RWANDA: FPR UBWOBA BWAYITASHYE NONE IRASHAKA GUSENYA AKARERE KOSE.

19 juin 2014

Amakuru

Abantu bakurikirira hafi ibya politiki y’u Rwanda, ubu bamaze kwibonera neza ko FPR iri kubyina muzunga. Kuva FPR yashingwa, yamye ikoresha iterabwoba kugira ngo igere ku byo yifuza. Yishe abantu batagira ingano mu tambara yatangije i Byumba muri ’90, ndetse inayikomereza muri Congo aho yagaritse miliyoni zitabaze z’abanyarwanda b’abahutu n’abanyekongo. Ubu bwicanyi FPR yakomeje gukora yagiye ikingirwa ikibaba n’ibihugu by’ibihangange nka USA, UK, Israël na Canada, byari bifite umugambi muremure wo kwikubira ubukungu karemano bwo mu bihugu byo mu biyaga bigari by’Afrika.
Aha Kagame yarimo gukanga abayobozi i Musanze ababwira ko ntacyo bamaze

Aha Kagame yarimo gukanga abayobozi i Musanze ababwira ko ntacyo bamaze

Uyu mushinga niwo uzwi nka Empire Hima-Tutsi, aho abatutsi bari kwigarurira ibihugu byo mu karere kose, maze ubundi bwoko busigaye, bukababera abagaragu; ba mpatsibihugu nabo bakabarinda, byaba ngombwa ngombwa bakanakoresha ingufu, bakarimbura ku isi abashatse kwivumbura kuri ubwo butegetsi bw’agahotoro b’w'abatutsi. Ibi nibyo byabaye ku bahutu kuva muri ’90 kugeza uyu munsi.

Politiki y’isi iri guhinduka

Kuva aho intambara y’ubutita irangiriye, USA na UK (ubwongereza) bahise batangira umugambi wo guhindura ubutegetsi mu bihugu hirya no hino ku isi, bagashyiraho abategetsi bifuza, mu rwego rwo kurimburana n’imizi ubutegetsi bwakomokaga ku bakoloni b’abanyaburayi. Bahereye mu bihugu by’abarabu (Moyen Orient), aho bahiritse ubutegetsi bwa Sadaam Hussein wa Irak, w’umusuni (Abasuni muri Irak nibo bake, nyamwinshi ni Abashiya), bashyiraho ubw’Abashiya. Hagati aho barimo bahindura n’ubutegetsi bwo mu karere k’ibiyaga bigari.

Joseph Kabila niwe uhagarariye Empire Tutsi i Kinshasa

Joseph Kabila niwe uhagarariye Empire Tutsi i Kinshasa

Nyuma yo kwimika Yoweri Museveni muri Uganda, bakomereje mu Rwanda, bahirika ubutegetsi bw’abahutu, bimika abatutsi. Bakomereje muri Congo bavanaho ubutegetsi bw’abakongomani, bimika abatutsi bise abanyekongo, kandi bizwi ko ari abatutsi bo mu Rwanda (Joseph Kabila, Charles Bisengimana, Smith Gihanga, Azarias Ruberwa, Bizimana Karamuheto, Déogratias Bugera n’abandi benshi, bose n’abatutsi bo mu Rwanda). Mu Burundi ho babeshye isi ko ubutegetsi buhawe abahutu, ariko mu by’ukuri n’abatutsi bagitegeka u Burundi. Abazi ibya politiki y’Uburundi ntibaduhakanya.

Uku guhindura ubutegetsi hirya no hino ku isi, kwateye ibibazo byinshi by’umurengera, harimo ubwicanyi ndengakamere, impunzi nyinshi, ubukene bukabije n’ibindi. Nubwo ariko USA na bo bafatanyije bibwiraga ko batsinze abarusiya, ubu bamaze kubona ko bibeshye. Uburusiya buyobowe na Bwana Vladmir Putin muri iyi minsi buri kwerekana ko bwagarutse, kandi ko nta bwoba butewe na USA. USA yavanyeho Kadafi wa Lybia, ariko bagiye no guhirika ubutegetsi bwo muri Syria, Uburusiya bubabera ibamba. USA yabonye ko Abashiya bo muri Moyen orient bamaze kwishyira hamwe, kandi ko bashyigikiwe n’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa.

