Ibaruwa ifunguye y’ubugira kabiri igenewe
 

 Nyakubahwa Prezida Paul Kagame.

 

                                                                         P. Théophile Murengerantwari

 

 

Nyakubahwa Prezida Paul Kagame,

 

Hashize imyaka iyinga icumi mbandikiye ibaruwa ifunguye, aho anabasabaga nk’umukuru w’igihugu, kugerageza kwita ku kibazo cy’akarengane gakomeye kari gakomeje kugirirwa abaturage mushinzwe kuyobora.

 

Ibaruwa ifunguye nabandikiye, ntiyari igamije kubagaya mu miyoborere mwari mwariyemeje gutwaramo u Rwanda, n’agatsinda ku itariki ya 5 Mata 2000 igihe nandika, mwari mukimara gusimbura Prezida Pasteur Bizimungu by’agateganyo, nyuma y’aho amaze kwegurira ku mirimo y’ubuyobozi bw’igihugu. Icyo gihe n’ubwo igihugu cyari mu bihe bitoroshye, kandi ari no mu  gihe cyo kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi, nkurikije uko nababonaga ubushake bwo gukemura ibibazo by’ abagiriwe akarengane mu gihe cya Genoside, nibwiye ko biri muri kamere yanyu yo kwamagana abahohoterwa abo aribo bose no ku buryo bwose. Ntihashize n’igihe mutorerwa koko umwanya wo kuyobora igihugu ku buryo bwemewe, najye nkomeza kwibwira ko mwazageraho mukita no ku kibazo cy’akarengane k’abantu nari nabagejejeho.

 

Nyakubahwa Prezida, igihe mbandikiye nibwiraga kandi ko ntabubahutse, ikindi ko mushoboye gutega amatwi ibibazo byose by’abaturage mushinzwe. Kuba naribaraga nk’umwe mu baturage muragijwe nicyo cyatumye ntiyumvamo impfunwe ryo kubaza ababishinzwe, impamvu abantu bashobora kugirirwa akarengane ku mugaragaro, bagashinjwa ibinyoma bikimerwa, noneho bagakatirwa ibihano bikomeye birimo kubaheza muri za gereza nazo zitubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

 

Icyantangaje bikomeye, ni uko aho kugirango mpabwe igisubizo cyangwa se mbazwe ibisobanuro ku buryo buboneye, ahubwo kuva icyo igihe ibaruwa nari nabandikiye abo mukuriye benshi bayifasheho  guhungabanya umutekano w’igihugu. Sinsubiramo ibikorwa byo kubangamira umutekano wanjye bwite nagiriwe n’inzego z’iperereza kimwe n’iza gipolisi, ndetse ndabamenyesha ko hari aho nagarikiye ku muryango wa Gereza, ngomba gufungwa.

 

Maze gufata igihe gihagije cyo kubizirikana, naje gutekereza ku mugani uvuga ko umwami atica ahubwo hakica rubanda, nuko nibwira ko ibikorwa byo guhohoterwa nagiriwe n’inzego mukuriye bishobora kuba byarakozwe n’abantu bamenyereye kugira ubwira, bagashaka gukemurira ibibazo nyirubwite mu nzira atabatumye. Niyo mpamvu niyemeje kongera kuboherereza indi baruwa ya kabiri, mbitewe cyane cyane n’uko ibibazo nabagezagaho mu ya mbere ntacyakemutseho, abarenganaga bakomeje kurushaho kurenganywa. Byongeye kandi ndasanga ibyemezo igihugu gifata mu nzira igana ubutabera  bikomeje kuba nk’igitonyanga mu nyanja, imbaga y’abanyarwanda mushinzwe ikaba ikomeje kuhazaharira.

