Kagame niyemere ibyaha u Rwanda rubone amahoro

 

Banyarwanda bavandimwe nanditse iyi nyandiko bitewe n`akaga gakomeje kubera murwatubyaye kubera amahano yazanywe na RPF nanjye nahozemo.
Muri make banyarwanda ndagirango mbabwireko twese abatutsi baveye Uganda tudashyigikiye akarengane gakomeje gukorerwa abana b'u Rwanda niyo mpamvu ngiranti" Kagame niyemere ibyaha u Rwanda robone amahoro" nkuko ubutegetsi bwakanguriye abafungwa kwemera ibyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Reka mbanze mbibwire muri make nitwa Kanyemera Frank navukiye Uganda munkambi ya Nakivala 1966 nabaye mungabo za NRA kugeza muri 1989 ubwo twiyemezaga gutangira urugamba rwo kubohoza
urwatubyaye.Narwanye henshi mugihugu ariko nababajwe cyane nuko ubuyobozi bwacu wabonaga aho kubohoza abanyarwanda ahubwo batubwiragako tugomba gufagiya (gukubura).

Mubyukuli Kagame we yemerako umututsi ari uwo twari kumwe Uganda cyangwa se undi wese wahunze 1959 abasigaye kuli we n'ubuyobozi bwa RPA bari ibipinga byagombaga gupfa kugirango ababyeyi bacu babone aho gutuzwa. Ndagirango mbabwire ngo twishe abahutu turongera turabica. Muri make nkatwe babasirikare bato ntacyo twashoboraga kuvuga kuko uwabaga yakwanga ko abahutu bicwa bamwitaga igipinga ubwo bamukubitaga icyo twitaga Igihozo (agafuni mugahanga) twakitaga igihozo kuko uwo bayikubitaga yahitaga ahora.

Muntambara igihe k`imishyikirano y'Arusha twe twabaga twitegura imirwano ikomeye kuko Afandi yatubwiragako mumateka ntaho umuhutu yasangiye n'umututsi ubutegetsi ko utwo twanya Arusha yaduhaga byari usless, ahubwo twagombaga kuba stand by mu mirwano yise the end of the road. Mubyukuri njye mbona ko twe RPA aritwe twateguye itsembabatutsi n'itsembabahutu twikoreye ubwacu.

Njye ndagirango mbwire all survivors ko nk'abasirikare bo hasi twakoze ibyo twategetswe ngo turamire amagara yacu kuko Major Muvunananyambo yabangamiye iyicwa rya bene wabo nibwo afande PC yabanje kumukubita ifuni ngo hatagira n'undi uzarota gupinga. Njye mubyukuri navugako abahutu twishe ubwacu za Byumba, Kibungo, Kigali, Gitarama , Ruhengeri, Gisenyi,Butare,Kibumba, Katare, Mugunga, Sake,Tingitingi n'ahandi bakubye kabiri nibura abishwe n'interahamwe.

Kuko twari dushyigikiwe niyompamvu twatsinze ndetse twe establishinga Tutsis Genocide nyamara tutirengagije ko Abahutu twishe baruta kure abatutsi bishwe na MRND.Muri make njye nanditse uku kuli kuko n'ubwo nari mugatsiko k`abicanyi ntabwo umugambi wanjye kubwanjye wari uwo kumara abahutu. Gusa mugisirikare ni by order niba utumviye ni Fokafoka(agafuni).

None rero ibu ndi impunzi nanone muri South Africa Johansburg. Numvaga ntifuza kuzaba impunzi ukundi ariko kuva aho nakiriye Yesu Umucunguzi nabonye ko ntakomeza inzira ijya mu ijuru hejuru y`ibyaha twakoze nibwo natangiye kubwiriza ama officers twakoranaga bigeze ibukuru bafashe icyemezo cyo kunyica ngo ntazamena ibanga nibwo naburiwe na LT mugenzi wanjye ntashatse kuvuga izina kubera umutekano we,ubwo nibwo nayobotse iya South Africa muri February 2006.

Ubu mbona ko igihugu cyo mu ijuru kiruta byose kuko n`icyo natangiye amaraso nakirukanwemo n'abibwirako ari abatutsi kurusha abandi, kuko nabumvishije ko ikinyoma RPF yubakiyeho kizatinda ariko kitazarama kandi ko ingaruka zazaba mbi kubana bacu. kuko nitugira umuhutu umwicanyi Umututsi tukamugira uwarenganijwe wishwe. Ngirango abana babahutu bacitse ku icumu rya RPA barimo gukura kuko tutabamaze nkuko PC yabyifuzaga. Ubwo rero murumvako intambara yabo izaba mbi kurusha izayibanjirije. Ndangije nsaba abanurwanda bashyira mugaciro ko barwanya ikinyoma cya RPF na boss wayo Kagame.

© UMUSOTO 2005