abantu bashyizwe kuri ya lisiti yakozwe na komisiyo y'Inteko, n'abandi bantu bizwi ko bari muri MDR ubu barabakomatanyirije pe. Aho umuntu agiye hose ba maneko baba bageretse, yemwe nabakiri ku kazi ka Leta dore ko ari mbarwa, iyo bagombaga kujya mu nama cg mu kazi muri province barabangira iyo bari muri MDR ngo abaturage batabona ko bakiriho bakavaho banakomeza kumenyekana bityo bigakomeza kwumvikana ko MDR ikiriho.
Ngaho aho ibintu bigeze, nyamuna turatakamba bikomeye nimugerageze mwishyire hamwe mwamagane ibikomeje gucurirwa hano.

Mukomere.