 

 Ariko hari n’izindi mpamvu zinteye kwandika muri kino gihe, arizo ngiye kabasobanurira, zikaba zigusha zose mu nzira yo gukomeza kwerekana  akarengane gakomeje kuranga ubutegetsi mufite. Hari n’ikindi gikomeje kugaragara, kikaba ari inzangano  mu banyarwanda zishingiye ku mateka, zikaba zikomeje guhabwa intebe mu mikorere ya  buri munsi. Ikigaragara nabwo, ni uko hagiye habaho imyumvire itandukira ya bamwe na bamwe, igihe kimwe habaho inyigisho yo gutoza abanyarwanda umuco wo kubana kivandimwe, hakaba ababibonamo kubangamira inyungu zabo bwite. Niyo mpamvu nifuza kugaruka cyane cyane ku ibaruwa yiswe iy’igisibo yanditswe na Musenyeri Andereya Perraudin, hakaba abantu bamwe babangamiwe cyane n’ubutumwa bwiza bufasha imibanire, ndavuga nyine abo batari bakeneye gusangira n’abandi ibyiza by’igihugu mu kivandimwe. Nyamara ikibabaje ni uko iryo curaburindi tutararivamo tukaba dukomeje gucira imanza amateka, bigaragazwa no gusebanya kwa hato na hato no guharabika abandi nta mpamvu bihereye ku ngengabitekerezo yegekwa ku bantu bamwe by’akarengane gusa.

 

Ubwumvikane buke iyo bufite intandaro mu mateka, nsanga ntawundi muti wo kubukiza uretse ibiganiro bitaziguye ku banyarwanda b’ingeri zose nta wuhejwe. Uwo muti wajyaga kuboneka, iyaba ubutegetsi muhagarariye butariyemeje kuvanaho inzira zose z’ubwisanzure n’ibiganiro bitaziguye kubo bireba bose. Iryo kosa ryo kutemerera abantu kuganira mu bwisanzure rikaba ryari rikwiriye gukosorwa mu maguru mashya niba icyo tugamije koko ari ukubaka u Rwanda., hato hatagira n’abashobora gukeka ko kwanga ibiganiro bisobanura ko haba hari ikintu kibi gikomeye cyakozwe n’ubutegetsi bwanyu, icyo kikaba kigomba guhishwa byanze bikunze.

 

 

 

1. Imyaka 50 y’ibaruwa y’igisibo ya Musenyeri Perraudin.

 

 

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika,

 

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 13 Genoside yakorewe abatutsi, hakaba hari ku itariki ya 7 Mata 2007 i Murambi, mwavuze Diskuru irimo amarangamutima menshi, ariko ikubiyemo byinshi mubyo mwemera mwashakaga kugeza ku banyarwanda, kandi mutangaza ko ari ukuri kwanyu. Mubyo mwagarutseho cyane harimo ibyo abantu babacitse bamaze gukora Genoside, murushaho gutsindagira ko mwajyaga kubamariramo umujinya wanyu wose. Hagati aho hari jambo mwagarutseho mukwicuza kuba mutarabonye uburyo n’igihe kugirango ibyo mubishobore, muza noneho no kwicuza kuba Nyakwigendera Musenyeri Andereya  Perraudin nawe yaba yarabacitse muri abo.

 

Aha ababasha gukurikira mu buryo budushobokeye ibyagiye biranga amateka y’igihugu cyacu, ntitwabuze gutangara, hanyuma dutekereza ko abagira Prezida wa Repubulika inama harimo abashobora kuba bamushuka, bigatuma avuga rimwe na rimwe ibibazo batajyanye n’amateka y’u Rwanda uko biteye nyabyo. Ninayo mpamvu nabisabiraga ngo nimubona agahe imirimo myinshi mufite ibakundiye, muzongere munyuze amaso mu ibaruwa y’igisibo Musenyeri Perraudin yandikiye abakirisitu gatolika tariki ya 11 Gashyantare 1959, hanyuma mugerageze gusubiza uriya Musenyeri witabye Imana icyubahiro, kuko ibyo yakoreye u Rwanda ni byinshi ku buryo kumushyira mu rwego rw’abanzi barwo bitaba bikwiye.

