AMAYERI YO KUBUZA AMAHORO N’UBURENGANZIRA UMUNYAGIHUGU DIANE RWIGARA

 

– igice cya kabiri –

Bavandimwe banyarwanda dusangiye igihugu,

Mu minsi ishize twagerageje kuganira ku mayeli n’abantu baba barakoreshejwe mu kunaniza no kubuza amahirwe Diane Rwigara. Twaganiriye ko ab’amahanga n’imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Kagame yabateze umutego wo kwihimbira abakandida be afite uko yageneye uko bizabagendekera n’icyo azabagenera bitabangamiye amajwi yarangije kwiyandikira, mu gihe ikizagaragara nk’amatora kizaba kiri kunyura mu ikinamico. Twaboneye hamwe ko hari n’abakoreshejwe mu yandi mayeli atari ayo kwemezwa nk’abakandida cyangwa se ayo gushinja ibinyoma, Kagame ashobora kuzagira icyo agenera kijyanye n’akamaro bagize cyane cyane ako kugaragara no kuzimira, bigaragaza ko nta buhirimbanyi bigeze mu mitima yabo uretse gukoreshwa igihe bikenewe.

Ntituri bujye muri details nanone ariko turagerageza kureba umwe umwe mu isesengura ryihuse cyane dukorera batatu muri bo.

Twagaragaje ko abakoreshejwe muri uyu mugambi mubisha ari benshi kandi ko barimo aba batatu : Barafinda Sekkikubo, Gilbert Mwenedata na Christine Mukabunani, biyongeraho abemerewe kwiyamamaza hamwe na Kagame ndetse n’umuyobozi mukuru wa komisiyo y’amatora, Profeseri Kalisa Mbanda, wagizwe nk’ihembe rivugiramwo maze imizindaro yagennwe igakwiza inkuru hose abameneka umutwe bakumirwa nk’uko byivugiwe na nyirubwite.

Aha umuntu yashimira Nyagasaza Siliveri wagerageje, mu isesengura yakoze, kwerekana ko mu by’ukuli Diane Rwigara ariwe mukandida wenyine wari urajwe ishinga no kurwanya imiyoborere mibi y’igihugu, ari we wenyine wari uhangayikishijwe n’agahinda k’abanyarwanda, kandi ko abandi bose bari ibikinisho bya Polo Kagame na FPR ye. Ni na ngombwa gushimira umunyamategeko Kambanda Karoli wafashije abantu gusobanukirwa n’ubuswa n’ubutagira isoni byaranze RPF na Mukabunani mu guhimba ibintu bitagira umutwe ntibigire n’ikibuno, binagaragaza imikorere idahwitse y’inzego za leta uko iyobowe uyu munsi wa none.

Tubanze turebe utuntu duto twerekana buli wese uwo ali we.  Barafinda Sekikubo we ntitumutindaho, atari ukumusuzugura, ahubwo kuko ibye twasanze abatuganiriye bose barabisobanukiwe neza uko biri. Ndetse twanamushimira ko nawe ubwe yagize uruhare rukomeye mu gufasha abanyarwanda kumva neza iby’ikinamico yakoreshejwemo.

Ku bw’izi mpamvu, mu isesengura rikurikira, turibanda kuri batatu bandi twavuze haruguru.

Diane Rwigara Christine Mukabunani Gilbert Mwenedata
Mbere y’uko Kalisa Mbanda atangaza abemerewe kwiyamamaza
Yabanje kugaragaza agahinda aterwa n’ibiriho. Yageze aho atangaza ko aziyamamaza. Ntiyahindukiye ku ijambo, yakomeje umugambi, yatanze ibimenyetso bifatika bigaragaza ibyo yavugaga. Yagaragaje intege nke z’ubutegetsi buriho.  Ibinyamakuru nk’igihe.com, Rushyashya.net, ntibyigeze bikopfora ngo bivuge ibye no kwiyamamaza kwe, keretse ibitutsi cyangwa se iyo babaga bahamagarira abantu kumwirinda.

Arahangana gitwari mu kuzibukira amacumu n’imyambi bya Kagame na RPF: amafoto y’urukozasoni, gutera ubwoba abamushyigikiye, guhubuka mu mvugo kw’abategetsi, gukura umutima abaturage ngo hato batazibeshya bakamujya inyuma, n’ibindi. Birarangira iyo mijugujugu igizwe impfabusa nta n’umwe umuhutaje.

Aratungura abantu avuga ko Ishyaka rye nta mukandida rizatanga nta n’uwo rizamamaza.

