Jeanne D'Arc Umwana
Kigali
14/11/2007
|
|
Ku italiki ya 12 z’ukwezi kwa 11, 2007, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro
umuhango wo gutangira kwishyura amafaranga y’inguzanyo yahawe abanyeshuri
barangije za kaminuza mu Rwanda.
Abanyeshuri bazishyuzwa ni abarangije kaminuza kuva mu mwaka w’i 1980. Ikigo
cy’igihugu gishinzwe guha inguzanyo abanyeshuri, SFAR, kivuga ko nibura
abanyeshuri basaga ibihumbi 20 aribo bagomba kwishyura.
Abanyeshuri barangije baba mu Rwanda bazamenyakana hifashishijwe minisiteri y’abakozi
ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Buri munyeshuri azajya akurwaho 8 ku
100 ku mushahara we yo kwishyura inguzanyo yahawe akiga. Kubaba mu mahanga
hazifashishwa ambasade z’u Rwanda mu kubishyuza.
Iyo nguzanyo yagiye ihabwa abanyeshuri ntingana. Kuva mu mwaka w’i 1980 kugeza
mu mwaka w’i 2000, bahabwaga amafaranga ibihumbi 11 buri kwezi. Kuva mu mwaka
w’i 2001 bahabwa amafaranga ibihumbi 25 buri kwezi.
Minisitiri w’uburezi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko abanyeshuri ubwabo
bagomba kugira uruhare mu myigire yabo, nk’uko bimeze mu bihugu bya Afrika,
nko muri Uganda, Kenya n’ahandi.
Uretse kwishyura, SFAR itangaza ko guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008,
nta munyeshuri uzongera guhabwa inguzanyo yo kwiga. Iyo nguzanyo izajya ihabwa
gusa abana b’abakene kandi nabwo hakurikijwe amanota bagize.