 

Ikindi gitangaje kurushaho, ni uko nyuma y’imyaka 50 yanditse iriya baruwa, bigaragara ko ibyo ubutumwa yatanze n’ubu mu gihe turimo bigifite agaciro, cyane cyane ko iby’akarengane bigirirwa rubanda byongeye kurushaho gukaza umurego. Mu gihe nizeye ko muzakorana ubushishozi mukongera gusubira mu butumwa bwa Musenyeri bwo mu 1959, mbaye mbasubiriye mu ngingo z’ingenzi zari zibugize, kugirango namwe mwirebere ko ababagira inama haraho bagiye babashuka, nta kabuza bagamije kubaroha cyangwa babakeneyeho inyungu. Musenyeri Perraudin rero aragaruka kuri ibi bikurikira:

 

-         Urukundo rwa kivandimwe nirwo ruri hejuru ya byose, nk’uko Paulo mutagatifu yabibwiye Abanyakolosi. Nta kindi gishobora kubyara ishya n’ihirwe mu Rwanda rwacu dukunda, mu miryango irugize kimwe no kuri buri wese mubarutuye,  uretse gushyira mu bikorwa muri rusange kandi ku neza uwo mugenzo mwiza. Imana ubwayo ni urukundo. Ikintu cyose cyakorwa kitari ku bw’urukundo rwa kivandimwe, icyo ntikiba giturutse ku Mana. Nta rukundo rwa kivandimwe ruriho, kwiyita umukirisitu byaba binyuranyije n’ukuri, kabone n’iyo waba warabatijwe. Nta na rimwe haba mu miryango isanzwe cyangwa se iyagutse wakwirahira ngo uvuge ko harimo umutekano, ituze n’ubutabera, mu gihe cyose urukundo rwa kivandimwe rubuze.

 

-         Nitwemere turebe mbere na mbere ko mu Rwanda koko harimo amoko anyuranye y’abantu kandi afite imisusire yigaragaza, n’ubwo bwose hariho imiryango inyuranye yagiye yivanga ku bw’ishyingirana. Ubunyurane bw’amoko, ni ikintu rwose mu bisanzwe, kandi ntacyo twabikoraho ngo bihinduke ukundi. Byose byabaye kubw’umurage w’amateka, kandi ayo mateka nta ruhare twashoboraga kuyagiraho. Nitwiyakire rero uko turi mu runyurane rw’amoko yacu, ahubwo tugerageze kumvikana no gukundana kivandimwe mu gihugu dusangiye.

 

-          Amoko yose aho ava akagera akwiye icyubahiro ku buryo bumwe kandi yose Imana iyakunda kimwe. Buri bwoko bwose bw’abantu bigira imico bwihariye kimwe n’amafuti aburanga. N’agatsinda nta muntu wigeze usaba kuvukira mu gice iki n’iki. Ni kimenyetso rwose cy’akarengane kandi binyuranyije n’urukundo rwa kivandimwe guhohotera undi umuziza ubwoko akomokamo. Nta kindi gisubizo ku by’amoko uretse ko abantu baturuka mu moko anyuranye bagomba kubana mu bwumvikane no mu busabane, cyane cyane iyo amateka yashatse ko babaho baturanye ku mirenge yabo.

 

-         Abakirisitu bose, ubwoko baba bakomokamo ubwo aribwo bwose, bo isano ibahuza irenze no kuba abavandimwe ubwabyo. Ntabwo bishoboka ko Kiliziya yagenda ihindagurika bikurikije ubwoko iherereyemo.

 

-         Mu Rwanda rwacu haragagaramo icyakora ubunyurane n’ubusumbane mu bantu bikurikije amoko bakomokamo, ku buryo ndetse ubukungu ku ruhande rumwe kimwe n’ubutegetsi bwa politiki ku rundi yewe ndetse no mu butegetsi bw’ubucamanza, byose muri rusange byibereye mu maboko y’ubwoko bumwe. Niyo mpamvu abategetsi basabwe kwiyemeza gukurikiza itegeko ry’Imana mu bijyanye n’ubutabera ndetse n’urukundo rwa kivandimwe. Iryo tegeko risaba ko inzego zose z’igihugu zigomba kuba mu maboko y’abatuye igihugu bose kandi ibice byose bigaragara mu baturage bigahagararirwa mu burengazira bushobotse, ikindi kandi uburenganzira bw’ibanze kimwe n’amahirwe yo gutera imbere no kugira umwanya mu butegetsi akaba amwe kuri bose. Inzego zose byagaragara ko zishingiye ku kwikanyiza no gutonesha bamwe, yewe se no kwironda kw’abantu ku giti cyabo cyangwa bakomoka mu bwoko bumwe, izo nzego ziba zinyuranyije n’amahame agenga umuco wa gikirisitu.

