KIGALI: UMUGAMBI WA DMI WO GUTWIKA GEREZA YA GASABO (KIMIRONKO), WABURIJWEMO KU BWA NYAGASANI.

18 juillet 2014

Umutekano

Ubushize twasohoye inkuru ivuga ko itwikwa ry誕magereza n誕mazu y置bucuruzi mu Rwanda ari gahunda ya leta yo gushaka amafaranga no kureba ukuntu nyuma ibi byaha babigereka kuri FDLR ngo banduze isura yayo, kubera ko FPR yabonye ko umuryango mpuzamahanga umaze gusobanukirwa neza icyo FDLR irwanira. Ntabwo ariko ari FDLR gusa izikorezwa ziriya nkongi z置muriro, ahubwo na RNC igomba kuyifasha, kubera ko imanza FPR yari yaratekinitse zo kuyihindanya ziri kugenda ziba agatereranzamba.
Uru n'uruganda rusya ibigori, rwakongotse

Uru n置ruganda rusya ibigori i Kigali, rwakongotse

Mu gihe twarimo tugerageza gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ubu bugizi bwa nabi leta ya FPR iri gukorera abanyarwanda, twaguye ku yindi nkuru y置mugambi waburiyemo, ukaba wari ugamije gutwika gereza ya Gasabo, izwi cyane nka gereza ya Kimironko. Amakuru yizewe dukesha umwe mu ba DMI, utarashatse ko izina rye ritangazwa kubera umutekano we, aratumenyesha ko tariki ya 13 /07/2014 ahagana mu ma saa moya z置mugoroba umwe mu ba DMI ufite ipeti rya Capitaine, witwa Karemera ngo yari yahawe amabwiriza n誕bamukuriye ko yareba uko yatwika gereza ya Gasabo hanyuma bakareba uko gahunda iri gupangirwa abantu leta idashaka yatungana maze bakabagerekaho iby段nkongi y置muriro.

Uyu mu DMI rutwitsi rero, ngo yatahuwe n置mugororwa ubwo yari amaze gukongeza ihema rimwe ritangiye kwaka akoresheje petrole na thiner maze uwo mugororwa avuza induru abantu barahurura bahita bahazimya banamufatana n段byo bikoresho bye yari arimo gukoresha. Bamaze kumugeza mu buyobozi bwa gereza ngo DMI, yarahahamutse, ihita ihamagara ikitaraganya Diregiteri wa gereza, bamubwira ko iyo dossier yayitondera bakabanza bakahagera.

Aya makuru kandi aratubwira ko ubwo abo ba DMI bakuru bahageraga ngo dossier y置wo muntu yahise isa n段hwamitswe, maze ngo mu kwiyerurutsa abo ba DMI babwira Diregiteri wa gereza ko kugirango bitamenyekana, ngo yareba uko yashyira mu gihe gito uwo mu DMI muri casho y誕ho muri gereza, noneho nyuma akazareba uko yazabyoroshya bikarangirira aho !

Uyu mu DMI witwa Karemera ngo niwe ushinzwe gutanga amakuru yose y段bibera muri gereza ya Gasabo mu mugi wa Kigali akaba kandi ahari yambaye imyenda y誕bafungwa mbese yigize nk誕bandi bafungwa kugirango ajijishe abandi banyururu bagire ngo nawe arafunze hanyuma abone uko atara amakuru kandi abantu nkaba bakorera inzego z段perereza muri za gereza zose z置Rwanda baba barimo ari benshi. Ubwo rero mu minsi mike nimwumva bavuze ngo gereza zitwika n誕banyururu ntibizabatangaze, kubera ko nyine aba DMI bari kubikora baba basanzwe baneka izo gereza biyambitse imyenda nk段y誕bandi banyururu.

Andi makuru twabashije kumenya nuko uyu mu DMI Capt Karemera yari yahawe amabwiriza yo gutwika gereza ya Kimironko mu gihe ngo yari ashigaje iminsi 19 ngo mission yari yatumwe aho irangire. Amakuru kandi yizewe nuko ngo izi nkongi ziri gukorwa na DMI ngo ziri muri gahunda ndende yo kurangiza umugambi mubisha w段nkotanyi wo kureba uko bamwe badashakwa na leta ya FPR, aho bishobotse bahira muri iyo miriro bityo bigafasha muri ya Operation yabo yitwa ォ Punguza サ (kubagabanya) !

Iki nicyo cyakozwe muri gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bivugwa ko haguyemo abanyururu bagera ku gihumbi, bahise bashyingurwa mu byobo binini rusange byacukuwe mu rupangu rwa gereza. Buriya umwaka utaha nibo bazatabururwa bashyingurwe mu kwezi kwa kane biswe ko ari abatutsi bazize jenoside. Mbega amashitani ngo ni leta!!!

Ikindi gikomeye ni uko ngo ubu hari kurebwa uburyo bwose ngo izi nkongi za DMI zigerekwa ku batavuga rumwe na leta kuburyo ubu ngo abatojwe kuzabashinja, barangije imyitozo kuburyo no mu gereza hari abagorarwa ngo bajyanywe muri iyi myitozo ! Twashoboye kumenya urugero rw置munyururu witwa Mwanankundi Chaffi wari ufungiye muri gereza ya Muhanga ariko ubu akaba yarajyanywe muri uwo mwitozo ahantu tutaramenya neza, ariko hari amakuru avuga ko bari kwigishirizwa muri cya kigo cya shitani kiri i Kami.

Uyu Mwanankundi Chaffi, akaba azashinja bamwe mu banyapolitiki bafungiye muri gereza ya Muhanga aho agomba kubahamya ko ari bo batwitse iyo gereza. Nyamara amakuru nyayo nuko gereza ya Muhanga yatwitswe n置mucungagereza ushinzwe ibya sosiyale, ariko akaba ari na maneko ukorera DMI, muri uriya mugambi mubisha wo kuzagereka ibi byaha ndengakamere ku nzirakarengane z誕bahutu bazira ko berekanye ko nabo bashaka kugira uruhare mu miyoborere y段gihugu.

Ikindi giteye ubwoba ngo nuko muri iryo twikwa, cyane cyane mu magereza, ngo bihishe indi migambi mibisha ngo kuko ahahiye bifasha DMI kwica no kunyereza abafungwa bamwe na bamwe, DMI yagiye ikoresha mu bugizi bwa nabi, nko kwica abantu n段bindi. Ibi ngo bikaba biba bigamije gusibanganya ibimenyetso ngo hato ababikoreshejwe batazarangiza ibihano bagera hanze bakazabivuga.

Ni muri urwo rwego gereza ya Muhanga imaze gushya, ubwo bari barimo kwimurira abagororwa mu yandi magereza ngo abanyururu bakoreshejwe niyo gereza mu gutaburura umurambo wa Mbonyumutwa Doniniko ngo nabo baba barishwe muri iryo yimurwa ngo batazavuga agashinyaguro n段bindi bikorwa bibi byakozwe mu gutaburura uwo murambo wa Mbonyumutwa wabaye Perezida w置Rwanda, ariko inkotanyi zo zikaba zimwita Perezida w誕bahutu !

Ubu imiryango yaba bafungwa yazengurutse za gereza zose zo mu Rwanda yarababuze ! Niba mubyibuka uyu Dominiko Mbonyumutwa yataburuwe mw段joro ry段ya mbere rishyira iya 2 Gicurasi, mu mwaka wa 2010, aho yari yarahambwe na leta mu cyubahiro kuri Stade yitiriwe ォ Stade ya Demukarasi i Gitarama サ.

Ibi bikorwa by置bugome byo gutwikira abantu ngo bikaba kandi bigomba no kwibasira ibikorwa byose by誕batavugarumwe na leta, abatagira uruhande babogamiyeho bakunze kwitwa ibipinga ndetse ngo nabigira ntibindeba badatanga imisanzu itubutse mu ishyaka rya FPR kuburyo nabo badashirwa amakenga. Ikindi twabashije kumenya nuko ngo hari na za DMI zirimo gutwika aho ibikomerezwa byo mu nkotanyi bishaka gushyira imiturirwa ariko bigahura n段mbogamizi zo kugurira no kwimura ba nyiraho. 

Mu rwego rwo kubeshya abanyarwanda n段si yose ku byerekeye izi nkongi, leta ya FPR yatangiye gukoresha imizindaro yayo y誕baministre n段binyamakuru. Aha twavuga nka S駻aphine Mukantabana watinyutse akavuga ngo leta ye ifata abanyururu nk置mutungo w段gihugu bagomba kubungabunga. Ahubwo yagombye kuvuga ko abanyururu ari umutungo w段gihugu leta ya FPR ihora inyunyuza. Abanyururu, nibo bakora uburetwa (TIG), nibo bakoreshwa amahano yose, nko gutaburura imirambo, koza amagufa n段bindi.

FPR yamaze gutegura ko izagereka inkongi iri gutwika ku bayirwanya baba hanze

FPR yamaze gutegura ko izagereka inkongi iri gutwika ku bayirwanya baba hanze

Undi muzindaro uri gukoreshwa n段kinyamakuru rutwitsi kitwa The Exposer, ubu kibasiye cyane DR Th駮g鈩e Rudasingwa, umuhuzabikorwa wa RNC, bashinja ko ari we uri inyuma y段nkongi z段miriro zimaze iminsi mu gihugu. Ibi n段byerekana ko leta ya FPR ifite ubwoba bwayirenze kandi ko nyine izi nkongi bateguye kuzigereka ku barwanya ubutegetsi bwayo. Ese kuba RNC yarakoresheje inama y置rubyiruko muri Afrika y弾pfo, byatumye FPR yumva ko baje kuyirasa? Ubwoba buragwira! Abanyarwanda baravuga ngo ォ umwana murizi ntakurwa urutozi サ, wabona umunsi umwe FPR irashwe ku manywa y段hangu ntimenye ikiyikubise.

Nubwo iyi migambi mibisha ya DMI za Kagame ari myinshi tuzakomeza kuyikurikiranira hafi cyane ko bamwe bamaze kurambirwa ubu bugome nabo barimo kudusunikira ayo makuru buhoro buhora ngo tuyamagane.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr