Ubukungu bw置 Rwanda : "Aho kwirukana ubukene, Leta yahisemo kwirukana abakene" !
Yozefu NGARAMBE(www.leprophete.fr)

 
Yirukanywe mu nzu ye ,irasenywa , ngo ni uko ari nyakatsi , atuzwa muri iyi "Burende" ! Ngaya amajyambere FPR yatuzaniye !

Imibare leta y置 Rwanda itangaza ku bukungu bwayo yerekana ko umusaruro urushaho kwiyongera buri mwaka. Ibyo ndetse bituma hari bamwe bashima cyane ubutegetsi bwa Pawulo Kagame, bakanabwogeza mu rugaga rw誕mahanga, ngo burimo guhashya ubukene. Ndetse bamwe bagashaka kubiheraho bavuga ko igitugu kiri mu Rwanda ntacyo gitwaye kuko gituma ubukungu bwiyongera. Nk置ko Yozefu Ngarambe, impuguke mu by置bukungu abivuga, ngo iriya mibare leta y置 Rwanda itangaza ku bukungu bwayo ishingiye ku binyoma. Byongeye kandi ngo ubusumbane mu Banyarwanda buragenda bukataza ku buryo n置bukungu buhari buba ari umwihariko w誕bantu bake, abaturage benshi bakaba bafite ikibazo cy置bukene burushaho kwiyongera. Ibi Ngarambe yabivuze muri bya biganiro byateguriwe kwibuka isabukuru y段myaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe.

 

I. Leta yanduranya ku berekana ingeso yayo y段beshyeshyamibare rivanze no kwivuguruza:

Imibare itangazwa na Leta y置 Rwanda ku bukungu bw段gihugu ijya ijorwa kandi ikanengwa. Ibyo bikorwa n誕bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byamamaye mu busesenguzi. Iryo jora rikunze kandi kurakaza iyo Leta, akenshi igasubizanya umujinya.

Mu ngero nyinshi twatanga, reka turebe impaka zigeze kuvuka hagati ya Leta y置 Rwanda na Institut Mo Ibrahim, nyuma y置ko icyo kigo gitangaje raporo yacyo yari iturutse ku bushakashatsi cyakoreye mu Rwanda mu ntangiriro z置mwaka wa 2009.

Leta y置 Rwanda yihutiye kwamagana iyo Institut Mo Ibrahim, iyiziza ko imibare ikomoka ku bushakashatsi bwayo ivuguruza iyayo. Ibyo ubisanga mu nyandiko ikinyamakuru The New Times, umuntu yavuga ko ari icya Leta, cyasohoye tariki ya 13 Ukwakira 2009 ; inyandiko yiswe Mo Ibrahim Index Misleading, the Rwandan Government Claims. Nsemuye, iyo nyandiko iragira iti : ォLeta y置 Rwanda iremeza ko ibipimo by段mibare bya Mo Ibrahim bibeshyaサ.

Mu bintu byinshi byashenguye Leta y旦 Rwanda rero, hari aho igira iti : ォ mu bintu tutumvikanaho na busa, hariho ikinyuranyo giteye inkeke hagati y段gipimo cy段zamuka ry置bukungu ry置mwaka kuri buri Munyarwanda [annual GDP per capita growth], aho icyegeranyo cy置buyobozi bwiza muri Afrika [cya Mo Ibrahim] giha u Rwanda 2,74 kw段jana, mu gihe ikigo cya Leta yacu gitanga umubare wa 14,6 kw段jana, byerekana ikinyuranyo gikabakaba 12 kw段jana.


1.Ku bipimo by置bukungu, abategetsi bakunze kuvuguruzanya no kwivuguruza.

Biragenda birushaho kugaragara ko imibare ififitse n段terabwoba bitagihagije mu kuzinzika ukuri. Kuko kwamagana ikinyoma bisigaye bituruka n誕ho Leta itakekaga. Nyuma y置mwaka umwe gusa Leta yamaganye raporo ya Mo Ibrahim iyiziza ubusa, n誕banyamakuru bo mu Rwanda bakomye akaruru. Ibyo byabarwa na Madame Diane Karusisi, umuyobozi w誕gateganyo w棚kigo cya Leta gishinzwe ibarurishamibare ; ikigo cyiswe mu cyongereza National Institute of Statistics of Rwanda納NISR], cyangwa ォ Institut National de la Statistique du Rwanda [INSR] mu gifaransa.

