Ubutiriganya bw'abategetsi b'i Kigali

Abanyarwanda baba hanze bakomeje guhangakisha ubutegetsi bwa Kigali ngo hakaba harimo kwigwa gahunda zihoraho zo kubahoza ku nkeke, ngo ni ukwimenya no kurushaho kwirinda kandi abavugwa cyane cyane ni abo mu Burayi no muri Amerika.

Ese mwari muzi ko ni ibyandikirwa kuri za Internets cyane cyane ibisohoka mu kinyarwanda bigera mu giturage, twa photocopies turahagera bakaduhererekanya bakadusoma. Niyo mpamvu ubona abagabo bakunze kwandika badashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali ngo hagomba kuboneka abagomba kubashingwa bakasubiza inyandiko zabo bakoresheje andi mazina. Muri iki gihe amahanga yamaze kumenya ukuri kwose ku byabaye mu Rwanda kuva FPR yagaba ibitero byo gufata ubutegetsi ku ngufu hakoreshejwe kumena amaraso y'abanyarwanda. Ibyo Prezida Paul Kagame yise gutabara abatutsi, abasilikare be bamaze iminsi basobanura ibyo aribyo n'uko byagenze byose, nta yindi gahunda usibye kumena amaraso y'abanyarwanda ngo bifatire ubutegetsi kabone n'amaraso ya bene wabo b'abatutsi.

Paul Kagame abamubona kenshi ngo yaba yararushijeho kubiha, no kurakarira abagenda bamucika batangiye kumwandagaza bageze hanze, induru zabo n'amatangazo asohoka hirya hino ngo ntibituma agoheka. Abari muri amerika nabo ngo bamuteye ubwoba cyane cyane ko ngo ariyo yibwiraga ko ajishe igisabo. Dore uburyo batangiye gukoresha:
1. Gukomeza kurushaho gukoresha genocide nk'intwaro ikomeye ya politiki, bashakira ibyaha abahutu bari muri iyo Amerika cyane cyane abo bigaragara ko bagenda bagera kubintu, ku bumenyi no ku mafaranga. Ikigamijwe ni uko icyo cyaha cyakomeza kuba ingabo ikomeye y'ubutegetsi bwa Kigali.
2.Gusenya amashyaka ya politiki n'indi miryango y'abanyarwanda idashyikikiye ubutegetsi bwa Kigali
3.Gukoresha amadini mashya avukira mu nda ya FPR, haravugwa idini ry'umugabo
Gitwaza ubu bavuga ko rigomba gukontorora ababa muri Amerika kandi rigashingira aho abahutu batuye ari benshi nka Dayton kandi ngo bakoresheje bene wabo. Ni ukubikutikirira hafi ntibyoroshe. Mukomere kandi.