Urutonde rw誕gatsiko kayogoje u Rwanda gakorana na Perezida Kagame!!

(http://www.umuvugizi.com/?p=3811)

 

Isomere agatsiko kayoborana na Kagame !!!

Hashize iminsi dukora iperereza rijyanye n置buryo igihugu cyacu kiyobowe. Mu Rwanda hari ubutegetsi bubiri, ari bwo ibyitwa inzego za nyirarureshwa, n誕kazu kayobowe na perezida Kagame, ndetse n置mufasha we Jeannette Nyiramongi.

Itohoza twakoze ryemeza na none ko muri ako kazu harimo n段kigirwamana cyitwa Gen Jack Nziza, utagira uburambe na buke mu kazi. Yananiwe amasomo ya gisirikare muri Zambia kubera ubumenyi bucye, ahitamo kwibera igikoresho cya Kagame mu bikorwa by置bwicanyi bukorerwa mu gihugu, no mu bujura bwayogoje igisirikare. Uyu mugenerali ni we uyoboye igisirikare cyose kuko abayobozi bandi ba gisirikare ari we baha ama raporo, na we akayatanga kwa Kagame cyangwa ku mugore we, Jeannette Kagame. Uwo ari we wese Jack Nziza ategetse ko yicwa, ntarara cyereka uwo Uwiteka yahagazeho.

Gen Jack Nziza anategeka hafi inzego zose z段gihugu n段za polisi. Akorana na ACP Faustin Kalisa mu bwicanyi bwose bushoboka, kuko uyu Kalisa afite ingufu kurusha abapolisi bamuyobora, ibi kubera kuba igihangange mu gutinyuka kumena amaraso y段nzirakarengane.  

Mu gisirikare, Gen Jack Nziza akoresha Brig Gen Rutatina na Col Dan Munyuza, ku buryo aba bombi uwo bagambaniye atarara.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda na ryo ryananiwe gukora akazi karyo kubera ko uriyoboye, Patrice Mulama, akoreshwa na Gen Jack Nziza. Artur Asimwe na we akoreshwa na Nziza, anyuze kuri Musoni James. Patrice Mulama na Artur Asimwe ni bo batanga amazina y誕banyamakuru bagomba kwicwa cyangwa gufungwa, bakanatanga inama yo gufunga ibinyamakuru cyangwa gutesha agaciro imiryango irengera uburenganzira bw段tangazamakuru ku isi.

 Inteko nshingamategeko y置 Rwanda na yo ni igikoresho (Rubber Stamp) cya Kagame, uyu na we agakoresha Gen Jack Nziza, aho uyu na we akoresha depite Kaboneka Francis na Constance Rwaka (Constance Rwaka ni umwe mu bigirwamana by誕badepite batinze mu nteko ishinga amategeko muri za commision zose. Ahagarariye inyungu z誕gatsiko, akaba ari n置mutoni wa Jeannette Kagame kubera kuba umupfakazi wa muramu wa Jeannette Kagame witwa Ndoba). Ndoba yahoze atunze mukuru wa Jeannette Kagame, witabye Imana.

 Akandi gatsiko ni agashinzwe kuyogoza abacuruzi bo mu Rwanda. Kayobowe na Capt Rushema, Ntazinda, Alexandre, na Ngarambe. Aba bashinzwe guhatira abacuruzi gutanga kimwe cya cumi cy置mutungo uturuka mu bucuruzi bwabo, bakagitanga mu buyobozi bw段shyaka rya FPR.

Musoni James : ni ikindi kigirwamana kigiye kworeka igihugu, aho na we yujuje ibisabwa byose nka Gen Jack Nziza. Aba bombi ni abanyantege nkeya mu bijyanye n置bumenyi, bakaba ari n段bikoresho byazamuwe mu ntera kubera kugambanira abanyabwenge b置 Rwanda. Musoni ni intumwa idasanzwe ya Kagame mu gusahura umutungo w段gihugu, ku buryo adateze kwibagirana mu mateka ya za minisiteri nka Minicom, Minicofin, aho yavuye amaze gukamya ikigega mu kwibira Kagame akayabo katagira ingano. Ubu buhanga bwo kwibasira isanduku y段gihugu byamuhaye ingufu zidasanzwe, bimuha n段jambo mu kwimika abayobozi b段gihugu bose, kuva kuri Makuza Bernard kugera ku muyobozi w置murenge. Abakamiwe na Musoni bamugezaho raporo y誕manyanga yose ashoboka, na we akayigeza kuri shebuja Pahulo Kagame cyangwa kuri Jeannette Nyiramongi. Musoni ni we uha umugisha amasoko hafi ya yose atangwa mu gihugu; abashaka akazi keza ni we banyuraho, ariko cyane cyane iyo bitwaje agapapuro kaba kariho umukono wa Jeannette Kagame.

