Rwanda: Umuvunyi ngo Imitungo y'Abategetsi Ni Ibanga
Lucie Umukundwa
Kigali
26 Feb 2004, 00:20 UTC
 

Nyuma y'aho urwego rw'Umuvunyi ruviriye kwakira inyandiko igaragaza umutungo wa Perezida Paul Kagame mu biro bye, rwamenyesheje abanyamakuru ko uwo mutungo ngo udashobora gutangazwa mu ruhame nyirubwite atabyihitiyemo.

Icyo urwo rwego rushinzwe, nk'uko umuvunyi mukuru Tito Rutaremara abisobanura, ngo ni ukwakira no kugenzura gusa niba ibyarugejejweho ari ukuri. Ngo iyo rusanze harimo uburiganya mu byatangajwe, urwo rwego ni bwo rushobora kubishyira ahagaragara. Ubundi ngo usibye ubushake bwa nyiri ukwerekana ibye, nta na rimwe umuvunyi azatangaza mu ruhame ibyamushyikirijwe hatabayeho ubushake bwa nyirabyo.

Ubundi abayobozi basabwa kuzuza inzandiko bashyiraho umwirondoro wabo, bakuzuzaho n'ibyo batunze. Itegeko rireba kimwe abari mu nzego zose zitandukanye.

Abakurikirana ibya politike basanga byari kuba byiza iyo abaturage bari kujya batangarizwa imitungo y'abayobozi, kugira ngo na bo bashyireho akabo mu gufasha umuvunyi kugenzura koko iyo mitungo.

Ikindi ngo ni uko n’aho havuka ikibazo cy'inyereza ry'umutungo hadashobora kugira ubirenganiramo kuko umutungo we uba waramenyeshejwe rubanda.

Ariko ngo biragoye kubwira umuturage ko umutungo w’umuyobozi runaka wiyongereye k’uburyo budasobanutse kandi atarigeze anamenya umutungo we kuva na mbere. Abo bantu barasanga byari kurushaho gukorwa mu mucyo iyo imitungo itaza kugirwa ibanga.