Kuwa kabiri, tariki ya 12/10/2010, uwo mutegetsi yagiranye rero ingorane n誕banyamakuru, nk置ko tubitangarizwa n段kinyamakuru Rwanda News Agency [RNA], na cyo kibogamiye kuri Leta. Mu nyandiko cyise ォ Individual incomes increase 4% - new figures show サ, kiragira kiti :

Mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuwa Kabiri, Diane Karusisi, umuyobozi w誕gateganyo w棚kigo gishinzwe ibarurishamibare, yagize ingorane mu kugerageza kumvisha abanyamakuru ko ibyo bipimo-mibare bihuye n段sura nyayo y置bukungu bw段gihugu. Abanyamakuru bavuze ko ubukene bwigaragaza cyane mu byaro.

N置bwo rero itangazamakuru ryo mu Rwanda rihozwa ku nkeke, abo banyamakuru ntibihanganiye ikinyoma cy段kigo cya Leta NISR/INSR, aho cyerekana ko umusaruro w旦munyarwanda wiyongereyeho 4%, ukagera ku madolari ya Amerika 541 muri 2010.

Kwerekana ko imibare ari imifitirano, ntibinagoye. Reka turebe imibare NISR/INSR yari imaze gutangariza abo banyamakuru: Kugeza mu mpera z置kwezi kwa Kamena 2010, umusaruro wa buri Munyarwanda [GDP/PIB per capita] wari ugeze ku madolari ya Amerika [USD] 541, ugereranije na USD 520 muri 2009, hamwe n誕gera kuri USD 380 mu mwaka wawubanjirije [2008].

Gusa rero, iyo usomye imibare y段cyo kigo NISR/INSR, ikubiye muri EDPRS 2008-2012, ubona ko GDP/PIB per capita muri 2007 yari USD 272.

Nta kuntu rwose umusaruro w旦munyarwanda wari USD 272 muri 2007 waba warikubye hafi kabiri ngo uhinduke USD 541 muri 2010. Kwikuba kabiri mu myaka 4, bisaba ko umutungo w旦munyarwanda waba waragiye wiyongera ku rwego rurenze 20 kw段jana buri mwaka. Abanyamakuru bashoboraga no kubaza Diane Karusisi ibitangaza Leta yakoze, kugira ngo Umunyarwanda azimize, ave kuri USD 272 muri 2007 yikubite kuri USD 380 mu mwaka wakurikiyeho wa 2008. Uretse no kubeshya rero, abategetsi bo mu Rwanda barivuguruza, bakanavuguruzanya, kandi bose bitwaje imibare y段kigo rukumbi cy段barurishamibare NISR/INSR.

Nyuma y誕mezi abiri gusa Diane Karusisi abwiye abanyamakuru ko GDP/PIB per capita y旦munyarwanda ari USD 541 muri 2010, minisitiri John Rwangombwa, ushinzwe Imari n旦bukungu we yabatangarije ko mu myaka isaga cumi n段tandatu ishize hubatswe ubukungu butajegajega [] [ko] ikigereranyo cy誕mafaranga yinjizwa na buri munyarwanda ku mwaka kigeze ku madolari 360 (Izuba, 19/12/2010). Amezi hafi abiri yicumye, tariki ya 8/3/2011, icyo kinyamakuru cyegamiye kuri Leta cyanditse amagambo y置wo muminisitiri, agira ati: Kugera muri 2010 umuturage wo mu Rwanda yinjizaga amadorali 560 ku mwaka.

Mbere yaho kandi, kw段tariki ya 13 Nyakanga 2010, mu nyandiko ikinyamakuru Izuba cyise Ubukungu bw置 Rwanda bukomeje kwiyongera Rwangombwa yari yagize ati: umusaruro wa buri muturage [wavuye] ku madolari 200 mbere ya 1994 ubu ukaba ugeze ku madolari 520 muri 2010.

Uretse rero ko bigaragara ko Umunyarwanda atavuye kuri USD 272 muri 2007 ngo asimbukire kuri USD 380 muri 2008, imibare ntanzeho urugero, ku mwaka umwe gusa wa 2010, irerekana isura nyayo y段beshyeshyamibare riranga Leta y置 Rwanda. Kuri uwo mwaka, Umunyarwanda arahabwa USD 541 na Diane Karusisi wa NISR/INSR ; naho minisitiri Rwangombwa akamuha USD 520, USD 360, USD 560; iyo mibare yose itatu, kuri uwo mwaka wa 2010, akaba na we ayikura muri NISR/INSR.


