Gushugurika  ari byo gusahura kwa FPR biracyakomeza!

 

Igikorwa cya mbere FPR yakoze yinjiye mu Rwanda : gusahura byiswe “gushughulika”.  

Muri Mata 1994 ubwo bamwe mu bana b'u Rwanda bari bahanganye n’ingoma yicaga, abambari b'Akazu gashya bo bari bahugiye mu ntambara yo gusahura igihugu mu buryo bwose bushobotse. Haremwe amatsinda yari agizwe n’abantu bari bashinzwe ibikorwa byo gusahura ari byo bitaga “gushughulika” muri icyo gihe. Ayo matsinda yabaga ashinzwe gusahura ibintu by'ubwoko bwose kandi babaga bayobowe n’abasirikare bafitiwe icyizere kurusha abandi baje kwinjizwa mu kazu. Akazu kavuzweho byinshi, benshi mu bakarimo ni abantu bari barekereje intambara ikorwa ngo bazakore umurimo wo gukusanya ibisahu . Mu gihe rero abandi barwanaga, Afandi PC n’abantu be bo bari muri gahunda yo gukira vuba bahereye ku mbaraga z’abaturage, muri make intambara zari ebyiri ariko imwe igomba gutunga indi. Ikindi ni uko abarwanaga basaga n’abakozi b’abasahuzi, ku buryo ubu nararwanye idahabwa intebe, nyamara narasahuye yo ikaba igira ijambo.Guhera muri Mata kugeza mu mpera za Nyakanga 1994, hasahurwaga ibintu binyuranye birimo ibigega by'ibiribwa n’imyambaro, ibikoresho by'ubwubatsi, za computers, Ibikoresho byo mu mazu nk'intebe, T.V, amamodoka, amabuye y'agaciro, ibigega by'ikawa n’iby’icyayi, amafaranga basangaga mu mazu, mu maduka no mu mabanki. Mu gihe cya mbere, ibyo byose uko byasahurwaga byakusanyirizwaga mu mugi wa Byumba, nyuma bijyanwa i Rwagitima mu MUTARA. Buri munsi agatsiko karangajwe imbere n’umuyobozi w’ingabo Paul Kagame n’ushinzwe umutungo wa cyama Aloyizia Inyumba kagombaga guhabwa rapport y'ibyabaga byabonetse.  

Ibyo bimaze gusahurwa, abanyamuryango basabwe kubigura ku gahato. Kugira ngo bamwe mu banyamuryango bemere kugura bimwe muri ibyo bintu, Akazu kababwiraga ko gashaka amafaranga yo gushyigikira urugamba no kuvuza inkomere. Kabanzaga kurobanuramo ibifite agaciro kanini nk'amabuye y'agaciro, ikawa, icyayi, amamodoka mashya, n’amafaranga bakabitwara. Ntawamenyaga irengero ryabyo. Uretse n'ibyo by'agaciro kanini banyereje, n'ibyagurishijwe mu gihugu havuyemo amafaranga menshi arigitira mu mifuko y’ako gatsiko n'abambari bako. Kugeza ubu umuntu washobora kumenya irengero ry’uwo mutungo wa Cyama ni uwitwa Muberangabo Titien kuko ari we wabikoragamo nyirizina. Imodoka zasagutse barazikwije, bigabanya ama garage n'amazu y' abanyarwanda bari bamaze guhunga, ay’ubucuruzi barakodesha bashyira mu mifuko yabo.  

Nta munyamuryango ndetse n'abakozi bo muri Secretariat General y'umuryango, bigeze bamenya iby’ayo mafaranga n'icyo yakoreshejwe. Aho biterera ubwoba, ni uko bisa n’ibibujijwe ku banyamuryango kubaza umunyamabanga mukuru wa Cyama niba azi umutungo wayo. Mu nama ya FPR yiswe Michigan II yabaye muri nzeri 2000, icyo kibazo cyabajijwe Bwana Murigande Karoli wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Cyama. Mu gusubiza uwari umubajije, Murigande yaramubwiye ngo "Uzaze i Kigali nzakwereka ibitabo by’umutungo wa Cyama”.Nyamara kandi yaba Laetitia Nkunda yewe na Claudine Masozera bahoze bacunga za comptes za cyama muri Banki nta n’umwe washobora gutanga ubuhamya kuri ayo mafaranga yanyuze mu myanya y’intoki akigira ahandi. Nyamara byose barabizi ariko nta n’ijambo babigizeho na rito. Gusahura no gushugurika kandi ntibyarangiranye n'intambara. Ahubwo byaje gukomera bivamo umuco w'Akazu wo gusahura igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendo n'izindi nzira zose zikoreshwa muri mafia.  

Byose byeguriwe Sosiyete “TRI STARS INVESTMENT” ya Cyama  

Akazu kabonye kamaze kugira amafaranga menshi, gafungura Sosiyete yitwa "TRI STARS INVESTMENT", yahawe inshigano zo gucururiza Akazu no gukurikirana amafaranga yose yako aho ari hose. Iyo sosiyete iyoborwa na Dr Ben RUGANGAZI mwishywa wa Paul Kagame. Ku bibuka ingoma ya Kinani Habyarimana, uwo Dr Ben yagereranywa na Rwabukumba Séraphin. Kuko iyo urebye mu nzego za FPR zizwi, ntaho uzabona umwanya cyangwa urwego na rumwe arimo. Nta raporo atanga muri FPR kandi byitwa ko acunga umutungo wa CYAMA. Undi muntu uzi neza imikorere ya “TRI STARS INVESTMENT” ni Jean Marie Nyaruhirira wakoranaga na Dr Ben Rugangazi.  

“TRI STARS” mu bucuruzi imbere mu gihugu  

AKAZU kahise gafatanya na Kalisa Alfred, nk’umuntu w’inzobere muri za banki akaba n’inkoramutima y’Akazu. Ni ko gufungura Banki yitwa “BCDI" bashyiramo n'abandi bacuruzi mu rwego rwo kurangiza umuhango. Imigabane ya CYAMA muri BCDI ni "Systeme Informatique" bari bamaze gushugurika muri BACAR.
“Tri Stars” yahise inashiga iduka ricuruza ibikoresho byo mu mazu bitandukanye yitwa " APEX", ikorera mu nzu ya Frodouard Karamira, ifungura umushinga “MUTARA DEVELOPMENT” wari ushinzwe kuzamura akarere k’Umutara. Uretse kandi uko gufungura amasosiyete anyuranye, Akazu kakomeje gucuruza IKAWA dore ko bari bamaze kuryoherwa n'amafaranga bavanye mu zo bari basahuye mu ntambara. Ni bwo bafunguye sosiyete yitwa "RWACOF” bayishinga mu ruganda rw'ikawa Kabuga Felesiyani yari yujuje i Gikondo. Akazu katanze amategeko ku basirikare bakuru b’uturere mu gihugu hose ko nta wundi muntu wemerewe kugura ikawa uretse RWACOF. Umusaza KANANURA yahamya iyo nkuru dore ko yananijwe akagera aho yiyemeza guta ubucuruzi yari amaze gutangira mu Rwanda agahitamo kwisubirira i Bugande. Kananura uwo nta wundi mwuga yakoze mu buzima bwe bwose utari ubucuruzi bwa kawa. Umucuruzi Nzamwita Omar na we yagira icyo abivugaho. Abo bacuruzi bose barahanyanyaje ariko baza kunaniranwa n’Akazu. Aha ni ngombwa kwibutsa ko umwe mu bari barashizwe gucuruza ikawa ya Cyama ari umuyanja Munyarubuga Gratien waje guhitanwa ku manywa y’ihangu n’abiswe “abagizi ba nabi”. “Tri Stars” yubatse kandi amazu menshi maze mu rwego rwo gukora imihanda, bagura Sosiyete yitwa "COTRACO". Nguko uko batangiye kubaka imihanda nta bushobozi ariko cyane cyane nta bumenyi babifitiye. Nyamara kubera ko ari bo bihaga amasoko, bemezaga ko aribo bayatsindiye. Ni uko begukanye isoko ryo gukora umuhanda KICUKIRO-BUGESERA bwacya amafaranga bakayarya. Na n’ubu umuhanda nturakorwa uretse ko Perezida Kagame aheruka gusezeranya abanya Bugesera ko uzakorwa vuba; niba atabaye amareshyamugeni y’amatora.  

Akazu kabonye ukuntu imodoka ziyongera muri Kigali, gahita gafungura amagarage na za Stations za lisansi ari na ko kabohoza ay’abantu bari bahunze. Urugero ni Sosiyete “ENGEN” yahoze yitwa “FINA-BP”. Umwe mu bakozi bakuru bayicungaga baramunanije kugera aho atinya kuhasiga ubuzima agahitamo gukizwa n’amaguru. Ubu yibera muri Amerika. Akazu kati ubwo Abanyarwanda bamenyereye abazamu, uwabaha abafite imbunda yabavanamo amafaranga. Kaba gafunguye "INTERSEC".Ibyo byose byaje kuremerera Akazu bimaze kuba byinshi kandi ubumenyi mu micungire y'imari ari buke. Nuko COTRACO, APEX na “MUTARA DEVELOPMENT” zirahomba. Ni ko gushinga indi sosiyete y'ubwubatsi bafatanyije na SONARWA yitwa ''NYARUTARAMA MANAGEMENT PROPERTY". SONARWA icyo gihe yayoborwaga n'umwe mu banyakazu , Madamu Hope Murera.  

“TRI STARS” muri embargo y’i Burundi  

Akazu kabonye u Burundi bufatiwe embargo kati twatanzwe. Maze si uguforoda ikawa yavaga i Burundi biracika. Bayinjizaga rwihishwa, bakayisohora nta misoro itanzwe, ibyo byose bigakorwa bihagarikiwe n'abasirikari bo kwa Major Gacinya Rugumya hamwe n’abo muri Servisi ya “External Intelligence” yo kwa Patrick Karegeya wabarirwaga mu bari bashinzwe kugenzura iyubahirizwa rya Embargo. Ibyo kugurisha ikawa ku isoko mpuzamahanga babifashwagamo na Bwana Faustin Mbundu, umuhungu wa Mzee Kananura, we bakaba bari bamwizeye kurusha se .  

