Mardi 24 mai 2011 2 24 /05 /Mai /2011 18:26

Ikigo cya DMI cya Kami gikwiye gukubitwa n'inkuba kubera umuvumo uturuka ku maraso y'inzirakarengane zihabagirwa buri munsi..
 Manirarora Augustin !(www.leprophete.fr)

 

Jenerali Nziza Jacques ni umugande butwi: Wagira ngo afite misiyo yo gukoresha DMI akamara Abanyarwanda, abanje kubagaragura ! Ahari arifuza ko amaherezo Urwanda rwazaturwa n'Abagande ?

Icyo kigo cya gisilikari cyahoze gikoreshwa n’ingabo z’uRwanda bakunze kwita ex-Far. Nyuma y’uko Inkotanyi zifashe umugi wa Kigali, KAMI yaje guhinduka ikigo DMI yiciramo abantu urubozo. Abo bantu bakaba barazimiraga mu buryo bw’amayobera. Ukumva ngo umuntu yabuze ariko ntumenye irengero.

Jyewe MANIRARORA Agustini ndatanga ubuhamya ku byo niboneye n’amaso yanjye.

 

Kwica urubozo ku basirikari ba FPR-Inkotanyi si inkuru mbarirano.

 

Maze gusoma inkuru y’iyicwa rubozo rya Nyiricyubahiro Mgr Phocas NIKWIGIZE, binteye kongera kwibaza ku kibazo kibazwa na benshi ndetse n’umuryango mpuzamahanga wa LONI, muri raporo yawo yiswe Mapping (1/10/2010), iyo raporo ikaba nayo isa n’ibikomozaho aho igira iti : « Uburyo iyicwa ry’Abahutu ryakozwemo, biramutse byemejwe n’urukiko bishobora kuzitwa jenocide ».

 

Uko Interahamwe zishe Abatutsi twarabibonye. Ikindi twabonye ni uko uburyo Interahamwe zakoresheje zibatsemba bufite aho buhuriye n’ubwo Inkotanyi zakoresheje (kandi n’ubu zigikoresha) zitsemba Abahutu batagira kivugira. Itandukanyirizo ni uko Interahamwe ziciraga Abatutsi ku kabonabose, amafoto agafatwa , amahanga akabibona. Inkotanyi zo zirinze kugwa muri uwo mutego : zica urubozo, zigahisha imirambo, byaba ngombwa zikayitwika, zikazimanganya ibimenyetso, zikirinda ko hagira amafoto afatwa.Irindi tandukanirizo ni uko ubwicanyi Interahamwe zakoze bwiswe jenoside, kandi abayikoze bakaba barahagurukiwe n’amahanga yose kugira ngo babihanirwe; mu gihe nta Nkotanyi n’imwe irahanirwa ubwicanyi zakoreye Abahutu, ubwo bwicanyi n’ubu bukaba bugikomeza, amahanga yose arebera! Uko byagenda kose, ubwicanyi Inkotanyi zikora nabwo bumaze kujya ahagaragara. Abatutsi n’Abahutu yemwe n’Abazungu babitangiye ubuhamya ku buryo burambuye. Ni muri urwo rwego najye nsabye ikinyamakuru www.leprophete.frkuntangariza ubu buhamya niboneye n’amaso yanjye.

 

Dore amahano y’iyica rubozo naboneye mu kigo nazimirijwemo cya KAMI ho muri Kigali ngari, aho namaze amezi atatu, abanjye bararize barihanaguye.

 

Hagati y’italiki ya 10 na 15 z’ukwa 11 k’umwaka 1999, aho nari nazimiriye ndi ku ngoyi mu kigo cy’i Kami, nagiye kubona mu gitondo cya kare mu masa kumi n’ebyiri , mbona abasore batatu b’abasirikari barimo uwo bitaga Diogène (irindi sinashoboye kurimenya), bazanye umuhungu witwaUWAYEZU Jean wari kontabure wa komini yahoze yitwa Gatonde yo mu Ruhengeri. Uwo musore mukubise amaso mbona ndamuzi kandi nawe aramenya. Ariko ntitwashoboraga kuvugana yewe habe no kwerekana ko tuziranye. Ubwo bari bamuboheye amaboko inyuma, agatuza kareze byo guturika, bamuhatira kugenda atari kubishobora, agaragarwaho ko yari yaraye ku nkeke y’igaragurwa. Amaraso yari yashotse imyenda ye, nayo itari igifite ibara. Bakaba bari bamujyanye mu rwiciro ariko yananiwe kuburyo atari agishoboye kugerayo yigenza. Mbona umwe muri abo basirikari akuye icyuma cyari gifashwe n’umukandara we akimucumita mu rubavu, umusore arahorota, mugenzi we nawe afata icyuma agicuma mu musaya ururimi rwose rusohokera aho ateye icyuma, ubwo Uwayezu Jean ahita aca. Barakurura bajugunya mu cyobo cyari gikucuye hafi y’aho nari mboheye. Baraza barambwira ngo wowe ibyiza biruta biriya biraguteganyirijwe.

