KAGAME NAREKE KUBESHYA ABANYARWANDA NGO NTA KWIBOHOZA KWA GATATU KUZABAHO

 

Banyarwanda bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,

 

Kagame ka Rutagambwa si kamara. U Rwanda ntabwo ari we rwabereyeho. Kagame yabaho atabaho, u Rwanda ruzahoraho.

 

Ku itariki ya 04 nyakanga 2005, mu gihe yizihizaga umunsi wiswe uwo « KWIBOHOZA” Kagame yafashe ijambo atangaza ku mugaragaro ko mu Rwanda habayeho “KWIBOHOZA” kabiri. Ati “Ukwibohoza kwa mbere kwabaye uko kwibohoza abakoloni, ukwibohoza kwa kabiri kuba uko kuwa 4 nyakanga  1994”. Maze yongeraho ati “Nta KWIBOHOZA kwa gatatu kuzabaho”!!!

 

Nyamara yabishaka atabishaka, u Rwanda n’abanyarwanda bakeneye ukwibohoza. Kwaba ukwa gatatu cyangwa ukwa kangahe, abanyarwanda baragukeneye cyane. Ukwibohoza kwa gatatu kurihutirwa kandi benshi mu banyarwanda ni abagutegereje. Ndetse ushishoje wasanga ahubwo ukwibohoza kwa gatatu kwaranatangiye.

 

Icyo nka twe Katabirora kandi kabireba twabasaba mwese,  ni uguhaguruka mugashyigikira ukwibohoza kwa gatatu. Mukaguhagurukira mwese kugira ngo kuzabe koko ukwibohoza gushyitse kandi kuzuye, kutazakenera ukwa kane.

 

Pawulo Kagame arananiwe!

 

Mzee-Kijana wihanukira akemeza ko nta kwibohoza kwa gatatu kuzabaho ni na we kandi wari uherutse gusaba abanyarwandakazi kumubwira “ukuri kubaka” yaburiye mu bafasha be. Ngo abategarugori ni bo bavugisha ukuri kuko atakizera abagabo.

 

Kagame yaba yaraburiye icyizere Rutaremara Tito yagize Umuvunyi w’ u Rwanda, akakiburira Makuza Bernardo Ministri w’intebe, Mukezamfura Alfred uyobora inteko y’abadepite, Biruta Visenti Perezida wa Sena Itegeko nshinga riha ububasha bwo gusimbura Perezida wa Repubulika mu gihe adahari, Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bari mu bamwubatse, maze akanga ate UKWIBOHOZA kwa gatatu?!

 

Kagame iyo abuze icyizere mu byegera bye nk’ibi tuvuze haruguru, ntakigirira byibuze Mugabo Piyo n’umugore we(Umuvunyi wungirije) b’abanyagikari be? Yakiburira se na Mutsindashyaka Théoneste Meya w’Umujyi wa Kigali wabikijwe ibanga ryo kuwucamo abahoze bawutuye mbere y’ukwibohoza kwa kabiri ari na ko kwa nyuma kuri Perezida Mzee-Kijana alias Kagame Pawulo? Ese yaburira icyizere na Ngarambe François Perezida wa Ibuka ubundi iyi yakabaye ihuriro ry’abo yirirwa acuruza mu mahanga ngo yarabarokoye?

 

Kagame yaburira icyizere Kalisa ka BCDI bahoze bafatanyije kwibasira imitungo ya Cyama(RPF-Inkotanyi) no gusahura iya Congo-Kinshasa none bakaba bayirwaniramo, akakibura muri Inyumba Aloyiziya wakusanyaga imisanzu yose yahabwaga Umuryango wa RPF yari igamije gucyura impunzi z’abanyarwanda no kubohora abanyarwanda bose ubu bakaba bicirwa n’inzara mu iterabwoba ritagira gisobanura, maze akatwemeza ko UKWIBOHOZA kwa gatatu kutari hafi?

 

Yaba yarashwanye na Kajeguhakwa Valens akesha byinshi birimo kuba yaramuhuje na Bizimungu Pasteur wamugejeje mu Rwanda no ku butegetsi, akaba agaragaza icyizere gike muri Nyakwigendera Général Fred Gisa Rwigema adahwema gutotereza umupfakazi ngo ni maneko wa Perezida Museveni wa Uganda na we atakigirira icyizere, agatinyuka ngo nta KWIBOHOZA kwa gatatu kuzabaho?

 

Ese ubundi umuntu uburira icyizere abazima n’abatabarutse tumutezeho iki? Umuntu wivugira ko yahindutse umuyoboro w’imyanda yose, agasezeranya abatavuga rumwe kubasya no kubakomeretsa kandi akifuza ko bamubwira “ukuri kubaka” yazatugeza ate kuri Noheri n’ubunani?

 

Ukwibohoza kwa gatatu turagukozaho imitwe y’intoki

 

Kagame rero twongere tukugire inama isumba izindi, inama itandukanye na zimwe upakirwamo na Nziza na Ndahiro, emerera abanyarwanda muganire amazi atari yarenga inkombe. Tanga uburenganzira n’ubwisanzure ukiri nyirububasha cyangwa se ureke abanyarwanda babukwambure.

 

Tubaye ducumbikiye aha tuzakomeza ubutaha. Icyakora twongere tubisubiremo: UKWIBOHOZA kwa gatatu rwose kuriho twe turakurora. Mbwira abumva!

 

Pacifique KATABIRORA kandi kabireba

 

08/07/2005