Bati inzoga yitwa AMSTEL n'Isukari ya SOSUMO z’i Burundi biragenda mu Rwanda. Kuva ubwo za rukururana zitagira ingano zoherezwa i Burundi, ibyo bicuruzwa byose byinjiraga nta mahoro cyangwa umusoro utanzwe, byose byaherekezwaga n'abasirikare bo kwa Gacinya na Karegeya. Ubwo bucuruzi bwari bushinzwe umudamu witwa Claudine Masozera n’umugabo Jary Gasasu. Ibi tubifitiye imibare n’amazina y’ababikozemo, ariko umwanya muto utumye tutayibatangariza.  

Bumvise ko “Carburant” (Essence na Mazout bita amavuta) byahindutse zahabu i Burundi kubera Embargo, za rukururana ziba zihereje iyo nzira ya Burundi. Aha bakoreshaga bamwe mu bacuruzi. Abazwi cyane kandi bungukiye muri ubwo bucuruzi ni nka Egide Gatera usanzwe afite imigabane muri BCDI no mu yandi masosiyete y’Akazu na Jean de Dieu Karangira ubu ubarizwa muri 1930 (prison centrale). Ubwo bucuruzi bwarakomeje buhagarikwa n’uko embargo yari yafatiwe u Burundi ihagaritswe. Ngiyo impamvu nyamukuru yatumaga u Rwanda rushyigikira ko embargo igumaho, kuko bene gusahura ari na bo bafataga ibyemezo.  

“TRI STARS” mu ntambara yo muri Congo-Kinshasa  

Intambara ya mbere ya Congo itangiye, abasirikare binjiranye n'abambari b'Akazu bari bafite inshingano zo gusahura. Ntacyo batakoze: ngayo amasanduku y'amadolari, ngizo za Diamant, za Lingot za Zahabu, gasegereti n'ibindi. Aho ni muri KIVU na KISANGANI. Bageze i LUBUMBASHI, baba baguye muri COBALT n’andi mabuye y'agaciro. Biba bibabanye byinshi kandi batabimenyereye. Indege zavaga muri AFRIKA Y'EPFO zikaza gupakira i LUBUMBASHI. Umusirikare wari ushizwe ikibuga cy’i LUBUMBASHI witwa MUGABO (icyo gihe yari Captain) yabitangaho ubuhamya. Azi neza aho « Containers » zabaga zuzuye ayo mabuye y'agaciro zanyuze n'aho zagiye dore ko na nyuma aho agarukiye mu Rwanda yakoreraga ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, ashinzwe kumenya ibiva n'ibijya muri Congo. Ubwo bahuruje abacuruzi b’abanyamahaga nko muri ERYTHREA, ISRAELI, AMERIKA n'ahandi. Nguko uko ama Camions yo muri Erythrea (Sosiyete imwe yitwa « TRANS AFRIKA ») yatangiye kuza mu Rwanda azanye umunyu agasubiranayo amabuye y'agaciro. Iyo mibanire ikaba yari yashinzwe Charles Karamba, umusirikare wakoze igihe kirekire muri Ambasade y’u Rwanda muri ETHIOPIA, hanyuma akaza kwimurirwa ASMARA muri ERYTHREA, ubu akaba ari i Kigali akubutse mu mahugurwa muri Ghana.  

Byageze rero n’aho bumva ko bashobora gukamya Diamant ya CONGO bakoresheje imashini kabuhariwe mu gucukura ! Ubwo bashakaga imashini zacukura byinshi kandi mu gihe gito. Ni bwo bagiye gufata inguzanyo y'amafaranga muri BCDI ingana na miliyoni esheshatu z’amadolari(6.000.000 $) bagasanga BCDI ntayo ifite. Icyo gihe byabaye ngombwa rero kwiyambaza BNR(Banki y’Igihugu). Umuyobozi wayo, Mzee Mutemberezi yabanje kubyangira. Ni bwo Kagame amuhaye amategeko ngo atange ayo mafaranga yose kandi ayabahe mu madolari nk’uko bayashakaga. Amategeko nk’ayo ya Kagame muri Banki y’Igihugu ku byerekeye BCDI yo yaramenyerewe kuko byari bisanzwe ko yivanga mu micungire n'imitegekere ya za Banki cyane cyane iyo byageraga kuri BCDI. Hari igihe BNR yashatse gufunga BCDI kubera ko itari yujuje ibya ngombwa bigenga za banki z’ubucuruzi. Icyo gihe na none Kagame yibwiriye Gouverneur ko yareka BCDI igakomeza gukora ati: " Ese ko numva ngo mugiye gufunga BCDI, urashaka ko tuzajya dukora gute ko uzi neza ko idufasha, ziriya Banki zindi zikaba ari iz’abazungu". Za mashini zo gucukura diyama zaraguzwe, zoherezwa mw'ishyamba rya KISANGANI, ariko ntizakoze igihe kinini kuko zari za “Second hand”. Bimwe mu byuma byazo byaje gupfa habura amafaranga yo kubisimbura, dore ko byari byanabagoye kwerekana diamant bari bamaze gucukura mu minsi bari bamaze bakoresha izo mashini. Izi operations zose bari barazishinze Patrick Karegeya na we agakoresha uwitwa Hatari Sekoko wari usanzwe akoreshwa muri za operations zidasobanutse, ariko cyane cyane zijyanye n'ubucuruzi. Ese wa mwenda wa BCDI na BNR waba warishyuwe? Cyangwa abaturage bagowe ni bo bazatanga umusanzu wo kwishyura?    