 

-         Amahame agenga umuco wa gikirisitu asaba ko imyanya y’imirimo ihabwa abantu hakurikijwe ubushobozi n’ubunyangamugayo, kurusha ko baba baturuka mu muryango uyu n’uyu nk’abawuhagarariye. Binyuranye rwose n’ubutabera n’urukundo rwa kivandimwe mu mibanire, ko umuntu yahabwa umwanya mu buyobozi bitewe n’uko akomoka mu bwoko ubu n’ubu,  bitewe se nabwo n’umutungo afite, cyangwa ubucuti bwihariye afitanye na nyanaka, hadakurikijwe mbere ya byose ubushobozi n’imigenzo myiza imuranga.

 

-         Amahame agenga umuco wa gikirisitu asaba ubutegetsi kuba koko ubukorera rubanda rwose, ntibube ubwo kwita gusa ku bwoko ubu n’ubu.

 

-         Kiliziya ntiyemera uguhangana kw’abantu mu bice barimo hakurikijwe ubusumbane mu butunzi, ariko yemera ko abantu bahuriye mu gice iki n’iki barwanira inyungu zabo bafiteho uburenganzira, bakirwanaho bifashishije uburyo bushyize mu gaciro, nk’urugero bibumbira mu mashyirahamwe.

 

-         Inzangano, agasuzuguro, amacakubiri, ugucagagurana, ikinyoma no gusebanya, ibyo byose ni uburyo butindi bwo kwirwanaho.

 

-         Abagatolika, cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi cyangwa abayoboye amashyirahamwe agamije imibereho myiza, bose basabwe gushaka uko bahura, maze bagatekerereza hamwe ku bibazo biri mu gihugu ubu bagamije kubishakira ibisubizo biboneye kuri bose kandi bijyanye n’amahame ya Kiliziya agena imibanire n’imibereho myiza.

 

-         Amategeko ntacyo amaze igihe cyose atarangwamo umuco wa kimuntu. Amategeko, inzego z’ubutegetsi, gahunda zivugurura imibereho cyangwa iza politiki, ntabwo zishobora kugira umusaruro wifuzwa, mu gihe cyose ibyo abantu bakora bidashingiye ku ivugururamuco kimwe no kurushaho kugendera ku migenzo myiza ya kimuntu.

 

-         Nta mutekano mu mibanire y’abantu ushobora kuboneka ngo urambe, nta terambere mu muco wo kwibeshaho neza rishoboka, mu gihe ridashingiye ku cyubahiro gikomeye kandi kivuye ku mutima kigomba guhabwa amategeko y’Imana. ( Hifashishishijwe igitabo “Un évêque au Rwanda”, paji 185-187)

 

Nyuma yo kurebera hamwe ingingo z’ingenzi zari zigize ubutumwa bw’igisibo, nta kimenyetso na kimwe cy’urwango umuntu usesengura yabona muri ubwo butumwa. Ibi bikaba ari kimenyetso gishobora kugaragariza Nyakubahwa Prezida wa Repubulika, ko akwiye kubaza abamugira inama aho babona Musenyiri Perraudin yaba yarabibye urwango mu banyarwanda, ku buryo yagombaga kuba mu bambere bagombaga kurangirizwamo umujinya!

 

Nicyo gituma nshaka guha nyakubahwa Prezida ibirari, bishobora kuba byakurikirwa mu kugaragaza intandaro y’urwango rw’abanyarwanda. Inkomoko y’urwango ibashije kumenyekana, kandi hariho koko ubushake bwo kuyirandura, nta mpamvu n’imwe yaba icyitwajwe yo kuziza abantu bamwe ibitekerezo, cyangwa se ingengabitegerezo bimaze kokama igihugu cyacu, bikaba  ari imwe mu ntandaro y’akarengane gakomeje kugwirira rubanda.

 

Kimwe mu bintu bikomeye byabaye intandaro y’urwango rukomeje guteza abanyarwanda ibibazo byinshi no gukomeza kuba mu karengane kadashira, ndareba ngasanga harabaye ugusobanikirwa nabi n’ubutumwa bwa Musenyeri Perraudin bw’igisibo cya 1959, bishobora kuba byarakorewe ubushake n’abantu bamwe batifuzaga kunyagwa inyungu zabo bavanaga ku butegetsi bwariho mu Rwanda kuri icyo gihe.

 

 

2.    Ni kuki ubutumwa bw’urukundo bwaje guhindukamo inzangano zidashira mu banyarwanda?

 

Ku itariki ya 25 Nyakanga 1959, Umwami Mutara III Rudahigwa nibwo yatanze, ibyo bikurikirwa n’ugutangaza ko Kigeri V Ndahindurwa ariwe urazwe ingoma. Ibyo byabaye nyuma y’uko mu minsi ibanziriza itanga ry’Umwami, Rudahigwa ubwe yari yarashinze Padiri Kagame gutegura Jean baptiste Ndahindurwa no kumutoza amabanga y’ingoma.

 

Itangazwa ry’umusimbura w’umwami ryabaye igihe cy’ishyingura rya gikirisitu, nk’uko Padri Kagame yari yabisabye abayobozi b’ababirigi, kuko umwami atari gushyingurwa ku buryo bw’umuco karande kandi yari umukirisitu, akaba yari yarenemereye imbere ya rubanda ku  u Rwanda yarweguriye Kristu umwami ubwe.

 

Ibyakurikiye, umwami mushya Kigeri V Ndahindurwa yaje kurahirira ko yiyemeje kuba umwami utagendera ku muco karande, ahubwo ko yari yiyemeje kuba umwami uganje gusa, kandi ko ubwami bwe bwagombaga kugendera ku itegeko nshinga no kuri demokarasi. Ubwo buryo bw’imiyoborere bwari bwarashimwe na bose, kandi n’abarwanashyaka bashakaga ko ibintu bihinduka mu miyoberere y’igihugu bari barabyemeye.

 

Nyuma y’aho Umwami Kigeri atangiriye imirimo yo kuyobora u Rwanda, haje kuboneka abantu badasanzwe bakomeye ku muco karande bitewe n’inyungu wabageneraga. Abo nibo babonye bwa mbere mu butumwa bw’igisibo bwa Musenyeri Perraudin ikimenyetso cyo kubakura amata mu munwa.

 

Uwashaka gusobanukirwa n’inkomoko y’inzangano mu banyarwanda, ni aho yakagombye gushakira aho gushinja Musenyeri Perraudin ko ariwe nkomoko y’amacakubiri mu Rwanda. Icyo kinyoma cyambaye ubusa ko Musenyeri Perraudin ari umwanzi w’ u Rwanda  nicyo cyakomeje nyamara gukwirakwizwa, bigera n’aho abanyarwanda bamwe babonamo Kiliziya gatolika umwanzi w’u Rwanda.

 

Ntabwo abantu bashobora kubakira ku kinyoma ngo ubutabera bushobore kugera kuri bose. Iyo usesenguye itangazo ryakorewe i Nyanza nyuma gato y’uko umwami Kigeri yimye ingoma, rigakwirakwizwa n’abantu bari barangajwe imbere gusa n’uwango, abo bagateza akaduruvayo igihugu cyose kugeza n’aho bikongeje Revolusiyo ya 1959, niho usanga hakagombye kuba ubushishozi mbere yo kwegeka amakosa y’ibyabye byose mu Rwanda ku bandi.

