Rwanda: Umucuruzi Ayabatwa Tribert RUJUGIRO yarashimuswe ajyanwa i Kigali!

Publié le par veritas

Umucuruzi Tribert Ayabatwa RUJUGIRO

Umucuruzi Ayabatwa Tribert Rujugiro uherutse gushimutirwa I Bujumbura akajyanwa i Kigali ni mutaraga, Shikama irakubwira byinshi utari uzi ku mibanire ye na Kagame.
 
Hamaze iminsi amakuru acicikana hirya no hino ko umucuruzi Rujugiro T. uzwi cyane mu Rwanda, Burundi, Congo, Niger na Africa y'Epfo, ko yaba yarashimuswe ari mu gihugu cy'u Burundi ariko hakaba hataramenyekana aho aherereye. Ikinyamukuru Rushyashya Leta ya Kagame ikoresha mu gukwirakwiza ibihuha yifashishije umuyobozi wacyo Burasa J.G., cyasohoye inkuru iyobya uburari ku ishimutwa rya Rujugiro, icyo kinyamukuru kivuga kandi cyemeza ko Rujugiro yashimuswe na bamwe mu bakuru b'ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta ya Kagame.
 
Nyuma yo kubabazwa n'ibinyoma Leta y'Agatsiko gakuriwe na Kagame igenda ibeshya abaturage cyane cyane ishimutwa ry'umunyemari Rujugiro, umwe mu bakorana bya hafi akaba n'inshuti ntusige y'umwicanyi mukuru J. Nziza, ariko akaba ahuje ibitekerezo na SHIKAMA byo kuvana abanyarwanda mu kaga, yahisemo kutwoherereza amakuru y'ukuri kuri uyu mucuruzi ukomeye ngo tuyatangarize rubanda, hanyuma natwe tuboneraho akanya ko kubanyuriramo ibyo tuzi ku mibanire hagati ya Rujugiro, FPR na Kagame.
 
Rujugiro yarashimuswe ajyanwa i Kigali
 
Amakuru yizewe 100% aturuka mu nzego nkuru z'ubutasi zikuriwe na Jenerali J.Nziza, aratumenyesha ko Rujugiro T. yashimutiwe i Bujumbura mu kwezi kwa Kamena 2014, akazanwa i Kigali, atwawe muri imwe mu modoka za Perezidansi y'u Rwanda ifite ubudahangarwa bwo kudasakwa ku mupaka. Akimara kugezwa i Kigali, yahise ajyanwa gucumbikirwa mu nzu nziza cyane y'umucuruzi Hatari Sekoko iri i Kibagabaga. Iyo nzu ifite ibyangombwa byose bishoboka ikagira n'ubusitani bunini ku buryo Rujugiro ayibamo nk'ifungwa ariko yisanzuye.
 
Ayo makuru akomeza atubwira ko, bahisemo kumujyana muri iyo nzu kuko aho iherereye bitakorohera umuntu ubonetse wese kuhatambagira ku buryo hagira amakuru ye atangazwa. Iyo nzu ihana imbibi na rumwe mu ngo za Minisitiri w'Ingabo James Kabarebe, no mumpande zayo hagiye hatuye abandi basirikare bakomeye, ku buryo uburinzi buharangwa bukomeye cyane.
 
Aho Rujugiro acumbikiwe, arinzwe n'abasirikare barindwi ba  DMI, bakuriwe na S/Lt Kanyamugenge Innocent uzwi ku gahimbano ka Bushari. Abo basirikare bambara imyenda ya gisivile ariko batatu  muribo ngo nibo bagaragara imbere mu rugo Rujugiro afungiwemo, abandi bane baba mu gipangu giteganye n'aho Rujugiro ari, icyo gipangu kikaba ari icya Jenerali Rutatina, ariko hakaba harabagamo umugore we wa kabiri (ubu aba muri Canada), yarongoye igihe yabaga i Butare mu myaka ya za 1999 na 2001 ari Lt Col akaba yari ashinzwe guhuza inzego za gisirikare n'iza politiki muri zone y'Amajyepfo y'igihugu.  Rutatina niwe washyiragaho akanirukana abayobozi  b'Uturere.
 
Incamake ya Rujugiro na FPR
 
Umusaza Rujugiro Ayabatwa, ni umwe mu Batutsi bafashije FPR mu buryo butagereranywa, igihe iryo shyaka ryari riri mu rugamba  na Leta yari iyobowe na Habyarimana Kinani.
 
