Umuherwe Perezida Kagame yimuriye indege ze mu gihugu cy’Ubugereki (Greece)
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya Kagame bidashimishijwe n’uburyo akomeje kwikubira umutungo w’igihugu mw’izina rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece.
 
Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y’epfo,  zikaba zimaze kwimulirwa ibirindiro byazo mu gihugu cy’Ubugereki.

Indege nomero ZS-ESA na ZS-XRS zimaze kugera mu gihugu cya Greece, ari ho zikomeje guhagurukira zijya gutwara yaba Perezida Kagame kimwe n’abashyitsi be nka ba Tony Blair baba baje kumusura mu Rwanda.
Twabibutsa ko iyo sosiyete y’umuherwe Kagame Paul iri ku mazina ya Hatali Sekoko, Prof Nhuti Manasseh hamwe n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo witwa Jean Paul Nyirubutumwa.
 
Nyuma y’uko abanyamakuru hamwe n’abanyapolitiki banengeye imyitwarire ya Perezida Kagame y’ugusahura umutungo wa Rubanda akawuguramo indege zifite igiciro kigera kuri miliyoni ijana z’amadolari y’amanyamerika (100.000.000 $ US), ukongeraho nandi mafaranga yaguze anti-misile ebyiri akabakaba muri miliyoni mirongo itatu (30.000.000 $ US), byatumye umuherwe wacu afata icyemezo cyo gusibaganya ibimenyetso ahindura amazina n’icyicaro bya sosiyete ye hamwe n’abanyamigabane.
 
Ingaruka bifite kubuzima bw’Abanyarwanda

Basomyi bacu, dukurikije gihamya dufite y’amafaranga Kagame yajyaga yiyishyura mu rugendo rw’amasaha 43 gusa, hishyurwa ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi by’amanyamerika (370.000$ US), nk’uko bigaragazwa na fagitiri nomero PF 046 yo ku wa 06/06/2008 n’urundi rugendo yishyuwe mu masaha macye gusa nk’uko muri bubisange mu mugereka w’iyi nkuru, aho nabwo yishyuwe akayabo kagera kuri 497.800 $ US, facture nomero 43203 yo ku wa 24/06/2008, byerekana noneho akayabo abanyarwanda bagiye gukomeza kwishura indege za Kagame.
 
Amakuru atugeraho aturuka muri Maneko za Kagame, yemeza ko akayabo bajyaga bishyura indege ze yikodeshaho kamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri, dore ko amakuru dufitiye gihamya yemeza ko indege za Kagame zishyurwa 8500 $ US  ku isaha.
 
Ni ukuvugako aho byajyaga bitwara 850.000 $ US, agiye kuzajya ahishyurwa kabiri. Twabaha urugero: niba agiye guhaguruka agiye muri Kenya, indege izajya yishyurwa akayabo ko kuva muri Greece ize I Kanombe, n’irangiza imutware i Nairobi, imutegereze ari ko yishurwa buri saha 8500 $ US, nirangiza imusubize I Kigali, bongere bayishyure amafaranga y’amasaha ayisubiza muri Greece.
 
Urundi rugero: niba agiye gusura umwana we muri Amerika,  indege izajya yishyurwa amafaranga y’amasaha yo kujya kumufata mu Rwanda, imujyane muri Amerika asure umuhungu we, wenda anatembere hirya no hino mu ntara zigize Amerika, narangiza indege ikamusubiza i Kigali,  bakongera kuyirihira amasaha ayisubiza muri Greece aho Kagame yimuriye icyicaro cy’izo ndege ze.
 
Basomyi bacu iyo mwitegereje akayabo Sosiyete ya Perezida Kagame yitwa EXECUJET Aviation Group, ifite konti nimero 1445620072 muri banki ya ABSA Limited, yishyurwa na Leta y’u Rwanda mwakumirwa pe, kandi aka kayabo kose kakaba gaturuka mu misoro y’abaturage  muri rusange.
 
Twabibutsa ko ubu 60% ya Budget y’uRwanda igizwe n’amafaranga y’abaterankunga hamwe n’imisoro  ihanitse bakura mu baturage nyakujya, barangiza aho kugira ngo bigire icyo bimalira rubanda, bikagana mu bucuruzi bwa Kagame bwite akunze kwitirira RPF.
 
