"Idéologie génocidaire" ikomeje kuba urwitwazo mu gukandamiza Rubanda

Ejo lundi le 28/06/04 niho ya Commission parlementaire
iyobowe na Député Munyurangabo Francis yashyizweho
pour enqueter sur l'idéologie génocidaire yatanze
rapport yayo muri Parlement no muri Sénat.
Ejo rero commission yayidepoje muri parlement, débats
zirakomeza none mardi le 29/06/04. Commission rero mu
byo yabonye yasanze ngo ingengabitekerezo ya génocide
igaragara mu mashuri yisumbuye na kaminuza, mu madini,
no mu miryango itagengwa na Leta.
1. Mu miryango itagengwa na Leta bavuze:
   -Ong locales:LIPRODHOR, FOR(Ruhengeri), BAIR
    (Gisenyi), SDA(Gikongoro),IMBARAGA,Souvenir des
     Parents(Gasiza-Gisenyi), Abahamya b'Izuka(Muramba-
     Gisenyi),CRAM.
   -Ong internationales: NPA, TROCAIRE, CARE, 11.11.11
2. Mu mashuri bavuze:Kansi(Butare), Rebero(Byumba),
UNR (Butare)
3. Mu madini bavuze:Eglise catholique, ADEPR, EER ngo
   hamwe na hamwe, Eglise Méthodiste Libre(ngo igizwe
   na conférences ebyiri, Ouest ya cyangugu na Kibuye
   ngo igizwe n'abapastoro b'abahutu gusa, na Est
   igizwe n'abatutsi).

4. Mu bihugu bifasha iyo idéologies génocidaire bavuze
France na Hollande ngo ibinyuza mu mfashanyo iha
imiryango itagengwa na Leta.

5. Mu ma provinces ngo agaragaramo ibikorwa byo
gupfobya itsembabwoko bavuze:Byumba, Ruhengeri,
Gisenyi, Gikongoro, Kigali Ngali,Kibungo.

Ku byerekeye Liprodhor, commission yavuze ko:
- yigisha ko habaye double génocide
- ibuza abaturage kugabana amasambu cyane cyane i
  Kibungo, no mu Mutara
- yanze gushyiraho uyihagarariye mu Mutara ngo kubera
  ko ubuyobozi bwaho bwari bwayisabye gushyiraho 
  uhavuka
- ni umuryango wiganje mo abantu bo mu karere kamwe
k'i Cyangugu

Muri recommandations, commission yasabye ko:
-amadini avugwa abayobozi bayo bagomba gukurikiranwa
-imiryango itagengwa na Leta ivugwa igomba guseswa
n'abayobozi bayo bagfungwa.

Après l'exposé, hakurikiyeho débats, igihe cyarangiye
habajije abadepite bane. Mu babajije harimo Député
Mukama Abbas wavuze ko yabivuze kera ko Liprodhor
bagomba kuyisesa, ngo ariko nta gikorwa, ngo kandi ngo
ubundi abantu bagaragazwaho ibyo bintu bagombye kwicwa
nkuko amategeko abiteganya.Undi mudepite yasabye ko
ibyo bintu byashyikirizwa inzego za polisi n'izumutekano zigakurikirana ibyo bintu, ukuri kukagaragara.

Débats rero zirakomeza none le 29/6/04 à 15h.

Ubu butumwa bukurikira nabugejejweho n'uwakurikiye imirimo y'inteko kuri uyu wa mbere ushize. Haravugwamo ibyo akanama k'inteko ishinga amategeko kagezeho mu iperereza rigamije kujonjora urumamfu mu ngano. Ngo iyo ngengabitekerezo ya genocide ni yo vanjiri nshya amadini nka gatolika, amashuri nka Kaminuza y'u Rwanda n'imiryango yigenga nka Liprodhor ndetse n'iy'abanyamahanga bahagurukiye kwigisha. Ubufaransa n'Ubuholandi na byo ngo byarakataje mu gutera inkunga iyo vanjiri. Uyu munsi imirimo y'inteko yakomeje. Ubwo ugira icyo amenya azatumenyeshe vuba.

Noheli Twagiramungu.

Mu gihe twibuka isabukuru y'imyaka 42 independance igeze mu Rwanda, Inteko Ishinga amategeko ejo yafashe icyemezo cyo guhebya abibwiraga ko ubwisanzure mu bitekerezo no mu bikorwa bugifite intebe mu Rwanda rushya. Ku bwiganze bwámajwi busesuye, batoreye iseswa ry'Umuryango Uharanira guteza imbere no kurengera uburenganzira bw'Ikiremwamuntu mu Rwanda, Liprodhor. Ngicyo kimwe mu bikorwa by'ibanze Inteko ya Mukezamfura na Biruta igejeje ku Banyarwanda. Nguko uko bafashe icyemezo cyo kwandika amazina yabo mu gitabo cy'amateka