ITEKA RYA PEREZIDA N°52/01 RYO KUWA 12/10/2006 RIHINDURA ITEKA RYA PEREZIDA
N°59/01 RYO KUWA 27/12/2005 RISHYIRAHO INDAMUNITE N’IBINDI BIGENERWA
ABANYAPOLITIKI BAKURU B’IGIHUGU


Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika,


Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kanama 2003 nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya 121 n’iya 201 ;
Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru
b’Igihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 7 ;
Dusubiye ku Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 3-1°, iya 4, iya 7-1°,
iya 8-1° n’iya 9-1° ;
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo;
Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24/5/2006.


TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE:
Ingingo ya mbere:
Ingingo ya gatatu y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 4 781 700Frw buri kwezi;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.000 Frw buri kwezi;
3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4. Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax,
internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha
gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi
hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta ;
7. Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose hagaragaye
ko bukenewe.
Ingingo 2:
Ingingo ya 4 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe ingana
n’amafaranga 3 434 642 Frw buri kwezi.
Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe ungana na 2 986 515 Frw buri kwezi.
Ingingo ya 3 :
Ingingo ya 7 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Abandi
bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi
bikurikira:

1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 847 608 Frws kuri Minisitiri na 1 774 539 frw ku
Umunyamabanga wa Leta ;
2. Indamunite yo kubunganira ku icumbi n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100.0000
Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw)
ku kwezi ;
5. Leta iha Misitiri n’Umunyamabanga wa Leta amafaranga 12 000 000 mu rwego rwo kumwunganira
kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
6. Ba Guverineri n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, bahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Ntara no
mu Mujyi wa Kigali
, bakodesherezwa icumbi rifite agaciro katarengeje amafaranga 400.000 ku
kwezi;
7. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe batangiye
imirimo yabo ;
8. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya 2.500 na 3.000 cc, ku giciro ntarengwa
cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni
cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite
arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imikoreshereze
y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
9. Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha
iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.

Ingingo ya 4 :
Ingingo ya 8 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira:
Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 774 539 Frws na indamunite yo kubunganira ku icumbi
n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
2. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
3. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ ibihumbi ijana (100.0000
FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW)
ku kwezi ;
4. Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira
icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
5. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe batangiye
imirimo yabo ;
6. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ifite agaciro ka
20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw)
kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka
itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya
nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
7. Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka
guhera igihe atangiriye akazi.
Ingingo ya 5 :
Amafaranga avugwa mu ngingo ya 3-5° na 7° no mu ngingo ya 4-4° na 5° y’iri teka atangwa rimwe gusa,
kabone n’ubwo umukozi yahindurirwa imirimo.
Ingingo ya 6 :
Ingingo ya 9 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira :
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 280 984 Frws ku ba Senateri na 1 230 324 ku ba Depite
;
2. Indamunite yo kubunganira ku cumbi n’ibindi ingana na 137 851 Frws buri kwezi.
3. Amafaranga 50 000Frws buri kwezi yo kwishyura telefoni igendanwa
4. Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 1.500 na
2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali.
Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda. Buri
wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 325.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo
kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
5. Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite,
bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa buri wese
30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 7:
Kuba hari abandi Bayobozi bashyirwa ku rwego rumwe n’Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka, ntibivuga ko
bose bahabwa ibiteganywa muri iri teka, kuko indamunite zihabwa umukozi, zigenwa hadakurikijwe urwego
yashyizwemo ku buryo bw’icyubahiro ahubwo hakurikizwa uburemere bw’imirimo akora.
Ingingo ya 8:
Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi basabwe
kubahiriza iri teka.
Ingingo ya 9 :
Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranye na ryo zivanyweho
Ingingo ya 10:
Iri teka ritangira gukurikizwa guhera ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Agaciro karyo gahera ku itariki ya 01/01/2006.
Kigali, kuwa 12/10/2006
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Prof. NSHUTI Paul Manasseh
(sé)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
KAMANZI Stanislas
(sé)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
MUSONI James
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
KARUGARAMA Tharcisse
(sé)

ITEKA RYA PEREZIDA N° 59/01 RYO KUWA 27/12/2005 RISHYIRAHO INDAMUNITE N’IBINDI BIGENERWA ABANYAPOLITIKI BAKURU B’IGIHUGU

Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika

Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kanama 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya 121 n’iya 201 ;
Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2, iya 3, iya 6, iya 7, iya 8, iya 9, iya 10, iya 11 n’iya 12

Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo ;
Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 04/11/2005 ;

TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE
UMUTWE WA MBERE : INGINGO Z’IBANZE
Ingingo ya mbere:
Iri teka rishyiraho indamunite n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 2 y’Itegeko Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.

