Indagu za Magayane na Mama Domitila

from Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr :(theorusi_Fabi" <rusincizatheo@yahoo.fr)

Hari umuvandimwe uherutse kungezaho igitekerezo cya Magayane, akigereranya n;ubuhamya bwa Maman Domitilla, nsanga ari ngombwa ko nabigeza kubasomyi ba DHR; Yatangiye agira ati:"muribuka ko Magayane;umugabo wavukiye muri préfecture ya Ruhengeri;yavuze byinshyi ku mahano azabera mu Rwanda, ntibyatinze byose byarabaye, twese tubibona,kandi abenshi barabisuzuguraga ngo ntashyingiro bifite. Mu byo yavuze ,akaza no kubizira, akabifungirwa muri Prison spéciale ya Ruhengeri, twafatamo ibyingenzi bikurikira:

 Maman Domitilla:
Maman Domitilla nawe, ukomoka i Murenge ho muri Zaire mu buhamya bwe, akimara gupfa akajyanwa mu ijuru, akaza kuzuka, akagaruka nyuma y,iminsi 4, yazanye ubutumwa bugaragara, kandi bwo kwitonderwa. Mu gice cya nyuma mu buhamya bwe aragira ati:

 
 

 

BASOMYI MWESE DUHURIYE KULI IZI MBUGA: NIFUJE KUBAGEZAHO IBYO NZI KU BUHANUZI BWA MAGAYANE, NKABA NSABA INKUNGA BAGENZI BANJYE AHO BARI HOSE KUNYUNGANIRA KUKO MULI AMOSI 3:7 IMANA YARAVUZE NGO: NTA KIZABA NTABANJE KUGIHISHULIRA ABAHANUZI.

MAGAYANE YARI UMUGABO UFITE IMPANO Y' UBUHANUZI, AKABA YARAKOMOKAGA MU KARERE BITAGA UBUKONYA, KOMINI YA GATONDE, MU RUHENGERI. MBERE YUKO MVUGA IBYO YAHANURIYE ABANDI, DORE IBYO YIHANURIYE UBWE:

                                     Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kwumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata urwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n' umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo bazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara. Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: ku wa kane nzapfa maze kurya imboga. Niko byagenze. kuko yahawe i mboga z' isogo  yakundaga jeudi yitaba imana. Yanabwiye n' uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y' abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w' undi mugabo, ategerwa kw' irembo bamutsinda aho. 

Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye ambasaderi Kagenza Alphonse muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse urwanda rwose ngo aribuka isabukuru y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka.

Yabwiye Kanyarengwe alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshywa, akabona ibibi n' ibyiza, nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno.

Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b' abatasi bazabakurikira bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma en 1978 surete ya Lizinde yari ikaze ibata muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata Rwanda na Congo byombi muli parc y' i birunga i Rwindi (congo),baje mu Rwanda n' ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muli komini Kanama(bugoyi- gisenyi) hafi ya Muhungwe.

 Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, ntiyabyinira muvoma izanywe n' abungura bazubika u Rwanda.

Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya. Nyuma y' icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu ruhengeri.

 Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n' abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n' ibindi bikomerezwa. Lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d' etat, ahite afungwa.

Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi. Magayane ati Lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze.

 Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo i muramba-gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.

Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudat Cyarahani ati:uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.

Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y' umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana( rose) yarongeye ati: ibohozwa ry' iyi prison rizabanziriwa no kumwa kw' iki giti cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano munzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi. Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri,bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali

Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-musanze bahuye n' abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi

Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwobo abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by' ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n' ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za cassettes buranandikwa. dore uko yavuze:
 Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n' imfunzo kandi  nupfa Kigali
izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso n' abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, Inyamaswa y' ihembe limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira urwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

 Habyara ati shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk' ubufindo. Magayane ati: uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,  ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya:

Magayane ati: azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma  hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda.

Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro ya nyayo.

                                                       

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze  mu marembera: hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahili n' agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' anyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l' onu ya gatatu.

Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya  umutegetsi.

Hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.

Umwami w' ishyamba azaza kwiba.  

Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n' imyigaragambyo y' inka. muzamenye ko kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z' abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1993, umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali. Inka zacunzwe n' aba Gd  umugi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma intumbi zasimbuye amase.

 Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y' uburengera-zuba bazapfamo benshi. koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze docteur ru....umututsi ukomoka ku kibuye uba mu bihugu byo hanze yakwije amarozi muli nord kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba,ikigeli, bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera  daaa!

 Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i bugande bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka fpr imitungo yabo yambukijwe kera ikaba ili muli erythrea, ethiopie, afrika y' epfo, i burayi na amerika. mbese barasahura nkaho nta mizero bafitiye  u rwanda. 

Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b' ibiro by' iperereza bo hambere en 1978 wandikiraga kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizanshimisha.

 

Ntabwoba gregoire.

