BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: AGACO K’ INKORAMARASO Z’ UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME NIKO KAHITANYE PATRICK KAREGEYA.

4 janvier 2014

Politiki

Umwicanyi Paul Kagame yigeze abwira inkomamashyi ze z’abadepite ngo “I will smash the opposition with the hammer and crush them”. Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Nzakoresha inyundo nase abo tutavuga rumwe, mbashwanyaguze ». Iyo Paul Kagame avuze ikintu, aruhuka agishyize mu bikorwa. Iyo avuze ngo azaguhitana, azaruhuka aruko igihanga cyawe bakizanye kw’isahani. Uyu mwicanyi gaheza yongeye kugera ku ntego ye.

1374183_242094655942171_984170727_nIkaze Iwacu ikimara kumva amakuru ava muri Afrika y’ Epfo y’urupfu rwa Coloneli Patrick Karegeya, yahise itangira gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi nkuru, ivugana n’abantu bayo bari muri DMI no muri Village Urugwiro. Ubushakashatsi Ikaze Iwacu yakoraga si ubwo kumenya niba Coloneli Patrick Karegeya yishwe na Ruharwa Paul Kagame kuko iri ni ihame buri wese azi neza. Ahubwo, Ikaze Iwacu yagiraga ngo ishyire ahagaragara Agaco k’ Abicanyi koherejwe muri Afrika y’ Epfo gushyira mu bikorwa umugambi mubisha.

Amazina y’ Agaco k’ abicanyi bagiye muri Africa y’ Epfo

Ikaze Iwacu ntabwo yapfuye guhimba ayo mazina y’abo bantu bari hajuru. Ayo mazina, Ikaze Iwacu yayamenye iyabwiwe n’ abataramakuru bayo. Abasomyi bacu bashobora kugira ingingimira kuri aya makuru, ariko ukuri nuko abataramakuru b’ Ikaze Iwacu bari muri DMI bavuze ko aba bagabo twavuze haruguru bamaze iminsi bakora amanama rwihishwa i Gikondo mu nzu yari iya Kabuga Felicien. Izi nama zo mu rwego rwo hejuru zayobowe n’ Inkoramaraso Jack Nziza, ndetse ku Itariki 20 Ukuboza 2013, Kagame ubwe yigiriye muri izo nama saa mu nani z’amanywa (14h00). Mu busanzwe inama nk’izi zikunda kuba hagati mu gicuku.

LT Francis Gakwerere

LT Francis Gakwerere

Abataramakuru b’ Ikaze Iwacu baravuze ngo: « birababaje ko tutigeze tumenya ko bari barimo gutegura kwica Patrick Karegeya. Ubusanzwe, inama nk’izi zibera muri iriya nzu iyo bari gukora gahunda zo gushimuta umuntu utavuga rumwe na Leta mu Buganda. Kuba Kagame ubwe yariyiziye muri iyi nama, byerekana ko bashakaga « kurya » umuntu wo mu rwego rwo hejuru cyane ».

Umutaramakuru akomeza abwira Ikaze Iwacu ko ngo mbere yo gushimuta Liyetona Joel Mutabazi, nabwo habaye amanama nk’aya, kandi nayo yabereye muri iriya nzu y’ i Gikondo yari iya Kabuga Felicien. Ku basomyi b’ Ikaze Iwacu, Igikorwa cyo gushimuta Liyetona Joel Mutabazi cyayobowe na Rukarabankaba Jack Nziza ku giti cye, gishyirwa mu bikorwa na Col. Franco Rutagengwa, Lt Col. Burabyo Jame and Lt. Col. Francis Gakwerere.

Apollo Ismail Kiririsi ni muntu ki?

Apollo Kiririsi ni mwene Nyakwigendera Hadji Kiririsi. Abantu bazi uyu muryango, babwiye Ikaze Iwacu ngo Se wa Apollo, Hadji Kiririsi yari umugabo wiyubashye, ukora cyane, kandi ukundwa n’ Abayislamu mu Rwanda ndetse no mu karere kose nk’ i Burundi no mu mujyi wa Goma. Umuhungu we, Apollo Kiririsi atandukanye kure cyane na Se: ni umunyamanyanga, wikubiye imitungo yose Se yasize adahaye kubo bavukana.

