Ubuhamya ku ihanurwa rya falcon ya Habyara n'abo bari kumwe

 

Kubijyanye n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho: o Major Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo. o Warrant officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi. o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 Seromba, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje. o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana. o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame. o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu. o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo. o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31-03-1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996. Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. (Ubuhamya bwa Lt.Abdul Ruzibiza)

 

 

 Ibimenyetso n' Ubuhamya Byakusanyijwe n' Abagenzacyaha ba TPIR/LONI ku Bantu Batangije Jonoside yabaye mu Rwanda Bica Perezida Habyarimana.

Bikuwe kuri paje ya 20-21 y' idokima, https://www.scribd.com/document/389608542/Tribunal-Pe-nal-international-pour-le-Rwanda-rapport-sur-lescrimes-commis-par-l-APR-en-1994, iri mu rurimi rw'icyongereza.


Mu nama eshatu zo gutegura ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana, ”Col Kayumba Nyamwasa yumviswe n'abatangabuhamya avuga, ati 'tudahanuye indege ya Perezida Habyarimana ntacyo twaba dukoze'”.

Ibi bikurikira nabishyize mu kinyarwanda uko byanditswe n'abagenzacyaha ba TPIR/LONI.

”Ku ruhande rwacu, nubwo tutari dufite inshingano zo gushakisha uwahanuye indege ya Perezida Habyarimana, ntitwashoboraga kwirengagiza no kureka gukusanya ibimenyetso n'ubuhamya twahabwaga ku bijyanye n'abantu batangije jenoside bahanura indege ya Perezida Habyarimana.

a. Ibimenyetso.

Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

1. Inama zitegura ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana.

Habayeho inama eshatu zariziyobowe na Komanda mukuru wa APR, Gen Kagame, mu gihe hategurwa ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana. Izo nama zitabirwaga n'abayobozi bakuru ba APR. Amwe mu magambo yavugirwaga muri izo nama twayabwiwe n'abatangabuhamya bacu. Col. Kayumba Nyamwasa yumviswe avuga, ati 'tudahanuye indege ya Perezida Habyarimana ntacyo twaba dukoze'.

Abitabiriye izo nama ni Gen Kagame, Col Kayumba Nyamwasa, Col Ndugute, Col Sam Kaka, Lt Col James Kabarebe, na Major Jacques Niza.

2. Ikipe yarishinzwe kurinda za misile

Ubu birazwi, ku buryo budasubirwaho, ko iyo kipe yabayeho koko muri inite ya Komandoma yo hejuru (High Command) yariri ku Mulindi. Iyo kipe yari yarigishirijwe muri Uganda guhanura indege hakoreshejwe ibisasu bya Misile SAM. Kapitene Kayumba Joseph ni we wayoboraga iyo kipe.

Nta no gushidikanya kandi kukiriho ko APR, mbere y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, yarifite nibura Misile ebyiri zari zirinzwe n' iyo kipe ya misile.

3. Uko Misile zagejejwe i Masaka

Misile zatwawe mu kamyoneti Hilux y'ubururu kuva ku Mulindi kugera kuri CND no mu yindi yereruka nk'amata kuva kuri CND zijyanwa i Masaka. Iyo yazinyanye i Masaka yaje gutahurwa yatwitswe ikaba umuyonga nyuma y'iminsi itatu Perezida Habyarimana yishwe.

b. Abaregwa na TPIR/LONI mu gikorwa cyo gutangiza Jonoside

1. S/Lt Frank Nziza.

Ni we waruyoboye ikipe yahanuye indege ya Perezida Habyarimana. Yabwiye abatangabuhamya bacu ko ari we koko warashe misile ya kabiri yahanuye indege ya Perezida Habyarimana.


2. Sgt Mutayega Nyakarundi

Yemereye abatangabuhamya ko we, Frank Nziza na Kayitare bize guhanura indege bakoresheje misile SAM. Yavuze ko yari mu ikipe yo kurinda misile ku Mulindi. Yemeza ko ari we wahaye Frank Nziza na Sgt Didier Mazimpaka misile ebyiri bakazijyana i Kigali.

3. Sgt Didier Mazimpaka

Tariki ya 20/03/1994 ni we waherekeje misile kuva ku Mulindi zijyanwe i Kigali mu kamyoneti Hilux y'ubururu. Abandi batangabuhamya bameza ko arinawe wazivanye muri CND azijyanye i Masaka mu yindi kamyoneti yereruka nk'amata.

4. Bosco Ndayisaba

Na we yari mu kipe ishinzwe misile. Bivugwa ko ari we wahishe misile iwabo i Masaka mbere yo gukoreshwa, zihanura indege ya Perezida Habyarimana.

5. Abandi baregwa na TPIR/LONI mu gutangiza Jenoside ni:

Gen. Paul Kagame, Col. Kayumba Nyamwasa, Col. Ndugute, Col. Sam Kaka, Lt Col. James Kabarebe na Major Jacques Nziza.”

Umwanzuro:

Iyo usomye witonze iyi raporo y'abagenzacyaha ba TPIR usangamo ko:

1. Gen Remeo Dallaire yari icyitso/complice cya FPR mu mugambi wo kumaraho/kugabanya ubwoko bw'Abahutu kuko, nkuko abo bagenzacyaha babyivugira, basanze muri arishive za MINUAR ibimyetso byose bishinja FPR/APR ubwicanyi (Dallaire) yarabivanyemo;

2. Col Kayumba Nyamwasa nk'umuyobozi wa DMI ari we warufite inshingano yambere yahawe na Paul Kagame yo kuvanaho/kugabanya ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda;

3. Nkuko bigaragara muri iyi raporo, nta muhutu numwe watumiwe mu nama zo gutangiza Jonoside, bica Perezida Habyarimana. Ryari ibanga rikomeye ry'abatutsi gusa!


Bishyizwe mu Kinyarwanda na Samweli Lyarahoze, 30/09/2018