Johnson

 

 

Le gouvernement du FPR et ses jets de luxure au nom du "génocide"

 

Kagame Luxury jet
A luzury jet secretly owned by the Rwandan goverment parked at Lanseria airport in South Africa.
Photograph by the Sunday Times.

"The Ugandan record" du 16 février 2010 rapporte que le gouvernement FPR de Kigali « a acheté des avions de luxe pour le président - Paul Kagame - ainsi que d'autres dignitaires du régime --- et a gardé le secret sur ces achats soigneusement cachés au peuple rwandais ».

Selon le journal sud Africain « Sunday Times », le gouvernement rwandais a court de liquidités s'est engagé dans une folie de gaspiller des millions de rands sur deux avions de luxe (ultra-jets de tourisme), pour faire voler son president et ses VIP autour du monde entier, et a essayé de cacher le propriétaire des jets derrière une compagnie basée en Afrique du Sud. … Ces avions ont couté une bagatelle de 50 millions de dollars américains chacun »

Le génocide justifie tous les mensonges du FPR

Interrogé sur les motivations d'un tel gaspillage, le pouvoir se justifie: "Nous venons d'une région qui a une histoire troublée par le génocide et la guerre civile. La sécurité est primordiale pour nos VIPs et nous avons besoin d’avions efficaces, sécuritaires et rentables pour les autorités de mon pays".

 Rwandan government secretly buys luxury jets

A luzury jet secretly owned by the Rwandan goverment parked at Lanseria airport in South Africa. Photograph by the Sunday Times.

Ce 2007 Global Express XRS, propriété du gouvernement rwandais, garée à l’aéroport de Lanseria en Afrique du sud, est immatriculé « ZS-XRS » chez « Repli Investments 29 (Pty) Ltd », et est exploité par la compagnie "ExecuJet" d'Afrique du Sud.

C'est cet avion qui a transporté la délégation rwandaise au Forum économique mondial.

Droit de Vérité, Devoir de Justice

www.rwamucyo.com, 17.02.2010.
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye gihamya aragaragaza ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame uyobora igihugu gifite abaturage 60% ba barirwa mu batinde dukurikije imibare ya ONU, atunze indege ebyiri zihenze zo mu bwoko bugezweho, zo gutwara abanyacyubahiro bo mu rwego rwohejuru (VIPs).

Iperereza ikinyamakuru cyanyu Umuvugizi cyakoze riragaragaza ko Kagame atunze indenge ebyeri (2) zo mu bwoko bwa BD-700 atungiye muri Africa yepfo.

 

IMISHINGA DUHOMBA KUBERA INDEGE NA POLITIKI BYA KAGAME

  Ikiguzi mu madolari Ikiguzi mu manyarwanda (Frw) umuhanda wa kaburimbo washoboraga gukurwa (Km) Centres de santé zashoboraga kwubakwa Microcentrales hydroelectriques zashoboraga kwubakwa

(de 100KW)

Salles de classe zakwubakwa Inzu z'abatishoboye, mu giturage zakwubakwa Inka za Kijyambere zagurirwa abakene Amaterasi y'indinganire yatunganywa (Ha) Imiyoboro y'amazi meza yakwubakwa
                     
Kugura indege ebyiri

100000000

57500000000

100.00

287.50

191.67

7187.50

11500.00

115000.00

38333.33

6388.89

Ikiguzi cy' indege kw'isaha imwe

16000

9200000

0.02

0.05

0.03

1.15

1.84

18.40

6.13

1.02

Ikiguzi cy' indege kuva muri afurika yepfo no gusubirayo

128000

73600000

0.13

0.37

0.25

9.20

14.72

147.20

49.07

8.18

Urugendo rumwe rwa Tony Blair

384000

220800000

0.38

1.10

0.74

27.60

44.16

441.60

147.20

24.53

Kuzana Didier Drogba na bagenzi be mu Rwanda

384000

220800000

0.38

1.10

0.74

27.60

44.16

441.60

147.20

24.53

 

Uburyo Kagame yakoresheje Musoni James na Nshuti Manasseh mu gusahura igihugu bashora muri Banki zo muri Mauritius
 
Mw’itohoza ikinyamakuru Umuvugizi cyakoze ryemezako Kagame yasahuye Igihugu muri 2007 na 2008 kurusha indi myaka. Uko gusahura akaba yaragiye agukora akoresheje ba minisitiri baturuka mw’ishyaka rye FPR, bakoresheje isosiyete Tristar, yitirirwa FPR.

Nk’uko tubikesha bamwe mu bakorera inzego z’iperereza batishimiye ubusahuzi bwa Perezida Kagame, bemeza ko yasahuye cyane igihugu mu mwaka wa 2007 na 2008 kurusha indi myaka, ubwo busahuzi akaba yarabukoranye na ba minisitiri b’imari bagendaga bafata amafaranga aturutse mu nkunga cyangwa mu misoro basoresha abaturage kandi ihanitse bakayisahura, bakoresheje umuyoboro w’amasosiyete y’indege ze cyangwa Tristar.

Zimwe muri za gihamya dushoboye kubagezaho ni iz’umutungo w’igihugu basahuye muri 2007 gusa, tukaba tuzongera kubagezaho izindi bagiye basahura mu myaka itandukanye mu minsi itaha nk’uko twakomeje kubibasezeranya.
Amakuru atugeraho kandi dufitiye za gihamya zitandukanye nk’uko muri bubibone muri iyi nkuru, yemeza ko hagati y’itariki ya 1/6/2007 kugeza 3/12/2007, Perezida Kagame yakoresheje Minisitiri Nshuti na Musoni James gusahura amafaranga agera kuri miliyoni 44.974.924 z’amadolari y’amanyamerika ($ US). images/photos/indege kaga/Doc1.pdf

 Kw’itariki ya 1/6/2007 Musoni James yabitse amafaranga agera kuri million 4,500.000 $ US, bayasahura bakoresheje imwe mw’isosiyete EXECUJET AVIATION GROUP ya Kagame akoresha mu gusahura igihugu yitwaje indege ze, ako kayabo kari mu madorali y’abanyamerika bayashoye muri Banki ya Kagame iri mu gihugu cya Mauritius yitwa INVEST BANK .
Kw’itariki ya 19/11/2007 bakoresheje Minisitiri Nshuti Manasseh  noneho mu gusahura akayabo k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri miliyoni 10 (10.000.000 $ US) akoresheje sosiyete ya balinga yitwa Silver Sky Resource Ltd, bayabika muri INVEST BANK ibarizwa muri Mauritius.

Kuri uwo munsi twavuze haruguru, nanone barongeye bakoresha Prof Nshuti gusahurira Kagame akayabo k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana arindwi (15.700.000 $ US) bakoresheje ya sosiyete twavuze haruguru, bayabika muri Standard Bank yo muri Mauritius.
 
Musoni James nawe yongeye kwibira Kagame kw’itariki ya 3 Ukuboza 2007 akoresheje sosiyete yitwa Silver Sky Resource Ltd, basahura igihugu akayabo k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri 13.863.925 $ US, bayabika muri Standard Bank.

Kagame yongera gusahura amafaranga agera kuri 52.719.743 $ US.
 
Nyuma y’ayo madorali atagira ingano nanone twashoboye gutahura zimwe muri za gihamya zigaragaza ukuntu Kagame yasahuye akayabo kagera kuri 52.719.743 $ US,  ku matariki atandukanye. Kw’itariki ya 10/12/2007 bakoze transfers zitandukanye z’amadorali y’abanyamerika, babanje gusohora 20.499.980 $, 6.519.392 $, 20.499.980 $, bongera gusohora andi agera kuri 5.200.391 $. Aya mafaranga ari mu madorali y’abanyamerika  akaba yarasabwe gusohoka kuri ayo matariki, ariko akorerwa odre de payment nimero 48514, 48517, 47232, 42835 zose zikaba zarasohotse muri 2008.
 
Kagame abika amafaranga yunguka agera kuri 20.968.668 $ US.

