FPR  nk'umutwe w'abacancuro n'iterabwoba ukorera inyungu z'abanyamahanga

Mu nama yayobowe na Perezida Museveni kuwa 16 Werurwe 1993 yamenyesheje FPR- inkotanyi ibikubiye mu butumwa ncamarenga bwiswe "Internal Organization Security ref:87630/SE/CODE546

ibi bikurikira:

Imitegekere y'Urwanda igomba kworoshywa cyane rukavamo Provinsi 5 gusa ( Provensi y'amajyepfo, iy'amajyaruguru, iy'iburengerazuba, iy 'i Burasirazuba n'umujyi wa Kigali ) nkuko byari byarifujwe n'igikomangoma cy'Ubwongereza Lynda Chalker mu manama yabanje kandi hakaba nta nuwigeze agira ikindi abivugaho. Nyuma yo gufata ubutegetsi umutekano wo mu Rwanda wazagorana kandi dukwiye kwirinda icyo aricyo cyose cyakoma mu nkokora abadufasha. Perefegitura 12 ziriho mu Rwanda ubu zigomba kuvaho kuko zishingiye ku moko cyane. (gihamya no 14 urup. rwa 20 na 21)

Museveni yarakomeje ati Abanyamerika bo icyo bashaka ni uko:  Aribo bazagira uburenganzira busesuye  ku byemezo byose bya politiki bizajya bifatwa n'ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi ndetse byaba ngombwa bakabihindura cyangwa bakabyifatira ubwabo mu gihe FPR-inkotanyi yaba ntacyo ikoze. Yongeyeho ko FPR/APR yemeye ko ibyemezo  bya politiki byose bizajya bifatirwa i Washingtoni ko kandi nimara gufata  ubutegtsi ku ngufu izashyiraho ubutegetsi  bw'inzibacyuho buhuriweho n'amashyaka menshi kugirango ibyo gufata ubutegetsi ku ngufu byumvikane neza kandi haboneke n'uburyo bwo gucecekesha burundu abanyapolitiki bagaragara nkaho babogamiye k'ubufransa no k'ububiligi. Ibyerekeye ubukungu byose bizagenwa na Amerika kandi n'ikawa yose yo mu Rwanda igurishwe ku masosiyete yo muri Amerika gusa. (gihamya no 15 urup.21)

Nkaho ibyo bitari bihagije : Komisiyo ishinzwe gukusanya amafaranga yahabwaga FPR-Inkotanyi yamenyesheje ko ifite impungenge ko gufata ubutegetsi ku ngufu bishobora gutinda ntibyubahirize gahunda yari iteganijwe bityo bigatuma amafranga atangwa ku ntambara yiyongera ngo ko kubera izo mpamvu Pariki y'ibirunga,Amashyamba ya Nyungwe na Gishwati na Pariki y'Akagera bigomba gufatwa vuba kugirango bizabe ingwate yo kwishyura amafranga y'umurengera yazaba yatanzwe (gihamya no 16 urup 21na 22).

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ibi n'ibindi byinshi tutarondora muri iyi nyandiko birabereka ko turi kwishyuzwa inka ya Nyangara , biratwereka ko ubutegetsi buriho  atari ubwacu  kandi ko nta nicyo bwatumarira kuko bukorera gusa ababushyizeho ku ngufu twe tukaba ingaruzwamuheto n'indeberezi.   Niyo mpamvu Urwanda rwaciwe imigabane itanu nkuko byifujwe n'abongereza, niyo mpamvu Nyungwe yahinduwe Pariki, niyo mpamvu ubucuruzi bw'ikawa y'uRwanda bweguriwe Starbuck gusa, niyo mpamvu agapande kasigaye kuri Pariki y'Akagera keguriwe ngo abashoramari bo mu bihugu by'abarabu n'ibindi n'ibindi.Dusigaye tubereyeho gusa gukorera no gushimisha abashoramari tutabona tutazi,bagabirwa ibyacu ku buntu. Abana bacu b'abakene ntibashobora gufashwa ngo bahabwe buruse yo kwiga  kuko I Washington atariko bikorwa. ngo bazahabwa inguzanyo n'amabanki atabaho  kandi nta cyizere ko nibarangiza bazabona akazi kabafasha kwishyura ayo mabanki.
Amajyambere yahindutse kwubaka amahoteri abo baherwe bo ku isi baruhukiramo baje cyangwa bavuye gusahura no kwica abaturanyi b'Abanyafurika.

 Lire Génocide rwandais: le peuple crie justice