Banyarubuga,
 
Ikinyamakuru Umuseso n333 kiratangaza ko leta y'u Rwanda imaze gushora amafranga miliyari 270 z'amanyarwanda (hafi 400 millions d'euros) mu gukodesha satellite no kugura ibyuma kabuhariwe byo kuneka za telefoni zigendanwa ndetse na za-emails. Ayo mafranga ngo yaba ahwanye n'icya kabiri cya bugdet y'u Rwanda yakoreshejwe mu mwaka wa 2007.
 
Muri numero iheruka icyo kinyamakuru cyari cyatangaje ko leta imaze gushyiraho itegeko riha inzego z'umutekano uburenganzira bwo kuneka za telefoni na za e-mails, ibyo bikaba bigaragaza ko iryo tegeko bariteguye bategereje ibyo byuma cyangwa bamaze kubishyikira.
 
Kuba igihugu gikennye nk'u Rwanda gishora amafranga angana kuriya mu kuneka abaturage ni ibintu bikomeye cyane. Abazi gusesengura mwazatubwira impamvu nyazo. Twakongeraho ko amakuru yaturutse muri Center for strategic and inernational studies (Umuseso n330) yemeza ko leta y'u Rwanda ifite abasilikare bagera ku bihumbi 60, bakaba ngo baruta mu bwinshi aba Kenya na Tanzaniya bateranye. U Rwanda ni urwa 10 muri Afurika yose, rukaba ngo rufite umwanya wa 61 ku isi. Ibyo byose tubikesha Kagame wacu. 
 
Jean-Baptiste