2.Ikigo cya Leta cy段barurishamibare NISR/INSR cyahanzwe muri 2005, hagamijwe ibeshyeshyamibare:

 

 Joseph Ngarambe : imibare itangazwa na Leta y'URwanda ni imihimbano, ntaho ihuriye n'ukuri !

Kuba ikigo cy段barurishamibare NISR/INSR cyarahindutse ikigo cy段beshyeshyamibare, ni ubushake bwa Leta bwo guhuma amaso amahanga, ikoresheje intwaro y誕majyambere. Iyo Leta isa n段yemeza ko amahanga n但banyarwanda bakwiye kwihanganira ihonyora ry置burenganzira bwa muntu, kubera ko ngo ihora itsinda ibitego mu rwego rw置bukungu.

Ubwisanzure mw段barurishamibare, Leta yabunize muri 2005, ibugenza nk置ko yagize amashyaka, amashyirahamwe anyuranye n段tangazamakuru. Dore uko Louis Munyakazi, umukuru wa mbere wa NISR/INSR, atangaza ko hagiyeho ikigo kimwe rukumbi, ko ibindi bigomba guceceka:

Itangaza ry段mibare ya Leta y置 Rwanda, kuva ubungubu rizajya rikorwa na Institut National Rwandais des Statistiques (INRS) yonyine, rikaba rero ribujijwe izindi nzego za Leta, za ONG, cyangwa ibindi bigo by置bushakashatsi [] INRS, imaze ukwezi kumwe gusa ishinzwe, yagombye kugira mu mwihariko wayo akazi kose karebana n段bipimo-mibare byose by段gihugu [] Ntidushaka kuguma guhatirwa ibisabwa n誕ba consultants mpuzamahanga badutegeka gutangaza imibare idahwitse [] Buri gihe, uRwanda rwagiye rubamo uruhuri rw但mashyirahamwe Atabogamiye kuri Leta (ONG) atangaza imibare itari nyakuri, ivuguruza isura nyakuri y棚gihugu. (PANA , Kigali - 20/10/2005, Louis Munyakazi, le directeur g駭駻al de l'INRS).

Birumvikana rero ko, kuva icyo gihe, Leta itongeye kwihanganira umuntu cyangwa ikigo kijora imibare y棚kigo cyayo gishinzwe Ibarurishamibare. Ikaba ari yo mpamvu yarakariye ibigo nka Mo Ibrahim.


II.Ubukungu butazamutse bihagije kandi budasaranganijwe, n置bwo Leta yiyuha akuya irata inyubako n段suku bya Kigali, mu rwego rwo guhisha ibibazo byinshi by段ngutu.

Reka nkomeze ijambo ryanjye mvuga mu magambo ahinnye ku bintu bimwe bijyanye n段yo GDP/PIB per capita : isaranganyamusaruro mu Banyarwanda, uko ubukungu bwifashe mu mujyi wa Kigali, aho u Rwanda rugeze mu guharanira kwihaza mu bukungu, intera ruriho mu nzira yo kurwanya ubukene, imfashanyo n段myenda.

1.Isaranganyamusaruro:

GDP/PIB, umusaruro w段gihugu, ukunze kubarirwa ku mwaka, ni igipimo nyamukuru cy置bukungu. Umusaruro wa buri muturage (GDP/PIB per capita), ubarwa uwo musaruro ugabanijwe n置mubare w誕baturage bose. GDP/PIB ni impuzandengo rero, bisobanura ko itagaragaza niba umutungo usaranganyijwe neza mu baturage.

Coefficient de Gini ni igipimo gikunze gukoreshwa mu kugenzura isaranganyamutungo. Kibara ubusumbane. Icyo gipimo gikora nka 馗art-type. Kiri hagati ya zeru na rimwe. Nk段bihugu by段ntangarugero, usanga biri hafi ya za 0.25, naho ibyifashe nabi bikarenga za 0.40. Igihugu gifite coefficient de Gini ingana na 0.00, byaba bisobanura ko abaturage bacyo bose bafite umutungo ungana ; naho igifite ingana na 1, byaba bivuze ko umutungo wose w棚gihugu uri mu maboko y置muntu umwe gusa. Icyo gipimo gishobora no kuvugwa hakoreshejwe ijanisha: 0%, 100% (ariyo 1), 25%, 40%, etc.

