Brussels, kuwa 22 Mata 2003

  

From :  massaihouse@hotmail.com

To : presidency@rwanda1.com

Subject : Ijambo ly’ireme

     

Kuli Nyakubahwa Major General Paul KAGAME, Prezida w’u RWANDA.

  

Nyakubahwa,

 

Umuhanzi Cyprien. RUGAMBA, mu nyandiko ye y’ubuhimbyi, yagize ati : « Uwigize Nyili-ubwite, n’iyo abishyizemo ubwohe, Rubanda babibonamo ubwenge » ! Ngira ngo ayo mabango murayumva.

 Hali umugani w’ikinyarwanda baca bagira bati : « Igiti cyiswe umwana ntigicanwa » ! Ni ukuvuga ko uwiswe Prezida wese agomba kwubahwa, kabone n’iyo yabyihaye. Ikindi rero mu burere mfite, uretse ko uli Prezida, uli mukuru urabyiruye. Ubwo rero sinaguhangara ngo ngushireho isoni. Na bwo kandi sinagutinya bituma ntakubwiza ukuli.

 Hali icyo nibajije kuva hambere : Uhagaraliye umulyango wawe gusa ? Uhagaraliye ubwoko bwawe ? Uhagaraliye igihugu ? Aha ndasanga uwo waba uhagaraliye wese, hali imvugo ugomba kuvuga igihe uvugira mu ruhame. Amagambo uvugira mu ruhame ni ay’ubukotanyi ? Ni ay’uburere bwite usanganywe ?

 U Rwanda rugeze ahaga koko. Ese byibura ntugira abafasha bakubwira imvugo Prezida agomba gukoresha iyo abwira Rubanda ? Muli political akenshi barabeshya, aliko bakabeshya mu kinyabupfura. Wali uzi ko kuva u Rwanda rwabaho, rutigeze umutware uvuga nka we ? Ese byaba bisobanura ko unaniwe ? Ni mu gihe. Warwanye intambara y’inkundura, kunanirwa ni ngombwa. Aliko se bwo, ko utigeze amavamuhira ? Uko tubimenyereye rero, muli Afurika ubutegetsi butangirana amatwara Rubanda bashima, uko imyaka ihita bukananirwa, ugasanga buyobagulika mu mvugo no mu bikorwa. Nonese ko ali ko mwatangiye kugeza ubu, aho ntimwananiwe rugikubita ?

 Ko Inkotanyi mumaze imyaka 9 mutegeka, imvugo yanyu ikaba ali intambara gusa, muzagira program izamura igihugu mufite, ali muli political ali no gushaka imibereho myiza y’abaturage ? Amashyaka muraca imitwe, mufunga bene yo, ayitwa ko ahali ntagagifite icyo avuga, abadafunzwe murabahigira... ejo bazaba bali ku mugozi n’ibindi, n’ibindi...

 Nyakubahwa Prezida, imbaraga ufite zirusha iza Hitler (uretse ko mu bugome muli mahwi) zingana iki ? Nawe byageze aho aratsindwa, Ubudage bwali bwabaye ruhabwa-nduru bugaruka mu nzira. Erega Nyakubahwa, wikwishinga Abanyamerika, baragushyigikiye kuko bagukoresha, aliko ntuli mubyara wabo ; uretse ko nabo nta wavuga ko ejo bataba bali hasi. Ku isi niko bigenda, uretse ko musa n’abatize amateka y’isi, ngo mumenye uko ibihangange byagiye bihanuka : Abaromani baratsinzwe, Charles wa Mbere (Charlemagne) aratsindwa, Napoléon wa Mbere aratsindwa n’abandi. Ikibi rero ni uko u Rwanda rumaze kugira isura mbi hose.

