Umukandida mushya k'ubuperezida bwa repubulika

 

 June 10, 2003 



Amakuru aturutse i Gitarama aratumenyesha ko uwitwa Dr. Theoneste Niyitegeka yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.  Muri porogaramu ye arateganya ko: " abana bazajya bigira ubuntu, abagore bakabyara ku buntu ntacyo bishyuye, n'ibindi n'ibindi". Ati muri Leta yanjye amafaranga azaba ahari ... Ibintu biriho, uretse umururumba. 
 
Uyu mugabo abanyagitarama benshi (cyane cyane abo muri Nyamabuye iwabo) batunguwe no kumwumva avugira ku maradiyo yo hanze, VOA, BBC, ... avuga ko ari mu Rwanda kandi ko yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.  Abantu baherukaga yarahunze, ubwo yari agiye mu nama muri Amerika mu kwezi kwa kane 2000 yagerayo agahita yiyakira ubuhungiro, akanabubona maze agahitamo kuba muri Leta ya Michigan mu mujyi wayo mukuru ariwo Lansing.  Uwo muganga icyo gihe ntiyasigaye wenyine kuko hari na mugenzi we w'umutegarugori w'umuganga nawe wabigenje atyo nkawe bari bajyanye mu nama hamwe nawe yigumirayo.

Abumvise VOA bamwe bagize bati ahubwo iyo umunyamakuru Karekezi wa VOA amutubariza igihe yahungukiye n'icyaricyatumye ahunga.

Dr. Theoneste Niyitegeka ni muntu ki?  
 
Uyu mugabo yize iby'ubuganga i Ruhande (Butare) arangije akora mu bitaro by'i Kabgayi nk'umuganga.   Nyuma y'amarorerwa ya 1994 yaje gufungura cabinet médical ye mu mujyi wa Gitarama munsi ya za alimentations zikurikiranye zihari. Abakunze kubikurikiranira hafi bemeza ko guhunga kwe kwaba kwaratewe n'ibibazo inshuti ye Nyakwigendera Musenyeri Sibomana yari afitanye n'ubutegetsi (abantu baribuka ko ubutegetsi bwa FPR butanashoboye  kumworohereza ngo abone impapuro zo kujya mu mahanga kwivuza akaza kugwa i Gitarama, agapfa akiri muto kubera kubura abaganga yari akeneye).

Dr. Theoneste Niyitegeka yashakanye n'Uwimana Jeannette, uyu mudamu akaba mubyara wa Bizimana Jean Pierre (maneko mukuru w'ingoma ya Kagame) akaba kandi inshuti ya Depute Safari Stanley na Gasana Anastase. 
 
Dr. Niyitegeka akigera muri Amerika akakayo ubuhungiro byateye Bizimana ibibazo, ariko ntibyamubuza gukora iyo bwabaga amwoherereza umugore we Jeannette wari wasigaye mu Rwanda. Jeannette yaje kunyura  mu Bufaransa kuko naho ahafite nawe umuvandimwe, aratinda agera ku mugabo we muri Amerika kuko yari yarahawe ubuhungiro akaba yari afite uburenganzira bwo kuzana umuryango we.

Dr. Theoneste Niyitegeka ngo yagarutse mu Rwanda mu mpera z'umwaka ushize, ageze i Gitarama asanga iyari inzu ye barayibohoje, acumbikirwa na murumuna we. 
 
Abazi uyu mugabo w'i Gahogo kwa Michel Habarurema, umukuru w'Abanyuramatwi, bemeza ko ubusanzwe yari umuyoboke wa MDR (ISHYAKAAAAAA !!!!).