Urupfu rwa Rwigema
    ...........
    
      Mumenye ko igihe Rwigema 
      yicwaga, Kagame yari yaragiye kwiga USA mu ishuli bita CGSC ( Commander 
      general staff and College), aho yiganaga na Colonel Bivugabagabo(wanze 
      kuyoboka Kagame kubera ko baganiraga icyo gihe ku ishuli, none akaba 
      amuhigisha uruhindu, kubera amabanga ye menshi azi no gucisha bugufi)
 
    
      Ndemera ko Rwigema yapfuye 
      avuye USA, akaba yaranabonanye na Kagame, amubwira uko bateguraga igitero 
      shuma(attaque eclair), ntibabyumvikanyeho na gato, kuko Kagame we yifuzaga 
      ko nibatera, bazica abahutu bose bahuye nabo, kimwe nabo basanzwe i 
      Rwanda.
 
    
      Rwigema we akavuga ko 
      abanyarwanda bagomba kubana, kandi ko Kigali izafatwa mu minsi itatu gusa, 
      kubera ko yari yizeye ingabo ze, n' ingufu yari yatewe na Museveni 
      bwihishwa.
 
    Hari umu Capitaine w' inyenzi Kagame yerekana, uvuga ko yari escort wa 
    Rwigema, ahamya ko Rwigema yarashwe na Camore (véhicule de guerre ya 
    escadron de recconnaissance), ikamurasira hejuru y' agasozi(ku mpinga, mu 
    nsi y' igiti cyari kihali, arashwe n' isasu rya MI.12.7mm mu mutwe, akavuga 
    ijambo rimwe ngo :" Hadui arandashe, ahita agwa aho.
 
  
  
    Ibi ni ukujijisha cyane abatazi gutohoza amakuru y' Imvaho, kimwe no guhisha 
    umuryango wa Rwigema ukuli guca muziko ntigushye.
 
   
 
  Dore uko Rwigema yapfuye:
   par BUGARAMA City
  Taliki ya 1 /10/90, bakimara kwambuka umupaka, FPR iyobowe na 
  Rwigema, yahise yambuka umupaka wa Kagitumba.
  Rwigema akimara kwambuka ikiraro, yabwiye abantu bari kumwe ko 
  ageze iwabo(I am at home), kandi ko atazahava, anatanga amabwiliza yo kwica 
  abasilikali 11 ba Bn Mutara yari iyobowe na Major Hakizimana alias Boyi nawe wize mu 
  ishuli Kagame yizemo muri Usa., ariko Kagame we ntiyarangiza kuko yize 
  ikigoroba gusa.
   
  Iyi détachement yari i Kagitumba yari iyobowe na Adjudent, nawe 
  aricwa, abarokotse bahise bahungira kuri détachement yari i Nyagatare, bahita 
  batabaza i Kigali, bakoresheje amaradiyoTRC372.
  
  Etat-Major ya les FAR yahise yohereza indege yo kuneka= gutata( 
  avion de recconnaissance), itwawe na Cdt Pilote  Ruterana na  Lt Pilote 
  (Havugwintore) Havugimana 
  Anatole wakinaga volley ukomoka i Butare.
  Indege yabo ikigera hejuru ya Nyabwishongwezi, FPR yahise 
  iyihanuza missille SAM 16 ku mabwiriza ya Rwigema ubwe. Indege yahise igwa i Nyabwishongwezi ako kanya.
  EM  ya les Far ikibura liaison yiyo ndege, bahise bohereza 
  Hélicoptère itwawe na Capitaine Ntizihabose.
  Akigera hejuru ya Nyabwishongwezi, abona aho indege ya Islander 
  y' Urwanda yaguye, nawe bamurasaho, birabananira.
  Yahise abwira EM y' Ingabo za FAR ko abonye ibikamyo biri 
  imbere y' Umupaka wa Kagitumba, à 2 km, mu koni rigana i Namuhemura n' 
  abasilikali benshi cyane ba FPR.
   
  Bamusabye gusubira inyuma, afata za Roquettes, asubirayo 
  arazirasa, hashyamo n' imodoka yari ipakiye za fer à beton za Habnimana 
  Bonaventure yari ivuye Uganda, ihagaze muri Kabulimbo.
  Capitaine NTIZIHABOSE agisubira i Kigali, abategetsi ba Far 
  bahise bohereza ingabo zirwanira hasi no mu kirere, batewe ingabo mu bitugu na 
  Escadron iyobowe na Capitaine Sagahutu, hamwe na Batterie y' umu CAPITAINE w' 
  Umututsi witwa Bugingo ukomoka i Kibungo, wize mu BUBILIGI muri Ecole de 
  toutes Armées.
   
  Aba bose bagiye  gukumira ibyo bitero bya FPR, mu gihe ingabo 
  za FAR zisuganyaga, banatumaho Castar ngo ave mu Bugesera ajye kuyobora urwo 
  Rugamba, afatanyije na Colonel Bems Rwendeye.
  Inyabwishongwezi, les FAR bakihagera, koko babonye inyenzi 
  zuzuye imihanda yose, babona hari n' imodoka y' i BENZ yera, yari hafi ya 
  Kagitumba, bahita bamenya ko le Haut Commandement ya FPR yashinze ibilindiro 
  aho hantu.
  Ubwo Capitaine Bugingo yahise ashikama, Batterie de Mortier 
  120mm ze zihita zisuka ibisasu ku kiraro cya Kagitumba n' impande zaho, 
   
  ari nako atatanya ingabo za FPR.
  Abo bita ba observateur avancé5OA) ba FAR, babona i Peloton 
  imwe yirunze inyuma y' umugabo wari wambaye ingofero itukura( bakoresheje za 
  jumelles), batanga iyo nkuru, maze Camore ya Bn de recconnaissance ihita 
  yigira imbere, bose ibaminjiramo urusasu rw' urufaya, ibabuza gusubira inyuma 
  kuri gasutamo.
  Nibwo ako kanya ama bombe ya Bugingo yahise abatangatanga, 
  arabasandaguza, baratatana.
   
  Ingabo za FPR zari zagiye i Namuhemura guhisha ibibunda 
  bikomeye, zihita zitabara, zishaka kugota ingabo za FAR, nazo zisubira inyuma.
  Muri uko gusubira inyuma, abahanga mu kuneka, bemeza ko muri 
  ayo masasu y' urufaya yavuze tariki ya 2/10/94; ariho Rwigema yaguye, nyamara 
  FPR irabihisha ngo badaca intege ingabo zabo.
  Ku italiki ya 23/10/94, igihe FPR yiteguraga kujya gutera 
  ibilindiro bya FAR i Karama na Nyagatare, bahuye n' ingabo za Castar i saa 
  kumi n' igice z' ijoro, rurambikana, hafatwa ibimodoka byinshi by' imirwano, 
  hafatwa abarwanyi bakuru ba FPR barimo Major Niligira, ari nawe wemeje ko 
  Rwigema yapfuye taliki 2/10/90, naho Bayingana na Bunyenyezi bagwa muri iyo 
  mirwano yabereye i Ryabega muri urwo rukerera, mu ikoni rihari, ku muhanda 
  wakorwaga n' abashinwa, hashamikiyeho agahanda kerekeza i Nyagatare.
  Ku itariki 29/10/90, niho ingabo za FAR zaguye ku mirambo yabo 
  ba Piloti babo(Cdt Ruterana na Lt Havugwintore), banabona ibisigazwa bya ya 
  ndege ya Islander yaguye nko kuri metero 300 yaho imirambo yari iryamye, 
  buracya ngo bigarurire Kagitumba.
  .............................