Apollo Kiririsi si umuntu usanzwe; abamuzi bavuga ko avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyarabu, Igifaransa, Icyongereza, Ikirusiya, Ilingala rike n’ Uruganda. Yabaye muri Egiputa (Egypte), Kowete, mu Burusiya n’ i Burayi. Yigeze gufungirwa mu Bwongereza kubera gucuruza ibiyobyabwenge. Apollo Kirisisi yigeze gukorana n’ Inyeshyamba z’i Burundi, CNDD-FDD, acuruza intwaro (imbunda). Ibi byatumye afungwa igihe gito mu Rwanda mu 2002.

Nk’uko Gasigwa Norbert yibivuze mu nyandiko ye yasohotse ku Ikaze Iwacu ngo Apollo Kirisisi yigeze gukora ubucuruzi bw’ abantu, ajyana abagore n’abagabo i Burayi no muri Amerika, abaganiriye n’ Ikaze Iwacu bavuze ko hagati ya 1997 n’ 2002, 70% by’abantu binjiraga i Burayi no muri America bafashwaga na Apollo Kirisisi. Umwe mu Banyarwanda uba mu Buholande yagize ati « Ababyeyi banjye bishyuye Apollo Kirisisi amadorali 2000 kugirango anzane mu Buholandi ancishije i Moscow [mu Burusiya]« 

Uwo munsi ntarengwa, Patrick Karegeya yagiye guhura na Apollo Kirisisi nk’ibisanzwe. Cyane ko Patrick Karegeya yari asanzwe avugana na Kirisisi nk’umwe muri ba maneko be mu Rwanda. Nk’ umuntu wigeze kuyobora urwego rwo hanze rwa ba maneko, Coloneli Patrick Karegeya yari yarahaye uyu mugabo akazi ko kujya amunekera akamuzanira amakuru y’ibibera mu karere. Iyo Patrick Karegeya yajyaga guhura n’uyu mugabo, ntabwo yakundaga kujyana n’abamurinda kubera ko Apollo Karisisi yahoraga yifuza ko ngo inama zabo zaba ibanga rikomeye.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/2014/01/02/afrika-yepfo-col-patrick-karegeya-yahotowe-nuwahoze-ari-umukozi-we/

Kuki abicanyi bavuzwe haruguru aribo bakekwa mu kwivugana Patrick Karegeya?

Ikaze Iwacu yabajije abataramakuru bayo bo muri DMI impamvu bakeka ko abagabo bavuzwe haruguru aribo bagize uruhare mu kwivugana Patrick Karegeya. Umutaramakuru wacu yabwiye Ikaze Iwacu ko ku Itariki 22 Ukuboza 2013, itsinda riyobowe na Brigadiye Generali Faustin Kalisa, ryarimo Majoro Matungo na Kapitani Tuyisenge bavuye mu Rwanda na Kenya Airways (Indege yo muri Kenya) yerekeza muri Mozambike iciye i Lilongwe muri Malawi. Aba bagabo batatu Noheli yabaye batari mu Rwanda, bari hanze y’ Igihugu.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Liyetena Coloneli Francis Gakwerere, Liyetena Coloneli Charles Shema na Coloneli Francis Mutiganda, ryavuye mu Rwanda ku Itariki 26 Ukuboza 2013 riyobowe na Coloneli Francis Mutiganda. Iri tsinda ryavuye mu Rwanda riri mu ndege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Lusaka muri Zambiya. Reka twibutse abasomyi bacu ko, Liyetena Coloneli Francis Gakwerere ariwe wayoboye igitero cyahushije Generali Kayumba Nyamwasa; akaba ari nawe uri inyuma y’ibikorwa byahitanye Muzehe Laurent Kabila kuko yigeze kuba umwe mu basirikari bamurindaga mbere yo kwirukanwa muri Congo, igihe Muzehe Laurent Kabila abwira abanyarwanda gusubira iwabo.

Dore ibyo abataramakuru b’ Ikaze Iwacu basubije ubwo twababazaga impamvu bakeka aba bagabo kugira uruhare mu iyicwa rya Patrick Karegeya:

Abahaye Ikaze Iwacu amakuru bavuga ko Apollo Ismail Kiririsi atari mu bagiye mu nama y’ i Gikondo. Nibyiza kumenya ko ba Maneko bo hanze ba Kagame bakoresha Pasiporo z’ Ubuganda; vuba aha batangiye no gukoresha Pasiporo za Congo Brazavile n’ iza Nijeriya (Nigeria) bazihawe n’abatekamutwe. Aba batekamutwe bashatswe na Joseph Habimeza, Ambasadeli w’ u Rwanda muri Nijeriya.

Imikoranire ya Apollo Karisisi na Jack Nziza

Ikaze Iwacu yagerageje kubaza abataramakuru bayo niba baba bazi imishyikirano iri hagati ya Apollo n’ Inkoramaraso Jack Nziza. Umwe muri bo yabwiye Ikaze Iwacu ko, mbere aba bagabo bombi batari baziranye, ariko nyuma y’aho Apollo asohokeye muri Gereza nkuru ya Kigali (1930), yajyanywe kwa Jack Nziza na Sheikh Saleh Harerimana, umukozi wa DMI imbere mu gihugu usanzwe akorera Jack Nziza. Kuva ubwo Jack Nziza na Apollo batangiye kujya bahura kenshi, ariko abo muri DMI bagakeka ko aba bagabo bombi bashobora kuba bafite amabusiness bakorana, cyane cyane ko Apollo ahora i Dubai.

« Muri DMI twababajwe cyane n’ukuntu Coloneli Karegeya yabashije kwizera byihuse uyu mugabo [Apollo] kandi yari asanzwe azi amateka ye; azi ko ari umunyamanyanga udasiga n’isazi ku muhanda. » Ibi ni ibyo umutaramakuru wacu wo muri DMI yabwiye Ikaze Iwacu. Yakomeje avuga ngo « Ikibazo cyo gukora akazi k’ Ubumaneko nuko umuntu atwarwa, agahora yumva buri gihe yamenya inkuru. Karegeya yari yaramugaye, hamwe yumvaga atarara atamenye amakuru ya Kagame na FPR. Nicyo kibazo gikomeye yari afite. »

Uwo muntu akomeza abwira Ikaze Iwacu ko usibye abo bagabo bavuzwe haruguru nta wundi muntu wari uzi iby’uyu mugambi. Ngo « Iyo Abakozi b’ Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (NSS) baza kubimenya, byanze bikunze natwe twari kubimenya ntakabuza. » Arongera ati « Abantu nka James Kabarebe, Karenzi Karake na Patrick Nyamvumba bashobora kuba nabo ntabyo bamenye; iyi yari gahunda yihariye ya Rukarabankaba Paul Kagame we ubwe afatanije n’ Umusega we Jack Nziza na biriya byihebe nababwiye kare haruguru ».

Urugendo rwa Rutembeza Didier i Kigali

Ukuriye ba maneko b’ u Rwanda muri Afrika y’ Epfo aherutse mu Rwanda mu ntangiriro y’ukwezi gushize (Ukuboza). Kuba yaragiye mu Rwanda si ikibazo ahubwo abantu yahuye nabo ubwo yarariyo, nibyo umuntu atashira amakenga. Umuntu ukorera muri Village urugwiro yabwiye Ikaze Iwacu ko ubwo Didier yari i Kigali, yahoraga aza muri Village Urugwiro nijoro.

Ubwo Paul Kagame aheruka muri Afrika y’Epfo kunamira Nelson Mandela, Rutembesa Didier yasubiranye na we i Kigali mu ndege imwe. Biravugwa ko Rukarabankaba Paul Kagame yaba yarakoresheje indege ye ajyana uburozi muri Afrika y’Epfo, kuva aka gahungu ke, k’ akicanyi (Didier), bari kumwe mu ndege. Aba bakozi b’ Ambasade z’ u Rwanda hanze nibo batanga ibikenewe byose kugirango abahungu ba Jack Nziza basohoze ubutumwa bwo kwivugana abanyapolitiki batavuga rumwe na Paul Kagame.

Amaherezo ya Apollo Kirisisi

Abanyarwanda bazi uko muri FPR bakora. Ntibajya bifuza ko hari umuntu wo hanze yayo umenya amabanga yayo. Kagame yahagurukiye kwerekeza umunwa w’imbunda ye ku bantu bose bavuye muri FPR bazi amabanga yayo. Gusa ni ikibazo cy’igihe, ariko ubundi Apollo Kirisisi niwe utahiwe ubutaha.

Umwanzuro

Abantu bose baha Ikaze Iwacu amakuru, bakorera mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bemeza ko aka Gaco k’ Abicanyi kinjiye muri Afrika y’ Epfo gaciye inzira y’ ubutaka k’ umupaka w’ iki gihugu na Mozambique. Ubwo Ikaze Iwacu yasohoraga iyi nkuru, (02.01.2014) aba bagabo bari bataragera mu Rwanda, ariko ubu twamenye ko bamaze kuhagera, ngo Apollo Kiririsi tariki ya 3.01.2014 yiriwe yitemberera mu mugi wa Kigali, aho yagaragaye kuri UTC ari guhaha.

Nkwame Nkrumah yigeze avuga ngo « Abica abandi nuko baba bananiwe kubinjizamo amatwara yabo. Ushobora kwica umubiri [w'umuntu] ariko ntushobora kwica ingengabitekerezo ye. »

Kagame n’ abambari be bakeka ko bazashobora kwinjizamo abanyarwanda amatwara yabo bakoresheje Uduco tw’abicanyi n’amafranga yabo y’amaraso. Ubwicanyi bwose FPR iri gukora, abanyarwanda barimo kububona no kubwandika ahantu, ni ukuri, igihe kirimo kirihuta cyane kitwerekeza ku musozo ngo izi nkoramaraso zishyure ibyo zakoze byose.

Bamwe mu bahitanywe na FPR na Paul Kagame

Bamwe mu bahitanywe na FPR na Paul Kagame

Ingaruka zizaba mbi kandi nyinshi kuri izi nkoramaraso za Kagame cyane ko abanyarwanda bamaze kumenya abo baribo. Ku banyapolitiki b’ abicanyi ba FPR, abanyarwanda bamaze kumenya ibyanyu kandi umunsi umwe muzaryozwa ubu bwicanyi mukora. Iyo tubwira abayobozi ba oposition ko inzira imwe rukumbi yo gukuraho Inkoramaraso Kagame n’amabandi ye yo muri FPR ari ugukoresha urugamba rw’intambara, abantu batwuka inabi ngo turashaka kogeza intambara, ngo turi abambari ba FDLR cyangwa ngo twanga u Rwanda.

J.F. Kennedy yigeze avuga ngo « Abantu bose baburizamo impinduramatwara mu mahoro [itamena amaraso] baba bari gutuma revolution ivusha amaraso ishoboka. » Nshuti Banyarwanda, igihe cyageze ngo dutsimbure FPR n’abicanyi bayo bose. Imana ihe iruhuko ridashira Coloneli Patrick Karegeya na Coloneli Mamadou Moustafa Ndala: ingoma y’ Abega-Hima-Tutsi izatsindwa ku kiguzi icyo aricyo cyose.

 

Intumwa y’ Ikaze Iwacu

Izindi sources zongeraho

 Ismael Mubarak: attaché de police muri ambassade y'u Rw i Kampala na
Lt Col Burabyo James: umwicanyi ruharwa