Ingingo 2:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa indamunite n’ibindi mu buryo butandukanye hashingiwe ku nzego z’imirimo n’imyanya y’imirimo barimo.


UMUTWE WA II : IBIGENERWA PEREZIDA WA REPUBULIKA
Ingingo ya 3:

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga 3.890.282 Frw buri kwezi;
2.
Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.0000 Frw buri kwezi;
3.
Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4.
Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5.
Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na
telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax, internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta.
7.
Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose hagaragaye ko bukenewe.

UMUTWE WA III: IBIGENERWA PEREZIDA WA SENA, PEREZIDA W’UMUTWE W’ABADEPITE NA MINISITIRI W’INTEBE

Ingingo ya 4:
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga 2.796.325 Frw buri kwezi.
Minisitiri w’Intebe agenerwa indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga 2.326.689 Frw buri kwezi.

Ingingo ya 5:
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese ibindi bikurikira:
1. Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
2.
Amafaranga akoreshwa ku icumbi (frais d’intendance) angana na 600.000 Frw buri kwezi;
3.
Imodoka ebyiri (2) z’akazi buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
4.
Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
5.
Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itangendanwa, telefone igendanwa, fax, internet, anteni parabolike. Uburyo bw’itumanaho bugashyirwa mu biro ndetse no mu rugo byose byishyurwa na Leta;
6.
Uburinzi ku kazi, mu rugo, n’ubwo buri wese agendana mu modoka imwe bwihariye ;
7. Ibiteganywa mu ngingo ya 7-7° na 8° y’iri teka, bakabihabwa hakurikijwe uburyo buteganywa muri iyo ngingo kugira ngo boroherezwe kugira imodoka bwite yo gukoresha mu rugo.

Article 6 :
Iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa Remezo mu nshingano ze rigena icyiciro n’ibikoresho bijyanye n’amacumbi ndetse n’ubwoko bw’imodoka bigenerwa Abanyapolitiki b’Ikirenga mu gihugu.
UMUTWE WA IV: IBIGENERWA ABAMINISITIRI, ABANYAMABANGA BA LETA, N’ABANDI BAGIZE
GUVERINOMA BASHOBORA KUGENWA NA PEREZIDA WA REPUBULIKA BIBAYE
NGOMBWA


Ingingo ya 7:
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’Abandi bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo buri kwezi ingana n’amafaranga 1.042.089 Frw ku ba Minisitiri na 1.035.770 Frw ku Banyamabanga ba Leta ;
2.
Amafaranga mbumbe angana na 446.609 Frw ku ba Minisitiri na 443.902 Frw ku Banyamabanga ba Leta bagenerwa buri kwezi yo kunganirwa kwiyishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, uburyo bw’itumanaho mu rugo;
3.
Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
4.
Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100.0000 Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw) ku kwezi ;
5. Leta iha buri wese 1
2 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
6. Amafaranga yo
kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;
7.
Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ku giciro ntarengwa cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nkuko biteganywa n’amasezerano n’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
8. Amafaranga angana na
475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.

UMUTWE WA V: IBIGENERWA VISI-PEREZIDA WA SENA NA VISI-PEREZIDA W’UMUTWE
W’ABADEPITE
Ingingo ya 8:
V
isi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese ibi bikurikira:

1.
Indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga 1.065.305 Frw buri kwezi ;
2. Amafaranga mbumbe angana na
456.559Frw bagenerwa buri kwezi yo kunganira kwiyishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi, uburyo bw’itumanaho, amafaranga y’icumbi;
3. Amafaranga yo
kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
4. Amafaranga yo
kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ ibihumbi ijana (100.0000 FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW) ku kwezi ;
5. Amafaranga yo kwigurira
ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;
6.
Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000, ifite agaciro ka 20 000 000Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nkuko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka akorwa hagati ya nyirubwite na Minisitiri ufite imari munshingano ze;
7. Amafaranga angana na
475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.

UMUTWE WA VI :IBIGENERWA ABASENATERI N’ABADEPITE
Ingingo ya 9 :
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira:

1.
Indamunite mbumbe y’umurimo ku Basenateri ingana n’amafaranga 758.893 Frw buri kwezi. Bahabwa kandi andi mafaranga mbumbe angana na 325.000 Frw yo kunganira kwishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, indaminite y’imirimo y’Inteko (indemnités parlementaires), uburyo bw’itumanaho, indamunite y’icumbi, bahabwa buri kwezi;
2.
Indamunite mbumbe y’umurimo ku Badepite ingana n’amafaranga 649.432 Frw buri kwezi. Bahabwa kandi andi mafaranga angana na 278.328 Frw yo kunganira kwishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, amafaranga y’itumanaho, indamunite y’imirimo y’Inteko (indemnités parlementaires), ndamunite y’icumbi, amafaranga y’ingendo, bahabwa buri kwezi.
3.
Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 1.500 na 2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali. Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu ma banki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda. Buri wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 150.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
4. Kubera imirimo bakora,
Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite, bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa buri wese 30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere n’icya kabiri cy’iri tegeko.
 