Col Dr Emmanuel Ndahiro : Nyuma yo gukurwaho icyizere, yahawe umwanya wa baringa wo gushingwa amateka no gushyingura inyandiko muri minisiteri y段ngabo (History and Archives Department). Iri kurwaho icyizere rikaba ryaratewe no kunanirwa kwica abatavuga rumwe na Kagame, babarizwa mu bihugu by旦burayi, no kuba yarananiwe kwica Gen Kayumba Nyamwasa. Dr Ndahiro yabaye icyamamare cyane mu mateka y置 Rwanda ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica Jean-L駮nard Rugambage, wari umwanditsi mukuru wungirije w段kinyamakuru Umuvugizi. Yahekuye iki kinyamakuru akoresheje abasirikare barinda Perezida Kagame, nyuma y置ko Umuvugizi ushyize ahagaragara ko ari we watanze amabwiriza yo kurasira Gen Kayumba mu mwaka ushize, muri Afurika y脱pfo.
Kimwe na bagenzi be bafasha perezida Kagame kunyereza umutungo wa rubanda, Dr Ndahiro na we amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano, yubatsemo imitamenwa mu Rwanda no muri Afurika y脱pfo.

Umugore we ni we wari uhagarariye mu Rwanda isosiyete y置muhungu wa perezida Arap Moi, isosiyete yitwaga 釘lue Triangle, yasahuye akayabo katagira ingano ubwo yabonaga ikiraka cyo kugura isima yubatse inzu ya minisiteri y段ngabo ku Kimihurura, izwi kw段zina rya 撤entagone.

 Prof Nshuti Manasseh: Ni umwe mu banyabwenge wiyemeje kwitandukanya n置bwenge bwe kubera kurwanira indonke n誕maramuko. Yemeye kuba ikiraro cyo gusahura no guhisha umutungo wa perezida Kagame, aboneraho akanya ko gukoresha amasosiyete ya FPR kubakisha amazu ye bwite abarizwa ahitwa i Gacuriro. Ubu arimo kugenda akurwaho amaboko kubera kunanirwa gutanga umusaruro ugaragara muri minisiteri zose yagiye ahagararira. Akazi gakomeye asigaranye muri iki gihe, ni ako gucunga ingendo na parikingi by段ndege za perezida Kagame.

Gen Kayonga Charles : Ni we mugaba mukuru w段ngabo udakunzwe n誕bo ayobora kubera kudakoresha ubwenge yize mu ishuri, ahubwo agahora ategereje amabwiriza aturutse kwa shebuja perezida Kagame. Aya mabwiriza arengera inyungu z誕gatsiko kurusha iz誕basirikare muri rusange, bakora imirimo ivunanye ugereranije n段yo umugaba mukuru wabo, akora. Gen Kayonga ntateze kwibagirana mu mateka y誕bagogwe ubwo yabariraga inka ku mugaragaro, iki gisebo n段ki cyaha bikaba nta gushidikanya ko bihora bimukora mu bwonko. Arangwa no gutinya gufata ibyemezo bikomeye nk段byafatwaga n誕bakuru b段ngabo bamubanjirije.

Gen Fred Ibingira : Uyu ni umwe mu basirikare bakuru ba Kagame uzwiho gukorera ku bihuha gusa. Kubera ubumenyi bwo hasi cyane bumurangwaho, ntatinya kumena amaraso y段nzirakarengane nyinshi. Muri mata 1995, yagabye igitero cyahitanye impunzi z誕banyarwanda batagira ingano, bari mu nkambi y誕hitwa i Kibeho, mu cyahoze cyitwa perefegitura ya Gikongoro. Igishya ni uko aherutse guhabwa inshingano zo gusaranganya Ibikingi bari baranyaze abaturage ariko yibagirwa kugabanya ibye n段bya perezida Kagame yanyaze Umubiligi .