Ibi biteye agahinda kumva umuntu ukuriye ishyaka nta cyo aharanira nta n’icyerekezo aha abayoboke be. Impamvu: Yatinye kuvuga ko ali inyuma ya Kagame, kandi ko n’abamukurikira bose abashoye mu kuzimu kw’ibibi bikorerwa abanyarwanda n’ishyaka riri ku butegetsi.

Yahanutse nk’imvura yo mu Cyi igwa itakubye! Aza nta uzi aho aturutse, yaraherukaga kumvikana mu ikinamico ryo kwiyamamaza mu budepite. Nta mugambi n’umwe yaje atangaza. Ntiyahagaze ku ijambo ngo agaragaze ko aje kurwanya ibibi bya Leta ya Kagame na RPF. Yarumaga ahuha nk’imbeba, yirinda gukanga rutenderi no kunyuranya n’ibyo yategetswe kuvuga. Abashishoza bahise babona ikimuzanye: gutera igihu, kubuza Diane Kugaragara, kwinjira nk’urwanya Kagame yemerewe kuvuga no gusa n’ugira ibyo anenga mu buryo yategetswe nta gukoresha ubwenge bwe habe na gato. Ibinyamakuru bya Kagame na RPF byahise bivuga inkuru y’ukwinjira mu kibuga kwe nk’ibimwamamaza! Aha abaharabutswe ni bake cyane.
Mu gihe cyo gushaka no kuzuza ibyangombwa
Diane Rwigara arakomeje kubangamirwa cyane.

Ntacika intege, arahatana, aratanga ibimenyetso bifatika ku byo avuga, ntatinya kuvuga ko ashobora no kugirirwa nabi. Aragaragaza integer nke za FPR n’umukuru wayo, kandi nta bitutsi nta n’umushiha biza mu magambo ye.

Ntatinya kuvugira mu ruhame ko yizeye ko azatsinda amatora n’iyo byagenda gute. Kandi ntayobewe ko amananiza ariho. Arubahiriza amategeko yose, aratanga ibisabwa byose, arakora ibishoboka byose ngo abamubuza kubaho nk’umunyapolitiki bazabure urwitwazo.

Inzira zose zemewe n’amategeko arazinyuramo yitonze, kandi ntibimubuza gutegura ikindi yazakora, mu burenganzira bwe nk’umunyagihugu, biramutse bibaye impamo ko Kagame na RPF bafite ubwoba bwo guhangana nawe mu matora bakiyambaza guhimba impamvu zo kwanga kandidatire ye. Kallisa Mbanda we ntazi n’ibiriho ategereje ibyo bamubwira ngo atangaze.

Mukabunani Christina ntiyumvikanye uroye mu mpaka za politiki. Kandi mu bihe by’amatora niho umukuru w’ishyaka aba akeneye kumvikana mu gusobanura ibiriho no kubera urumuri abanyagihugu.

Ahugiye mu masomo yo mu nzu imbere muli RPF y’uko azakina ikarita yo gushinja Diane Rwigara. Arafata mu mutwe ibyo azatangaza! Aragotomera amasomo anasinyira ko atazahemukira RPF n’umukuru wayo! Ararahizwa ubwa kenshi, kandi ayoboye irindi shyaka. Ikinyoma aragikoramwo imyitozo adahumeka ngo igihe kizagere agifitemo ubunararibonye bukenewe!

Ikigaragara ni uko RPF yakomeje gukora ibishoboka ngo Gilbert Mwenedata agaragare nk’umututsi uje kurwanya Kagame, ariko bakabikora bigengesera, kuko bashobora kwibeshya gato bagashiduka byahindutse ibindi! Kubera agahinda k’abanyarwanda, ashobora gukurikirwa, cyangwa se nawe akabaviramo agati kagoye kandi aribo bamwizaniye. Ibi nibyo byatumye bamuhozaho ijisho. Akavuga ibintu bidafite icyo bivuze, bamutamitse ku kayiko bagenzura neza. Ukajya kumva ukumva ngo imodoka zitagira plaque ziba zidukurikiye? Hehe?, zisa zite? Ibi ni ibyo kubeshya abahinde. Kuko DMI mu burambe imaze kugira hari amakosa itagikora. Nta gifatika agaragaza. Ntatobora ngo avuge ibyo agaya n’icyo azaniye abanyarwanda. Nta mugambi nta gahunda. Ntavuga uko yaje gufata icyemezo cyo kurwanya Kagame, nta jambo rikomeye rimwumvikanaho. Ameze nk’uri gutanga abagabo kwa Kagame, agira ngo amwereke ko aliho asohoza ubutumwa neza.
Aho Kalisa Mbanda amariye gutangaza abemerewe n’abangiwe kwiyamamaza
Diane Rwigara Christina Mukabunani Gilbert Mwenedata
Ntarya iminwa, aragaragaza ko atishimiye habe na gato ibyo Komisiyo y’amatora ikoze. Biramutera ipfunwe n’agahinda ko kubona ko igihugu kiyobowe n’ihutazwa ry’amategeko! Uburenganzira bwe arabwamburwa kandi aho gucurika umutwe ngo abe nyirandarwemeye, aranga gutererana umutima we n’abanyarwanda muri rusange, arahaguruka agahagarara, akavuga akarengane agirirwa n’ako abandi banyarwanda bagirirwa, arakangurira abantu kwifuza ibihe byiza biri imbere no kubiharanira byanze bikunze mu kurwanya igitugu, iterabwoba, n’ibitera agahinda abaturage byose.