Ubu rero USA imaze kubona ubwo bumwe, yahise yongera kwisubiraho none ubu iri guhirika ubutegetsi bw’Abashiya yo ubwayo yari yishyiriyeho muri Irak. Abakurikira amakuru muzi ko abarwanyi bo mu mutwe wiyise ISIS w’Abasuni, bageze kuri 60 Km berekeza mu murwa mukuru Bagdad. Aya mahinduka USA iri gukora mu barabu, afite ingaruka no mu karere kacu; ni nayo mpamvu mu Rwanda ndetse no mu karere kose, aho FPR yari inkoramutima ya USA, bari kuyibwira ko igomba guhindura imikorere, ko umushinga wo gukora Empire y’abatutsi uri kugenda nabi cyane.

Paul Kagame nawe ari hafi kugirwa nka saddam Hussein

Paul Kagame nawe ari hafi kugirwa nka saddam Hussein

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse muri bamwe ba maneko ba DMI aremeza ko Paul Kagame na FPR ubu bari mu kibazo gikomeye, kubera ko USA ubwayo iherutse kwibwirira Kagame ko itakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye, cyane cyane ko bimaze kugaragara ko adashyigikiwe n’abanyarwanda bose, baba abatutsi cyangwa abahutu. Aya makuru akomeza avuga ko akimara kubona ubwo butumwa, Paul Kagame yahamagaje inama y’inkoramutima ze z’abasirikari, harimo na James Musoni, ababwira ko ibintu bikomeye cyane, ko akeneye ko bamugira inama y’icyakorwa. Muri ako kanama k’abiru ba FPR, Kagame yahaye abari bari aho umukoro wo kumushakira igisubizo vuba, ariko we yababwiye ko nta kindi abona cyakorwa uretse kurwana, ikiba kikaba.

Muri ako kanama kandi Paul Kagame yagarutse no ku mirwano iherutse kubera k’umupaka wa Congo, ababwira ko uko bari babipanze atari ko byagenze, kubera ko batakaje abasirikari benshi, kandi nibyo bateguye byose bikaba byaramenyekanye. Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu, aturutse ahantu hizewe, avuga ko ingabo za FPR zapfushije abasirikari 27, abandi 12 bagakomereka bikomeye cyane. Byabaye mbese nk’umutego mutindi washibukanye nyirawo.

Ubwoba FPR yatewe nuko FDLR yashyize intwaro hasi

Kuva aho FDLR itangiriye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, ahubwo igasaba ko leta ya FPR yaganira nayo, maze ikibazo cy’u Rwanda kigakemurwa mu mahoro, muri FPR hacitse igikuba, kubera ko batigeze bakeka ko FDLR yatekereza kuriya. Ubusanzwe FDLR niyo FPR yari yaragize iturufu yo kwereka abazungu ko ngo u Rwanda rwugarijwe n’intambara bityo, abo bazungu bakarugirira impuhwe; none ubu iyo turufu igiye kuba ikigarasha gicitse.

Abacurabwenge ba FPR ubu bacuze imigambi mibisha yo kuburizamo kiriya gikorwa cya FDLR. Bateguye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bizakorerwa muri Congo, bikitirirwa FDLR ngo berekane ko nta ntwaro yashyize hasi, ko ahubwo yirirwa yica abantu. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu nzego z’ubutasi za DMI aremeza ko ubu RDF yohereje abasirikare muri Congo bazajya bakora ibikorwa bigayitse byo guhohotera abanyekongo bakabikora mu izina rya FDLR kuko bazajya babikora bavuga ikinyarwanda kandi bamwe batangiye kubageza muri biriya bigo, abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bakusanyirijwemo .