Aloyisia Inyumba : Aherutse kuzuka muri politiki nyuma y誕ho yirukaniwe muri sena kubera amakimbirane yari afitanye na Jeannette Kagame, mbere y置ko biyunga. Ubu yagizwe inararibonye ubutegetsi bwa Kagame bwitabaza mu kureshya abanyarwanda bari barayobotse amashyaka ya RNC na FDU-Ikingi. Inyumba yazukanye ingufu zidasanzwe muri politiki kubera gucunga neza amafaranga ya Kagame, ahabwa mo ruswa abatavuga rumwe n置butegetsi bwe, ubu bugeze mu ikorosi rikomeye.

Amb Gasana Eugene : Uyu na we ni umuvandimwe wa Jeannette Kagame, akaba yaragororewe kuba ambasaderi w置 Rwanda mu Budage, nyuma yo gusahura akanahombya ikigo cya Altel. Mu Budage, yari afite n誕kandi kazi ko gushakira perezida Kagame amamodoka ahenze, anagezweho yo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Ikindi kiraka yari afite mu Budage cyari icyo kugurira imyenda myiza Jeannette Kagame, mbere y置ko yongera kugororerwa kuba ambasaderi w置 Rwanda i New-York, ariko na none kugirango we n置mugore we Agnes Gasana, bazajye bita ku bana ba perezida Kagame biga i New-York na Boston.

Richard Murefu : Ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n置muyoboro mushiki we asahuriramo umutungo w段gihugu. Ni we ucungira Jeannette Kagame inganda z段byayi zose zo mu gihugu, afatanyije n置mucuruzi witwa Gatera Egide. Richard Murefu ni na we wahawe amasoko yo kugemurira lisansi na mazutu ibigo byose bya gisirikare. Si ibyo gusa kuko yanahawe ibindi biraka muri minisiteri y置rubyiruko yari afatanyijemo n置muvandimwe we Musare Murefu.

Musare Murefu: Nawe ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n置mwe mu baherwe mu itangazamakuru ry置 Rwanda. Ni we ucungira mushiki we radio yitwa Contact FM, ari na yo mpamvu ibona amasoko kurusha izindi radio, zirimo n段y段gihugu (Radio Rwanda). Ibiganiro byinshi bya perezida Kagame, ni yo abihitishaho mu rwego rwo kuyitera inkunga

.Pichette Sayinzoga: Ni umugore wa mwishywa wa perezida Kagame witwa Byusa. Yagiriwe icyizere cyo kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri y段mari afite imyaka mirongo itatu gusa, nta n置burambe buhagije afite. Ibi byose byatewe n誕mabwiriza ya perezida Kagame wamushakaga muri uriya mwanya kugirango ahagararire inyungu ze zo gusahurira isanduka ya Leta mu mufuka we.

Mukuru wa Pichette Sayizonga na none ni we ushinzwe abakozi muri Banki z誕baturage, akaba afatanyije na mwishwa wa Gen Jack Nziza, maneko Alain Nsenga na we ushinzwe umutekano muri iyo banki. Aba bose ni bo bica, bakanakiza muri banki zinyuzwamo imishahara y誕barimu bo hirya no hino mu gihugu. Banki z誕baturage ni na zo zibikwamo uturapfarapfa tw誕baturage bishoboye. Ise wa Pichette Sayizonga na we yitwa Mzee Sayizonga, akaba ari we ushinzwe komisiyo ishinzwe amafaranga menshi y誕baterankunga, n誕y誕basirikare bavuye ku rugerero.

Flora Murefu : Ni umugore wa musaza wa Jeannett Kagame, ari we Richard Murefu. Ni we ushinzwe abakozi n置butegetsi muri Banki ya Kigali. We na Gatera James, umuyobozi w段yi banki, akaba yaranahoze ari umujyanama wa perezida Kagame, ni bo bahagarariye ubucuruzi n段nyungu za perezida Kagame muri iyo banki kurusha iza rubanda, ibika muri Banki ya Kigali.

 

Dr Agnes Binagwaho : Ni inshuti magara ya Jeannette Kagame, akaba ari na we umaze igihe kinini muri minisiteri y置buzima, aho yagiye yirenza bagenzi be batandukanye bagiye bagerageza gushaka kumubangamira mu kuba umuyoboro wo gusahura akayabo k誕baterankunga muri iyo minisiteri (Global Fund). Akazi ke ni ukwamamaza no kugaragaza ko ayo mafaranga akoreshwa neza, ko n置mubare w誕banyarwanda wicwa n段ndwara wagiye ugabanuka. Ahasigaye ayo mafaranga yose aturuka mu baterankunga akanyuzwa iy置busamo, ariko mu mayeri menshi, nta we urabutswe.