Hari kw’itariki ya 10 Werurwe 2008 ubwo Kagame yategekaga bya bikoresho bye Musoni James na Nshuti Manasseh gufata umutungo w’igihugu bakawubika kuri compte y’amadorali yunguka bakaba barabanje gukora transfer nomero CCDTRI1261, ihwanye na 20.102.403 $ agana muri INVEST BANK MAURITIUS, barongeye bakora indi transfer nomero CCDTRI310 yo ku wa 17 Mata 2008 ihwanye na 866.262 $ nayo bayabika muri iyo Banki tumaze kuvuga haruguru.
Ngibyo ibigwi by’abayobozi bacu akaba ari nabyo Kagame yita gukunda igihugu, dore ko ari nabyo bisobanuro byerekana impanvu Kagame adateze kwitandukanya n’ibyo bikoresho bye twavuze haruguru kubera ubusambo butandukanye yagiye abakoresha.

Mwitohoza twakoze rikaba ryemeza ko kugeza ubu abayobozi bari kw’isonga mu gusahura imitungo yabo bayerekeza hanze binyuze mu ngendo n’ubundi bucuruzi ni umufasha wa Perezida Mugabe, ari we Grace Mugabe na Perezida Kagame Paul.  Aba bombi bakaba bafite imitungo n’amafaranga abitse hirya no hino mu mazina ya balinga hamwe n’ibikoresho byabo.
 
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ari yo mpanvu Minisitiri Musoni James yagiye asahura igihugu akanasenya bagenzi be kugira ngo hato ejo ubundi azashobore kuzasimbura Kagame kubera kumufataho ingwate, kubera amabanga y’ubusahuzi yagiye amukoresha. Ibi bikaba na bimwe mu bisobanuro byerekana impanvu Kagame yahishiriye Minisitiri Manasseh igihe yakoreshaga umutungo wa Tristar mu kubaka amazu ye ari Gaculiro kubera amabanga basangiye atandukanye, yamukoresheje mu gusahura igihugu akiri minisitri w’imari.

Bamwe mu bahanga twavuganye bakaba bibaza ukuntu ibigo bya Leta nk’umugezunzi mukuru wa Leta hamwe n’umuvunyi mukuru batarashobora kwamagana ubu busahuzi; ikindi ni impanvu Kagame ashobora kuba akora ikinamico ko arwanya kandi yanga abanyereza umutungo wa Leta, mu gihe abo arega kwiba, abarega ko bibye miliyoni imwe, we akaba asahura igihugu akayabo kagera hafi kuri miliyoni ijana (100) z’amadorali  mu gihe kitarenze umwaka, kandi izo za gihamya tubagejejeho ari nkeya cyane ugereranyije nizo dufite tuzagenda tubagezaho.
 
Ibi bikaba birimo kuba mu gihe abaturage bakomeje gusenyerwa amazu yabo ngo niza nyakatsi, nkaho bagakoresheje aya mafaranga aturuka mu misoro y’abaturage n’abaterankunga bakayafashisha abo baturage Kagame akunze gushinyagulira ko ari inshuti ze. Ibi bikaba  bisobanura n’impanvu Kagame aherutse kuvugira mu Bubiligi ko  abanyarwanda ari abana beza, kubera ko basahurwa amafaranga aturuka mu misoro  yabo barebera hamwe naya baterankunga, akongera akagerekaho kubabeshyera ko bamutoye, rwose bakamwihorera.

Gasasira
(http://www.umuvugizi.com/index.php?evt=PAGE05&page=1&ArtID=0000000548)
Izindi gahamya zerekana ubusahuzi ndengakamere aho Igihugu kishyura akayabo kagera kuri 868.400,6usd mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku misoro y’indege bwite za Kagame!!!
 

Nk’uko twabibijeje ko tuzakomeza kubagezaho inkuru zitandukanye na za gihamya zerekana ukuntu Igihugu cyacu gikomeje gusahurwa nkaho kitagira abacyo, noneho twashoboye kugwa kuri za gihamya zerekana ukuntu Leta ari yo ikomeje kwishyura imisoro y’indege bwite za Kagame.
 
Ikinyamakuru Umuvugizi nanone cyashoboye kubona imwe muri za gihamya zerekana ubusahuzi simusiga, aho indege bwite za Perezida Kagame akoresha mu bucuruzi bwe, noneho zishyulirwa akayabo k’imisoro karenze azitangwaho mu ngendo .
Muri za gahamya twashoboye kubona zirenze ukwemera zerekana ukuntu ibiro bya Perezida Kagame ari byo bisaba isanduka ya Leta kwishyulira imisoro ya parking y’indege z’ubucuruzi za Kagame  mu gihe nanone izo ndege ziba zitanzweho akandi kayabo katagira ingano kishyurwa mu ngendo ze.
 