 

Dore mbese dufashe ingingo zimwe na zimwe ziranga itangazo rutwitsi ryakongeje igihugu cyose urwangano, aho naho twahahera tureba uko ibibazo byagiye bigwirira u Rwanda mu gihe cyose cyakurikiye bifite inkomoko:

 

-         ITANGAZO RY’ABANYARWANDA B’UKURI

 

-         Bana b’ u Rwanda murasangwe: Dore abanzi b’u Rwanda n’ubwami bw’u Rwanda na Karinga:

 

-         1.Bwanakweri Prosper, Chef de Rusenyi, Mwene Nturo; 2.Razaro Ndazaro, commis w’ I Kigali; 3.Muhikira Alois, commis w’I Kigali, mwene Rupari; 4.Kamuzinzi Godifridi, Igisambo kizerera, mwene Rusagara; 5.Kinyebuye Leopold, Assistant medical, mwene Serufuri; 6.Murangwa, commis w’I Kigali; 7. Ntoranyi, S/Chef w’I Kigari; 8.Makuza, Commis w’I Kigali 9.Kayibanda, w’I Kabgayi mu gikari cya Musenyeri Perraudin; 10.Seruvumba; Umutware wabo ni Musenyeri Perraudin w’ I Kabgayi.(…)

 

-         Banyarwanda, nimuze dufatanyirize hamwe, aba banzi b’u Rwanda tubahigire hasi no hejuru hamwe n’urubyaro rwabo izo mbuto mbi tuzimare mu Rwanda. Karabaye rero banyarwanda, murasangwe twice izo nzoka mbi z’inyangarwanda. (…)

 

-         Aba Bantu baremeye inama i Kabgayi yo guca kalinga mu Rwanda, umuyobozi wabo yari Perraudin. Kandi iyo nama yarimo n’abazungu ba leta bo kuyikomeza no kuyubahiriza. Abo banyarwanda rero murumva neza banyarwanda b’ukuri ko abo ari ibyitso byo gushaka kuduheza mu buja bw’abanyamahanga, nimuze banyarwanda bakunda igihugu izo nyangarwanda tuziheze mu buja arizo n’urubyaro rwazo(…)(hifashishije igitabo” Un évêque au Rwanda”, paji 222-223)

 

Iyo usesenguye ibikubiye mu nyandiko rutwitsi nk’iyo kandi yashyizwe mu bikorwa igateza imyivumbagatanyo ya 1959, mu bigaragara kandi hakabamo gusa gukwiza ikinyoma no guharabika mu rwego rwo guharanira inyungu bwite, niho umuntu yumviraho ko hakwiye ubwitonzi mu gucira imanza abandi. Birakwiye ko habaho mbere na mbere kureba nyirabayazana nyawe w’amahano yagwiriye igihugu bikageza no mu bihe byakurikiye.

Iyo usomye ibaruwa ya Musenyeri Perraudin y’igisibo cya 1959, ukareba n’urwango n’ikinyoma by’abaharanira inyungu bwite byayikurikiye, niho ubonera ko bikwiye ko abantu bose bagirirwa akarengane bigendeye ku bushinjabinyoma cyangwa ku gusobanura nabi amateka bikwiye guhinduka, kugirango umutekano n’amahoro bisesuye bigaruke mu gihugu.

 

3.    Inzangano, akarengane n’kinyoma bikomeje guhabwa intebe mu Rwanda.

 

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika,

 

Nanditse nishingikirije ku ngero ebyiri zivuguruzanya, imwe ikwiza urukundo rwa kivandimwe mu bantu, indi ikabiba urwango ihereye kuri yayindi ya mbere, maze byajya kuzamba urwango akaba arirwo rwambuka amateka rugehereza ubuvivi n’ubuvivure, naho urukundo rukibagirana.

 

Birakwiye ko dusubiza  amateka yacu agaciro, ibyiza byabayeho bikareberwa hamwe, bikagenderwaho, hanyuma kandi ntibikabeho ko imbuto y’urwango yaba ariyo yambuka amateka ikagumya gutwikira urukundo.