 

Ku mugoroba waho, bazana umugabo nakundaga kubona kuri paruwasi ya Nyamirambo witwa NKURIKIYINKA Venusti, ushobora kuba yarakoraga muri Rwandatel. Uwo mugabo bamunyujije iruhande, urwo yishwe nawe ntiruvugwa.

Namubonye yarananutse byo guhorota, utamumenya. Bamunyujije iruhande igihimba cyose ari umuturumbure, asigaranye agapantalo kamucikiyeho kandi katakigira ibara.Abasirikari batatu bamuzanye aboshye n’amapingo, ikiganza cy’iburyo kibohanye n’akaguru k’ibumoso, naho akaguru k’iburyo kabohanye n’ikiganza cy’ibumoso. Bamukururaga n’umugozi uziritse kuri ayo mapingu. Bamugejeje hafi y’urwiciro, bazana utwuma tumeze nka turiya bokesha inyama za boroshete, bakajya batumujomba mu mbavu, mu nda, mu gatuza, ari nako bamushinyagurira bamubaza ngo ubwo se uri kubabara ? Barakomeje baramujombagura kugeza ashizemo umwuka, bahirikira mu cyobo.

 

Undi nabonye ariko ntabonye uko yishwe ahubwo numvaga bimwe mu byo bamubazaga, yari umucuruzi muri Gitarama, izina rye rimwe nashoboye kumenya ni irya KARAMBIZI. Uwo na we yarababajwe bikomeye, kuko akumba yarafungiranyemo kari hafi y’ako nange narimo. Yararaga atakamba, basa n’abari kumugaragura. Uwo namubonye bamusohokanye mu kumba yari afungiyemo aboheye imbere afite akadobo, basa nabamujyanye kumena imyanda, ariko agatambuka bimugoye cyane.Yaragiye ntiyagaruka.

 

Mu kigo cya Kami nahaboneye byinshi biteye ubwoba.Byose mbyanditse bwakwira bugacya. Gusa iyo ntangiye kubisubiramo mfatwa n’icyoba kivanze n’agahinda kenshi, imiborogo yararaga yumvikana hirya hino muri icyo kigo cya Kami nkumva irongeye inzamutsemo , ngahangayika cyane.

 

Niba uyu munsi niyemeje gufunga umwuka ngatanga ubu buhamya ku bantu bambabaje kurusha abandi, ni ukugira ngo niba hari abo mu miryango ya Uwayezu Jean, Nkurikiyinka Venuste na Karambizi bakibaho kandi bakaba bataramenya uko byagendekeye ababo, bakure yo amaso : barishwe byararangiye. Mubasengere gusa ngo Imana ibakire.

 

Uko naje kurokoka

 

Mu gihe cya saa munani z’ijoro, abasirikari babiri bari barinze akumba nari mfungiranyemo, bafunguye urugi, bati sohoka. Ngeze hanze mpasanga akamodoka k’agatoyota karimo Afande ntashoboye kumenya izina, ambaza amazina yanjye, arambwira ngo nininjire muri iyo modoka, harimo n’abandi basirikari bagera kuri 6. Ubwo baranjyana, ariko niteguye ko urwange rurangiye. Ngiye kubona mbona bangejeje kuri gereza ya Kimironko, uwo Afandi arambwira ngo : wowe uzacirwa urubanza mu minsi ya vuba aha. Ubwo anyinjiza muri iyo gereza, nta gapapuro ampaye, arisohokera. Ubwo nahamaze amwaka n’amezi atanu, nta dosiye ngira. Naje kuvanwamo n’igenzura ryarebaga abadafite ubarega n’icyo baregwa. Nyuma yaho naje kumenya ko icyandokoye sinicirwe i Kami ari uko Abazungu twakoranaga bakomeje kunshakisha no kubaza Leta aho yanshyize. Kuko Leta itashakaga kwiteranya nabo kubera imfanyo nyinshi bageneraga Urwanda, birinze kunyica, babeshya abo bazungu ko hari ibyaha nakoze, ko ngomba gutegereza urubanza. Birumvikana ko benshi mu Bahutu batagira kivugira n’Abatutsi batagira benewabo bicwa nk’amatungo bigashirira aho. Imana ibahe iruhuko ridashira.

 

Ndashima Imana yandindiye ubugingo ariko na n’ubu, nyuma y’imyaka isaga 10, iyo ijoro riguye nkajya kuryama, simbura kongera kubona imbere yanjye amasura y’abo nabonye bicirwa urw’agashinyaguro mu Kigo cya Kami. Iyo bimbayeho, mbura ibitotsi, nkigaragura, icyuya kikandenga, namara kugwa agacuho agatotsi kakabona ubuntwara.

 

 

 

MANIRARORA Agustini

 

Giticyinyoni. Kigali