Rwanda: Agahiri n'agahinda kageze k'ubuce abaturage, ababyeyi basigaye bambikwa ubusa kukarubanda!

Publié le par veritas

ibi ntaho byabaye mu Rwanda

Ibi ni ibivugwa n’abaturage nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mukarere ka Gicumbi bafashwe bakambikwa ubusa bakogerezwa mu ruhame hatitawe ku bwambure bwabo, ibintu byababaje abaturage bakavugako ko ari igikorwa cy’urukozasoni ndetse n’ihohoterwa ryakorewe aba baturage.
 
Ari abiyemereraga ko koko bafite umwanda, ndetse n’abatarigeze babyemera, nyuma yo kwemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ko basa nabi bukababwira ko bagomba kwogerezwa mu ruhame, aba baturage bamaganiye icyo cyemezo kure, batakamba bavuga ko kwaba ari ukubakoza isoni ariko biranga biba iby’ubusa.
 
Mbere yo kwamburwa ubusa mu ruhame, aba baturage babwiwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mujawamariya Thereza, wari uhagarariye icyo gikorwa ko bagomba gufotorwa maze amafoto yabo agashyirwa ku biro bityo uzagerageza kwikosora akazajya akurwa kurutonde umuyobozi utaranatinye kwita abo baturage abanyamwanda ruhame.
 
Itegeko rirusha ibuye kuremera, aba baturage batari bafite andi mahitamo, bamaze gufatirwa umwanzuro bategetse kwiyambura ubusa bityo batangira kozanya, umwe atsirita undi hatitawe ku ubwambure bwabo, igikorwa bamwe mu baturage batazuyaje kuvuga ko ari ihohotera ryakorewe aba baturage.
 
Igikorwa kitishimiwe n’abaturage bo muri Gicumbi bavuga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu, ndetse no guhonyora nkana uburenganzira bwabo, kuko kubwabo kwambika ubusa aba baturage mu ruhame ngo bozwe atariwo muti wo gutoza abaturage isuku, kuko bemeza ko hagakozwe ubukangurambaga bwigisha abaturage kugira isuku, hatabayeho gukoza isoni umuntu mu ruhame.
 
Gusa abaturage ntibatinya gutunga agatoki kubura amazi muri aka karere kuba intandaro yo kugira umwanda kuko bemeza ko kubona amazi ar ingume, bityo bagasaba ko icyo kibazo cyashakirwa umuti.
 
Twababwira ko amafoto mubona y’abantu bari kwozwa ari ayo twifashishije atari ay’i Gicumbi.
 
Imirasire.com