 Imigambi yanyu Nyakubahwa, ni iya UNAR pe, pe, pe ! Aba UNAR bumvaga barasuzuguye isi yose, cyane cyane Abazungu, kandi nyuma bagenda ali bo bisunga. Kwanga Abahutu no kubabonamo ibimonyo bakandagira, kubasuzugura bikabije, ubu ni cyo mukora gusa na bya bindi byo kuvuga ngo « nta moko ali mu Rwanda », ni ibya UNAR. Murumva u Rwanda muzarugeza hehe ? Nyakubahwa, hali na limwe mujya mwicara mukibaza muti : Mbe none ? Dore abatangiye RPF, ali bo zampunzi z’impande zose zilirwaga mu manama, zandika… ubu ntibaheze mu mahanga ? Si bo ba Kimenyi bahimbye amashyaka arwanya Ubutegetsi bwanyu ? Si ba Kajeguhakwa (uretse ko nawe ali umunyanda-nini n’inyota y’ubutegetsi atazakira) n’abandi n’abandi bahisemo kwigumira mu mahanga.

 Aba bantu bagumya guhunga kandi ali bo bali bashyigikiye Inkotanyi, barahunga iki ? Barahunga amahoro (nka bimwe bya Habyarimana na Kanyarengwe) ? Iyi demokarasi mwemereye urubuga rw’amahanga uzayikora ? Rero mwarivugiye ngo : « Ibizava mu matora… hazavamo ibyo njyewe nshaka ko bivamo… » ! Iyo ni imvugo y’umunyapolitiki ? Umubano n’amahanga ugeze hehe ? (uti : ku buce). Nka Museveni wabashyigikiye kuva mwanzo na mwisho, ko murebana ay’ingwe, mukaba muli mu mitsi, murapfa iki ? Murapfa amabuye y’agaciro yo muli Kongo ? Ko atali ayanyu mwese, mwacukuye mugaceceka ! Kongo yo yabaye ifu iseye. Rero ngo mufite urusyo rusya abantu n’ibitekerezo byabo. Ubu muribwira ko muzamara imyaka 21 ku butegetsi nka Habyarimana ? Ntibishoboka, kuko imvugo zanyu mwembi ziratandukanye, n’imikorere si imwe.

 MDR icyibeshya, cyangwa ikibeshywa, yagira ngo : « Habyarimana navaho impundu zizavuga » ! Ni ukuvuga se gusa ko zomongana ? Mbabazwa na Batutsi babibeshyeho bagatomera, bikabaviramo itsemba-tsemba ! Rero Genocide ni yo yabaye ijambo ly’Ibanze, murayitaka, murayisingiza. Aho mujya mwibuka ko ali mwe mwayiteye ? Iri jambo liraryana mu matwi yanyu. Nyamara amaherezo bizagaragara. Wa musizi Cyprien Rugamba navuze ni we wagize ati : « Abalirimba turatsinze, baraterera ahatsuka, bazagirwa n’isuli maze ibatware isibo bose » ! Kandi byarabaye.

 Halya ngo mwashatse gucyura impunzi, mubigeraho ? Izo mpunzi muba muvuga ni izihe ? Ni zazindi z’Abatutsi, cyangwa se ni iz’Abahutu ? Iz’Abatutsi se zatashye zose ? Mwarahira ? Iz’Abahutu mwacyuye muli bwa bulyo, na Kayibanda cyangwa Habyarimana iyo bashaka kubigira nk’uko mwabigize, ziba zaratashye. Bo banze gucyura abantu ku ngufu. Ubishime kuko iyo babigira nk’uko mwabigize ntimuba mufite ubutegetsi. UNAR na RPF babujije impunzi gutaha ngo bazataha bategeka. Ubu se mu mpunzi zatashye izitegeka ni zingahe ? Barabeshywe na bo baribeshya.

 Bikira-Mariya abonekera abana i Kibeho, yaravuze ngo : « Amatwi alimo urupfu ntiyumva » ! Iyiba yumvaga, mwakumvise aya magambo mbabwiye mukayazirikana yose. Alimo ukuli n’impanuro.

 Maze nkaba ndekeye aha, kubwira Abakuru si ugusakuza, n’ubwo nzi ko nta cyo biza guhindura mu matwara mufite ; aliko ntimuzagire ngo « intamenya » ! Rero murategeka ntimutwara. Gutwara birarushya, naho gutegeka biroroha. Ubwo se mwaba mwumva itanuliro lyabyo ? Mu cyivugo cya Nyilingango hali ibango yashyizemo ati : « Nategetse ababisha ntabatwara ». Na mwe rero murategeka Abanyarwanda mutabatwara.

 

Mugire amahoro ya Nyagasani.

 

Don Rodriguez