« TRI STARS » muri Télécommunication  

Ubwo bayogozaga CONGO bayisahura, mu Rwanda naho ntibari baharetse. Bacuraga imigambi yo gukumira umunyarwanda wese utari mu kazu kugira icyo akora mu Rwanda batarimo. Urugero ruzwi cyane ni urw'umugabo witwa Rwayitare Miko Abanyarwanda benshi bazi neza, wazobereye mu bya Telecommunication Cellulaire yakwirakwije hirya no hino muri Afrika. Yashatse kuzana ayo majyambere mu Rwanda, ariko kubera ko atashatse gukorana n'Akazu, baramuburabuje, arihangana kugeza aho bimunanira uwo mushinga arawureka.  

Akazu kamunaniza kari gafite umugambi wo gushinga sosiyete ikora nk’ibye. Ni bwo bashinze sosiyete yitwa " RWANDACEL". Iyi sosiyete itangira yari ihuriyemo na MTN ya SOUTH AFRICA na « TRI STARS ». Mu isaranganya ry’imigabane, MTN yagombaga kuzana ubumenyi (Technologie) naho « TRI STARS » ikazana amafaranga n'ibyangobwa bisigaye byose. Ariko muby'ukuri MTN yari agakingirizo, kugirango « TRI STARS » ibone aho itangirira dore ko na nyuma bidatinze, MTN yaje kwegura, RWANDACEL igasigaranwa na « TRI STARS » yonyine. RWANDACEL ifite n'umugambi wo kugura RWANDATEL kugeza ubu yari iya Leta. Iyi RWANDATEL yabanje kuyoborwa n'umwana w’akazu Sam Nkusi ubu wagizwe Sekereteri wa Leta nyuma yo kuba Umuyobozi Mukuru wa ELECTROGAZ. Sam Nkusi ari mu nkoramutima za Kagame, zishinzwe kugwiza umutungo w’Akazu, bashaka amafaranga n'ibigo bayashoramo.  

Ubu haravugwa ko « TRI STARS » yaba ifite umugambi n'inyota yo kuzagura RWANDATEL na ELECTOGAZ bahereye ku cyifuzo cya Banki y'isi yose (Banque Mondiale) cy' uko ibigo byose bya Leta byakwegurirwa abikorera ku giti cyabo. Iyirukanwa n'ifungwa bya Joseph Mugenga wahoze ayobora ELECTROGAZ bikaba bifitanye isano n'uwo mugambi. Ubundi iyo bagiye gukora ibintu nk’ibyo, batangira gukoresha iterabwoba bica cyangwa bafunga abantu bose bababangamiye. Ubu twandika haravugwa inkuru y’uko ELECTROGAZ yaba imaze kwegurirwa isosiyete y’indage. Tuzabibakurikiranira neza. Inzu ubuyobozi bwa RWANDATEL na RWANDACEL bakoreramo yaguzwe ku buryo bw'igitugu cy’Akazu. Inzu yari iya « CAISSE SOCIALE DU RWANDA (CSR)» kandi yari yaranze kuyigurisha. Akazu gategeka kuyigurisha kandi kayigura ku gitugu, gatanga amafaranga atagize aho ahuriye n'agaciro kayo. Ibyo byaje kuviramo uwari umuyobozi wa CSR, Pius Ndayambaje, gusezererwa kuko yari abangamiye igurishwa ry'iyo nzu. Yaje gusimburwa n'umwe mu nkomamashyi, François Ngarambe wahoze ayobora COGEAR.  

« TRI STARS » muri Privatisation  

Mu gusahura igihugu no gukenesha abaturage, Akazu kishingikirije politike ya Privatisation ya Banki y'isi yose (Banque Mondiale) na FMI . Ubu Akazu kamaze kugura ibigo hafi ya byose bya Leta ku mafaranga ya nyirarureshwa. Abakozi bakoraga muri ibyo bigo bakirukanwa nta nteguza, nta n’imperekeza. Mu gushuka Abanyarwanda n’amahanga ko habaye ipiganwa kandi ko byakozwe mu mucyo, bazanaga ama sosiyete cyangwa abantu ku giti cyabo (cyane cyane abanyamahanga nk’abagande bacyumvikana) na South Africa, bakorana n’Akazu, bakitwa ko ari bo batsindiye igurwa ry’ayo ma sosiyete ya Leta.  

Mu ngero nyinshi twatanga, hari « Sucrerie de Kabuye » yaguzwe na Madvani wari uvuye Uganda ; Privatisation ya « Hôpital ROI FAYCAL » yafashwe n’abari bavuye SOUTH AFRICA, « Hotel Kiyovu », « Guest House Kibuye », « Hotel des Diplomates », « Imprimerie nationale » ngo yaguzwe na intersec, n’izindi.  

Ibi ntitubivuze twirengagije ibyiswe ONG byaremwe n’akazu bigahabwa amafaranga ya Union Européenne na HCR, urugero ni nka Rwanda Development Organization, major Furuma Alphonse yanyunyuje kugeza ubwo ashatse kuyihitana, ntitwibagiwe Benishyaka bashinze Anne Numutari Karemera, muka Koloneli Karemera ndetse na muka Rusagara, ikakira amafaranga atabarika yafashije mu kubaka amazu no gukiza bamwe mu banyakazu kandi byitwa ngo ni ugufasha abapfakazi, nta n’icyo tuvuze kuri Muvumba project n’ibindi byose byaremwe na cyama ngo biyishakire amafaranga aho aboneka hose. Abibuka amateka ya 1996 bibuka umudamu Jacqueline Rukeba wayoboraga RWAHO ahitamo kwihungira kuko RWAHO yayoboraga yari yagerageje kwita ku bibazo by’abapfakazi b’intambara, ikavutsa isoko Benishyaka yabirishaga itabikora .  

Barashyekewe, baba abashimusi maze banyaga inka z’abaturage  

Agahomamunwa mu busambo bw'Akazu ni amarorerwa bakoreye aborozi bo mu ishyamba rya GISHWATI biganjemo ABAGOGWE. Akazu n'abambari bako mu gushaka kwikubira ibyiza byose, bashatse kwigarurira inzuri za GISHWATI. Dore ko hari hamaze kuba heza cyane kandi abo borozi benshi bari baravuye hakurya muri Congo-Masisi (ariko bakomoka muri ako karere ka GISHWATI n'ahahegereye) aho bari basanzwe bafite inzuri nziza zinaruta izo za Gishwati. Bazanye ubumenyi bwinshi mu byerekeye ubworozi no gutunganya ibibukomokaho. Umugambi wo kwirukana abo borozi n'abandi baturiye ishyamba rya GISHWATI uracurwa, Intambara y’abacengezi iba ibaye urwitwazo, batangira kwica abo borozi bari biganjemo abagogwe, bashimuta inka amanywa n'ijoro, byose babigereka ku bacengezi ariko ukuri kuranga kuramenyekana kuko ibimenyetso byaje kuboneka ndetse bamwe mu babirokotse benda no kubizizwa. Ubwo Akazu gatangira gucisha amatangazo kuri Radio Rwanda ngo aborozi bo muri Gishwati kimwe n'inka zabo bamazwe n'abacengezi. Abarokotse muri abo borozi bagerageje gutakambira ubutegetsi banerekana ibimenyetso by’aho inka zabo ziri n’ababiciye (kuko zimwe zagurishwaga bareba, izindi zikajyanwa mu Mutara ku manywa y'ihangu bareba) ariko ntacyo byatanze. Kagame ubwe yabemereye ko Leta izabashumbusha kandi igahana abasirikare babigizemo uruhare. Ubushimusi bw’izo nka n'iyicwa ry’abo bantu byakoreshejwe mbere na mbere n’abasirikare Charles Kayonga na Ngoga witabye Imana. Kugira ngo bamukize umujinja w’Abanyarwanda bose ibya Gishwati byababaje, Kayonga bamwohereje mu mahugurwa murii Amerika agarutse bamugororera kuba umujyanama wa President Kagame mu bya gisirikare, none ubu yagizwe umugaba w’ingabo zo ku butaka. Ibya Gishwati n'abagogwe byo bisaba n’irindi perereza rirambuye kandi rikozwe mu bwisanzure buhagije, kuko byahitanye abantu benshi b’inzirakarengane, abandi ubu barataragira za Kibuye, Gitarama na Gikongoro. Ubwicanyi bwahakorewe bugomba gushyirwa ahagaragara ababukoze bakabuhanirwa by’intangarugero.

 Ubuswa, ubusambo no gusesagura umutungo w’Igihugu  

Uretse ubusambo n'ubusahuzi biranga Akazu, Guverinoma bayoboye irangwa no gucunga nabi umutungo w'Abanyarwanda. Leta yabo ntiyitaye ku bukene bw’Abanyarwanda benshi (80%), ahubwo bifata nk’abayobora igihugu gitunze ibya mirenge. Ntibatinya kugendera mu mamodoka ahenze bikabije. Perezida Kagame kuva akiri na Visi-Perezida ntazuyaza mu gukodesha indege (Jet) ihenze mu ngendo ze kandi uwo yasimbuye, Pasteur Bizimungu yarakodeshaga indege y'umucuruzi w'umunyarwanda ku giciro giciriritse. Ubu Kagame yujuje umutamenwa mu Kiyovu cy’abakire ahahoze inzu ya Perezida Habyarimana n’undi yubatse i Nyarutarama. Ubu ngo yaba arambiwe ibyo gukodesha indege mu byerekeye ingendo ze akaba agiye kugura « Jet » ye bwite na Helicoptère yamukorewe by’umwihariko, ibi bikaba byarashinzwe Dr Emmanuel Ndahiro. Umwera uturutse ibukuru rero bucya wakwiriye hose. Abaminisitiri kimwe n'abandi bakozi ba Leta bitewe n'uko bagenda begera Akazu cyangwa bakabera abambari, ubu bagendera mu mamodoka ahenda cyane.  

Ikitwa « Ranch » (ferme), buri munyakazu cyangwa umwambari wabo agomba kuyigira, niyo yaba nta sambu afite agomba kureba uwo ayinyaga. Baramwimura nta kabuza, bamuhaye amafaranga bo bishakiye cyangwa banamwambuye; ubwo bakahakubita senyenge(fil barbelé). Umuturage n'abe bakagwa ku gasi, bakicwa n'inzara n'ibindi byose bizanwa no kubura aho kuba no guhinga.Kuva muri 1994, u Rwanda ruyobowe n'Akazu karangwa no kwica, gusahura no gucunga nabi iby'abanyarwanda. Ubu Ruswa, Magendu na Incompétence byahawe intebe. Abanyakazu nibo bari ku isonga y’ibyo byose.  

Birirwa bavuga ngo barwanya ruswa, ngo bashinze ibigo nka “Tender Board », « Rwanda Revenue Authority », « Privatisation », « Auditor General », « Inspector General » n'ibindi. Nyamara ibyo byose ni ibyo kujijisha Abanyarwanda no gusabisha mu mahanga. Ruswa, Magendu na Mismanagement byose bikorwa kandi bigahabwa umugisha n'Akazu Kayobowe na Kagame ubwe ku buryo kubirwanya ukaramuka ari aha Nyagasani. Ubu indirimbo igezweho ngo ni uko Kagame na Guverinoma ye babaye intangarugero muri “good governance”(bonne gouvernance). Nyamara ni ukwitonda kuko mbere gato y’intambara yo mu kwakira 1990, u Rwanda rwa Habyarimana rwitwaga Ubusuwisi bw’Afrika(la Suisse de l’Afrique). Uwashaka kandi yakwibuka ukuntu muri za 80, animasiyo ya Muvoma yahindaga ngo “Inzara izanyura he” kandi ubwo abaturage yabamariye ku Gikongoro. Muri ibyo byose ariko abantu biringiye ko Paul kagame ngo natorwa azakora uko ashoboye akarerkurira abantu duke ku mutungo w’akazu, ngo bikaba byatuma icyizere cyabuze kigenda.

Amabanki yo mu Rwanda Yambuwe Hafi Miriyari 31 z'Amanyarwanda
Lucie Umukundwa (Kigali)
05 Jan 2004, 22:27 UTC


Nk'uko bigaragazwa n'urutonde rwakozwe na Banki Nkuru y'igihugu - BNR - tariki ya 30 Nzeri 2003, amabanki yo mu Rwanda yambuwe burundu amafaranga y'u Rwanda hafi miriyari 31, ni ukuvuga akayabo ka miriyoni 56 z’amadolari y’Amanyamerika. Uwo mwenda w’amafaranga 30.980.147.000 urabarwa nk'igihombo kuko nta kizere cy'uko uzishyurwa.

Urutonde rwa BNR rugaragaza ba ruharwa mu kwambura amabanki rwashyikirijwe banki zose zo mu Rwanda kugira ngo zitazongera kugirira ikizere abo bantu.

Usibye amwe mu masosiyete y'ubucuruzi -ndetse amwe bigaragara ko afite ubushobozi-, abantu benshi ku giti cyabo na bo babarwaho akayabo k’amafaranga. Muri abo harimo n’abakiri mu buyobozi bukuru bw'igihugu, abiyita impunzi za politike ndetse n'abacuruzi bayaterura bayajyana hanze y’U Rwanda. Banki y'bucuruzi, BCR, ni yo iri ku isonga mu kwamburwa, ikaba yarambuwe miliyari 10 na miliyoni ijana z’Amanyarwanda. Ikurikirwa na Banque de Kigali, BK, yishyuza miliyari 10 na miliyoni 10 zirenga. Hakurikiraho BCDI, BRD, BRD, BANCOR, BACAR na Caisse Hypothecaire du Rwanda ubu yafunze imiryango. Banki y’Abaturage mu Rwanda isa nk’aho ari yo yonyine itarambuwe.

 Bene data, abiba abacitse ku icumu hari ikindi bakibahishe?

Abasahuye FARG batereye agati mu ryinyo!


Nyuma y'itsembabwoko Leta y'Ubumwe yasanze inzira nziza yo gufasha abarokotse batari bafite uko bigira bakwiye gushyirirwaho Ikigega cyashyirwamo amafaranga yo kubafasha. Ntibyatinze byaremejwe kandi birakorwa. Buri Munyarwanda yasangaga icyo Kigega cyari gikwiye. Bimwe mu byihutirwaga kwari ugushakira abacitse ku icumu aho batura kuko amazu yabo yari yarabaaye imiyonga andi yarasenywe ku buryo atari gusanwa. Ibindi byihutirwaga kwari ukubavuza cyane ko bamwe bari bagifite n'ibikomere by'imihoro ku mubiri.

Nyuma na none abari bashoboye gusubira mu ishuri bagombaga kurihirwa amafaranga y'ishuri nta ngorane. Igihe cyo kubaka kigeze abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe y'abubatsi birukankiye mu Kigega maze bagira Imana bahasanga ubuyobozi bwari bufite intege n'ubumenyi buke bityo bayora amafaranga nta nkomyi. Amazu yagombaga kubakwa yose yari 7.326 mu turere dutandukanye tw'igihugu. Abo bubatsi batwaye amafaranga bamwe bari bafite ubwishingizi muri SONARWA, SORAS na COGEAR ariko nubwo bwishingizi bwari icyeyerurutso gusa. Abo bubatsi bamaze gutwara amfaranga nta numwe mu bo turi buvuge nabo tuzavuga ubutaha wigeze yubahiriza uko imyubakire yagenwe, haba mu bikoresho by'ubwubatsi haba no mu buhanga bwo kubaka.

Ikindi cyagaragaraga ni uko mur kiriya gihe imidugudugu yubakwaga PAM yatangaga ibiryo (food for work) ku buryo benshi muri abo bubatsi amafaranga bayashyiraga ku mufuka gusa ahasigaye abantu bakuyubakira bahabwa ibiryo nabwo kubere urujijo rwabo bapatanaga bagarukaga bakiba bya biryo bakabigurisha hamwe n'abakozi bamwe na bamwe ba PAM muri kiriya gihe na ya mazu bitwaga ko bubaka ntarangiure. Henshi wasangaga bishyuza uwubakisha ibiryo abo baturage batazi ko no hejuru yabyo hari amafaranga Ikigega cyabahaye. Hari n'abafashe amafaranga bubaka amazu make nkuko raporo zimwe na zimwe zibyerekana.

Urugero ni nka Sosiyete ECOS ya Sesonga Jean Damascène uyu yasinyiye kubaka amazu 150 mu yahoze ari Komini Murambi, akubaka I Gikoma-Rubika, Gikoma-Remera, Kiziguro, Rubona-Bwiza, Rubona Mutimbi, Rubona-Kigoroba, Rubona-Nyagasambu, Rwankuba-Karambo, Rwankuba-Nyagasambu, Nyabisindu A&B, Ntete na Kiramuruzi. Yataye ibyo yakoraga amaze guhabwa miliyoni 103.312.500 frw nta nzu n'imwe yarangije kubaka ibyo yarundarunze hari abavuga ko byaba bingana na miliyoni 50. Nubwo izonzu zizwi kuko ari zimwe zo mu midugudu buri nzu yari yapataniye kuyubakira 727.250 frw ariko nabyo byaranze.

Hari ENGINEERING B.T ya Gakuba Emmanuel uyu yasinyiye kuzubaka ku Kimironko mu mugi wa Kigali. Yagombaga guhabwa amafaranga 1.350.000frw kuri buri nzu uyu akubaka amazu 150. Ubwo akaba yaragombaga guhabwa 202.500.000 frw. Ariko ngo haje kwiyongeraho 70.003.801 adasobanutse akaba yaragombaga guhabwa 272.503.801 frw. Abagiye kubara ibyo yaba yarakoze dore ko uyu mudugudu wateje ibibazo basanze ashobora kuba yarakoresheje miliyoni zigera byibura nko hejuru gake yi 150. Ariko akaba ari umwe mu bari bakuze menshi mu Kigega dore ko we yari yakuyemo 262.378.801 frw. Ibyo ari byo byose nta nzu n'imwe yarangije kubaka yataya uwo mudugudu nyuma yo kugenda ahindagura imyubakire uko yishakiye binyuranyije n'izari mu masezerano. Urubanza ruri mu rukiko kugira ngo asubize amafaranga atarakoreshajwe

 BECOR ya Gatebuka Célestin uyu yagombaga kubaka Rutongo na Jali akaba yaragombaga kubaka amazu 100 yamaze gufata miliyoni 22 yubakaho utuzu twa nyirarureshwa arabita arigendera biravugwa ko Ikigega cyamwihanangirije bikaba iby'ubusa.

Isosiyete ECAN ya Abraham Nayandi yo iratungwa agatoki ko yagombaga kurangiza kubaka amazu 99 muri Gishamvu (Nyanza na Kibingo igahabwa 68.850.837frw ni ukuvuga amafaranga 695.463 frw ku nzu imwe yo mu mudugudu. Bwana Nayandi yubatse ibyo abagenzuye nubwo batibutse ko habagaho indi nkunga bise ko ngo byari bihwanye na miliyoni hafi 36 nyamara yakuye mu Kigega 55.800.668 frw. Uretse ko uyu mwubatsi nta nzu n'imwe yujuje n'ibibarwa ngo bikaba ari ibyo babona yapfuye ku hakorera ngo yagaragaje uburiganya mu masezerano (mauvaise foi) yagiranye n'Ikigega.

ECODEB ya Bucyeye Anastase uyu yagombaga kubaka muri Komini Muyira yatwaye 14.000.000frw maze akora ibikorwa bingana na 1.000.000frw ahasigaye arahata hatubatswe. Ariko kugeza ubu inyubako ngo yaba zikibarirwa mu maboko ye.

 E.C.N.C ya Ntegano Canisins yubatse muyahoze ari Komini Huye (Nyanza I&II) uyu yihanangirijwe n'Ikigega ariko ntacyo yakoze yakuye miliyoni hafi 6 mu Kigega yubaka ibya miliyoni zisaga 30 gusa nta nzu n'imwe yujuje yabitaye atyo atererse Ikigega ibyo yakoze. 

Sosiyete S.E.G.H.SARL ya Byemeyari Lambert uyu we ibye ni ibindi arashinjwa miliyoni hafi ijana (100.000.000frw).

ECASAN iyi ni Sosiyete y'ubwubatsi ya Nkurunziza Alfonse yubatse muyahoze ari Komini Kivu (Ngara I&II, Muganza, Mubazi, Gashinge) hamwe yagombaga kubaka inzu 231 agomba guhabwa amafaranga 693.900frw kuri buri nzu yagombaga guhabwa 160.290.900frw amaze guahabwa 152.276.355frw yubaka amazu atujuje n'imwe ibyakozwe hari abagereranije basanga yaranyereje miliyoni mirongo irindwi (70.000.000frw).

Sosiyete St Joseph iyi ni iya Mwanangu Yoseph
yasinye amasezerano ku ya 28/09/1998 yagombaga kurangiza imirimo mu mezi ane. Yubatse muyahoze ari Komini Karambo yagombaga kubaka amazu 150. Yagombaga guhabwa amafaranga 699.044 frw ku nzu imwe ni ukuvuga ku mazu yagombaga guhabwa amafaranga 104.856.600frw ku ya 6/09/2002 ubwo yasurwaga nabagombaga kugenzura iyo myubakire basanze ibyo yakoze byaraganaga na…..

Abambuye FARG ntibavuga rumwe (suite)
Frank Ndamage

Mu Mvaho N°…..twababwiye ko tuzabagezaho abandi bubatsi bambuye Ikigega cy'Abarokotse Itsembabwoko bavuga ko bagiye kububakira imidugudu. Twababwiye kandi ko hari abataye amazu atararangira abenshi bitwaje ko ngo FARG itabishyuye neza. Hari aho bitagije kuko hari nk'abari barahawe amafaranga hafi y'ayo bari barapataniye ariko inzu bakazisiga ari ntaho ziragera. Zimwe muri Sosiyete z'Ubwubatsi twavuga ni nka: 

NEC ya Ntagengerwa Eugène uyu yagombaga kubaka amazu 100 mu yahoze ari Komini Ngenda akaba yarasinye amasezerano ku ya 8/10/1998 agomba kurangiza ayo mazu mu mezi ane. Yagombaga guhabwa 689.800 ku nzu imwe ni ukuvuga ko yagombaga guhabwa 68.980.000frw ku mazu ijana. Mu w'1999 hagati ya 26/07/1999 na 10/08/1999 ni bwo yahagaritse imirimo yakoraga amaze guhabwa 63.185.680FRw. Ikidasobanutse ni uko uyu mwubatsi yahawe amafaranga yo gutangira ataranasinya amasezerano. 

Hari CARE ya Rugunda James yagombaga kubaka amazu 200 mu yahoze ari Komini Bicumbi. Yapaniye amafaranga 697.799 Frw kuri buri nzu. Nubwo yagombaga kurangiza imirimo ye mu mezi atandatu kugeza ubu nta nzu n'imwe yari yarangira. Yari yasinye amasezerano ku ya 12/10/1998. Imirimo yayihagaritse mu w'1999 amaze guhabwa 111.647.840FRw.
Tubibutse ko naho abantu bageze aho bakajya muri ayo mazu ibyo bayakozeho ni byo byinshi kurusha abapatanye ari nabo bahawe amafaranga. 

Sosiyete yindi twamenye ni SEREC ya Nyanshwa Justin uyu yubatse mu yahoze ari Komini Rukondo (Ngara, Gikoni, Maheresho I, II &III) yagombaga kubaka amazu 100, agahabwa 70.000.000Frw hiyongereye ho ibiryo bya PAM. Uyu mwubatsi yataye akazi amaze gutwara 14.000.000frw. Ubu Ikigega kirishyuza SONARWA yamwishingiye amafaranga Ikigega cyahaye Justin. SONARWA nayo ngo yatereye agati mu ryinyo.

Sosiyete AMECOBU ya Nteziyaremye François ; Nteziyaremye yubatse mu yahoze ari Komini Kanzenze yagombaga kubaka amazu 100, kandi agahabwa 720.000 Frw/nzu ni ukuvuga ko yagombaga guhabwa 72.000.000FRw. Amaze kubona 64.000.000 yaretse kubaka. Nta nzu n'imwe yujuje kugeza ubu nyuma y'imyaka 6 nta kanunu. 

DERPCAMU ya Ngendabanga Gabriel (aya masosiyete y'amahimbano ntiyakomeje kwitwa atyo). Ngendabanga yagombaga kubaka muri Bwisige (Muti) akaba yari kubaka amazu 100 kuri 65.880.600 FRw. Yatinze kubaka naho atangiriye Ikigega cyamaze kumuha 13.176.120frw ntiyongera kubaka biravugwa ko Ikigega cyihanangirije (mise en demeure) umwubatsi gusoza inshingano ze ariko ntacyo yakoze ewe ngo nta n'ubwo yashubije.