Rujugiro azwiho kuba ariwe watangaga amafaranga yo kudodera abasirikare b'umutwe w'igisirikare cya FPR, witwaga APR. Iyo myambaro y'urugamba yabadodesherezaga yari izwi ku izina rya Mukotanyi ku buryo ibara ryayo ryendaga gusa n'igitaka, byagoraga cyane Inzirabwoba (Ex Far), gutandukanya uwabaga ayambaye hamwe n'igihimba cy'igiti yabaga yihisheho. Ibyo byatumaga aba ex far bakunda kugwa mu bico by'inkotanyi batabizi kubera iyo myenda Rujugiro yabahaga.
 
Uretse Mukotanyi, Rujugiro yaguriraga inkweto (bote), abasirikare ba FPR, akanatanga amafaranga yo kugura invungure zaribwaga ku rugamba, hamwe no kujya gushesha ibigori kugirango abasirikare babashe kurya agahunga kuko abenshi batakaga igifu kubera imvungure.
 
Incamake y'ubushuti bwa Rujugiro na Kagame, n'ukuntu baje gushwana
 
Uwashoboraga kumenya uko Rujugiro yari abanye na Kagame, hanyuma akaza kubwirwa ko Rujugiro yambuwe ibye akaba yaranashimuswe na mushuti we Kagame, byagorana kugirango yemere ko aba bagabo bashobora gutandukana. Ariko kuri Kagame ntakidashoboka.
 
FPR imaze gutsinda urugamba, hanyuma gahoro gahoro Kagame agakomeza kuyigira iye aho kuba ishyaka ry'abanyamuryango kugeza mu mwaka wa 2001 ayigize iye burundu agahita afunga Perezida Bizimungu P. kugirango abere abandi intangarugero, Rujugiro nawe yamutije umuhoro mu kuyisenya.
 
Mu matora ya Perezida ya 2003, Rujugiro yatanze amafaranga y'u Rwanda miliyari (1 000 000 000 Frw) mu kwamamaza Kagame. Abantu bagurirwaga inzoga z'ubuntu zishyuwe na Rujugiro kugirango Kagame akunde atorwe. Ijoro Kagame yatangajwe ko ariwe watsinze amatora yibye, Bralirwa yanyanyagije amayoga mu ma sitade yose yo mu Rwanda, abantu barara banywa  buracya. Izo nzoga ni Rujugiro wazishyuye.
 
Mu kumwitura, Kagame yafashe Rujugiro bajyana Dubai muri gahunda z'ubucuruzi bamarayo iminsi itatu barara muri hotel yubatse mu mazi, aho buri umwe yishyuraga amadolari 12000 ijoro rimwe mu myanya y'icyubahiro (VIP). Aya ni amakuru yizewe kuko nayabwiwe igihe nari nkiri mu kazu nyahawe na Capt. Rushema twakoranaga ariko mu buryo bwo kuganira igihe Rujugiro yari ariho yubaka UTC.
 
Ubushuti bwa Kagame bwarakomeje kugeza aho Kagame amugize umujyanama we mu by'ubucuruzi n'ubukungu. Nkatwe twabaga hafi y'aba bagabo bombi, byaragaragaraga ko ari inshuti magara ku buryo utakwiyumvisha icyabatandukanya.
 
Burya nta byera ngo de! Umugabo Makuza nyiri Rwanda Foam na Jenerali Laurent Nkunda bagize uruhare kugirango Rujugiro abe ari aho ari ubu.
 
Umugabo Kagame azwiho kutagira inshuti imwe. Agira nyinshi ariko akabana nazo ari nako azineka kandi akibanda ku nshuti abonaho inyungu itubutse. Mu zindi nshuti yaje kugira, harimo Bertin Makuza wa Rwanda Foam. Uyu Makuza ngo yatakambiye Kagame amusaba ko yabimugiramo akagura ikibanza ahakoreraga Iposita mu Mujyi rwagati imbere y'inzu y'icyicaro gikuru cya Banki ya BCDI n'iruhande rw'icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.
                                UTC ya Rujugiro
Ku rundi ruhande, Rujugiro nawe yashakaga icyo kibanza.  Rujugiro yashakaga kuhashyira inzu ya karabahutaka kugirango ahinyuze ibyo umuherwe Miko(watabarutse) yigeze kuvuga akimara kugura Hotel des Mille Collines, aho yahagaze mu igorofa rya nyuma ry'iyo hotel areba hasi UTC ya Rujugiro, akavuga amagambo yo kwishongora ku muturanyi we(Rujugiro), ngo iyo Rujugiro aza kugira amafaranga yari kumenya kubaka. Bivuze ko yari yapinze inzu ya Rujugiro avugako yabuze amafaranga ahagije ngo ayigire ndende mu butumburuke.
 
Kagame kugirango ahitemo uwo ahesha ikibanza, yirebeye ahari agatubutse maze ahitamo Makuza. Makuza nawe kugirango ahabwe icyo kibanza yagombaga kubanza kugurisha Leta inzu ye iri ku Gishushu (ahakorera RDB) ku giciro cyo hejuru kugirango Kagame nawe akuremo aye. Niko byaje kugenda iyo nzu ugereranyije ifite agaciro ka miliyoni 600 (600 000 000 Frw), yayigurishije Leta akubye ako gaciro inshuro cumi maze we na Kagame, Leta ibishyura miliyari esheshatu (6 000 000 000 Frw).
 
Icyaje gutangaza kurushaho, ni uko hejuru y'ako kayabo k'amafaranga Leta yishyuye hiyongereyeho na cya kibanza cyo ku Iposita, Makuza agiherwa Ubuntu. Ukurikije uko ibibanza bihenze mu mujyi wa Kigali, ukongeraho ubuso bwa kiriya kibanza ndetse n'aho giherereye, ubwacyo cyagurwa indi miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kuko n'ubundi hari hasanzwe hari n'inzu y'amagorofa atatu.
Ikibanza Kagame yahaye Makuza akakima Rujugiro bikabaviramo gushwana burundu
 
Iyo nkuru ya Makuza yo guhabwa ikibanza ntiyishimiwe na Rujugiro kuko yahisemo nawe gucengana na Kagame. Nibwo yahise yegera Jenerali Laurent Nkunda wayoboraga umutwe wa CNDP ngo bikoranire kuko yabonaga amacenga n'uburyarya bya Kagame atazabivamo. Uko gushaka gukorana na Nkunda byamuviriyemo gukurwaho amaboko burundu kuko Maneko za Kagame zamunekeraga Nkunda zahise zitanga amakuru, maze umwaka wa 2008 uza kuba akaga kuri Nkunda na Rujugiro.
 
Gushaka gukorana na Jenerali Nkunda byarakaje Kagame ku buryo yahise atanga itegeko ko UTC ya Rujugiro isenywa. Ku mabwiriza ya Kagame, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Kirabo Kacyira yategetse ko UTC ibarurwa mu mazu agomba gusenywa atujuje ibyangombwa by'inyubako zikwiriye Umujyi. Rujugiro yarahahamutse ajya gupfukama imbere ya Kagame, nuko Kagame apfa kudohora. Jenerali Nkunda nawe ategekwa gufata amadolari miliyoni ebyiri ngo ave muri Congo ashakirwe ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.
                          Laurent Nkunda
Kagame amaze kubona ko ashobora kuzifashisha uwo mujenerali ikindi gihe, yahisemo kutamwohereza mu buhungiro ahubwo ategeka Jenerali Kabarebe gumuhamagara(Nkunda) maze bakamucumbikira i Kigali. Uko Nkunda yacumbikiwe i Kigali, ni nako Rujugiro ubu acumbikiwe kuko Kagame ntashaka kumurekura kubera impungenge z'uko yafasha abamurwanya. Ku rundi ruhande, ntabwo Kagame ashaka kwica Rujugiro kuko Rujugiro atigeze agaragara mu bikorwa byo kurwanya Kagame. Amakuru dufite ni uko acumbikiwe neza ariko akaba atemerewe kugira aho atirimukira.
 
Ndagirango nongere nkangurire abantu bakomeje kwizirika kuri Kagame bamufasha guhuma Abanyarwanda nk'uko uriya Burasa wa Rushyashya akunze kubikora, ko bahera ku ngero nyinshi z'abantu babaye inshuti na Kagame ariko ubu bakaba bari mu byago bikaze kubera we. Rujugiro aje yiyongera kubandi benshi kandi n'inyuma ye hari abandi bakiza, bashobora no kubamo Burasa Gualbert ubwe.
 
Imana Ikomeze Ibane na Rujugiro n'abandi bari mu kaga nkawe kandi Ifashe Abanyarwanda kwibohora Agatsiko kiganjemo Abagande kabagejeje aho umwana arira nyina ntiyumve.
 
 
Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)