U Rwanda rwagize isaranganyamutungo ry段ntangarugero muri za 1985, aho coefficient de Gini yarwo yari 0.25 (25%). Guhera mu myaka ya za 2000, icyo gipimo cyavuye kuri 0.45 (45%) kigera kuri 0.51(51%) muri 2006. Guhera icyo gihe, Leta isigaye isa n段yirinda no kukibara, kandi itayobewe amakuba igihugu nk置 Rwanda gishobora kugwamo kubera ubusumbane, kandi butanashingiye ku bushobozi bw置muturage. Mu Cyerekezo cya 2020, Leta yari yarihaye intego kuri icyo gipimo cy置busumbane. Kw段paji y段cyo cyerekezo, usoma ibi: 填busumbane ku mutungo (Igipimo cya Gini -%- : 0.454 muri 2000 ; 0.400 muri 2010 ; 0.350 muri 2020).

Muri iki gihe igipimo cy置busumbane cyagombye kuba kigeze muri 40%, nk置ko byari intego muri 2010, ubu rero nta n置kibara. Byahagarariye kuri 51% muri 2006, ni ukuvuga umubare mubi kurusha uwo muri 2000 (45%). Ubu, uwakibara atabeshye, ashobora no gusanga kirenze 60%, nk段cya Afrika y脱pfo ivuye muri politiki y段rondakoko na gashakabuhake (apartheid). Muri EDPRS 2008-2012, ku rupapuro rwa 15, Leta y置 Rwanda yiyemerera ko igipimo cy置busumbane cyari kimeze nabi muri 2000 (aha naho irivuguruza, itanga umubare wa 47%, mu gihe muri Vision 2020 handitse 45.4 %). Yongeraho ko mu gace ka East African Community, igihugu cyazonzwe n置busumbane kurusha u Rwanda rwa nyuma ya 1994 ari Kenya yonyine.


2.Abajyanama ba Leta bazi ububi bw置busumbane.

Nka raporo yo muri za 2004 ya IRDP nigeze gusoma, hari aho ivuga ko ubusumbane ari impamvu nyamukuru yatumye haba revolisiyo ya 1959. Ubusumbane burarushaho kwiyongera hagati y段mijyi n段byaro ; hari kandi n置busumbane mu bari mu mijyi n誕bari mu byaro, hagati yabo. Ibyo, umuntu ashobora kubisoma ku buryo burambuye muri raporo ya PNUD yo muri 2007, raporo yiswe Turning Vision 2020 onto Reality - From Recovery to Sustainable Human Development, ikaba yarakozwe na PNUD, ifatanije na Leta. Kimwe na Raporo ya Institut Mo Ibrahim, iyo raporo ya PNUD yakirijwe umujinya na Kagame, ategeka minisitiri James Musoni kuyamagana, kandi yari yayisinye. Yazize gushyira ahagaragara ubusumbane n置bushake bucye mu kurwanya ubukene bw誕baturage.

Ubusumbane bujyanye n段vangura, byanahagurukije abepisikopi bo muri Nijeriya, baza i Kigali, aho bavugiye amagambo akomeye, tariki ya 18/12/2008. Urugero: Itsinda risa n段ryihariye igisirikare, politiki, n置bukungu, rikaba ritihanganira ijorwa cyangwa umuhigo uwo ari wo wose ku butegetsi bwaryo, ntabwo rishobora kwemerwa. Na nyuma y段byo, kuzamuka kw置busumbane birabonwa na benshi, harimo n段nkoramutima z段ngoma ya Kagame.

 

 Bamusenyeye ikiraro ngo ni nyakatsi, none asigaye ararana n'inka ye mu nzu! Ngo iryo niryo terambere ?

Imivumo n置busebanyi bya Leta y置 Rwanda rero, hari ubushishozi bwo mu muco nyarwanda byirengagiza. Nk段bikubiye mu mugani ugira uti : ォ uvuze ko nyiri urugo yapfuye, si we uba yamwishe サ. Leta y置 Rwanda yibagirwa kandi ko n置kuri guca mu ziko ntigushye. Uko kuri kubabaje kwigaragariza mu bukene bugenda bwiyongera mu Banyarwanda, cyane cyane abo mu cyaro bagize hafi 90 kw段jana by誕baturage bose. Kandi rero, n置bwo Leta yashyizeho ikigo kimwe rukumbi ngo kigomba kwiharira ibarurishamibare n段tangazwa ry段bipimo by置bukungu n段miberho myiza y誕baturage, amajwi araturuka hirya no hino akamagana ko n置bwo Leta yabonye imfashanyo nyinshi, igasonerwa n段myenda, ubukene butagabanutse.

Mu nyandiko z段mpuruza, umuntu yavuga nk段y旦muryango w但bibumbye, inyandiko yasohotse muri RNA, tariki ya 4/00/2010, inyandiko yiswe: Over 75% Rwandans spend less than 730 Francs per day UN. Nsemure : Umubare urenze 75% w但banyarwanda babeshejweho n誕mafaranga ari munsi ya 730 ku munsi, nk置ko byabonywe n段nyigo ya ONU.

Ntawakwibagirwa n段nyandiko za UNICEF zihamya ko mu Rwanda, abana barenga 50 kw段jana barangwa n段ndwara ziturutse ku ndyo mbi no kugwingira, ibyo bikaba byabaviramo ubumuga buhoraho, butazatuma bagira icyo bimarira mu buzima. Ibyo byose ni ingaruka z置bukene n段saranganyamutungo ribi. Binyuranije n段mvugo ya Leta yamamaza ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour, maze abategetsi bo bakarushanwa kwigwizaho ibya mirenge.

3.Muri 2006 u Rwanda rwahanaguriwe hafi imyenda yose y誕mahanga yari igeze ku madolari ya Amerika hafi miliyari 1 na miliyoni 600

Ubukire buratwa, umuntu yakwibaza aho bushingiye, mu gihe abarimu n誕banyeshuri bicwa n段nzara. Binyuranije n段ntego y棚cyerekezo cya 2020 ivuga ko u Rwanda ruzaba igihugu gishingiye ku bumenyi. Amahanga yarunze imfashanyo ku uRwanda, ariko zikaribwa n誕gatsiko. Uretse kandi n段mfashanyo, u Rwanda rwahanaguriwe hafi imyenda yose y誕mahanga muri 2006, imyenda yari igeze ku madolari ya Amerika hafi miliyari 1 na miliyoni 600. Ibyo byose byagombaga kurufasha kuzamuka, no kudakenera imyenda, nk置ko Icyerekezo 2020 cyateganyaga kubigeraho muri za 2005-2006.

Kugira ngo intego yo kwihaza igerweho, hari ibintu bibiri by段ngenzi byagombaga kugerwaho : kugira ingengo y段mari itarimo icyuho gikabije, no kohereza mu mahanga ibicuruzwa bituma u Rwanda rutumiza ibyo rukeneye. Ingengo y段mari ikomeje kugaragaza icyuho gikomeye, kandi u Rwanda rukomeje guca agahigo mu cyuho cya balance commerciale (ibitumizwa mu mahanga biruta ibihoherezwa, ikinyuranyo kikaba kirenga miliyari 1 y誕madolari ya Amerika). Mu rwego rwo kuziba icyuho cy段ngengo y段mari, Leta igiye kumara ibigo byayo, ibigurisha. Naho mu rwego rwo kubasha guhaha hanze, ikomeje kwirundaho imyenda, ku buryo, kuva muri 2006 iyihanagurirwa, ubu yongeye gukura, ikaba igeze hafi ya USD miliyoni 800 (iyo hanze), mu gihe iy段mbere irenze USD miliyoni 300.

Uretse imfashanyo u Rwanda rurushaho gukenera uko umwaka uje, n段myenda rukomeje kongera kwirundaho, ibibazo by置bukene n置busumbane bitangiye kwigaragaza no muri Kigali. Ibyo bikaba biboneka mu ngengo y段mari y置wo murwa mukuru yo mu mwaka 2011/2012, aho iteganya ko umutungo wawo bwite uzaba hafi 27%, imfashanyo y誕mahanga ikagera kuri 45%, naho Leta ikawugoboka kuri 20% (kandi nayo irafashwa), andi mafaranga asigaye akava mu nguzanyo.

Ubundi, ahari ubukungu, haba n置musaruro w段misoro, cyane cyane ko Leta ivuga ko Rwanda Revenue Authority yayo ari ingenzi, ishema ry段gihugu. 27% gusa nk誕mafaranga bwite y旦murwa mukuru mu ngengo y段mari yawo, ibyo byerekana ko nta kigenda no muri uwo murwa mukuru Leta y置 Rwanda yashoyemo iby但banyarwanda hafi byose.


 

Umwanzuro

Kuvuga ko rero ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour ni ukwirengagiza cyangwa kubeshya ku bushake. Ikirunga gishobora ahubwo guturika vuba. Nk置ko tubibonye, no muri Kigali, aho kwirukana ubukene, Leta yirukanye abakene. Ibyo byavuzwe kandi na Koleta Braeckman, umwe mu bakunzi b段ngoma ya Kagame.


 

Joseph Ngarambe