Imana ibahe irukuko ridashira

 

Ntawe utazi ibyabereye ku Mulindi tariki 21 ukuboza. Umukuru w’amabandi ayobora Cyama ari nayo ayobya igihugu, afande Kinini yarongeye akora ibyo azi gusumba. Yakoze hasi na none. Yisasiye abana b’u Rwanda bibalizaga uburenganzira bwabo. Arangije mwene Rutagambwa uwo yarigambye ati « ambieni na wengine kama hiyo ni mwanzo tu… » Ibintu birakomeye ni ukuri.

Mu by'ukuri rero muri gereza (izwi) y’intwaramiheto ku Mulindi, hafungiye abantu bazira ibintu binyuranye. Abenshi muri bo ni abasore bahawe mission zinyuranye bazirangiza bakajyanwayo ngo batazimura ubwa Ruzibiza. Ubwinshi bwabo bwari butangiye gutera ikibazo afande na klabu ye y’abahotozi ari nako abo banyarwanda babazaga igihe bazasubirana uburenganzira bwabo nk’abubahirije ibyo batumwe.

Kabera Asiyeli, muganga Hitimana Lewonaridi, afande Cyiza Agusistini, afande Ruzindana, afande Rutayisire Wilisoni n’abandi benshi ingoma ngome ya Kagame yarabahitanye ikoresheje abo basore yahise ifungira ku Mulindi. Abandi bahari ni special unit y’abasore b’abavunjayi bari bashinzwe gusonga abasope n’abandi ingoma yise ibipinga. Mu by’ukuri bari bashinzwe kwambura abahutu imali bari bafite mbere ya 94 bagasarurira Cyama. Uwabikoze neza cyangwa nabi yagannye ku Mulindi. Hari n’ikipe yoherezwaga « behind the frontline » muri Congo ngo yice abo giti-mu-jisho yabaga yatanze.

Bwarakeye rero abo bose baricara muri mabuso bati : harya turazira iki ? Ngicyo ikibazo cyabimburiye ibindi kugeza hafatwa icyemezo kibisha cyo gushellinga igice cyose cya gereza abana b’u Rwanda 52 bose bakahagwa, abandi 29 bajyanwa ahantu n’ubu hatazwi. Twese twumvise ukudagadwa kwa Leta itarasobanuye bitomoye ayo mahano. Ni agahomamunwa pee !

Mw’izina ry’abaharanira igihugu buri wese yisanzuramo akabaza uburenganzira bwe, FRI yifatanyije n’imiryango ya ba nyakwigendera inabizeza ko ayo maraso atamenekeye ubusa. Twatangaje ko uriya mugabo niyongera guhohotera nta mpamvu umunyarwanda, tuzakora ibishoboka byose tubimubaze mu mvugo yumva kuko na nyina w’undi burya abyara umuhungu.

 

Bikorewe i Kabuga, tariki ya 7 werurwe 2006
Umukangurambaga mukuru wa FRI
Mugorewera Rhoda

 

posté par J.C. Tuvugishukuri