Umwe mu basenyewe mu Kiyovu yatawe muri yombi
 

 
 
Umwe mu batuye mu Kiyovu basenyewe, yatawe muri yombi
Umwe mu batuye mu Kiyovu basenyewe, yatawe muri yombi
Mu Rwanda abaturage basenyewe amazu mu gace ka Kiyovu ho mu mujyi wa Kigali bakomeje gusaba ko ubutegetsi bwakumva ikibazo cyabo bagahabwa ingurane y誕mazu yabo yasenywe kuva ku cyumweru ku mugoroba.

Baravuga ko ikibazo cyabo cyirengagijwe ubu bakigejeje ku muvunyi mukuru ubu bakaba bategereje ko barenganurwa nyuma yo kubura igisubizo mu nzego bavuga ko bitabaje. Uyu munsi Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma yongeye kunyarukira muri ako gace ngo arebe uko byifashe maze ategura inkuru ikurikira.

Uyu munsi ku manywa hari abantu bacye ugereranije n誕bari bahari ku munsi w弾jo. Bamwe bari bacyicaye mu matongo n段bikoresho byabo abandi bagerageza gukura bimwe mu bikoresho by置bwubatsi ku mazu yasenyutse ngo bazabikoreshe aha bazaba bagiye hashya.

Bavuga ko bagifite ikibazo cy置ko babigenza. Gusa ngo ubu icyizere bagiteze ku rwego rw置muvunyi bagejejeho ikibazo cyabo bakaba biringiye ko kirimo gikurikiranwa. Bamwe muri bo ariko bavuga ko kuvuga imiterere y段cyo kibazo ngo bitabaguye neza.

Twagerageje kuvugana na Polisi y段gihugu ngo tuyibaze ukuri kw段byo bintu ariko nti byadukundira kuko ngo itemerewe kuvugana n段shami rya BBC Gahuzamiryango.

Aho bigeze bisa nkaho kuri abo baturage ibyo gusaba ingurane ku mazu yabo yasenywe bitacyihutirwa kuruta kuboa aho barara n置ko babaho. Benshi baravuga ko baramutse babonye aho bajya bazakurikirana ibitarabanyuze ariko bavuye mu matongo.