Amakuru aturuka mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango intara y但majyepfo aravuga ko abahinzi b段myumbati bahingira uruganda ruyitunganya ruri mu murenge wa KInazi ngo bahanganye n置rwo ruganda kubera ko ngo rubunamaho rukabahenda iyo rubagurira imyumbati baba barahinze.
Ayo makuru avuga ko igiciro cy段myumbati mibisi abahinzi bahabwa n置ruganda ari amafaranga mirongo ine y誕manyarwanda ku kilo kimwe mu gihe bo bifuza ko nibura bagombye guhabwa mirongo itanu. Impamvu batanga ngo ni uko guhinga bibahenda ndetse no kuyisarura no kuyikoreza bayigeza ku ruganda ngo byose birabahenda ku buryo ngo basanga igiciro bahabwa kitajyanye n段mirimo yose bakora kugirango imyumbati ihingwe, ifatwe neza, isarurwe hanyuma igezwe ku ruganda. Banavuga ko ugereranyije igiciro bahabwa cy誕mafaranga mirongo ine ku kilo ngo ukareba n誕mafaranga Magana atanu ku kilo uruganda rucuruzaho ifu ngo basanga rubunamaho ku bury obo ngo bumva bakorera ubusa.
Mu iperereza twakoze twasanze aya makuru ajyanye n段biciro ariyo koko ndetse abaturage bamwe twavuganye badutangarije ko bahisemo kureka guhinga imyumbati kuko ngo nta nyungu babibonamo ahubwo ngo baba bakorera uruganda gusa. Banatubwiye ko uruganda ngo rwifashishije abategetsi bo mu nzego zo hasi hamwe n段nkeragutabara ngo rwaba rufiteimigambi yo gufungisha ibyiniko byose by段myumbati byo muri Ruhango ndetse rukanafungisha ubucuruzi bw段myumbati ku masoko asanzwe bityo ngo abaturage bazabure uko babigenza bayibazanire. Ibi bikaba ari ukwica uburenganzira bw置muturage bwo kugurisha imyaka yejeje aho ashaka no ku giciro kimufitiye akamaro.
Uru ruganda nk置ko abarugemurira imyumbati babidutangarije ngo rwitwa urwa Banki y置 Rwanda itsura amajyambere BRD ngo bikaba bivugwa ko mu minsi iri imbere ruzegurirwa abikorera ku giti cyabo. Uru ruganda rwa kabiri muri Afurika (urwa mbere ruri muri Nijeriya) ababikurikirana bemeza ko Kagame uherutse no kurusura ngo yaba arufitemo imigabane itari mikeya dore ko ngo n誕bakozi barukoramo hafi ya bose ngo baba bafite aho bahuriye n段bya gisirikari n置bwo ngo batabigaragaza.
Tubibutse ko mu gukora ifu y段myumbati binyuze mu ruganda bidasaba ko ibanza kwinikwa mu mazi nk置ko bisanzwe bimenyerewe mu buryo bwa gakondo, ahubwo imashini zabugenewe nizo zikoreshwa mu gutonora imyumbati zikuraho agahu gato cyane, ikanyuzwa aho ikorwamo urusukume rw段gikoma cyumishwa n段zo mashini kikayibyazamo ifu ubu igaragara ku isoko ipfunyitse mu bikoresho byabugenewe.
Uruganda rero rukaba rwarashyizwe mu ntara y但majyepfo mu karere ka Ruhango kuko hazwi nk誕hantu hakunze kwera imyumbati cyane ariko nanone aka karere kakaba kazwiho ubukene bukabije ku buryo kaba kabarirwa mu duce twa mbere tw段gihugu dukunze kwibasirwa n段nzara n段ndwara z段mirire mibi aho usanga mu rugo umugabo, umugore n誕bana bose barwaye indwara zijyanye n段mirire mibi zikunze kwitwa bwaki.
Umukunzi n置musomyi wa RLP
Intara y但majyepfo