ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI YO KU
ITARIKI YA 24 UGUSHYINGO 2006

------------ --------- --------- --------- --------- --------- -

None kuwa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2006, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village
Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Kuri gahunda hari gusuzuma umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa muri iki gihe.

Inama y'Abaminisitiri imaze gusuzuma:

- Uruhare Ubufarnsa bwagize muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse na mbere yaho na nyuma yaho

- Raporo yakozwe na Jean Louis Bruguière ishingiye kuri politiki n'ingengabitekerezo bigamije amacakubiri
mu Banyarwanda kurusha ko ishingiye ku butabera n'amahame agomba kuburanga. Iyo raporo kandi yuzuye
ibinyoma, igamije guhisha ko amaherezo Ubufaransa buzaregwa urwo ruhare bwagize.

- Imikorere y'Ubufaransa mu myaka irenga 12 ishize yakomeje kurangwa no kwanduza isura y'u Rwanda no
kurwanya inyungu zarwo mu nzego mpuzamahanga zinyuranye.

Yafashe icyemezo cyo gucana umubano n'igihugu cy'Ubufaransa. Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa
yahamagawe, naho uw'Ubufaransa mu Rwanda ahabwa amasaha 24 ngo ave mu gihugu kandi Ambasade ifunge.

Ibikorwa n'ibigo byose bihagarariye inyungu z'Ubufaransa bigomba gufunga bitarenze amasaha 72.

Kigali, kuwa 24/11/2006

Minisitiri muri Primature ushinzwe Itangazamakuru

Prof. NKUSI Laurent.

Source:http://www.gov. rw/government/ newsupdate. htm

Merci

Jovin Shyaka