Mu Rwanda Umunyaporitiki Nayinzira Jean Nepomuscene Yitabye Polisi


27/05/2005

Kuwa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2005 Bwana Nayinzira Yohani Nepomuscene wigeze kuba kandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika yiriwe ahatwa ibibazo mu biro bya polisi ishinzwe iperereza i Kigali.

Ibyo byabaye nyuma y’uko agiranye ikiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika.  Icyo kiganiro cyari kibanze ku bibazo bivugwa mu Rwanda muri iki gihe, nka gacaca n’itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda zifite ibirwanisho mu burasirazuba bwa congo.

Polisi ngo yamusabaga kuyiha gihamya y’ibyo yatangaje, ndeste inamwumvisha ko adakwiye gutangariza abanyamakuru ibyo abonye byose. Ku wa gatandatu  ngo agomba kongera kwitaba polisi. 

Bwana Nayinzira we atangaza ko nta rundi rubuga afite rwo gutangiramo ibitekerezo bye uretse itangazamakuru.

Bwana Nayinzira ni umunyapolitiki watangiranye n’amashyaka menshi muri 91, aza no gukomezanya na FPR nyuma ya  genocde. Yabaye minisitiri, depute ndetse anayobora komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Mu gihe yari depite ariko yaje gukurwaho icyizere azira ko yaba ngo yitwara nabi. Yaje no kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida ku giti cye muri 2003, aratsindwa.

Hagati aho, amakuru aturuka i Kigali avuga ko ejo ku wa gatanu na none Perezida wa Repuburika, Bwana Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali. Gusa abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika i Kigali ntibatumiwe muri icyo kiganiro.

Ibyo bibaye nyuma y’aho abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika i Kigali bashyiriweho amananiza mu kazi kabo mu ntara ya Byumba. Bibaye kandi na nyuma y’aho ikinyamakuru cya leta y’Urwanda gisohoka buri cyumweru, Imvaho Nshya, giharabikiye abakozi b’Ijwi ry’Amerika ba hano i Washington D.C., kibagereranya na Bin Laden, kinemeza ndetse ko ngo ari Interahamwe zishakishwa na gacaca.

Ikiganiro NAYINZIRA yagiranye n'abanyamakuru

Commentaires:

Monsieur Ndahimana ,

Je viens de lire votre posting qui a attéri , je ne sais comment ,dans ma
boite e-mail. Je me suis alors informé sur cette interview de Monsieur
Nayinzira .

Permettez-moi de dire ceci : si la police rwandaise se permet d'
interpeller un homme politique de la calibre de Monsieur Nayinzira qui a
obtenu plus d'un pour cent du suffrage universel du peuple rwandais à
l'éléction présidentielle , si -dis-je , la police se permet d'interpeller
un tel personnage comme celui- là ,pour la simple raison qu'il a donné une
interview dans les médias , qu'en est -il alors des citoyens ordinaires ?

Par définition ,un homme politique doit s'adresser au peuple à travers les
médias . Comment ferait-il autrement ? C'est son job . Si le cas échéant, il
se livre à une diffamation , il doit évidemment être traduit devant un
tribunal civil mais jamais devant la police .La police s'occupe des voleurs
, des violeurs etc.... mais elle n' a rien à faire avec des politiciens
dans l'exercice de leurs prérogatives de politicien.

Dans le cas d' espèce et d'après ce que j'en ai lu de votre posting et
dans celui de Nayinzira ,l'intervention de la police est un abus de pouvoir
que le gouvenement rwandais devrait sanctionner publiquement .

shingiro Mbonyumutwa.