Aragaragaza amafuti yakozwe n’ubugome bwayabayemo bwose, kugeza mu guhimba ibidafite agaciro.

Aratera intambwe mu rugamba rwo gutabara abanyagihugu, ashinga Mouvement pour le Salue du People / People’s Salvation Movement.

Arahamagarira abafite ubushake bwo gutuma habaho impinduka ikenewe bose kumutera ingabo mu bitugu, amashyaka ya politiki n’abandi bose, abantu ku giti cyabo, …

Aragerageza gushyiraho ake, atayobewe ko hari n’abandi banyarwanda benshi bari impande zose z’isi bariho bagerageza gushyiraho akabo.

Arahuruduka nk’iya Gatera, ature ibirego aho! Ntanabeshya ko akora muli komisiyo y’amatora nibura ngo byitwe ko yamennye amabanga y’akazi, abe yabazwa ibyo!

Arihanukira akavuga ibiri mu nyandiko zikiri ibanga, maze bwa buswa bw’abatekinisiye ba RPF bugakomereza muri Kalisa Mbanda aho atanayoberanya nibura ngo avuge ko byose yabishyize hanze. Reka da. Aragaragaza ko bitarajya hanze. Mukabunani nawe akivamo nk’inopfu akavuga ko namara kubona ayo ma listi …

Umunyarwanda yaravuze ngo naragenze ndabona!

Ibi byiyongera ku byo benshi bagiye bagaragaza nk’amafuti ari muri iri tekinika rya munyangire Mukabunani yishoyemo agira ngo Diane Rwigara abambwe kandi ari umugore nkawe, amuziza ubutwari bwe kandi arangamiye indonke (akamanyu k’umutsima).

Ibi tuvuze ni bike bishoboka ku byagaragariye bose muri iri tekinika.

Turetse Mukabunani, akandi gahomamunwa kumvikanye ni amagambo ya Gilbert Mwenedata, aho asa n’utabangamiwe no kwangirwa ibyo yifuzaga. Arihanukira agashyira no mu nyandiko ko kuba yangiwe kwiyamamaza nta pfunwe bimuteye nta n’ikibazo!

Mister! Ubu se rwose uri umu-revolusioneli ukomera amashyi uwaguhutaje ngo “nta problem, tout est bon !”

Ubundi uw’abandi, Gilbert Mwenedata,  agahita azimira nk’igicu gikuba kitagira imvura mu kanya gato ukakibura!

Ikindi ntanibasirwa habe na gato, ibinyamakuru bya RPF biramuvuga bisanzwe, abatasobanukiwe nabo ni uko basa n’abamuvuga.

Ibyo yakoze ni nko nko kubwira Kagame ati “..kazi ulionituma Afand nilimaliza…”, ubundi Diane yigorerwe wenyine.

Nta kintu na kimwe atangaza nk’umugambi afite wo kubangamira igirirwa rya nabi rikorerwa rubanda, nta n’uburyo agaragaza agiye gukomeza guhangana n’ingoma y’igitugu.

Uko yinjiye ninako asohotse, yihuta cyane.

Banyarwanda bavandimwe, twaba duhiniye aha, kuyavuga si ukuyamara, kandi, tuzakomeza iri sesengura mu gihe kitarambiranye, twitegereza neza ibintu n’ibindi, ndetse tunaterera agatima ku bihe bidutegereje imbere aha, tutibagiwe no gutekereza ku byahise n’ibyo turimo.

M. Mirabyo