Rwanda:salaires très hauts des militaires monoethniques Tutsi du FPR

( Le salaire de plus de 30.000 U$ /mois que s´est accordé le général sanguinaire Paul Kagame est hors catégorie)

 

No

Grade / Poste

Salaire   mensuel en FRW.

Salaire  en Dollars américains

1

Chef d`état major  général

1.010.041

1.836

2

Chef d`état major de l`armée de terre et le chef d`état major de l`air

998.210

1.814

3

Général

501.247

991

4

Lieutenant général

440.031

800

5

Général major

380.376

691

6

Général de brigade

321.810

585

7

Colonel

272.942

496

8

Lieutenant colonel

209.961

382

9

Major

157.172

286

10

Capitaine

108.310

197

11

Lieutenant

94.818

172

12

Sous lieutenant

80.497

146

13

WO1

50.340

92

14

WO2

44.362

81

15

Sergent major

27.325

50

16

S/ sergent major

26.870

49

17

Sergent

25.960

47

18

Caporal

23.565

43

19

Soldat 

22.500

41

 Ces hauts salaires sont de loin supérieurs à ceux accordés aux agents de l´administration centrale et se passent de tout commentaire:

 

 

 


UMUTWE WA VII: INGINGO ZINYURANYE N’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Ingingo ya 10:
Ku birebana n’uburinzi bw’Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, 8, n’iya 9 bagenerwa nibura umupolisi umwe bagendana, Leta isanze ari ngombwa cyangwa nyirubwite abyifuje.

Ingingo ya 11:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa mu ngingo ya 3 n’iya 4 y’iri teka iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa.

Ingingo ya 12:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa mu ngingo ya 7 n’iya 8 iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, buri wese ahabwa amafaranga y’ingoboka angana na 10.000 Frw buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara aho bagiye mu butumwa, fagitiri z’icumbi, ifunguro n’ibinyobwa bidasindisha, kwakira abantu, ay’umushoferi byishyurwa n’urwego bakoramo.

Ingingo ya 13:
Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, iya 8, iya 9 n’iya 10, iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, boroherezwa na Leta uburyo bwo gutwarwa; iyo aho bagiye harengeje Km 30 uvuye aho basanzwe bakorera.

Ingingo ya 14:
Abasenateri n’Abadepite iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, buri wese ahabwa amafaranga y’ingoboka angana n’amafaranga ibihumbi birindwi (7.000 Frw) buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara mu butumwa, fagitiri z’icumbi, ifunguro n’ibinyobwa bidasindisha, byishyurwa n’urwego bakoramo ku mafaranga atarengeje ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) ku munsi.
Ingingo ya 15:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa muri iri iteka iyo bagiye mu butumwa hanze y’igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko ashyiraho indamunite z’abajya mu butumwa mu mahanga.

Ingingo ya 16:
Mu gihe Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka bitabye Imana bakiri ku mirimo yabo, amafaranga yose akoreshwa mu mihango y’ishyingura yishyurwa na Leta.

Ingingo ya 17:
Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7 n’iya 8 bari basanzwe bafite imodoka za Leta batangira guhabwa amafaranga abafasha gukoresha imodoka zabo bwite bakimara gusubiza imodoka za Leta.

Ingingo ya 18:
Ibyakozwe mbere y’uko iri teka ritangazwa bitanyuranyije n’iri teka bihawe agaciro.

Ingingo ya 19:
Ingingo z’amateka yose abanziriza iri zinyuranye naryo zivanyweho.

Ingingo ya 20:
Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Minisitiri w’Ibikorwaremezo basabwe gushyira mu bikorwa iri teka.

Ingingo ya 21:
Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Kigali, kuwa 27/12/2005


Perezida wa repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
EL-Hadj BUMAYA André Habib
(sé)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Prof. NSHUTI Manasseh
(sé)
Minisitiri w’Ibikorwaremezo
BIZIMANA Evariste
(sé)
Bibonywe kandi bishizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)

Aka ni akumiro! Ese aba batware bacu bajya bibaza ko aya mafaranga ava mu misoro y'abaturage? Bazi se ko  inzara inuma mu giturage?

Mu gihe abaturage basuhuka abandi bakaba bakubitira abana babo kuryama, ba nyakubahwa bahabwa amafaranga avuye mu misoro yo kwakira bene wabo! Ese bakwakiriye abaturage bose bicwa n'inzara?

 

Mubisanzwe umuntu ajya gukorera leta kugirango afashe, ntabwo abagiye kw'ifasha. Niba Perezida Kagame n'aba ministiri be babona ko imishahara bahembwaga itari ikwiye bari bakwiye kwegura bakajya gushaka imirimo muri secteur prive aho bahembwa menshyi.  ( Justin Gasana)

Commentaires et SOS:

... Franchement ce qui se passe au Rwanda mérite d’être crié plus fort pour faire capituler les responsables.
 
 Le décret (... ) accorde au Président Paul Kagame des indemnités de fonction de 3 890 282 Frw par mois ,des frais d’intendances de 6 500 000 frw, véhicules de fonctions, etc…La liste est longue , elle est affligeante!
Ce même décret accorde aux ministres des avantages scandaleux dans un pays où la population meurt de faim... programmée ! Comme l'a dit un internaute, ce gouvernement n'est pas inconscient, il suit la ligne d'une politique délibérée d’extermination d’une partie de la population par la faim et les maladies.
Ainsi personne ne serait responsable de cette situation, c’est la fatalité !!
 
Sous d'autres cieux, ces dignitaires indignes se serreraient  la ceinture pour sortir de la crise. Mais hélas non, chacun construit sa piscine, ils envoient leurs enfants dans des écoles occidentales, ils ouvrent des comptes dans des banques étrangères qui sont alimentées par l'argent du peuple, ça joue au Golf à Nyarutarama pour faire British, ça achète des appartements à United Kingdom, USA and Belgium. On ne parle que de cela autours des cartons de champagne offerts après un tournoi de golf ou de tennis. Chaque mois il y a un nouveau millionnaire dans le rang des dignitaires, chaque jour il y a des morts par manque de nourriture ou de soins de santé élémentaires !
 
Pour ne parler que de la catégorie la plus vulnérables, les enfants, il en meurt par centaine chaque jour, d'autres sont chassés des écoles  par manque de frais de scolarité, les maladies liées à l'hygiène font leur apparition, le nombre de mendiants augmentent au rythme de l'enrichissement des dignitaires du régime.
 
 Ce gouvernement gouverne quoi ?
La faim est programmée pour exterminer la population rurale  majoritairement hutu. Malheureusement les tutsi ne sont pas épargnés pour autant. Le FPR s’en moque car les tutsi du milieu rural ont pactisé avec le régime hutu, ils payent de leurs vies depuis1994.
Le FPR tue à petit feu les paysans à savoir les hutu majoritaires et assimilés(les tutsi de l’intérieur)
 
C’est ainsi que les ONG humanitaires qui intervenaient dans ce milieu rural ont été interdits d’exercer. Le Gouvernement préfère travailler avec les institutions bureaucratiques sur lesquelles ils gardent la main mise comme la Banque Mondiale.
 
Qualifions cette attitude de crime contre l’humanité ;
Lorsque Saddam a gazé les Kurdes il a opté pour une méthode brutale et expéditive. Actuellement Kagame affame la population rurale, c’est une approche fine, sûre, mais le résultat est le même: l’extermination d’une catégorie de la population qui pourrait être un obstacle pour la survie d'un régime sanguinaire.
 
Chers politiciens, chers instruits et intellectuels du Rwanda et de l’extérieur, sortez de vos discussions virtuelles sur Internet,  faîtes entendre la voix des victimes avant qu’il ne soit trop tard !
 
Balinga Pierre
Tandis que la faim fait rage aux pays des milles collines, le président Paul Kagame s´accorde un salaire mensuel de plus de 15.863,04 € (inclus sont les frais d´intendance seulement, les autres avantages ne sont pas dans cette somme colossalle).
(Les fonctionnaires de l´Etat avec le même bagage intelectuell de Kagame "Senior Four"de 4 ans post-primaires doivent se contenter du salaire mensuel de 30,55€: Enseignants D4, D5 des écoles primaires, qui, au moins, ont plus de rendement que ce fameux président).
 
Il n´oublie pas son cousin maternel, le Premier ministre Bernard Makuza qui se retrouve avec un salaire mensuel colossal ( avec frais d´intendance) de plus de 8.737,43€ + autres avantages.
Cette irrésponsabilité des autorités vis-à-vis du peuple rwandais òu la grande majorité de la population vit de moins de 1US $ est à combattre avec toute l´énergie!
 
Zirimwabagabo