Ruki na Diane Karusisi Ngendo : Ruki ni umwe mu basirikare bakomeye barinda perezida Kagame, akaba afite ingufu zisatira iza Maj Rwagasana Willy. Agenda arushaho gukomera no kugirirwa icyizere na Jeannette Kagame, ari na yo mpamvu mushiki we Diane Karusisi Ngendo yagororewe umwanya wo kuyobora ikigo cya ォStatisticsサ na cyo kigomba kugoreka imibare mu nyungu zo kubeshya abaterankunga. Bagaragaza ko u Rwanda rugeze ku iterambere rizira amakemwa, mu gihe umuturage akiririra mu myotsi.

Ines Mpambara : Uyu ni ukuboko kw段buryo kwa Madame Jeannette Kagame, akaba ari na we ushinzwe ibiro bya perezida Kagame. Yabaye indahiro mu mateka ya perezidansi kubera kuba inyuma yo kwirenza abantu benshi bari bakomeye muri ibyo biro, kandi mu gihe gito cyane. Abo yirengeje barimo uwahoze ari umunyamabanga wihariye wa perezida Kagame, Davina, Dr David Himbara, Gen Mugambage Frank, Col Tom Byabagamba, Kalisa Mupende, Capt Musekera n誕bandi. Iki kiraka Ines yagifashwagamo na Maj Willy Rwagasana, ku mabwiriza ya Jeannette Kagame.

 Umuryango wa Kalimba: Umuryango wa Kalimba ni umwe mu bikomerezwa bya Jeannette Kagame, ukaba ari wo wareze (kurera) Jeannette Kagame akiri muri Uganda, ahitwa Jinja, mbere y置ko FPR igera ku butegetsi mu Rwanda. Jeannette Kagame yagororeye uyu muryango ubwo yagiraga Rosette Rugamba umuyobozi wa ORTPN kugeza ejobundi yirukanywe, Armand Kalimba ni we wari ushinzwe gucururiza perezida Kagame amabuye y誕gaciro yacukurwaga muri Kongo, akoresheje sosiyete yitwa Rwanda Metal. Yaje kugororerwa nyuma y誕ho sosiyete yuzuza inshingano zayo, ashingwa ubucuruzi muri Ambasade y置 Rwanda muri Afurika y脱pfo. Basile Kalimba ni we uhagarariye ubucuruzi bw誕mazu 迭eal Estates ya Jeannette Kagame muri Afurika y脱pfo. Linda Kalimba na we, nyuma yo gukora igihe kirekire nk置munyamategeko muri Rwanda Revenue Authority, yaje kugororerwa kuba ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y置 Rwanda mu Bwongereza.

Umuryango wa Kayihura : Itohoza twakoze ryemeza ko uyu muryango ari umwe mu miryango ifite ingufu ku butegetsi bwa Kagame, ingufu ukura kwa Jeannette Kagame, dore ko ari wo wamucumbikiye igihe yabarizwaga muri Kenya mbere y置ko ashakana na Kagame. Amaze kugera ku butegetsi, yagororeye Yolanda Makolo, umukobwa wa Specioza Kayihura, kuba ushinzwe Itangazamakuru muri perezidansi, na ho Yvonne Makolo, umukobwa wa specioza Kayihura, ni we ushinzwe marketing mu kigo cy段tumanaho cya MTN; Viviane Kayitesi, umukobwa wa Kaana Kayihura, ni we ushinzwe ishoramari 的nvestment mu kigo cya Rwanda Development Board, Teta Rutimirwa, umukobwa wa Gasumuni Kayihura, ni we ushinzwe 填rban planning mu kigo gishya gishinzwe ubutaka 鏑and office, na ho Rama na Minega Isibo, na bo ni bamwe mu batoni bo mu kinyamakuru cya perezida Kagame, The New Times. Amb Kayihura ubu abarizwa muri ambasade y置 Rwanda muri Koreya y但majyepfo.


Joseph , Kigali .

 

 

 

Byashyizweho na editor on Sep 24 2011. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry