Rwanda Day /Atlanta : Politiki ya Kagame yo kwihesha agaciro ihishe iki?

 
 
 
 
 
 
 
 
Aperçu par Yahoo
 
 
Ubwo yari Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kagame yongeye gusubira muri ya magambo ngo « twiheshe agaciro ».  Ku babisesengulira hafi, ariya magambo usanga ari nk’isiri aba aciriye agatsiko ke k’abicanyi ngo bakomeze gutsemba abanyarwanda. Nawe se wakwihesha agaciro ufata abantu, abaturage bawe, ukabashimuta, ukabazimiza, imirambo yabo ukanaga mu ruzi, warangiza ngo twiheshe agaciro.
Inkomoko y’ijambo agaciro irabisobanura
Ubundi « agaciro » biva ku nshinga gucira. Ba sekuru ba Kagame n’agatsiko ke, bari abatware, bahekwa n’abahutu. Umutware iyo yabaga ari mu ngobyi hejuru, yabaga afite abahutu bari mu mujishi, ariko hari n’indi kipe imuherekeje, irimo abamutwazaga inkono yo kunywa itabi. Iyo rero yashakaga kunywa itabi, uwo muhutu utwaye inkono, yararitekeraga, akarifatisha, akariha umutware hejuru aho yabaga yicaye mu ngobyi. Iyo yatumaguraga, yashakaga gucira, agahamagara umuhutu ufite akantu k’agacuma yaciragamo. Uwo muhutu rero yakamwegerazaga hafi y’umunwa agaciramo. Ako gacuma niko bitaga « agaciro ». Ijambo agaciro ryagezaho risobanura ikintu gifite akamaro, gikomeye, gihambaye, kubera ko uwabaga afite ako gacuma, ntabwo yari umuntu ubonetse wese. Yabaga ari umututsi wo mu rwego rwo hejuru, w’umutware uvugana n’umwami. Birumvikana nyine k’umwami n’ibyegera bye n’abatware yashyizeho mu ntara aribo babaga bafite « agaciro », ni ukuvuga ako gacuma.
Iyo rero Kagame asubiramo buri gihe ngo twiheshe agaciro, ni nko guca amarenga, guca isiri abwira bene wabo ati : ‘Turi abatutsi, abahutu mureke twongere tubasubize mu bucakara, tubahake, tubagire nka kera badutwaza « agacuma ko guciramo » ari ko gaciro. Ngibo rero. Nguko uko « agaciro » kagiye kutumara ho abantu.
E. Mugisha