Nk’uko muri bubone gihamya hasi muri iyi nkuru, zerekana ukuntu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri Perezida Kagame noneho yategetse ibiro bye kujya kwishyuza imisoro y’indege ze k’uburyo isanduka ya Leta yishyuye fagitiri ebyiri, imwe ikaba yari igeze kuri 370.600 usd, indi nayo ikaba yari igeze kuri 497.800,06 usd.

Ku mugereka wizi fagitiri murahasanga amasinya ya Nkusi David na Rwangombwa John, bose basaba abakozi ba Leta kwishyura aka kayabo kagera kuri 868.400 usd kandi bavuga ko “Ari classified operations “, hano umuntu akaba yibaza niba nta bujura bubyihishe inyuma.  Ese ingendo za Perezida zaba zite "classified operations". Nti kubera iki bazishyuriza mu bwiru.
 
Ikindi nanone twakwibaza ni ukuntu ibiro bya Perezida ari byo byishyuza fagitiri za Perezida Kagame bwite, ese kuki bataretse minisiteri y’imari ikaba ariyo yishyuriza Kagame izo ngendo niba ibyo bakoraga byari mu mucyo?
Mu minsi ishize twagiye tubereka akayabo karenze ukwemera nanone igihugu cyatangaga ku ndege za Perezida Kagame bwite n’uburyo yazikodeshagaho, ariko igitangaje kurushaho ni ukubona Kagame yikodeshaho indege ku giciiro cy’ikirenga yarangiza nanone agasaba igihugu kwishyura imisoro y’indege ze bwite kandi nanone y’ikirenga.

Bakunze kubeshya Abanyarwanda ko indege ari iza  FPR, ese niba ari izabo minisiteri y’imari ya Leta yishyulira ite Kagame na FPR imisoro y’indege zabo? Ese baba badafite ubwenge bwo gutandukanya imari ya Leta n’ubucuruzi bwa Kagame bwite? Ikindi niba iyi mosoro yishyurwa amasosiyete y’ubucuruzi y’Abanyarwanda aribo Kagame, Nshuti Manaseh n’ibindi bikoresho byabo, ni kubera iki bagomba kubishyura mu madorali? Ese ibi byaba bitandukaniye he na “Money Laundering “?

Iyo usomye neza izi nyemeza uguzi usanga ahantu banditseho “Incremental costs” bimenyesha ubwishyu bw’ikirenga ugereranyije n’igiciro giteganyijwe kwishyurwa bivuga ko Perezidansi ihabwa amabwiriza yo gutubura igiciro ukwo yishakiye, dore ko ibi binasobanura impanvu iteka abaminisitiri ba Kagame bakunze kwica bagakiza kubera amabanga baba bamubikiye, bityo bakamufataho ingwate kubera amafuti aba yarabakoresheje mu kwiba imisoro y’abaturage.
 
Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byishyura imisoro y’ikirenga mu karere ugereranyije n’ubukungu bw’abaturage babo, akenshi usanga baba bikokora kugira ngo bashobore kwishyura imisoro y’ikirenga bakwa, Kagame we agasahura isanduka y’igihugu cyacu igizwe n’imisoro y’abaturage hamwe n’amafaranga y’abaterankunga doreko 60% y’ingeno y’imari y’uRwanda ituruka mu baterankunga.
 
Ese ko duheruka Abanyamuryango ba FPR barega Perezida Bizimungu ko yasahuye igihugu, bavuga ko yibye utumodoka akanubaka n’inzu, dore ko we noneho yanabyubakaga mu gihugu cye, Ubushinjacyaha bukongera kurega ibyaha bihimbano ba Minisitiri Bikoro na Mutsindashaka ko banyereje amafaranga bakanakira ruswa ,Perezida Kagame noneho azaregwa nande, dore ko we akabije umuvuduko w’ugusahura akayabo gaturuka mw’isanduka y’igihugu anayashora mu mahanga . Ese abo yatererezaga Perezida Bizimungu baba baragiye he? Ese umuvunyi mukuru, ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari, ubushinjacyaha n’inteko baba bakibarizwa mu gihugu? Cyangwa nta mutima nama bagifite wo gurikirana Kagame n’abambari be?
 
Nkurikije amafaranga yagiye asahulirwa kuri konti ya Kagame nomero 1445620072 yo muri banki yitwa ABSA Limited ibarizwa kuri Pretorius street hamwe n’izindi konti zitandukanye tuzabagezaho mu minsi itaha, nibaza niba Perezida wacu yaba agifite umutimanama  wo gukomeza kuyobora iguhugu, dore ko amafaranga agera kuri izo konti zose hamwe aruta ayo igihugu kizigama muri muri Banki nkuru y’igihugu (BNR).
 
Ibi bigatuma nibaza itandukaniro yaba afite na ba Perezida Ben Ali , Mubarak na Gaddafi.  Cyokora itandukaniro ni uko bo nibura bakunda abaturage babo, bakaba basahura ariko bakanabafasha ugereranyije nawe, aho yima abanyeshuli amafaranga ya bourse, bakanasenyera abaturage babo za Nyakatsi kubera umurengwe, bakibuka gushakisha amafaranga yo kububakira ari uko byarinze gusakuza mu gihe ubundi bakabaye bakoresha amafaranga bene ayo baba basahuye, akita ku bikorwa bireba ubuzima rusange bw’igihugu.

Murabyibuka aliko ko Perezida Kagame yivugiye ko gukira atari icyaha, ngo cyereka iyo umuntu akize yibye. Ahaa!

 

Gasasira ,Sweden

Ngaho nimwirebere namwe izo za gihamya n’ubwo usanga bavuga ngo itangazamakuru ryigenga ricuruza impuha (rumours)

Ikigereranyo cy"imitungo ya Kagame: (Rutaremara yararemaye)!

Dore amwe mu makuru azwi yabonerwa n'ibimenyetso simusiga:

   Twayagejejweho n'abantu babizi neza , begereye Paul Kagame.

 (1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.
 (2)Afite inzu 2 mu Bwongereza
 (3) afite inzu 1 mu Budage
(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea
(5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia
(6) Afite Hoteli muri Kenya
(7) Afite Hoteli mu Bugereki
(8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu  muri Afrika yepfo
(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai
(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa
(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)
(12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza
(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n'inzu mu Buhindi
(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.

  
Ngo afite n'ubwato buhenze cyane mu nyanja

(15)Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n'abavandimwe be ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

(16)Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse  ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo  z'igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18)Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

 (19)Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.

(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n'aho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

 (21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n'igihe ashakiye.

(23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24)Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25)Twabwiye uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

 (26)Twabwiye imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.
(27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango  FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.


Icyitonderwa : Icyababaje bamwe mu bakorana na Paul Kagame bigatuma biyemeza no gutangaza aya makuru  ni uko kimwe mu byatumye Rutayisire wabaraga amafaranga muri TRISTAR yicwa ari uko yari azi amwe muri aya mabanga y'imitungo, ngo kuko yajyaga asabwa kuyakorera Audit ndetse na Accouting bityo biza kumenyekana ko yaba ari we ubibwira ba KAREGEYA ngo kuko bari bafite icyo bapfana.


Twasanze Kagame ashobora kuba ariwe Perezida ukize vuba kandi bikomeye muri Afrika yose, ariko ngo ibanga rye rikomeye akaba ari uko afatanije ubwo bujura na bamwe mu Banyamerika n'Abongereza b'Inda nini. Amazina yabo tuzayashyira ahagaragara ubutaha.

  Umwanzuro
Perezida Paul Kagame ntakongere kubeshya rubanda ngo akurikiza amategeko, ngo akorera mu mucyo kurusha abandi ! Ahubwo biragaragara ko ari umujura mubi, uyu ukwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya. Mu minsi mike iri imbere tuzabagezaho amazina y'abantu bose bakorana  na we muri ubwo bujura.

  Ubwo yahisemo gucuruza, nagire bwangu yegure ku murimo w'Umukuru w'igihugu, asubize rubanda ibyo yasahuye, kandi asabe imbabazi abo yahuguje utwabo bose n'abo yishe abahora imitungo yabo. Natabikora ku bwende bwe, Abanyarwanda bazahaguruke bamusezerere mu buryo ubwo aribwo bwose!

 

Aimable Rukundo.