Si ukurasa gusa, ahubwo ngo biteguye no gukoresha amarozi ngo bagarike ingogo. Ayo makuru kandi yemeza ko u Rwanda rwamaze gucura umugambi wo kuzemera imishyikirano, amahanga nakomeza kurushyiraho igitutu, ariko ari uburyo bwo gutinza kugirango izo nkoramaraso zose zibanze zigere kuri iriya migambi yazo, kuko bashaka kumara ikitwa umusirikare wa FDLR. Uyu mugambi wizweho neza kuburyo na Joseph Kabila yawemeye nk’uko Kagame yabimubwiye, akaba ari nabyo byihishe inyuma y’iyoherezwa ingabo z’u Rwanda i Kinshasa.

Urugero kuri ibi tubabwiye hejuru ni ubugizi bwa nabi buherutse kubera muri teritwari ya Rutshuru mw’ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 17-06-2014, aho umukongomani umwe yishwe, ubundi amazu arenga 9 agatwikwa. Ibi byabereye ahitwa Buramba, ni nko muri 100 Km uvuye i Goma. Nyuma FPR yahise ikwiza amakuru ko ari FDLR yabikoze, ndetse inakoresha Radio Okapi, kugira ngo bize kugirirwa icyizere. Nyamara ni abacengezi ba RDF babikoze.

Iki akaba ari ikibazo gikomeye kuri FDLR igomba gufatira ingamba zihutirwa, ikindi nuko amarozi ya FPR agiye gutangira gukora ibara, kubera ko mu minsi mike mushobora gutangira kumva ngo ba barwanyi bashyize intwaro hasi bishwe n’icyorezo kitaramenyekana neza, kandi nyine ari ayo marozi ya FPR. Agapfa kaburiwe n’impongo.

FPR yongeye gutangira gukoresha abanyamulenge

Mu bwoba FPR ifite, ubu yongeye kuzamura ikarita yo gukoresha abanyamulenge muri Kivu y’amajyepfo, kugira ngo batezeyo akaduruvayo, maze babyitirire ko FDLR ari yo iri gutsemba abakongomani, kandi ikaba yibasiye cyane abanyamulenge. Nyuma ingabo z’u Rwanda zikazambuka ku mugaragaro zigiye gutabara abanyamulenge. Mu gushyira uyu mugambi mu bikorwa, FPR izifashisha Apôtre Paul Gitwaza, uzwi cyane kuba yarashinze idini ryitwa ZION TEMPLE. Twabibutsa ko mu gihe umutwe wa M23 wari ufite ibibazo bikomeye byo kubona umuyobozi uhamye, FPR yasabye Gitwaza gukora ako kazi, ariko arabyanga.

Apôtre Paul Gitwaza nawe yinjiye mu ntambara za FPR

Apôtre Paul Gitwaza nawe yinjiye mu ntambara za FPR

Nyuma nibwo FPR yashyizeho Pasteur Jean Marie Runiga. Maneko za DMI zatangiye gutera ubwoba Gitwaza, ndetse bigera n’aho ahunga ajya gutura i Burundi, ariko byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda. DMI ntiyigeze imuha amahoro, none birangiye yemeye gukorana nayo mu mugambi wo guteza akaduruvayo muri Kivu y’amajyepfo. Biratangaje koko kubona umuntu uvuga ngo akorera imana yemera ko abantu be bazajya bicwa n’intasi za DMI nyuma bikagerekwa kuri FDLR. Harya ngo nta wurya umuleti atamennye amagi?

Mu butumwa Paul Gitwaza yatanze tariki ya 15 -06-2014, yavuze ko ngo yiteguye gupfa ariko akagarura abanyamurenge kw’ivuko. Ykomeje avuga ko agomba kubikora nkuko Musa wo muri Bibiliya nawe yabikoze. Yarongeye avuga ko yitegiye gukora uko ashoboye akubaka igihugu cyamwibarutse. Murumva rero ko umugambi ugeze kure.