 

Dore ibiragaragaza ko akarengane kanga kakimakazwa mu gihugu hose kandi bigendeye ahanini ku nzangano, amabwire, ikinyoma n’izindi mbuto zose z’ikibi: Abantu baracyarigiswa, bakicwa bazira ubusa, kandi ababishe ikinyoma kikabitwikira, ku buryo umuco ugiye kwimakazwa mu bantu ari uyu nguyu ko kwica abantu bamwe nta cyaha kigomba kubamo. Urugero mu zikomeye rw’iyimakazwa ry’urwango n’ikinyoma mu bijyanye n’urubanza rw’abishe abasenyeri ba Kiliziya gatolika i Gakurazo mu 1994, bikaba bimaze kugaragara ko guhohotera abantu bamwe byaba ari uburenganzira ndetse bigahabwa igihembo.

 

Dore imiryango myinshi yo mu Rwanda ubu irarira ayo kwarika, abantu bararigiswa cyangwa bakicwa, hakaba n’abadafite uburenganzira bwo gusaba anketi zizira kubogama  zasubiza agaciro ababo babuze. Ibihumbi n’ibihumbi by’abiciwe cyangwa barigisirizwa ababo, abo bose bafite inyota igiye kubanangura yo kubona nabo ubutabera bubageraho.

 

Umuco wo kwikiza uwo mutavuga rumwe uranga ugahabwa intebe mu Rwanda. Ibitekerezo biranizwe, uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ntibwubahirizwa kuri benshi. Umutu aragira icyo atangaza cyatanga umuganda wo kubaka igihugu umunwa bakawufunga bamwumvisha ko igitekerezo kimwe aricyo kigenga bose ibindi byose bikaba ingengabitekerezo ya genocide.

 

Inzira zo gukemura ibibazo ntizubahirizwa, umuti umwe wa byose wahindutse urugomo n’intambara, nta wundi muntu ushobora gutanga umuti, ubibonye ukundi ahita ahindurwa interahamwe n’umujenosideri.

 

U Rwanda mu ruhando rw’akarere ruhindutse intandaro y’amacakubiri n’intambara z’urudaca, ibyo bikava mu bitekerezo by’abantu bamwe gusa, nta wundi ufite gutanga inzira abona ikwiye, byose ntibishiboka kuko Demokarasi inizwe.

 

Umuntu arafungwa arengana akamara imyaka cumi n’itanu muri gereza, yarekurwa nabwo ntagire umutekano hanze, byaba ngombwa akongera agasubizwamo, ibyo nta kubaza impamvu kuko ntawe ugifite uburenganzira bwo kubaza.

 

Imfungwa za politiki mu magereza zifatwa ku buryo butajyanye n’iyubahirizwa ry’ ikiremwamuntu, zikicishwa inzara kandi zikicwa urubozo, ibyo byose ntawe ufite uburenganzira bwo kubaza cyangwa gutanga undi muti.

 

Ku banyamakosa bamwe mu gihugu hakurikijwe igice bakomokamo cyangwa amoko yabo, hariho igisa na amnistie, ariko ku bandi bikaba nko kwiturira muri za gereza cyangwa gukora imirimo ya Tig isigaye igaragara nk’uburetwa no gusuzuguza ikiremwamuntu ku buryo bw’intangarugero.

 

Uburenganzira ku bantu ntibungana, haba mu guhabwa imyanya, haba mu butegetsi, haba ku mahirwe yo kubona imibereho, ibyinshi bikurikiza amoko n’icyenewabo cyangwa udutsiko tw’abantu…

 

Abaturage mu byaro bariho nabi, barakennye kandi ntibabasha kurengerwa  bihagije hakiyongeraho n’akarengane gasanzwe mu guhabwa amahirwe atagiye angana ku baturagihugu muri rusange…

 

Ibyo bibazo n’ibindi byose umuntu atarondora, ni ikimenyetso ko igihugu gikomeje kuzahara, kandi intandaro ya byinshi ni akarengane gashingiye ku nzangano zidashira kimwe no kujyana iibibazo byinshi mu buryo bw’ikinyoma.

