Perezida Kagame yavuguruye imishahara y’abayobozi bakuru

Author : Izuba Rirashe 18/07/201
 
Perezida Kagame Paul (Ifoto/Perezidansi)

 


 

Perezida wa Repubulika aherutse gusinya iteka rituma abayobozi bakuru b’igihugu bazajya bongezwa 10% by’umushahara nyuma ya buri myaka itatu (3).

Iri teka ryashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kamena 2014 rigenera umukuru w’Igihugu umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine na birindwi na magana cyenda mirongo itandatu (5.547.960 Frw) buri kwezi.

Perezida wa Repubulika kandi yemerewe ibintu bitandukanye byishyurwa na Leta birimo inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi;  uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze.

Umukuru w’Igihugu yemerewe kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw ) buri kwezi; hakiyongeraho no kwishyurirwa  amazi n’amashanyarazi.

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itanu na kimwe n’ijana na makumyabiri n’icyenda (3.951.129 Frw) buri kwezi.

Aba nabo bagenerwa ibindi bibafasha mu buzima busanzwe ndetse n’akazi bifite agaciro karuta ak’umushahara bagenerwa.

Mubyo bemerewe harimo inzu yo kubamo, imodoka ibafasha mu kazi kandi yitabwaho na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi no mu rugo, amafaranga y’itumanaho rya telefoni na interineti.

Abaministri  bahabwa umushahara mbumbe ungana  na 2.304.540 Frw gusa bakongerwaho amafaranga angana na miliyoni 5 yo kugura ibikoresho byo mu rugo n’amafaranga 500.000 yo kwishyura inzu.