Ibi Paul Gitwaza yabitangaje nyuma y’igitero intasi za RDF zari ziherutse kugaba ahitwa Mutahule hafi ya Sange, kigahitana abantu barenga 50 bo mu bwoko bw’Abafuliro bari bari mu rusengero basenga Imana.

Iki gitero cyari kigamije kuteza urwango hagati y’Abafuliro n’Abanyamulenge ngo bamarane, cyagabwe binyuze ku basirikari b’Abanyamulenge bari muri FARDC, nabo bari muri uwo mugambi wa FPR wo gutwika Kivu y’amajyepfo. Nyuma y’iki gitero, abanyamulenge bahawe na FPR akazi ko gukwiza ibihuha, bahise batangira gutangaza amakuru avuga ko ngo Abafuliro biyunze na FDLR ngo batere Abanyamulenge.

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse muri bamwe mu basirkari ba FARDC, bakorera hafi ya Uvira, yemeza ko intasi za RDF zishe bariya bafuliro, bakingiwe ikibaba na Major w’umunyamulenge witwa Nyenyeri uri muri FARDC. Ayo makuru kandi akomeza avuga ko uyu Major Nyenyeri, yatawe muri yombi ku wa gatatu tariki ya17/06/2014 ahagana sa munani z’amanywa (14h00), ubu akaba afungiye muri gereza nkuru mu mujyi wa Bukavu.

Uyu Major Nyenyeri yatawe muri yombi nyuma y’uko abagize komisiyo yari yavuye i Kinshasa ije gukora iperereza kuri buriya bwicanyi bwakorewe Abafuliro, yemereje ko uyu Major ari we ugomba kubazwa ayo mahano, kubera ko ingabo yari ayoboye ari zo zagenzuraga kariya gace, bikaba bitumvikana ukuntu zananiwe gutabara abicwaga. Iyi komisiyo yari iyobowe n’umucamanza wo mu rukiko rwa gisirikari, Général Mukutu.

SADC nayo irakataje mu gushakira umuti ikibazo cya FDLR

Mu gihe FPR yo iri guhihibikana ngo iburizemo igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi, SADC yo ikomeje gukora iyo bwabaga ngo hazabeho imishyikirano hagati ya FDLR na leta ya FPR. Nkuko bitangazwa n’ushinzwe akanama ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa (Mecanisme national de Suivi) ry’amasezerano yashyiriweho umukono Addis Abeba, yiswe « ACCORD CADRE », bwana François Muamba, ibiganiro n’abantu batandukanye birakomeje. Vuba aha nkuko muza kubibona kuri Videos ziri hasi habaye amanama atandukanye i Kinshasa:

Ubufatanye mu bya gisirikari hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya ntibuzigera bushoboka

Mu minsi ishize u Rwanda, Ubuganda na Kenya basinye amasezerano yo gutabarana mu bya gisirikari. Iyo witegereje iby’aya masezerano usanga ko atazigera ashyirwa mu bikorwa ukurikije uko ibintu biri kugenda bihinduka mu karere. Ikimenyetso cya mbere gituma aya masezerano atazajya mu bikorwa ni imyitwarire ya Kenya. Kenya ifatwa nk’igihugu cyavanye amata mu kanwa ka Museveni na Paul Kagame igihe yateraga muri Somaliya ikihaniza umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

LT Gén Silas Ntigurirwa niwe ubu uyobora ingabo za AMISOM

LT Gén Silas Ntigurirwa niwe ubu uyobora ingabo za AMISOM

Mbere y’uko Kenya igaba igitero kuri Al Shabab, Ingabo za Uganda nizo zari ziganje muri Somaliya, Museveni ahora abeshya amahanga ko azahagarura amahoro, nyamara ari we watsaga umuriro, kugira ngo abone uko we na Kagame bakomeza kwikorera ubucuruzi bw’intwaro. Nyuma amahanga abonye uko Kenya igaruye ituze muri Somaliya zahinduye imirishyo mu buyobozi bw’ingabo zirinda amahoro muri Somaliya zizwi kw’izina rya AMISOM, maze ubuyobozi bwazo buhabwa Uburundi. Ubu ingabo za AMISOM ziyobowe na LT Gén Silas Ntigurirwa wo mu ngabo z’Uburundi.