 

 

Umwanzuro: Nimuvaneho ingoyi zose z’akarengane ziboshye rubanda(Izayi 58, 1-9)

 

Nyakubahwa Prezida wa repubulika,

 

Ndagirango nanzure mbabwira nti: „nimubohore ingoyi zose z’akarengane ziboshye rubanda.“ Ikinteye kuvuga ayo magambo, ni ubushake mfite bwo kubibutsa ko mwahawe kuyobora igihugu cyatuweho Imana ituro n’umwami w’u Rwanda warukundaga. Umwami Rudahigwa ajya kurwegurira Kristu umwami, ni uko yari afite inyota yo kuzabona u Rwanda ruhindutse igihugu cy’ubutabera n’urukundo rwa kivandimwe.

 

Nihaterwe intambwe yo kuvana mu mateka ibibi byose bishingiye ku kinyoma no kurenganya abandi bitewe no guharanira inyungu z’udutsiko tw’abantu bamwe. Birakwiye ko u Rwanda  ruca burundu umuco wo kubeshya no guharabikana uheza abantu bamwe bihome no mu kangaratete, mu gihe abandi bashobora kwihindura indakoreka. Niyo mpamvu aya magambo ava mu kanwa k’umuhanuzi muri iki gihe yagombye kuzirikanwaho by’umwihariko. Ayo magambo ni aya:

 

„Tera hejuru wihanukiriye, vuga utitangiriye. Rangurura ijwi ryawe nk’uvuza ihembe, maze uhishurire umuryango wanjye ukwivumbura kwawo, n’umuryango wa Yakobo uwumenyeshe ibyaha byawo. Nyamara nijye bamwe bashakashaka umunsi ku wundi hanyuma bakavuga ko kumenya inzira zanjye aribyo bibanezeza, mbese nk’igihugu cyakurikizaga ubutabera kandi kitari cyaritaje amategeko y’ Imana yabo, bikabatera kunsaba guca imanza zitabera, kuza basanga Imana yabo bikabatera ibinezaneza.

 

Nuko bakabaza ngo ni kuki twagiye twiyiriza ntubibone, maze twakwitabaza ntubyiteho?

 

Niko bimeze, mwagiye mugira umunezero no ku munsi mwabaga mwiyemeje kwiyiriza, igihe cyose mwakoreshaga imirimo y’agahato abantu mwiyemeje guhaka. Niko bimeze, muriyiriza kugirango mucure amatiku cyangwa intambara, kugirango mubashe  gutera neza ibipfunsi byuzuye ubugome. None se ntimwiyemeje gukomeza kwiyiriza nk’uku mushaka ko ijwi ryanyu ryumvikanira hejuru? None se ni uko kwiyiriza nahisemo kugomba kugenda, nk’igihe umuntu ubwange nikuriye ku itaka yiyemeza kwibabaza? Kugirango yubike umutwe nk’ikibingo, hanyuma ubundi ngo asase ibigunira asuke n’ivu ku buriri bwe? Ni icyo ubwawe wita kwiyiriza, uwo ukaba umunsi uneje Uhoraho Imana?

 

Ntabwo se ahubwo ari uku kwiyiriza nahisemo ariko: Kuzitura imirunga y’ubugome, guhambura imigozi y’ingoyi y’agahotoro, kurekura abo base bahonyowe, ikindi kandi mukavunagura ibyo biti bifatishije ingoyi? None se si  ugusangira umugati wawe n’umushonji, kandi ukinjiza mu rugo rwawe abashavuye bose batakigira inturo? Ikindi se, si uko nubona umuntu wambaye ubusa uzamutwikira, ubundi ukirinda kumwirengagiza wirebera umubiri wawe wonyine gusa?

 

Ngicyo rero ikizatuma urumuri rwawe rutangaza nk’umuseke weya, hanyuma koroherwa kwawe nako kukihuta. Niko bimeze, imbere zawe hazajyenda ubutabera bwawe, hanyuma ikuzo ry’uhoraho rukubere umurinzi w’umutekano ukugenda inyuma. Icyo gihe rero nibwo uzabasha kwambaza, hanyuma Imana ubwayo ikagusubiza, n’igihe uzayihamagara ngo igutabare, izakubwira iti: “Karame, ndi hano!””

 

 

Théophile Murengerantwari

Siegen, kuwa 1 Werurwe 2009.