KIGALI: AMAZE IMYAKA IRENGA 5 MURI KOMA YATEWE N’IKINYA BAMUTEYE ABYARA, UWO YABYAYE UBU YATANGIYE ISHURI.

24 septembre 2015

Amakuru

Dusabimana Mediatrice, amaze imyaka irenga itanu ari muri Koma, akaba yarasinzirijwe ubwo yaterwaga ikinya agiye kubyara hanyuma amaze kubyara abaganga bananirwa kumukangura kugeza n’ubu, mu gihe uwo mwana yabyaraga we ubu ari mukuru ndetse yanatangiye ishuri nyina akiryamye mu bitaro.

Muri Kanama 2010, nibwo Dusabimana Mediatrice yajyanywe ku bitaro bya gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, nyuma yo koherezwa kuri ibi bitaro avuye ivuriro rya Gahanga. Tariki 9 Kanama 2010 nibwo yabyariye muri ibi bitaro bya gisirikare i Kanombe abazwe, ariko nyuma yo kumubaga akabyazwa yatewe ikinya, abaganga ntibashoboye kumukangura ahubwo kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi aracyasinziriye, uyu musinziro udashira (koma) ukaba ukomeje guhangayikisha umuryango we.

Ibitaro bya Kanombe bimaze kubona ko uyu mubyeyi atabashije gukanguka, byamwohereje ku bitaro bya CHUK nabyo biherereye mu mujyi wa Kigali, ariko naho ntacyo byatanze kuko uyu Dusabimana Mediatrice yakomeje gusinzira, abaganga b’ibitaro bya CHUK nabo ntibashobore kumukangura.

Dusabimana Mediatrice amaze imyaka itanu mu bitaro ari muri Koma

Ntahobavukira Alexis; umugabo wa Dusabimana Mediatrice, yahise asabwa kujyana umugore we mu rugo ariko arabyanga kuko yabonaga atajyana mu rugo umuntu uri muri koma, kandi yarabonaga ntacyo yashobora kumumarira mu gihe n’ibitaro byari byamunaniwe. Ubwo umubyeyi yakomeje kuba mu bitaro bya CHUK, biza kugeza ubwo bamusubiza mu bitaro bya Kanombe ari naho ari kugeza ubu.

Tariki 27 Nzeri 2012, Ntahobavukira Alexis yandikiye Minisitiri w’Ubuzima abasaba ko umugore we yakurikiranwa agahabwa ubuvuzi bwamufasha gukanguka, aho yagaragazaga ko akaga umugore we afite yagatewe n’ubuvuzi butanoze yakorewe, kandi bikaba byaramuzahaje bimutwara amafaranga menshi haba mu kurera umwana w’uruhinja wenyine, kwita kuri nyina mu buvuzi no kumushakira ibimutunga binyuze muri sonde yashyizwe mu mazuru bacishamo ibimutunga n’ibindi byaje nk’ingaruka zatewe no kuba uyu mugore amaze igihe muri koma. Uyu mugabo ariko, ntiyigeze asubizwa na Minisiteri y’Ubuzima, ndetse na nyuma yaho aza kongera kubandikira ariko nabwo ntacyo bamusubije.

Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Ubuzima; Dr Agnes Binagwaho ngo tumubaze ibyerekeye iki kibazo n’impamvu Minisiteri ayoboye nta gisubizo yahaye Ntahobavukira wabandikiye abatabaza, ariko inshuro zose twagerageje kumuhamagara kuri telefone ye igendanwa ntiyabashije kutwitaba. Ubutumwa bugufi twamwoherereje, yabusubije agaragaza ko amabaruwa yose yandikiwe ayasubiza biciye mu nyandiko cyangwa mu nama, nyamara ibaruwa ya Ntahobavukira dufitiye kopi igaragaraho ko yakiriwe n’iyi Minisiteri ariko ashimangira ko ntacyo yigeze asubizwa.

Ntahobavukira Alexis n’umwana yareze wenyine ubu akaba yaramaze gutangira ishuri mu gihe nyina akiryamye mu bitaro

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mukandayisenga Divine, murumuna wa Dusabimana Mediatrice ari nawe umurwaje mu bitaro bya Kanombe, avuga ko uyu mugore nta kintu akorerwa n’abaganga uretse kuba aharyamye gusa, hanyuma bakaba bamuha ibimutunga bacishije muri sonde yashyizwemo mu mazuru. Nk’icyifuzo cye, asaba ko abaganga babwira umuryango we niba babona atazakira, cyangwa niba hari icyizere babona gihari cy’uko uyu murwayi yazashyira agakanguka.

Kubwe yumva ko hagira igikorwa byaba ngombwa uyu murwayi akajyanwa kuvurirwa hanze y’igihugu ariko ntibagume mu gihirahiro, dore ko kuba ntacyo akorerwa n’abaganga bituma barushaho gutakaza icyizere ko hari icyazahinduka uyu mukuru we akaba yazakira akabasha gukanguka.

Umugabo wa Dusabimana Mediatrice, nawe nyiyorohewe n’inshingano zo kwiruka muri ibyo bibazo, afatanya no kwita ku mwana we w’imfura wavutse akarerwa n’amata kuko nyina yari ari muri Koma, ubu akaba amaze gukura kuko yanatangiye ishuri. Uyu Ntahobavukira we ariko asa n’uwabuze ikindi yakora, kuko avuga ko yandikiye Minisiteri y’Ubuzima ntimusubize ariyo yari yiringiye.

 

Manirakiza Théogène 

Inyarwanda.com