Indi ndagu: http://ikazeiwacu.fr/2014/10/14/ubuhanuzi-ku-bihugu-rwanda-burundi-uganda-congo-na-tanzania/



 
Le Mardi 15 décembre 2015 7h12, "Shankuru Maurice m_shankuru3000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
 



 

 
 
INDAGU ZA RUNUKAMISHYO 
 
“BURYA KOKO NGO AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO. KANDI NGO AGAPFUNYIKA KA KABUTINDI UKARENZA URUGO KAKAGARUKA INKUBIRANE”

 
Umugabo witwa Runukamishyo yaje aturutse i Karagwe ka Bahinda hali kungoma ya Ruganzu Ndoli. Amaze kwambuka akagera abo bali kumwe bati ko tubona amayira abili dukulikire iyihe ? 
Runukamishyo ati :   ni mubage inkoko muyiterere igisiga inzira kiguruka kiganamo ninayo natwe dukulikira. Barabikoze lero maze inkoko bayitera igisiga kiguruka kigana i Rwanda. 

Runukamishyo ashyira nzira mpaka no kwa Ruganzu Ndoli. Akigera kwa Ruganzu Ndoli avuga ko aje aturuka i Karagwe kandi ko akazi ke ali ukuragura. Bati wa mugabo we niba uzi kuragura iyi nka ihaka izabyara iki? Runukamishyo ati:izabyara ikimasa cy’urwirungu kandi nyirayo aramenye ntazayikame. 
  
Bwaracyeye ya nka ibyara koko ikimasa cy’urwirungu nkuko Runukamishyo yabivuze. Nyamara nyirayo byamwanze munda arengera ibyo Runukamishyo yavuze maze igicuku kinisye yagiye munsi ya yanka arayijisha arayikama. Runukamishyo ati nimutabare yanka arayikamye. Barahurura basanga ayili munsi umwami ararakara aliko Runukamishyo aravuga ati:nimumureke aliko ntazongere. 

 
Hashize iminsi nyili yanka bimwanga munda yongera kuyikama. Runukamishyo ati nimutabare ibintu biracitse barahurura nanone basanga ayili munsi. Runukamishyo ati :ntakundi byagenda nimukubite intorezo icyo kimasa mukice. Baragifashe bagikubita intoreze kirabaduka kirabacika kijya kugwa mu rufunzo. Baragikulikira, bukeye basanga aho cyaguye cyaratonyotse, imikara yarakiliyeho. Runukamishyo ati: 

 
Kiliya kimasa ni ingoma ntutsi uliya muntu wakamye iliya nka bisobanura ko Abatutsi bazamburwa ubutegetsi kabili, nkuko kiliya kimasa bagikubise ishoka ntigihite gipfa ninako Abatutsi bazabagendekera.   Bazicwa aliko ubwami ntibuzahita butwarwa aliko nkuko kiliya kimasa cyagiye kivilirana  imihanda yose niko Abatutsi bazagenda bicwa kugeza ubwo ubutegetsi bwabo buzagenda nka nyombeli. 
  
Dusubire lero kuli cya kimasa cyaricyaguye murufunzo. Runukamishyo hamwe nabo bali kumwe lero baje gusanga cya Kimasa aho cyali cyaguye. Maze umuhutu walimo wicira urufunzo ababonye aliruka. Runukamishyo aramuhamagara ati garuka :bamubagiraho inyama arajyana. 

Runukamishyo abwira Ruganzu ati: Inyama zimwe uzohereze kwa Mutaga m’Uburundi, Izindi uzohereze kwa Kimenyi mu Gisaka, izindi uzohereze mu cyirwa cy’Ijwi kwa Katabirora. 

Ruganzu yarabikoze aliko izo yohereje kwa Kimenyi mu Gisaka Kimenyi arazirukana ati Uwo mwami ntandusha guhiga ntanyamaze nshaka muzisubiraneyo. Nizo yohereje kwa  Katabirora biba gutyo. Izo yohereje i Burundi Mutaga nawe yaranze aliko bazisubiranyeyo umwe mungabo ze ati: ntawanga icyo ahawe numugabo nkawe, none muzifate muzotse mumuhe arye nadapfa nawe uryeho nawe umwoherereze izindi barabikoze. 
Bagarutse bawira Ruganzu uko byagenze maze Runukamishyo arasobanurira ati : 

Wabonye ko twasanze kiliya kimasa cyaraguye murufunzo inshishi zicyuzuyeho. Inshishi nirubanda ruzahaguruka rukabambura ubwami. Twabonye uliya muhutu wirutse nyamara akagaruka ni uko abahutu bazafata igihugu bacyuzureho nkudushishi babure uko bategeka nkuko tuliya dushishi twali twananiwe. 
  
Nyuma nibwo hazaza umututsi akabakanga bakiruka aliko amaze kubahungura nkuko twahunguye tuno dushishi bakazapfa nabo bumonyo.   Nyamara ati hali abazaba barahunze ali nabo bazabakorera ishyano bakabatwara ingoma ubutagaruka
  
Naho rero Ziliya nyama baliya bami banze haliya uzahatera uhigarulire naho i Burundi kwa Mutaga ntuzigera uhigarurira.

Ngizo lero indagu za Runukamishyo w’Ikaragwe k’Abahinda. 
  
MS