Umutekano muri Kigali ushinzwe nde?

 

- Ino i Kigali ubu nta yandi makuru uretse za assassinats zimaze kuba nyinshi muri uyu mujyi. Muri iyi minsi bishe umugore wacururizaga ku gipangu Gen.Habyarimana yari atuyemo mbere y'uko ahunga, bamuciye umutwe bamufungiranira iwe munzu ku manywa yihangu (saa tatu za mugitondo).

- Urwo rupfu rwakurikiranye n'urwumu responsable w'umuhutu wari watowe i Nyamirambo umu konseye bakorana atabishaka, we baramurashe bamusanze iwe.

- Urwo rupfu narwo ruza rukurikiye urw'umukobwa wigaga muri Université utuye i Gikondo barashe, nawe akaba yarishwe akurikiranye n'iraswa ry'umupolisi witwaga Karangwa barashe bamusanze iwe munzu.

- Ibyo kandi bikaba bikurikiranye n'izindi assassinats nyinshi z'abantu badakorerwa iperereza ngo ababishe bamenyekane. Ubu muntu asigaye ataha kare nk'inkoko kugira ngo abo bagizi ba nabi batamuhitana.