Icya kabiri kinakomeye cyane n’ikibazo cya Sudani y’epfo, Museveni yari yaragize akarima ke, ariko kuva aho intambara yuburiye hagati y’ingabo z’igihugu n’izishyigikiye Riek Machar wahoze ari visi perezida, Kenya yerekanye ko ishyigikiye Riek Machar, iki kikaba ari igitutsi gikomeye kuri Museveni wohereje ibihumbi by’ingabo muri Sudani y’epfo gufasha perezida Salva Kiir. Mu minsi ishize perezida Uhuru Kenyatta aherutse no gukorera Museveni agashya ubwo yakiraga Riek Machar mu biro bye, akanavuga ko ashyigikiye ko hashyirwaho leta y’inzibacyuho ihuriweho na Salva kiir na Riek Machar.

Riek Machar muri State House kwa Uhuru Kenyatta muri gicurasi, 2014

Riek Machar muri State House kwa Uhuru Kenyatta muri gicurasi, 2014

Icya gatatu n’ikibazo cy’umutekano muke wadutse vuba aha muri Kenya, aho ibisasu biri guterwa ubutitsa bigahitana inzirakarengane zitabaze. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye z’umutekano za Kenya yemeza ko abatera ibi bisasu ari abagizi ba nabi bakorana n’uwahoze ari ministre w’intebe bwana Raila Odinga wo mu bwoko bw’Abaluwo wagererenya n’abatutsi bo mu Rwanda. Uyu Raila Odinga usanzwe uzwiho kuba akorana cyane na Museveni, ahora ahatana ngo abe perezida wa Kenya ariko bikamunanira.

Amakuru yizewe agera ku Ikaze Iwacu aravuga ko iri terwa ry’ibisasu riri kubera muri Kenya, ari bumwe mu buryo Museveni na Kagame bari gukoresha kugira ngo bumvishe Kenyatta ko amasezerano yasinye agomba kuyashyira mu bikorwa bitaba ibyo bakamukura ku butegetsi ku ngufu bagashyiraho mwene wabo, Raila Odinga.

Raila Odinga, niwe Museveni ashaka kwimika muri Kenya

Raila Odinga, niwe Museveni ashaka kwimika muri Kenya

Gutera ibisasu kandi ngo biri mu mugambi muremure wo kuvana Kenyatta ku butegetsi binyuze mu myigaragambyo izakorwa n’abaturage, kubera ko bazaba bamaze kubona ko leta idashoboye kubarindira umutekano. Amakuru yageze ku nzego z’iperereza za Kenya yemeza ko Raila Odinga n’abanyapolitiki bakorana na we ari bo bari guteza akaduruvayo, akaba ari nayo mpamvu inteko nshingamategeko ya Kenya yasabye ko za meetings z’amashyaka ziba zihagaritswe, kubera ko amwe mu mashyaka ari kugumura abaturage.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko hagati y’amatariki ya 5 na 30 mata 2014, Raila Odinga, umudepite witwa Ken Okoth wahoze ari umujyanama wa Odinga, Salim Lone, senateri wa Mombasa, Hassan Omar na Prof Makau Mutua, bakoze amanama y’ibanga kuri State University of New York, Buffalo Campus, bashinga umutwe ukiri ibanga bise « The Kenya Action Group (KAG)« .

Uyu mutwe uyobowe na Raila Odinga niwo uzagumura abaturage, ukaba uhabwa amafaranga na bimwe mu bihugu by’ibihagange, harimo USA, UK na Israël. Amafaranga agenewe uyu mutwe ngo azajya anyura muri Kofi Annan Foundation na  US Foundation iyobowe na Prof Alex Whiting. Hari kandi indi kampani yitwa Bell Portinger, ikora business za public relations, niyo izajya yamamaza Odinga, ikanategura n’ingendo azajya akorera mu mahanga asobanura ibikorwa bye byo guhindura ubutegetsi muri Kenya. Biteganijwe ko nyuma y’iterwa ry’ibisasu hazatangira imyigaragambyo guhera tariki ya 07-07-2014.

Nyuma y’ibi rero nta wakwemeza ko leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta izaba igikomeje gukorana n’u Rwanda n’Ubuganda, kandi ibi bihugu ari byo biri kubajomba inkota mu mugongo.

Empire Hima-Tutsi igezehe ishingwa?

Ubu nyuma y’ibi byose twakwibaza aho ishingwa rya Empire Tutsi ryaba rigeze. Ese izaba ikigezweho? Ese ubundi igeze kuyihe ntera ishingwa? Ubundi iyi Empire yari gushingwa binyuze mu ntambara (PLAN A) ariko babonye ko intambara itari gutanga umusaruro mwiza kandi vuba, Ubuganda n’u Rwanda bihutiye gutangiza umugambi wa kabiri (PLAN B) wo guhuza ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afrika mu buryo bwa politiki, kugira ngo hazashyirweho leta imwe izakoresha ifaranga rimwe (http://umwezi.net/?p=5958). Uyu mugambi nawo umuntu yavuga ko utangiye kuburiramo, kubera ko Tanzaniya ndetse n’Uburundi basa n’abavumbuye ikihishe inyuma y’izi politiki za Kagame na Museveni.

Kabila-Museveni-KagameUbu rero batangiye umugambi wa 3 (PLANC). Uyu mugambi wa 3 ugamije guca Ubuganda ho agace ko mu majyepfo y’uburengerazuba, uburasirazuba bwa Congo, bakabyunga ku Rwanda n’Uburundi, maze bagahita batangaza ubwigenge. Ibiganiro biri kuba ubu hagati y’u Rwanda n’Ubuganda byo kureba uko bakwagura imipaka y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), ni kimwe mu migambi yo gushinga Empire Hima-Tutsi.

Biranashoboka ko u Rwanda n’ Ubuganda bazatangaza ko bishyize hamwe (fédération), bakavanaho imipaka ibatandukanya. Ibi bihugu byombi bifite intekonshingamategeko zigizwe n’inkomamashyi gusa, iki cyifuzo nigitangwa kizemezwa nta shiti. Ibi byo gucamo Congo ibice nibyo Kagame ari gukora agerageza kuburizamo igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi, kubera ko azatera intambara yitwaje ko agiye guhiga FDLR. Ubwo rero igihe FDLR izaba yo yinjiye mu nzira y’amahoro byagora FPR kubona impamvu yo gutera. Umugambi wa Empire Tutsi uracyariho, ahubwo abanyarwanda bose nibahaguruke bawuburizemo, utarabahitana.

Umwanzuro
 

Nubwo FPR ifite ubwoba, amahanga yayifashaga akaba atangiye guhindura amakarita yayo, ntibigomba gutuma abantu birara. Ahubwo iki n’igihe cyo kwinjira muri « RESISTANCE » KU BURYO BUGARAGARA. Nkuko umunyamakuru Agnès Uwimana uherutse gufungurwa yabivuze « Umusirikari w’intwari apfira ku rugamba aho gupfa ahunga ». Abavuga ko badashaka intambara, ntacyo bakora ngo ntizabe, kubera ko amazi yarenze inkombe, icyiza nuko abantu bakwitegura neza akaga FPR n’abambari bayo bagiye guteza mu Rwanda no mu karere.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr